Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 12


Igice cya 12

Abantu barahinduka, baba abapfapfa kandi bihutira gukora ikibi—Nyagasani acyaha abantu Be—Ubusa bw’abantu bugereranywa n’ububasha bw’Imana—Ku munsi w’urubanza, abantu bazaronka ubugingo buhoraho cyangwa ugucirwaho iteka guhoraho. Ahagana 6 M.K.

1 Kandi bityo dushobora gusobanukirwa ikinyoma, ndetse n’ukujarajara kw’imitima y’abana b’abantu; koko, dushobora kubona ko Nyagasani mu bwiza bwe bukomeye budashira aha umugisha n’ugutunganirwa abashyira ukwizera kwabo muri we.

2 Koko, kandi dushobora kubonera mu gihe nyacyo ubwo aha ugutunganirwa abantu be, koko, mu ukwiyongera kw’ibikingi byabo, amashyo yabo n’imikumbi yabo, zahabu, ’feza, nubwoko bwose bw’ibintu by’agaciro gakomeye bya buri kintu n’ubugeni; akiza ubuzima bwabo, kandi abagobotora mu maboko y’abanzi babo; yoroshya imitima y’abanzi babo kugira ngo badashobora gutangaza intambara kuri bo; koko, nuko muri make, akora ibintu byose kubw’imibereho myiza n’ibyishimo by’abantu be; koko, noneho ubwo nicyo gihe banangira imitima yabo, kandi bakibagirwa Nyagasani Imana yabo, maze bakaribatira munsi y’ibirenge byabo Mutagatifu Rukumbi—koko, kandi ibi kubera ihumure ryabo, n’ugutunganirwa kwabo gukomeye bihebuje.

3 Kandi bityo tubona ko uretse kuba Nyagasani yacyahisha abantu be imibabaro myinshi, koko, uretse kuba yabasurisha urupfu n’ubwoba, hamwe n’inzara hamwe n’ubwoko bwose bw’ibyorezo, ntibazamwibuka.

4 O mbega ukuntu abana b’abantu ari abapfafa, kandi mbega uko ari amanjwe, kandi mbega uko ari babi, n’abanyabibi, kandi mbega uko bihutira ubukozi bw’ibibi, nyamara bagatinda gukora icyiza; koko, mbega uko bihutira kumvira amagambo y’umubi, kandi bakerekeza imitima yabo ku bintu by’amanjwe by’isi!

5 Koko, mbega uko bihutira kwizamura mu bwibone; koko, mbega uko bihutira kwirata, no gukora uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi; kandi mbega uko batinda kwibuka Nyagasani Imana yabo, no gutega ugutwi inama ze, koko, mbega gutinda kugenda mu tuyira tw’ubushishozi.

6 Dore, ntibifuza ko Nyagasani Imana yabo, yabaremye, yabategeka kandi ikaba ku ngoma muri bo; nubwo ubwiza bwayo bukomeye n’impuhwe zayo kuri bo, bagira ubusa inama zayo, kandi ntibashaka ko yaba umujyanama wabo.

7 O mbega uko bukomeye ubusa bw’abana b’abantu; koko, ndetse bari hasi y’umukungugu wo ku isi.

8 Kuko dore, umukungugu wo ku isi ugenda hirya no hino, ku buryo usatagura, ku itegeko ry’Imana yacu ikomeye kandi Ihoraho.

9 Koko, dore ku ijwi rye udusozi n’imisozi biratitira kandi bigahinda umushyitsi.

10 Kandi kubw’ububasha bw’ijwi ryayo birashwanyuka, maze bikaringanira, koko, ndetse nk’ikibaya.

11 Koko, kubw’ijwi ryayo isi uko ingana iranyeganyega;

12 Koko, kubw’ububasha bw’ijwi ryayo, imfatiro z’urutare ziranyeganyega, ndetse kugeza rwagati muri zo.

13 Koko, kandi iyo ibwiye isi iti—Genda—iragenda.

14 Koko, iyo ibwiye isi iti—Urasubira inyuma, kugira ngo yongere umunsi ho amasaha menshi—birakoreka.

15 Kandi bityo, bijyanye n’ijambo ryayo isi ijya inyuma, nuko bikagaragarira umuntu ko izuba rihamye hamwe; koko, dore, ibi niko biri; mu by’ukuri ni isi igenda ntabwo ari izuba.

16 Kandi dore, na none, ibwiye amazi maremare iti—Kama—birakoreka.

17 Dore, ibwiye uyu musozi iti—Igira hejuru nuko wambuke maze ugwire uriya murwa, kugira ngo utabwe burundu—dore birakoreka.

18 Kandi dore, umuntu nahisha ubutunzi mu gitaka, nuko Imana ikavuga iti—Nikivumwe, kubera ubukozi bw’ibibi bw’uwagishishe—dore, kizavumwa.

19 Kandi Nyagasani navuga ati—uravumwe, kugira ngo hatagira umuntu uzakubona kuva magingo aya n’iteka ryose—dore, nta muntu uzakubona nyuma y’aho n’iteka ryose.

20 Kandi dore, Nyagasani nabwira umuntu ati—Kubera ubukozi bw’ibibi bwawe, uravumwe iteka ryose—bizakoreka.

21 Kandi Nyagasani navuga ati—Kubera ubukozi bw’ibibi bwawe uzacibwa imbere yanjye, azatuma bizabaho gutyo.

22 Kandi aragowe uwo azabwira ibi, kuko bizamubaho uzagira ubukozi bw’ibibi, kandi ntashobora gukizwa; none, kubera iyo mpamvu, kugira ngo abantu bashobore gukizwa, ukwihana kwarabwirijwe.

23 Kandi bityo, hahirwa abazihana kandi bakumvira ijwi rya Nyagasani Imana yabo; kuko abo aribo bazakizwa.

24 Kandi iyaba Imana yemeraga, mu bwiza bwayo bukomeye, ko abantu bashobora kuzanwa ngo bihane kandi bagire imirimo myiza, kugira ngo bagarurirwe inema kubw’inema, bijyanye n’imirimo yabo.

25 Kandi ndashaka ko abantu bose bashobora gukizwa. Ariko dusoma ko ku munsi wa nyuma ukomeye hazabaho bamwe bazacibwa, koko, bazacibwa imbere ya Nyagasani.

26 Koko, abazacirwaho imiterere y’agahinda kadashira, byuzuza amagambo avuga ati: Abakoze ibyiza bazabona ubugingo buhoraho; naho abakoze ibibi bazacirwaho iteka. Kandi bibe bityo. Amena.