Ibyanditswe bitagatifu
Amagambo ya Morumoni 1


Amagambo ya Morumoni

Igice cya 1

Morumoni akora incamake y’ibisate binini bya Nefi—Ashyira ibisate bitoya hamwe n’ibindi bisate—Umwami Benyamini yimakaza amahoro mu gihugu. Ahagana 385 N.K.

1 Kandi ubu njyewe, Morumoni, ngiye gushyira inyandiko nari ndimo gukora mu maboko y’umuhungu wanjye Moroni, dore, niboneye hafi ukurimburwa kwose kw’abantu banjye, Abanefi.

2 Kandi ni mu myaka amagana menshi nyuma y’ukuza kwa Kristo nshyize izi nyandiko mu maboko y’umuhungu wanjye; kandi ntekereza ko azibonera ukurimbuka kwose kw’abantu banjye. Ariko, icyampa ngo Imana izamuhe kubarokoka, kugira ngo azashobore kugira icyo yandika kiberekeyeho, kandi cyerekeye kuri Kristo, kugira ngo nibura umunsi umwe bizabagirire umumaro.

3 Kandi ubu, ndagira icyo mvuga cyerekeye ibyo nanditse; kuko nyuma y’uko nari maze gukora incamake y’ibisate bya Nefi, kumanuka kugera ku ngoma y’uyu mwami Benyamini, Amaleki yavuzeho, nashakishije mu nyandiko nashyizwe mu maboko, nuko nsanga ibi bisate, biriho iyi nkuru ntoya y’abahanuzi, uhereye kuri Yakobo ukamanura kugeza ku ngoma y’uyu mwami Benyamini, ndetse n’amagambo menshi ya Nefi.

4 Kandi ibintu biri kuri ibi bisate biranshimisha, kubera ubuhanuzi bw’ukuza kwa Kristo; n’abasogokuruza banjye bakaba bazi ko ubwinshi muri bwo bwuzujwe; koko, kandi nzi na none ko uko ibintu byinshi byahanuwe bitwerekeyeho kugeza uyu munsi byuzujwe, kandi nk’uko ubwinshi bujya inyuma y’uyu munsi bugomba nta kabuza kuzabaho—

5 Kubera iyo mpamvu, nahisemo ibi bintu kugira ngo ndangize inyandiko yanjye kuri byo, umwanzuro w’inyandiko yanjye nkazawukura ku bisate bya Nefi; kandi sinshobora kwandika n’igice kimwe cy’ijana cy’ibintu by’abantu banjye.

6 Ariko dore, nzafata ibi bisate, biriho ibi byahanuwe n’ibyahishuwe, nuko mbishyire hamwe n’umwanzuro w’inyandiko yanjye, kuko aribyo mahitamo yanjye; kandi nzi ko bizaba amahitamo y’abavanndimwe banjye.

7 Kandi ibi mbikoze kubera impamvu y’ubushishozi; kuko uko niko inyongorera bijyanye n’imirimo ya Roho wa Nyagasani uri muri njye. Kandi ubu, sinzi ibintu byose; ariko Nyagasani azi ibintu byose bizaza; kubera iyo mpamvu, ankoreramo kugira ngo akore ibijyanye n’ugushaka kwe.

8 None isengesho ryanjye ku Mana ni iryerekeye abavandimwe banjye, kugira ngo bashobore kwongera kugera ku bumenyi bw’Imana, koko, incungu ya Kristo; kugira ngo bashobore kwongera na none kuba abantu bashimishije.

9 None ubu njyewe, Morumoni, nkomeje gutunganya inyandiko yanjye, nkura ku bisate bya Nefi; kandi ndabikora nkurikije ubumenyi n’ugusobanukirwa Imana yampaye.

10 Kubera iyo mpamvu, habayeho ko nyuma y’uko Amaleki yari amaze gushyira ibi bisate mu maboko y’umwami Benyamini, yarabifashe abishyira hamwe n’ibindi bisate, biriho inyandiko zahererekanyijwe n’abami, uko ibisekuruza byasimburanye kugeza mu minsi y’umwami Benyamini.

11 Kandi byahererekanyijwe uhereye ku mwami Benyamini, uko ibisekuruza byasimburanye kugeza ubwo byaguye mu maboko yanjye. None njyewe, Morumoni, ndasenga Imana kugira ngo bizashobore gusigasirwa kuva ubu na nyuma yaho. Kandi nzi ko bizasigasirwa; kuko hariho ibintu bikomeye byanditsweho, abantu banjye n’abavandimwe babo bazabicirirwaho urubanza ku munsi ukomeye kandi wa nyuma, bijyanye n’ijambo ry’Imana ryanditswe.

12 None ubu, byerekeranye n’uyu mwami Benyamini—yari afite ibintu by’amakimbirane mu bantu be bwite.

13 Ndetse habayeho ko ingabo z’Abalamani zamanutse zivuye mu gihugu cya Nefi, kugira ngo zirwanye abantu be. Ariko dore, umwami Benyamini yakoranyirije hamwe ingabo ze, nuko arabarwanya; maze abarwanya n’imbaraga z’ukuboko kwe bwite, n’inkota ya Labani.

14 Kandi mu mbaraga za Nyagasani bahanganye n’abanzi babo, kugeza ubwo bari bamaze kwica ibihumbi byinshi by’Abalamani. Kandi habayeho ko bahanganye n’Abalamani kugeza babirukanye mu bihugu byose by’umurage wabo.

15 Kandi habayeho ko nyuma y’uko hari harabayeho ba Kristo b’ibinyoma, kandi bari barafunzwe iminwa yabo, kandi bari barahanwe hakurikijwe ibyaha byabo;

16 Kandi nyuma y’uko habayeho abahanuzi b’ibinyoma, n’ababwiriza n’abigisha b’ibinyoma mu bantu, kandi aba bose bakaba barahanwe hakurikijwe ibyaha byabo; kandi nyuma y’uko hari harabayeho amakimbirane menshi n’intonganya nyinshi ku Balamani, dore, habayeho ko umwami Benyamini, afashijwe n’abahanuzi batagatifu bari mu bantu—

17 Kuko dore, umwami Benyamini yari umuntu mutagatifu, kandi yategetse abantu be mu bukiranutsi; kandi hariho abatagatifu benshi mu gihugu, kandi bavugaga ijambo ry’Imana n’ububasha n’itegeko; kandi bakoreshaga ubukana kubera ugushinga ijosi kw’abantu—

18 Kubera iyo mpamvu, abifashijwemo n’aba, umwami Benyamini kubera gukorana imbaraga zose z’umubiri we n’ubushobozi bwa roho ye bwose, ndetse n’abahanuzi, yimakaje na none amahoro mu gihugu.