Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 13


Ubuhanuzi bwa Samweli w’Umulamani ku Banefi.

Biri mu bice 13 kugeza 15.

Igice cya 13

Samweli w’Umulamani ahanura ukurimbuka kw’Abanefi keretse nibihana—Bo n’abatunzi babo baravumwa—Birukanye kandi batera amabuye abahanuzi, bagotwa n’amashitani, kandi bashakisha amahoro bagira ubukozi bw’ibibi. Ahagana 6 M.K.

1 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo inani na gatandatu, Abanefi bakomeje kuguma mu bugome, koko, mu bugome bukomeye, mu gihe Abalamani bo bazirikanye kubahiriza amategeko y’Imana, bijyanye n’itegeko rya Mose.

2 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka hariho uwitwa Samweli, Umulamani, yaje mu gihugu cya Zarahemula, nuko atangira kwigisha abantu. Kandi habayeho ko yigishije, iminsi myinshi, abantu kwihana, maze baramwirukana, kandi yendaga gusubira mu gihugu cye bwite.

3 Ariko dore, ijwi rya Nyagasani ryamujeho, kugira ngo yongere agaruke, kandi ahanurire abantu ibintu ibyo aribyo byose biza mu mutima we.

4 Kandi habayeho ko bamwangiye ko yakwinjira mu murwa; kubera iyo mpamvu yaragiye maze agera ku nkike zawo, nuko arambura ukuboko kwe maze asakuza n’ijwi riranguruye, kandi ahanurira abantu ibintu ibyo aribyo byose Imana yamushyize mu mutima.

5 Nuko arababwira ati: Dore, njyewe, Samweli, Umulamani, ndavuga amagambo ya Nyagasani ashyira mu mutima wanjye; kandi dore yayashyize mu mutima wanjye kugira ngo mbwire aba bantu ko inkota y’ubutabera inagana hejuru y’aba bantu; kandi imyaka magana ane ntizashira keretse inkota y’ubutabera iguye kuri aba bantu.

6 Koko, ukurimbuka kuremereye gutegereje aba bantu, kandi kuje rwose kuri aba bantu, kandi nta kintu gishobora gukiza aba bantu uretse ukwihana n’ukwizera Nyagasani Yesu Kristo, mu by’ukuri uzaza mu isi, kandi akazihanganira ibintu byinshi maze akazicwa kubw’aba bantu.

7 Kandi dore, umumarayika wa Nyagasani yarabintangarije, kandi yazanye ubutumwa bwiza muri roho yanjye. Kandi dore, naboherejwemo kubatangariza namwe, ko mushobora kubona ubutumwa bwiza; ariko dore mwanze kunyakira.

8 Kandi dore, niko Nyagasani avuga: Kubera ukunangira kw’imitima y’abantu n’Abanefi, keretse nibihana nzabambura ijambo ryanjye, kandi nzakuramo Roho yanjye, kandi sinzabihanganira ukundi, kandi nzahindukiriza imitima y’abavandimwe babo kubarwanya.

9 Kandi imyaka ibihumbi bine ntizahita mbere y’uko nzabateza ko mukubitwa; koko, nzabagenderera n’inkota, n’inzara ndetse n’icyorezo.

10 Koko, nzabagenderera mu burakari bwanjye bw’inkazi, kandi hazabaho abo mu gisekuru cya kane bazabaho, bo mu banzi banyu, kugira ngo barebe ukurimbuka kwanyu kwa burundu kandi ibi mu by’ukuri bizabageraho keretse nimwihana, niko Nyagasani avuga; kandi abo mu gisekuruza cya kane bazabatera.

11 Ariko nimuzihana kandi mukagarukira Nyagasani Imana yanyu nzigizayo uburakari bwanjye, niko Nyagasani avuga, koko, ni uko Nyagasani avuga: hahirwa abazihana kandi bakampindukirira, ariko hagowe utazihana.

12 Koko, hagowe uyu murwa ukomeye wa Zarahemula; Kuko dore, wakijijwe kubera abakiranutsi barimo; koko, hagowe uyu murwa ukomeye, kuko ndabona, niko Nyagasani avuga, ko harimo benshi, koko, ndetse igice kinini cy’uyu murwa, bazanangira imitima yabo, niko Nyagasani avuga.

