Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 2


Igice cya 2

Helamani, mwene Helamani, aba umucamanza mukuru—Gadiyantoni ayobora umutwe wa Kishikumeni—Umugaragu wa Helamani yica Kishikumeni, maze umutwe wa Gadiyantoni ugahungira mu gasi. Ahagana 50–49 M.K.

1 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo ine na kabiri w’ingoma y’abacamanza, nyuma y’uko Moroniha yari amaze kwongera kwimika amahoro hagati y’Abanefi n’Abalamani, dore nta n’umwe wari uhari wo kujya ku ntebe y’ubucamanza; kubera iyo mpamvu hatangiye kwongera kubaho impaka hagati y’abantu zerekeye uzajya ku ntebe y’ubucamanza.

2 Kandi habayeho ko Helamani, wari mwene Helamani, yatoranyirijwe kujya ku ntebe y’urubanza, kubw’ijwi rya rubanda.

3 Ariko dore, Kishikumeni, wari warahotoye Pahorani, yubikiriye na none kurimbura Helamani; kandi yari ashyigikiwe n’umutwe we, wari waragize igihango ko nta n’umwe uzamenya ubugome bwe.

4 Kuko hariho uwitwaga Gadiyantoni, wari inzobere bikabije mu magambo menshi, ndetse no mu bucakura bwe, bwo kubika ibanga ry’umurimo w’ubuhotozi n’uw’ubwambuzi; kubw’iyo mpamvu yabaye umuyobozi w’umutwe wa Kishikumeni.

5 Kubera iyo mpamvu, yarababeshyabeshye, ndetse na Kishikumeni, ko nibamushyira ku ntebe y’ubucamanza azatuma ababarirwa mu mutwe we bazashyirwa mu myanya y’ububasha n’ubushobozi mu bantu; kubera iyo mpamvu Kishikumeni yasabye kurimbura Helamani.

6 Kandi habayeho ko ubwo yegeraga intebe y’ubucamanza ngo arimbure Helamani, dore umwe mu bagaragu ba Helamani, kubera ko yari ari hanze nijoro, kandi kubera ko yari yahawe, kubw’ukwihinduranya, ubumenyi bw’iyo migambi yari yarateguwe n’uyu mutwe ngo bice Helamani—

7 Nuko habayeho ko yahuye na Kishikumeni, maze amuha ikimenyetso; kubera iyo mpamvu Kishikumeni yamumenyesheje umugambi w’icyifuzo cye, yifuza ko yamugeza ku ntebe y’ubucamanza kugira ngo ashobore guhotora Helamani.

8 Nuko ubwo umugaragu wa Helamani yari amaze kumenya umutima wose wa Kishikumeni, n’uko uwo mugambi wari uteye wo guhotora, ndetse ko wari umugambi w’ababarirwaga bose mu mutwe wo guhotora, no kwambura, no kubona ububasha, (kandi uyu wari umugambi w’ibanga, n’agatsiko k’ibanga kabo) umugaragu wa Helamani yabwiye Kishikumeni ati: Reka twerekeze ku ntebe y’urubanza.

9 Ubwo ibi byashimishije Kishikumeni bikabije, kuko yatekereje ko ashobora kurangiza umugambi we; ariko dore, umugaragu wa Helamani, ubwo basatiraga intebe y’urubanza, yahinguranyije Kishikumeni ndetse mu mutima, ku buryo yapfuye nta muniho. Nuko ariruka maze abwira Helamani ibintu byose yari amaze kubona, no kumva, no gukora.

10 Kandi habayeho ko Helamani yatumyeho gufata uyu mutwe w’abambuzi n’abahotozi b’ibanga, kugira ngo bashobore kumanikwa hakurikijwe itegeko.

11 Ariko dore, ubwo Gadiyantoni yari amaze kubona ko Kishikumeni atagarutse yagize ubwoba ko hato yarimburwa; kubera iyo mpamvu yategetse ko agatsiko ke kamukurikira. Nuko bahungira inyuma y’igihugu, banyuze mu nzira y’ibanga, bajya mu gasi, nuko bityo ubwo Helamani yatumagaho kubafata ntibashoboye kuboneka na hamwe.

12 Kandi ibisumbyeho by’uyu Gadiyantoni bizavugwa aha inyuma. Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo ine na kabiri w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

13 Kandi dore, mu mpera y’iki gitabo muzabona ko uyu Gadiyantoni yaje guhinduka itsembwa, koko, nk’irimburwa rya burundu ry’abantu ba Nefi.

14 Dore sinshaka kuvuga impera y’igitabo cya Helamani, ahubwo ndashaka kuvuga impera y’igitabo cya Nefi, nakuyemo inkuru yose nanditse.