Ibyanditswe bitagatifu
4 Nefi 1


Nefi wa Kane

Igitabo cya Nefi
Akaba umuhungu wa Nefi—Umwe mu bigishwa ba Yesu Kristo

Inkuru y’abantu ba Nefi, bijyanye n’inyandiko ye.

Igice cya 1

Abanefi n’Abalamani bose bahindukiriye Nyagasani—Bafite ibintu bahuriyeho, bakora ibitangaza, kandi baratunganirwa mu gihugu—Nyuma y’ibinyejana bibiri, amacakubiri, ibibi, amatorero y’ibinyoma, n’amatotezwa birahaguruka—Nyuma y’imyaka magana atatu, haba Abanefi n’Abalamani babaye abagome—Amaroni ahisha inyandiko ntagatifu. Ahagana 35–321 N.K.

1 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo itatu n’icyenda wahise, ndetse n’uwa mirongo itatu na gatanu, kandi dore abigishwa ba Yesu bari baratangiye itorero rya Kristo mu bihugu byose bibakikije. Kandi uko benshi babasangaga, kandi mu by’ukuri bakihana ibyaha byabo, barabatijwe mu izina rya Yesu; ndetse bakiriye Roho Mutagatifu.

2 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo itatu na gatandatu, abantu bahindukiriye Nyagasani, mu gihugu, haba Abanefi n’Abalamani, kandi nta makimbirane n’impaka muri bo, nuko buri muntu akoresha ubutabera umwe ku wundi.

3 Kandi bari bafite ibintu byose bahuriyeho hagati muri bo; kubera iyo mpamvu nta bakire cyangwa abakene bariho, abacakara cyangwa abigenga, ahubwo bose barigengaga, kandi abasangira b’impano y’ijuru.

4 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo itatu na karindwi wahise nawo, kandi hagumye gukomeza kubaho amahoro mu gihugu.

5 Kandi habayeho imirimo ikomeye kandi itangaje yakozwe n’abigishwa ba Yesu, ku buryo bakijije abarwayi, kandi bagahagurutsa abapfuye, nuko bategeka abamugaye kugenda, n’impumyi kubona, n’ibipfamatwi kumva; n’ubwoko bwose bw’ibitangaza bakoreye mu bana b’abantu; kandi nta kintu bakoresheje ibitangaza uretse mu izina rya Yesu.

6 Nuko bityo umwaka wa mirongo itatu n’umunani urahita, ndetse n’uwa mirongo itatu n’icyenda, n’uwa mirongo ine n’umwe, n’uwa mirongo ine na kabiri, koko, ndetse kugeza ubwo imyaka mirongo ine n’icyenda yari imaze guhita, ndetse n’uwa mirongo itanu n’umwe, n’uwa mirongo itanu na kabiri; koko, ndetse kugeza imyaka mirongo itanu n’icyenda yari imaze guhita.

7 Kandi Nyagasani yabahaye gutunganirwa bihebuje mu gihugu; koko, ku buryo bongeye kubaka imirwa ahari hari imirwa yatwitswe.

8 Koko, ndetse umurwa ukomeye wa Zarahemula bategetse ko wongera kwubakwa.

9 Ariko habayeho imirwa ikomeye yari yararengewe, nuko amazi aza hejuru mu mwanya wayo; kubera iyo mpamvu iyi mirwa ntiyashoboye kwongera kwubakwa.

10 Kandi ubwo dore, habayeho ko abantu ba Nefi bakomeye, kandi barororoka bwangu bihebuje, nuko bahinduka abantu beza kandi banejeje.

11 Kandi bararongoraga, kandi bagashyingirwa, kandi bahabwa umugisha bijyanye n’imbaga y’amasezerano Nyagasani yagiranye na bo.

12 Kandi ntibongeye kugendera ukundi mu mikorere n’imigenzo y’itegeko rya Mose; ariko bagendeye mu mategeko bari barahawe na Nyagasani wabo n’Imana yabo, bakomeza kwiyiriza n’isengesho, no guhurira hamwe kenshi kugira ngo basenge kandi bumve ijambo rya Nyagasani.

13 Kandi habayeho ko nta makimbirane yabayeho mu bantu bose, mu gihugu cyose; ahubwo habayeho ibitangaza bifite imbaraga byakorewe mu bigishwa ba Yesu.

14 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo irindwi n’umwe wahise, ndetse n’uwa mirongo irindwi na kabiri. Koko, muri make, kugeza ubwo umwaka wa mirongo irindwi n’icyenda wari umaze guhita; koko, ndetse imyaka ijana yari imaze guhita, n’abigishwa ba Yesu, yari yaratoranyije bari baragiye bose muri paradizo y’Imana, uretse batatu bagombaga gusigara; kandi hariho abandi bimitswe mu kigwi cyabo; ndetse abenshi muri icyo gisekuru cyari cyarashize.