13 Ariko harahirwa abazihana, kuko nzabarokora. Ariko dore iyo bitaba kubw’abakiranutsi bari muri uyu murwa, dore, nari gutuma umuriro umanuka mu ijuru maze ukawurimbura.

14 Ariko dore, ni kubw’abakiranutsi warokowe. Ariko dore, igihe kiraje, niko Nyagasani avuga, kugira ngo ubwo muzaca abakiranutsi muri mwe, noneho muzashya mushyira ukurimbuka; koko, hagowe uyu murwa ukomeye, kubera ubugome n’amahano awurimo.

15 Koko, kandi hagowe umurwa wa Gidiyoni, kubw’ubugome n’amahano awurimo.

16 Koko, kandi hagowe imirwa yose iri mu gihugu hirya no hino, yegukanywe n’Abanefi, kubera ubugome n’amahano ayirimo.

17 Kandi dore, umuvumo uzaza ku gihugu, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, kubw’abantu bari mu gihugu, koko kubera ubugome n’amahano yabo.

18 Kandi bizabaho, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, koko, Imana yacu ikomeye kandi y’ukuri, ko uzahisha ubutunzi mu butaka atazongera kububona ukundi, kubera umuvumo ukomeye mu gihugu, keretse naba umuntu w’umukiranutsi kandi akazawuhisha kuri Nyagasani,

19 Kuko nifuza, niko Nyagasani avuga, ko babumpishaho; kandi bavumwe abatampishaho ubutunzi bwabo; kuko ntawe umpishaho ubutunzi bwe keretse ari umukiranutsi; kandi utampishaho ubutunzi bwe, navumwe, ndetse n’ubwo butunzi, kandi ntawe uzabumugarurira kubera umuvumo w’igihugu.

20 Kandi umunsi uzaza ubwo bazahisha ubutunzi bwabo, kubera ko berekeje imitima yabo ku butunzi; kandi kubera ko berekeje imitima yabo ku butunzi, kandi bakazahisha ubutunzi bwabo ubwo bazahunga imbere y’abanzi babo; kubera ko batazabumpishaho, nibavumwe ndetse n’ubutunzi bwabo; kandi kuri uwo munsi bazakubitwa, niko Nyagasani avuga.

21 Nimurebe, abantu b’uyu murwa ukomeye, kandi mwumvire amagambo yanjye; koko, nimwumvire amagambo Nyagasani avuga; kuko, dore, aravuga ko muvumwe kubera ubutunzi bwanyu, ndetse n’ubutunzi bwanyu buravumwe kubera mwerekeje imitima yanyu kuri bwo, kandi ntimwumviye amagambo y’uwabubahaye.

22 Ntimwibuka Nyagasani Imana yanyu mu bintu yabahayemo umugisha, ahubwo muhora mwibuka ubutunzi bwanyu, atari ukugira ngo mushimire Nyagasani Imana yanyu kubwabwo, koko, imitima yanyu yagiye kure ya Nyagasani, ahubwo ikabyimbishwa n’ubwibone bukomeye, kugeza ku bwirasi, no kugeza kukwibyimbisha gukomeye, amashyari, amahane, uburyarya, akarengane, n’ubuhotozi, n’uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi.

23 Kubera iyi mpamvu Nyagasani Imana yatumye umuvumo uza mu gihugu, ndetse no ku butunzi bwanyu, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu.

24 Koko, hagowe aba bantu, kubera iki gihe cyageze, kugira ngo mwirukane abahanuzi, kandi mukabasuzugura, nuko mukabica, kandi mukabakorera uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi, ndetse nk’uko aba kera babikoraga.

25 None ubu iyo muganira, muravuga muti: Iyo iminsi yacu iba yarabaye mu minsi y’abasogokoruza ba kera, ntitwari kwica abahanuzi; ntitwari kubatera amabuye, no kubirukana.

26 Dore muri babi kubarusha; kuko nk’uko Nyagasani ariho, iyo umuhanuzi aje muri mwe nuko akabatangariza ijambo rya Nyagasani, rihamya iby’ibyaha byanyu n’ubukozi bw’ibibi, muramurakarira, maze mukamwirukana kandi mugashakisha uburyo bw’inzira zo kumurimbura; koko, mukavuga ko ari umuhanuzi w’ikinyoma, kandi ko ari umunyabyaha, n’uwa sekibi, kubera ko ahamya ko ibikorwa byanyu ari bibi.

