Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 9


Igice cya 9

Intumwa zasanze umucamanza mukuru yapfiriye mu ntebe y’ubucamanza—Barafunzwe nuko nyuma barafungurwa—Kubw’uguhumekwaho Nefi arondora Seyantumu nk’umuhotozi—Nefi yemerwa na bamwe nk’umuhanuzi. Ahagana 23–21 M.K.

1 Dore, ubu habayeho ko ubwo Nefi yari yavuze aya magambo, abantu bamwe bari muri bo birukiye ku ntebe y’ubucamanza, koko, ndetse habayeho batanu bagiye, noneho barabwirana, uko bagendaga bati:

2 Dore, ubu tuzamenya by’ukuri niba uyu muntu ari umuhanuzi kandi Imana yamutegetse guhanura ibintu bitangaje nk’ibyo kuri twe. Dore, ntitwemera ko yabaye, koko, ntitwemera ko ari umuhanuzi, nyamara, niba iki kintu yavuze cyerekeranye n’umucamanza mukuru ari icy’ukuri, ko yapfuye, noneho turemera ko n’andi magambo yavuze ari ay’ukuri.

3 Kandi habayeho ko birutse mu bushobozi bwabo, nuko bagera ku ntebe y’ubucamanza; nuko dore, umucamanza mukuru yari yaguye ku butaka, kandi yaryamye mu maraso ye.

4 Kandi ubu dore, ubwo babonaga ibi baratangaye bihebuje, ku buryo baguye ku butaka, kuko batari baremeye amagambo Nefi yari yaravuze byerekeranye n’umucamanza mukuru.

5 Ariko ubwo, igihe babibonaga baremeye, kandi ubwoba bwabajemo ngo hato imanza zose Nefi yari yavuze zitazagera ku bantu; kubera iyo mpamvu bahinze umushyitsi, kandi bari bamaze kugwa ku butaka.

6 Ubwo, ako kanya igihe umucamanza yari amaze guhotorwa—kubera ko yari yatewe inkota n’umuvandimwe we wari wiyoberanyije, kandi agahunga, noneho abagaragu barirukanse maze babwira abantu, batangaza ko habayeho ubuhotozi muri bo;

7 Nuko dore abantu bikoranyirije hamwe mu mwanya w’intebe y’ubucamanza—kandi dore, batangajwe nuko babonye ko abo bagabo batanu bari baguye ku butaka.

8 Kandi ubwo dore, abantu nta kintu bamenye cyerekeranye n’imbaga yari yakoraniye mu busitani bwa Nefi; kubera iyo mpamvu barabwiranye bati: Aba bagabo nibo bahotoye umucamanza, kandi Imana yabakubise kugira ngo bataducika.

9 Kandi habayeho ko babafashe, nuko barabahambira maze babajugunya mu nzu y’imbohe. Kandi habayeho itangazo ryoherejwe ahantu hose rivuga ko umucamanza yishwe, kandi ko abahotozi bari bamaze gufatwa kandi bajugunywe mu nzu y’imbohe.

10 Kandi habayeho ko bukeye bw’aho abantu biteranyirije hamwe kugira ngo barire kandi biyirize, mu ishyingurwa ry’umucamanza mukuru ukomeye wari wishwe.

11 Kandi kubera iyo mpamvu ndetse n’abo bacamanza bari mu busitani bwa Nepfi, kandi bumvise amagambo ye, bari nabo bakoraniye hamwe mu ishyingurwa.

12 Nuko habayeho ko babajije mu bantu, bavuga bati: Bari hehe ba batanu bari boherehejwe kubaza ibyerekeye umucamanza niba yapfuye? Nuko barasubiza kandi baravuga bati: Ibyerekeranye na batanu muvuga ko mwohereje, ntacyo tubiziho; ariko hariho batanu b’abahotozi, aribo nabo twajugunye mu nzu y’imbohe.

13 Kandi habayeho ko abacamanza bifuje ko bazanwa; nuko barazanwa, kandi dore bari abatanu bari boherejwe; nuko dore abacamanza babasabye kumenya ibyerekeye icyo kibazo, nuko bababwira bose icyo bakoze, bavuga bati:

14 Twarirukanse maze tugera ku mwanya w’intebe y’ubucamanza, nuko ubwo twabonaga ibintu byose ndetse nk’uko Nefi yabihamije, twaratangaye ku buryo twaguye ku butaka; nuko ubwo twavaga muri ubwo kumiro, dore batujugunye mu nzu y’imbohe.

15 Ubu, ku byerekeye urupfu rw’uyu muntu, ntabwo tuzi uwabikoze; none gusa icyo tuzi, ni uko twirukanse kandi tukahagera nk’uko mwabyifuje, kandi dore yari yapfuye, bijyanye n’amagambo ya Nefi.

16 Kandi ubwo habayeho ko abacamanza basobanuriye abantu icyo kibazo, nuko bamagana, bavuga bati: Dore, tuzi ko uyu Nefi agomba kuba yumvikanye n’umuntu kugira ngo yice umucamanza, kandi noneho agomba kubidutangariza, kugira ngo ashobora kuduhindurira mu ukwizera kwe, kugira ngo ashobore kwizamura ngo abe umuntu ukomeye, watoranyijwe n’Imana, n’umuhanuzi.

