Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 7


Ubuhanuzi bwa Nefi, Umuhungu wa Helamani—Imana ikanga abantu ba Nefi ko izabagenderera mu mujinya wayo, kubw’ukurimburwa kwabo kwa burundu keretse nibihana ugubome bwabo. Imana ikubitisha abantu ba Nefi icyorezo; barihana kandi barayihindukirira. Samweli, w’Umulamani, ahanurira Abanefi.

Biri mu bice 7 kugeza 16.

Igice cya 7

Nefi yirukanwa mu majyaruguru maze agasubira i Zarahemula—Asengera ku munara w’ubusitani bwe nuko noneho agahamagarira abantu kwihana cyangwa bagashira. Ahagana 23–21 M.K.

1 Dore, ubwo habayeho mu mwaka wa mirongo itandatu n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu b’Abanefi, ko Nefi, umuhungu wa Helamani, yasubiye mu gihugu cya Zarahemula avuye mu majyaruguru y’igihugu.

2 Kuko yari yarabaye mu bantu bari mu majyaruguru y’igihugu, kandi yabigishije ijambo ry’Imana, kandi yabahanuriye ibintu byinshi.

3 Kandi bahakanye amagambo ye yose, ku buryo atashoboye kuba muri bo, ahubwo yongeye kugaruka mu gihugu cy’amavuko ye.

4 Kandi ubwo yabonaga abantu mu miterere y’ubugome nk’ubwo buteye ubwoba, n’abo bambuzi ba Gadiyantoni bajya ku ntebe z’urubanza—bari barambuye ububasha n’ubushobozi bw’igihugu; bizibukira amategeko y’Imana, kandi nta kimwe bukiranutsemo imbere yayo; ngo bakorere ubutabera abana b’abantu.

5 Bacira urubanza abakiranutsi kubera ubukiranutsi bwabo; bakareka abahamwa n’icyaha n’abagome bigendera badahanwe kubera ifeza yabo; kandi byongeyeho bakarekerwa mu mwanya w’icyubahiro ku mutwe w’ubutegetsi, ngo bategeke kandi bakore hakurikijwe ugushaka kwabo, kugira ngo bashobore kubona inyungu n’ikuzo ry’isi, kandi, byongeyeho, kugira ngo bashobore biboroheye kurushaho gukora ubusambanyi, no kwiba, no kwica, no gukora ugushaka kwabo.

6 Ubwo ubu bukozi bw’ibibi bukomeye bwari bwaraje ku Banefi, mu gihe cy’imyaka itari myinshi; kandi ubwo Nefi yabibonaga, umutima we wabyimbishijwe n’ishavu mu gituza cye; kandi yatangariye mu ntimba ya roho ye.

7 O, iyaba nari narashoboye kubaho ubwo data Nefi yavaga bwa mbere mu gihugu cya Yerusalemu, kugira ngo mbe narashoboye kwishimana na we mu gihugu cy’isezerano; mu gihe abantu be bicishaga bugufi ngo bagirwe inama, batajegajega mu kubahiriza amategeko y’Imana, kandi bagatinda gushorwa mu bukozi bw’ibibi; kandi bihutiraga kwumvira amagambo y’Imana.

8 Koko, iyo iminsi yanjye iba yarabaye muri iyo minsi, ubwo roho yanjye yari kuba yaragize umunezero mu bukiranutsi bw’abavandimwe banjye.

9 Ariko dore, nagenewe ko iyi minsi ari yo minsi yanjye, kandi ko roho yanjye izuzura ishavu kubera ubu bugome bw’abavandimwe banjye.

10 Kandi dore, ubwo habayeho ko hari ku munara, wari mu busitani bwa Nefi, bwari hafi y’inzira nyabagendwa yaganaga ku iguriro rikuru, ryari mu murwa wa Zarahemula; kandi ubwo, Nefi yari yunamye hejuru y’umunara wari mu busitani bwe, ariwo munara wari na none hafi y’irembo ryaganwagaho n’inzira nyabagendwa.

11 Kandi habayeho ko hariho abagabo barimo guhita hafi aho maze babona Nefi ubwo yarimo gusuka roho ku Mana hejuru y’umunara; nuko bariruka maze babwira abantu ibyo bari babonye, nuko abantu bazira hamwe mu bivunge kugira bashobore kumenya impamvu y’umuborogo ukomeye utyo kubw’ubugome bw’abantu.

