Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 10


Igice cya 10

Nyagasani aha Nefi ububasha bwo guhambiranya—Ahabwa ububasha bwo guhambira no guhambura ku isi no mu ijuru—Ategeka abantu kwihana cyangwa bakarimbuka—Roho imutwara ava mu mbaga ajya mu mbaga. Ahagana 21–20 M.K.

1 Kandi habayeho ko havutse ukwitandukanya mu bantu, ku buryo bigabanyijemo hirya no hino maze baca inzira zabo, basize Nefi wenyine, ubwo yari ahagaze hagati yabo.

2 Kandi habayeho ko Nefi yanyuze inzira ye yerekeza ku rugo rwe, atekereza byimbitse ku bintu Nyagasani yari yamweretse.

3 Nuko habayeho ubwo yarimo gutekereza byimbitse—kubera ko yari yacitse intege kubera ubugome bw’abantu b’Abanefi, imirimo yabo y’umwijima y’ibanga, n’ubuhotozi bwabo, n’ubusahuzi bwabo, n’ubwoko bwose bw’ubukozi bw’ibibi—kandi habayeho ubwo yarimo bityo gutekereza byimbitse mu mutima we, dore, ijwi ryamusanze rimubwira riti:

4 Urahirwa, Nefi, kubera ibyo bintu wakoze; kuko nabonye ko mu budacogora watangarije ijambo, naguhaye, aba bantu. Kandi ntiwabatinye, kandi ntiwashatse kurengera ubuzima bwawe, ahubwo washatse ugushaka kwanjye, no kubahiriza amategeko yanjye.

5 None ubu, kubera ko wakoranye ibi bintu ubudacogora nk’ubu, dore, nzaguha umugisha ubuziraherezo; kandi nzakugira umunyabubasha mu ijambo bo mu gikorwa, mu kwizera no mu mirimo; koko, ndetse kugira ngo ibintu byose bizagukorerweho bikurikije ijambo ryawe, kuko ntuzasaba ikibusanye n’ugushaka kwanjye.

6 Dore, uri Nefi, nanjye ndi Imana. Dore, ndabigutangarije imbere y’abamarayika banjye, ko uzagira ububasha kuri aba bantu, kandi uzakubitisha isi inzara, n’icyorezo, n’ukurimbuka, bikurikije ubugome bw’aba bantu.

7 Dore, nguhaye ububasha, kugira ngo icyo ari cyo cyose uzahambirira ku isi kizabe gihambiriye mu ijuru; kandi icyo aricyo cyose uzahambura ku isi kizahamburwe no mu ijuru, nuko bityo uzagire ububasha muri aba bantu.

8 Nuko bityo, nuzabwira iyi ngoro ko isadukamo kabiri, bizakoreka.

9 Kandi nuzabwira uyu musozi uti: Ika kandi uringanire, bizakoreka.

10 Kandi dore, nuzavuga ko Imana izakubita aba bantu, bizabaho.

11 None ubu dore, ngutegetse, ko uzagenda maze ugatangariza aba bantu, ko bityo Nyagasani Imana, ikaba Ushoborabyose ivuze iti: Keretse nimwihana naho ubundi muzakubitwa, ndetse kugeza ku irimbuka.

12 Kandi dore, ubwo habayeho ko igihe Nyagasani yari amaze kubwira aya magambo Nefi, yarahagaze maze ntiyajya mu rugo rwe bwite, ahubwo yasubiye mu mbaga zari zitataniye birya no hino ku isi, nuko atangira kubatangariza ijambo rya Nyagasani yari amaze kumubwira, ryerekeye ukurimbuka kwabo niba batihannye.

13 Ubwo dore, birengagije icyo gitangaza gikomeye Nefi yari yarakoze ababwira ibyerekeye urupfu rw’umucamanza mukuru, banangiye imitima yabo kandi ntibumvira amagambo ya Nyagasani.

14 Kubera iyo mpamvu Nefi yabatangarije ijambo rya Nyagasani avuga ati: Keretse nimwihana, ni uko Nyagasani avuze, naho ubundi muzakubitwa ndetse kugeza ku irimbuka.

15 Kandi habayeho ko ubwo Nefi yari amaze kubatangariza ijambo, dore, bagumye kunangira imitima yabo kandi ntibashaka kumvira amagambo ye; kubera iyo mpamvu baramututse, kandi bashaka kumushyiraho amaboko yabo kugira ngo bashobore kumujugunya mu nzu y’imbohe.

16 Ariko dore, ububasha bw’Imana bwari hamwe nawe, nuko ntibashobora kumujugunya mu nzu y’imbohe, kuko yatwawe na Roho maze avanwa rwagati muri bo.

17 Kandi habayeho ko bityo yatambagiye muri Roho, ava mu mbaga ajya mu mbaga, atangaza ijambo ry’Imana, ndetse kugeza ubwo yari amaze kuribatangariza bose, cyagwa yaryohereje mu bantu bose.

18 Kandi habayeho ko batashatse kwumvira amagambo ye; nuko hatangira kubaho amakimbirane, ku buryo biciyemo ibice ubwabo maze batangira kwicanisha inkota.

19 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo irindwi n’umwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.