Igice cya 1Pahorani wa kabiri ahinduka umucamanza mukuru maze agahotorwa na Kishikumeni—Pakumeni ajya ku ntebe y’ubucamanza—Koriyantamuri ayobora ingabo z’Abalamani, agafata Zarahemula, kandi akica Pakumeni—Moroniha atsinda Abalamani maze akisubiza Zarahemula, nuko Koriyantumuri akicwa. Ahagana 52–50 M.K. Igice cya 2Helamani, mwene Helamani, aba umucamanza mukuru—Gadiyantoni ayobora umutwe wa Kishikumeni—Umugaragu wa Helamani yica Kishikumeni, maze umutwe wa Gadiyantoni ugahungira mu gasi. Ahagana 50–49 M.K. Igice cya 3Abanefi benshi bimukira mu majyaruguru y’igihugu—Bubaka amazu ya sima kandi babika inyandiko nyinshi—Amacumi y’ibihumbi bahinduka kandi bakabatizwa—Ijambo ry’Imana riyobora abantu ku gakiza—Nefi mwene Helamani ajya ku ntebe y’urubanza. Ahagana 49–39 M.K. Igice cya 4Abanefi biyomoye n’Abalamani bashyira hamwe ingabo maze bagafata igihugu cya Zarahemula—Ugutsindwa kw’Abanefi kwabayeho kubera ubugome bwabo—Itorero rihenebera, maze abantu bagahinduka abanyantegenke nk’Abalamani. Ahagana 38–30 M.K. Igice cya 5Nefi na Lehi batangira kubwiriza—Amazina yabo abasaba gutangaho ubuzima bwabo urugero bakurikije abasogokuruza babo—Kristo acungura abihana—Nefi na Lehi bahindura benshi maze bagafungwa, kandi umuriro ukabagota—Igicu cy’umwijima gitwikira abantu ibihumbi bitatu—Isi inyeganyega, nuko ijwi rigategeka abantu kwihana—Nefi na Lehi baganira n’abamarayika, maze imbaga ikagotwa n’umuriro. Ahagana 30 M.K. Igice cya 6Abalamani b’abakiranutsi babwiriza Abanefi b’abagome—Amoko yombi aratunganirwa mu gihe cy’amahoro n’uburumbuke—Lusiferi, inkomoko y’icyaha, ahwiturira imitima y’abagome n’abambuzi ba Gadiyantoni ubuhotozi n’ubugome—Abambuzi bafata ubutegetsi bw’Abanefi. Ahagana 29–23 M.K. Igice cya 7Nefi yirukanwa mu majyaruguru maze agasubira i Zarahemula—Asengera ku munara w’ubusitani bwe nuko noneho agahamagarira abantu kwihana cyangwa bagashira. Ahagana 23–21 M.K. Igice cya 8Abacamanza bangiritse bashaka kwangisha abantu Abanefi—Aburahamu, Mose, Zenosi, Zenoki, Izayasi, Yesaya, Yeremiya, Lehi na Nefi bose bahamya Kristo—Kubw’uguhumekwamo Nefi amenyekanisha uguhotorwa kw’umucamanza mukuru. Ahagana 23–21 M.K. Igice cya 9Intumwa zasanze umucamanza mukuru yapfiriye mu ntebe y’ubucamanza—Barafunzwe nuko nyuma barafungurwa—Kubw’uguhumekwaho Nefi arondora Seyantumu nk’umuhotozi—Nefi yemerwa na bamwe nk’umuhanuzi. Ahagana 23–21 M.K. Igice cya 10Nyagasani aha Nefi ububasha bwo guhambiranya—Ahabwa ububasha bwo guhambira no guhambura ku isi no mu ijuru—Ategeka abantu kwihana cyangwa bakarimbuka—Roho imutwara ava mu mbaga ajya mu mbaga. Ahagana 21–20 M.K. Igice cya 11Nefi yemeza Imana gusimbuza intambara inzara—Abantu benshi barimbuka—Barihana, nuko Nefi yingingira Imana imvura—Nefi na Lehi babona amahishurwa menshi—Abambuzi ba Gadiyantoni bashinga imizi mu gihugu. Ahagana 20–6 M.K. Igice cya 12Abantu barahinduka, baba abapfapfa kandi bihutira gukora ikibi—Nyagasani acyaha abantu Be—Ubusa bw’abantu bugereranywa n’ububasha bw’Imana—Ku munsi w’urubanza, abantu bazaronka ubugingo buhoraho cyangwa ugucirwaho iteka guhoraho. Ahagana 6 M.K. Igice cya 13Samweli w’Umulamani ahanura ukurimbuka kw’Abanefi keretse nibihana—Bo n’abatunzi babo baravumwa—Birukanye kandi batera amabuye abahanuzi, bagotwa n’amashitani, kandi bashakisha amahoro bagira ubukozi bw’ibibi. Ahagana 6 M.K. Igice cya 14Samweli ahanura urumuri mu ijoro n’inyenyeri nshya ku ivuka rya Kristo. Kristo acungura abantu ku rupfu rw’umubiri n’urwa roho—Ibimenyetso by’urupfu Rwe birimo iminsi itatu y’umwijima, ugusaduka kw’ibitare, n’imidugararo y’ibyaremwe. Ahagana 6 M.K. Igice cya 15Nyagasani yacyashye Abanefi kubera ko Yabakundaga—Abalamani bahindutse ntibajegajega kandi barashikamye mu kwizera—Nyagasani azabera Abalamani umunyempuhwe mu minsi ya nyuma. Ahagana 6 M.K. Igice cya 16Abanefi bemeye Samweli babatizwa na Nefi—Samweli ntashobora kwicwa n’imyambi n’amabuye y’Abanefi batihana—Bamwe banangira imitima yabo, kandi abandi babona abamarayika—Abatemera bavuga ko nta mpamvu yo kutemera Kristo n’Ukuza Kwe muri Yerusalemu. Ahagana 6–1 M.K.