12 Nuko ubwo, igihe Nefi yahagurukaga yabonye imbaga z’abantu bari bakoraniye hamwe.

13 Kandi habayeho ko yafunguye akanwa ke maze arababwira ati: Dore, kuki mwikoranyirije hamwe? Kugira ngo nshobore kubabwira iby’ubukozi bw’ibibi bwanyu?

14 Koko, kubera ko nagiye hejuru y’umunara wanjye kugira ngo nshobore gusuka roho yanjye ku Mana, kubera ishavu rikabije ry’umutima wanjye, rikaba ari ukubera ubukozi bw’ibibi bwanyu!

15 Kandi kubera amarira yanjye n’amaganya mwikoranyirije hamwe, nuko muratangara; koko, kandi mukeneye cyane gutangara; mukwiriye gutangara kubera ko mwaratawe ku buryo sekibi yifatiye bikomeye imitima y’abantu.

16 Koko, mwaba mwarahaye mute inzira ibishukashuko by’ushaka kujugutira roho zanyu hasi mu gahinda gakabije n’ibyago bitagira iherezo.

17 O nimwihane, nimwihane! Kuki mwapfa? Nimuhindukire, muhindukirire Nyagasani Imana yanyu. Kuki yabaretse?

18 Ni ukubera ko mwanangiye imitima yanyu; koko, ntimuzumvira ijwi ry’umwungeri mwiza; koko, mwamusemburiye kubarakarira.

19 Kandi dore, aho kwikoranya, keretse nimuzihana, dore, azabatatanya kugira ngo muzahinduke inyama z’imbwa n’ibikoko by’agasozi.

20 O, mwaba mwarashoboye kwibagirwa mute Imana yanyu ku munsi yabagobotoyeho.

21 Ariko dore, ni ukugira ngo mubone inyungu, musingizwe n’abantu, koko, no kugira ngo mushobore kubona zahabu na feza. Kandi mwashyize imitima yanyu ku butunzi n’ibintu by’amanjwe by’iyi si, kubw’ibyo murahotora, kandi mugasahura, kandi mukiba, kandi mukabeshyera umuturanyi wanyu, kandi mugakora uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi.

22 Kandi kubw’iyi mpamvu ibyago bizabazaho keretse nimwihana. Kuko nimutihana, dore, uyu murwa ukomeye, ndetse iyo mirwa yose ikomeye iri hirya no hino, iri mu gihugu twigaruriye, izafatirwa kugira ngo mutazagira umwanya muri yo; kuko dore, Nyagasani ntazabaha imbaraga, nk’uko kugeza ubu yabikoze, zo guhangana n’abanzi banyu.

23 Kuko dore, uko niko Nyagasani avuga: Sinzagaragariza umugome imbaraga zanjye, umwe kurusha undi, keretse, ku bihana ibyaha byabo, kandi bakumvira amagamabo yanjye. Ubu rero, ndashaka ko mukwiriye kureba, bavandimwe banjye, ko bizaba byiza ku Balamani kuruta mwebwe keretse nimwihana.

24 Kuko dore, ni abakiranutsi kubarusha, kuko batakoreye icyaha bwa bumenyi bukomeye mwahawe; kubera iyo mpamvu Nyagasani azababera umunyempuhwe; koko, azongera iminsi yabo kandi azagwiza urubyaro rwabo, ndetse mu gihe muzarimburwa burundu keretse nimuzihana.

25 Koko, ibyago bibabayeho kubera ayo mahano akomeye yabajemo; kandi mwifatanyije nayo, koko, n’ako gatsiko k’ibanga kashyizweho na Gadiyantoni!

26 Koko, ibyago bizababaho kubera ubwo bwibone mwemereye ko bwinjira mu mitima yanyu, bwabashyize hejuru birenze ikiza kubera ubutunzi bwanyu bukomeye bikabije.

27 Koko, ibyago nibibabeho kubera ubugome bwanyu n’amahano!

28 Kandi keretse nimwihana naho ubundi muzashira; koko, ndetse ibihugu byanyu bizabamburwa, kandi muzarimburwa ku isi.

29 Dore ubu, simvuga ko ibi bintu bizabaho, ku bwanjye, kubera ko atari ku bwanjye nzi ibi bintu; ahubwo dore, nzi ko ibi bintu ari iby’ukuri kubera Nyagasani Imana yabimenyesheje, kubera iyo mpamvu, ndahamya ko bizabaho.