Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 15


Igice cya 15

Nyagasani yacyashye Abanefi kubera ko Yabakundaga—Abalamani bahindutse ntibajegajega kandi barashikamye mu kwizera—Nyagasani azabera Abalamani umunyempuhwe mu minsi ya nyuma. Ahagana 6 M.K.

1 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, dore ndabatangariza ko keretse nimwihana naho ubundi amazu yanyu azabasigirwa ari amatongo.

2 Koko, keretse nimwihana, naho ubundi abagore banyu bazagira impamvu ikomeye yo kurira umunsi bazaba bonsa; kuko muzagerageza guhunga kandi nta hantu hazabaho h’ubuhungiro; koko, kandi hagowe abazaba bafite abana, kuko bazaba baremerewe maze bananirwe guhunga; bazaribatirwa hasi kandi basigarire kurimbuka.

3 Koko, hagowe aba bantu bitwa abantu ba Nefi keretse nibazihana, ubwo bazabona ibi bimenyetso byose n’ibitangaza bizaberekwa; kuko dore, babaye ubwoko bwatoranyijwe; koko, abantu ba Nefi yarabakunze, ndetse yarabacyashye; koko, mu minsi y’ubukozi bw’ibibi bwabo yarabacyashye kubera yabakundaga.

4 Ariko dore bavandimwe, Abalamani yangaga kubera ibikorwa byabo babaye babi ududahwema, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi bwa gakondo z’abasogokuruza babo. Ariko dore, agakiza kabagezeho binyuze mu kubwiriza kw’Abanefi; kandi kubw’iyi mpamvu Nyagasani yongereye iminsi yabo.

5 Kandi ndashaka ko mubona ko igice kinini cyabo kiri mu nzira y’inshingano yabo, kandi bagenda bitonze imbere y’Imana, kandi bazirikana kubahiriza amategeko yayo n’amahame yayo n’imanza zayo hakurikijwe itegeko rya Mose.

6 Koko, ndababwira, ko igice kinini cy’abo barimo gukora ibi, kandi barimo gukora iyo bwabaga n’umuhate kugira ngo bashobore kumenyesha ukuri abasigaye b’abavandimwe babo; kubera iyo mpamvu hariho benshi biyongera ku mibare yabo buri munsi.

7 Kandi dore, muzi ibyanyu, kuko mwabihamije, ko uko benshi muri bo bamenyeshwa iby’ukuri, kandi bakamenya ibya gakondo z’ubugome n’amahano y’abasogokuruza babo, kandi bakayoborwa kwemera ibyanditswe bitagatifu, koko, ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu, bwanditswe, bubayobora k’ukwizera Nyagasani, no kwihana, uko kwizera n’ukwihana bibazanira impinduka y’umutima.

8 Kubera iyo mpamvu, abenshi bageze kuri ibi, muzi ubwanyu ko mutajegajega kandi mushikame mu kwizera, no mu kintu cyabahesheje ubwigenge.

9 Kandi muzi na none ko bashyinguye intwaro zabo z’intambara, kandi batinya kuzegura ngo hato ku buryo ubwo aribwo bwose batazakora icyaha; koko, mushobora kubona ko batinya gukora icyaha—kuko dore bihanganira ubwabo ko babaribatira hasi kandi bakicwa n’abanzi babo, kandi ntibazegura inkota zabo ngo babarwanye, kandi ibi kubera ukwizera kwabo muri Kristo.

10 None ubu, kubera ugushikama kwabo mu gihe bemera icyo kintu bemera, mu yandi magambo kubera ukutajegajega kwabo nyuma yo kuba barigeze gusobanukirwa, dore, Nyagasani azabaha umugisha kandi yongere iminsi yabo, yirengagize ubukozi bw’ibibi bwabo.

11 Koko, ndetse nibazahenebera mu kutemera Nyagasani azongera iminsi yabo, kugeza ubwo igihe kizazira cyavuzwe n’abasogokuruza bacu, ndetse n’umuhanuzi Zenosi, n’abandi bahanuzi benshi, cyerekeranye no kongera kumenyesha ukuri abavandimwe bacu, Abalamani—

12 Koko, ndababwira, ko mu bihe bya nyuma isezerano rya Nyagasani rizagezwa no ku bavandimwe bacu, Abalamani; kandi hatitaweho imibabaro myinshi bazagira, kandi nubwo bazajarajazwa ku isi, kandi bagahigwa, kandi bagakubitwa kandi bagatatanira mu mahanga, badafite ahantu h’ubuhungiro, Nyagasani azababera umunyempuhwe.

13 Kandi ibi bijyanye n’ubuhanuzi, ko bazongera bazamenyeshwa ubumenyi nyakuri, aribwo bumenyi bw’Umucunguzi wabo, n’umushumba wabo w’ukuri kandi ukomeye, maze babarirwe mu ntama ze.

14 Kubera iyo mpamvu ndababwira, bizaba byiza kuri bo kuruta kuri mwebwe keretse nimwihana.

15 Kuko dore, niba imirimo ikomeye yari yaraberetswe nk’uko yeretswe mwebwe, koko, kuri bo bahenebereye m’ukutizera kubera gakondo z’abasogokuruza babo, mushobora kubona ubwanyu ko batazigera bongera guhenebera mu ukutizera.

16 Kubera iyo mpamvu, ni uko Nyagasani avuga: Sinzabarimbura burundu, ahubwo nzatuma kuri uwo munsi w’ubushishozi bwanjye bazongera kungarukira, niko Nyagasani avuga.

17 Kandi ubu dore, niko Nyagasani avuga, ku byerekeye abantu b’Abanefi: Nibatazihana, kandi ngo bazirikane gukora ugushaka kwanjye, nzabarimbura burundu, niko Nyagasani avuga, kubera ukutemera kwabo nubwo nakoreye imirimo myinshi ikomeye muri bo; kandi nk’uko mu by’ukuri Nyagasani ariho ibi bintu bizaba, niko Nyagasani avuga.