15 Kandi habayeho ko nta makimbirane yabayeho mu gihugu, kubera urukundo rw’Imana rwatuye mu mitima y’abantu.

16 Kandi nta mashyari yariho, cyangwa intonganya, induru, cyangwa ubusambanyi, cyangwa ibinyoma, cyangwa ubuhotozi, cyangwa uburyo bwose bw’ubushizi bw’isoni; kandi mu by’ukuri ntihashoboraga kubaho abantu barushijeho kwishima mu bantu bose bari bararemwe n’ukuboko kw’Imana.

17 Nta bambuzi bariho, cyangwa abahotozi, nta n’Abalamani bari bahari, cyangwa ubwoko ubwo aribwo bwose bw’aba n’aba; ahubwo bari muri umwe, abana ba Kristo, n’abaragwa b’ubwami bw’Imana.

18 Kandi mbega ukuntu bahiriwe! Kuko Nyagasani yabahaye umugisha mu bikorwa byabo byose; koko, ndetse barahiriwe kandi baratunganirwa kugeza ubwo imyaka ijana na cumi yari imaze guhita; kandi igisekuru cya mbere uhereye kuri Kristo cyari kimaze guhita, kandi nta makimbirane mu gihugu cyose.

19 Kandi habayeho ko Nefi, wakomeje iyi nyandiko ya nyuma, (kandi yayikomereje ku bisate bya Nefi) yapfuye, nuko umuhungu we Amosi arayikomeza mu kigwi cye; kandi yayikomereje ku bisate bya Nefi nawe.

20 Kandi yayibitse imyaka mirongo inani n’ine, kandi hari hakiriho amahoro mu gihugu, uretse igice gitoya cy’abantu bari barivumbagatanyije ku itorero maze biyitirira izina ry’Abalamani; kubera iyo mpamvu hatangiye kwongera kubaho Abalamani mu gihugu.

21 Kandi habayeho ko Amosi nawe yapfuye, (kandi hari mu myaka ijana na mirongo icyenda n’ine uhereye ku kuza kwa Kristo) nuko umuhungu we Amosi akomeza inyandiko mu kigwi cye; kandi yayikomereje na none ku bisate bya Nefi; ndetse yandikwa mu gitabo cya Nefi, kikaba ari iki gitabo.

22 Kandi habayeho ko imyaka magana abiri yari yarahise, kandi n’igisekuru cya kabiri cyari cyose cyari cyararangiye uretse ko bari bakeya.

23 Kandi ubu njyewe, Morumoni, ndashaka ko mumenya ko abantu bari bararororotse, ku buryo bari barakwiriye mu gihugu hose, kandi ko bari barahindutse abakire, kubera ugutunganirwa kwabo muri Kristo.

24 Kandi ubwo, muri uyu mwaka wa magana abiri na rimwe hatangiye kubaho muri bo abari barizamuye mu bwibone, nko kwambara imyenda ihenze, n’amoko yose y’amasimbi, n’ibintu byiza by’isi.

25 Kandi uhereye icyo gihe na nyuma yaho ntibongeye kugira ukundi ibintu byabo n’umutungo bahuriraho hagati yabo.

26 Kandi batangiye kwigabanya mu nzego; kandi batangiye kwiyubakira amatorero kugira ngo babone indamu, nuko batangira guhakana itorero ry’ukuri rya Kristo.

27 Kandi habayeho ko ubwo imyaka magana abiri na cumi yari imaze guhita hariho amatorero menshi mu gihugu; koko, hariho amatorero menshi yigishaga kumenya Kristo, kandi nyamara bakanaga ibice binini by’inkuru nziza ye, ku buryo bagize ubwoko bose bw’ubugome, kandi bahaga ibyera abari barabibujijwe kubera inenge.

28 Kandi iri torero ryariyongereye bihebuje kubera ubukozi bw’ibibi kandi kubera ububasha bwa Satani wafatiriye imitima yabo.

29 Byongeye kandi, hariho irindi torero ryahakanaga Kristo; kandi batotezaga itorero ry’ukuri rya Kristo, kubera ubwiyoroshye bwabo n’ukwemera Kristo; kandi barabasuzuguraga kubera ibitangaza byinshi byakorwaga muri bo.

30 Kubera iyo mpamvu bakoreshaga ububasha n’ubushobozi ku bigishwa ba Yesu bari kumwe nabo, kandi babajugunye mu nzu z’imbohe; ariko kubw’ububasha bw’ijambo ry’Imana, bwari muri bo, inzu z’imbohe zaciwemo kabiri, kandi bakomeje gukora ibitangaza bikomeye muri bo.

31 Nyamara, kandi nubwo ibi bitangaza byose, abantu banangiye imitima yabo, kandi bashakaga kubica, nk’uko Abayuda i Yerusalemu bashatse kwica Yesu, bijyanye n’ijambo rye.