27 Ariko dore, umuntu naza muri mwe maze akavuga ati: Nimukore iki, kandi nta bukozi bw’ibibi burimo; nimukore biriya kandi ntacyo bitwaye, koko, azavuga ati: Nimugendere mu bwibone bw’imitima yanyu bwite; koko, nimugendere mu bwibone bw’amaso yanyu, kandi mukore ibyo aribyo byose umutima wanyu wifuza—kandi umuntu naza muri mwe nuko akavuga ibi, muzamwakira, maze muvuge ko ari umuhanuzi.

28 Koko, muzamuzamura, kandi muzamuha ku byo mutunze; muzamuha kuri zahabu yanyu, no kuri feza yanyu, kandi muzamwambika imyenda ihenze cyane; kandi kubera ko ababwira amagambo aryohereye, kandi akavuga ko byose ari byiza, ubwo ntimuzabona ikosa kuri we.

29 O mwa bagome mwe kandi mwa gisekuru mwe cyayobye; mwe mwinangiye kandi mwebwe bantu b’ijosi rishinze, ni igihe kingana iki muzatekereza ko Nyagasani azabihanganira? Koko, ni igihe kingana iki muzihanaganira kuyoborwa n’abayobozi b’abapfapfa kandi b’impumyi? Koko, ni igihe kingana iki muzahitamo umwijima aho guhitamo urumuri?

30 Koko, dore, uburakari bwa Nyagasani bwamaze gukongezwa kuri mwe, dore, yavumye igihugu kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu.

31 Kandi dore, igihe kiraje kugira ngo avume ubutunzi bwanyu, kugira ngo bunyerere, kugira ngo mudashobora kubukomeza; kandi mu minsi y’ubukene bwanyu mudashobora kubuhamana.

32 Kandi mu minsi y’ubukene bwanyu muzatakambira Nyagasani; kandi mutakambirire ubusa, kuko ugusenyuka kwanyu kwamaze kubageraho, kandi ukurimbuka kwanyu kwagizwe impamo; nuko noneho muzarire kandi muboroge kuri uwo munsi, niko Nyagasani Nyiringabo avuga. Nuko ubwo muzaganya, maze muvuge muti:

33 O ko twari twarihannye, kandi ko tutari twarishe abahanuzi, kandi tutabateye amabuye, kandi tutabirukanye. Koko, kuri uwo munsi muzavuga muti: O ko twari twaributse Nyagasani Imana yacu ku munsi yaduhayeho ubutunzi bwacu, kandi bityo ntibwari kunyerera ku buryo twabubura; kuko dore, ubutunzi bwacu bwaducitse.

34 Dore, turashyira igikoresho aha noneho ku munsi ukurikiyeho kikaba cyagiye; kandi dore, inkota zacu zatwawe ku munsi twazishakiraga kurwana.

35 Koko, twahishe ubutunzi bwacu none bwaduhise mu myanya y’intoki, kubera umuvumo w’igihugu.

36 O iyo tuba twari twarihannye mu munsi ijambo rya Nyagasani ryatugeragaho; kuko dore igihugu kiravumwe, kandi ibintu byose biraduca mu myanya y’intoki, kandi ntidushobora kubifatira.

37 Dore, dukikijwe n’amashitani, koko, tugoswe n’abamarayika b’uwashakishije kurimbura roho zacu. Dore, ubukozi bw’ibibi bwacu burakomeye. O Nyagasani, ntiwakwigiza hirya uburakari bwawe udufitiye? Kandi iyi niyo izaba imvugo yanyu muri iyo minsi.

38 Ariko dore, iminsi yanyu y’igeragezwa yararangiye; mwasubitse umunsi w’agakiza kanyu kugeza ubwo byarangiye ubuziraherezo, kandi ukurimbuka kwayu kwabaye impamo; koko, kuko mwagerageje iminsi yose y’ubuzima bwanyu kugira ibyo mutazashobora kubona; kandi mwashakiye ibyishimo mu kugira ubukozi bw’ibibi, icyo kintu kikaba gihabanye na kamere y’ubwo bukiranutsi aribwo buba mu Mutwe wacu ukomeye kandi Uhoraho.

39 O mwa bantu mwe b’igihugu, nimutege ugutwi amagambo yanjye! Kandi ndasenga ngo uburakari bwa Nyagasani bwigizwe kure yanyu, kandi ngo mwihane maze mukizwe.