17 Kandi ubu dore, turashyira ku karubanda uyu muntu, maze yature ikosa rye kandi atumenyeshe umuhotozi nyakuri w’umucamanza.

18 Kandi habayeho ko ba batanu barekuwe ku munsi w’ugushyingurwa. Nyamara, bagaye abacamanza kubw’amagambo bavuze kuri Nefi, kandi barashyamiranye umwe ku wundi, ku buryo bakozwe n’isoni.

19 Nyamara, batumye Nefi afatwa maze arabohwa nuko azanwa imbere y’imbaga, maze batangira kumubaza mu nzira zitandukanye ku buryo butandukanye kugira ngo bashobore kumuvuguruza, kugira ngo bamushinje apfe.

20 Bamubwira bati: Uri umugambanyi; uyu muntu ni nde wakoze ubu buhotozi? Ubu tubwire, kandi wemere amafuti yawe; bavuga bati: Dore ngiyi feza; ndetse tuzaguha n’ubuzima bwawe nutubwira, kandi ukemera ubwumvikane mwagiranye nawe.

21 Ariko Nefi arababwira ati: O mwa bapfu mwe, mwa batarakebwe mu mutima mwe, mwa mpumyi mwe, kandi na mwe bantu b’amajosi ashinze, mwaba muzi igihe Nyagasani Imana yanyu izabihanganira kugira ngo muzakomeze muri iyi nzira yanyu y’icyaha?

22 O mukwiriye gutangira kuboroga no kurira, kubera irimbuka rikomeye muri iki gihe ribategereje, keretse nimwihana.

23 Dore muravuga ko numvikanye n’umuntu kugira ngo azice Sizoramu, umucamanza mukuru wacu. Ariko dore, ndababwira, ko ibyo ari ukubera ko nabibahamirije kugira ngo mushobore kumenya ibyerekeye iki kintu; koko, ndetse nk’ikimenyetso kuri mwe, ko nari nzi iby’ubukozi bw’ibibi n’amahano ari muri mwebwe.

24 Kandi kubera ko nakoze ibi, muravuga ko numvikanye n’umuntu kugira ngo azakore iki kintu; koko, kubera ko naberetse iki kimenyetso mwandakariye, none murashaka kurimbura ubuzima bwanjye.

25 Kandi ubu dore, ndabereka ikindi kimenyetso, maze murebe niba muri iki kintu mushaka kundimbura.

26 Dore ndababwira: Nimujye kwa Siyantumu, akaba n’umuvandimwe wa Sizoramu, maze mumubwire—

27 Yaba Nefi, wiyita umuhanuzi, umwe uhanura ibibi cyane byerekeye aba bantu, mwarumvikanye, kubera ibyo ukaba warahotoye Sizoramu, umuvandimwe wawe?

28 Kandi dore, azababwira, Oya.

29 Nuko muzamubwire muti: Wishe se umuvandimwe wawe?

30 Nuko azahagarara afite ubwoba, maze ayoberwe icyo avuga. Kandi dore, azabahakanira; kandi azamera nk’aho atangaye; icyakora, azabatangariza ko ari umwere.

31 Ariko dore, muzamwitegereze, kandi muzabona amaraso ku binyita by’igishura cye.

32 Kandi nimuba mubonye ibi, mumubwire muti: Ni hehe aya maraso yaturutse? Ntituzi se ko aya ari amaraso y’umuvandimwe wawe?

33 Nuko azahinda umushyisti, kandi azasa n’uwerurutse, ndetse nk’aho urupfu rwari rwamutashye.

34 Nuko noneho muzamubwire muti: Kubera ubu bwoba n’uku kweruruka kwaje ku isura yawe, dore, tuzi ko wakoze icyaha.

35 Nuko ubwoba bwinshi buzamutaha; nuko noneho azabaturire, kandi ye guhakana ukundi ko atakoze ubu buhotozi.

36 Nuko noneho azababwira, ko njyewe, Nefi, nta kintu nzi cyerekeranye n’iki kibazo uretse ko nabihawe n’ububasha bw’Imana. Nuko noneho mumenye ko ndi umuntu w’inyangamugayo, kandi ko naboherejwemo n’Imana.

37 Kandi habayeho ko bagiye kandi bakora, ndetse nk’uko Nefi yari yababwiye. Kandi dore, amagambo yari yavuze yari ay’ukuri; kuko bijyanye n’amagambo yarahakanye; ndetse bijyanye n’amagambo yaratuye.

38 Kandi yatewe kugaragaza ko we ubwe yari umuhotozi nyawe, ku buryo ba batanu bahawe ubwisanzure, ndetse na Nefi.

39 Kandi hariho bamwe mu Banefi bemeye ku magambo ya Nefi; kandi hariho bamwe na none, bemeye kubera ubuhamya bwa batanu, kuko bari barahindutse igihe bari mu nzu y’imbohe.

40 Noneho ubu hariho bamwe mu bantu, bavuze ko Nefi yari umuhanuzi.

41 Kandi hariho n’abandi bavuze bati: Dore, ni imana, kuko uretse kuba yari imana ntiyashoboraga kumenya iby’ibintu byose, Kuko dore, yatubwiye ibitekerezo by’imitima yacu, ndetse yatubwiye ibintu; kandi ndetse yatumenyesheje umuhotozi nyakuri w’umucamanza wacu mukuru.