32 Kandi babajugunye mu matanura y’umuriro, maze bavamo nta kibi kibabayeho.

33 Ndetse babajugunye mu ndiri z’ibikoko by’agasozi, kandi bakinaga n’ibikoko by’agasozi nk’umwana n’umwana w’intama; kandi bavuye muri byo, nta kibi kibababayeho.

34 Nyamara, abantu banangiye imitima yabo, kuko bashowe n’abatambyi benshi n’abahanuzi b’ibinyoma kubaka amatorero menshi, no gukora ubwoko bwose bw’ubukozi bw’ibibi. Kandi bakubitaga abantu ba Yesu; ariko abantu ba Yesu ntibabakubitaga. Nuko bityo baheneberera mu ukutemera n’ubugome, umwaka ku wundi, ndetse kugeza ubwo imyaka magana abiri na mirongo itatu yari imaze guhita.

35 Kandi ubwo habayeho muri uyu mwaka, koko, muri uwo mwaka wa magana abiri na mirongo itatu, ukwitandukanya gukomeye mu bantu.

36 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka hazamutse abantu bitwaga Abanefi, kandi bari abemera nyakuri ba Kristo; kandi muri bo harimo abitwaga Abalamani—Abayakobo, n’Abayozefu, n’Abazoramu.

37 Kubera iyo mpamvu abemera nyakuri ba Kristo, n’abaramya nyakuri ba Kristo, (barimo ba bigishwa batatu ba Yesu bagombaga gusigara) bitwaga Abanefi, n’Abayakobo, n’Abayozefu, n’Abazoramu.

38 Kandi habayeho ko abahakanye inkuru nziza bitwaga Abalamani, n’Abalemuweli, n’Abishimayeli, kandi ntibahenebereye mu ukutemera, ahubwo bigometse nkana ku nkuru nziza ya Kristo; kandi bigishije abana babo ko batagomba kwemera, nk’aba sogokuruza babo, uhereye mu ntangiriro, bahenebereye.

39 Kandi byari ukubera ubugome bwabo n’ishyano ry’abasogokuruza babo, nk’uko byabayeho mu ntangiriro. Kandi bigishijwe kwanga abana b’Imana, nk’uko Abalamani bigishwaga kwanga abana ba Nefi uhereye mu ntangiriro.

40 Kandi habayeho ko imyaka magana abiri na mirongo ine n’ine yari imaze guhita, kandi uko niko byari bimeze ibibazo by’abantu. Kandi igice kinini cy’abantu cyarakomeye, maze bahinduka benshi bihebuje kurusha uko abantu b’Imana banganaga.

41 Kandi bagumye gukomeza kwiyubakira amatorero, kandi barayarimbisha n’ubwoko bwose bw’ibintu by’agaciro gakomeye. Kandi uko niko imyaka magana abiri na mirongo itanu yahise, ndetse n’imyaka magana abiri na mirongo itandatu.

42 Kandi habayeho ko igice cy’abagome cy’abantu cyongeye gutangira gushinga indahiro z’ibanga n’udutsiko twa Gadiyantoni.

43 Ndetse abantu bitwaga abantu ba Nefi batangiye kwibona mu mitima yabo, kubera ubutunzi bwabo bukabije, no kwirata nk’abavandimwe babo, b’Abalamani.

44 Kandi uhereye iki gihe abigishwa batangiye kugira ishavu kubw’ibyaha by’isi.

45 Kandi habayeho ko ubwo imyaka magana atatu yari imaze guhita, haba abantu ba Nefi n’Abalamani bari barahindutse abagome bikabije umwe kimwe n’undi.

46 Kandi habayeho ko abambuzi ba Gadiyantoni bakwiriye mu gihugu cyose; kandi nta n’umwe wari umukiranutsi uretse abigishwa ba Yesu. Na zahabu na feza bazibikaga mu bubiko mu gisagirane, kandi baracuruje mu buryo bwose bw’ubucuruzi.

47 Kandi habayeho ko nyuma y’imyaka magana atatu n’itanu yari imaze guhita, (kandi abantu bagumye guhama mu bugome) Amosi yarapfuye; nuko umuvandimwe we, Amaroni, akomeza inyandiko mu kigwi cye.

48 Kandi habayeho ko ubwo imyaka magana atatu na makumyabiri yari imaze guhita, Amaroni, kubera ko yahatwaga na Roho Mutagatifu, yahishe inyandiko zari ntagatifu—koko, ni ukuri inyandiko zose ntagatifu zari zarahererekanyijwe igisekuru ku kindi, zari ntagatifu—ndetse kugeza mu mwaka wa magana atatu na makumyabiri uhereye ku ukuza kwa Kristo.

49 Kandi yazihishe kuri Nyagasani, kugira ngo zishobore kwongera kuza mu gisigisigi cy’inzu ya Yakobo, bijyanye n’ubuhanuzi n’amasezerano ya Nyagasani. Kandi iryo niryo herezo ry’inyandiko ya Amaroni.