Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 6


Igice cya 6

Nyagasani azagarura Isirayeli mu minsi ya nyuma—Isi izatwikishwa umuriro—Abantu bagomba gukurikira Kristo kugira ngo birinde inyanja y’umuriro n’amazuku. Ahagana 544–421 M.K.

1 Kandi ubu, dore, bavandimwe banjye, nk’uko nababwiye ko nzahanura, dore, ubu ni ubuhanuzi bwanjye—ko ibintu uyu muhanuzi Zenosi yavuze, byerekeye ku nzu ya Isirayeli, aho yabagereranyije n’igiti cya elayo cy’ishyamba, bigomba kuzabaho.

2 Kandi umunsi azongera kurambura ukuboko kwe bwa kabiri kugira ngo agarure abantu be, ni umunsi, koko, ndetse bwa nyuma, abagaragu ba Nyagasani bazajya mu bubasha bwe, kugaburira no kwicira uruzabibu rwe; kandi nyuma y’ibyo imperuka izaza vuba.

3 None mbega ukuntu hahirwa abakoranye umwete mu ruzabibu rwe; kandi mbega ukuntu havumwe abazajugunywa mu myanya yabo bwite! Nuko isi izatwikishwe umuriro.

4 Kandi mbega ukuntu Imana yacu ari inyempuhwe kuri twe, kuko yibutse inzu ya Isirayeli, haba imizi n’amashami; kandi ikabaramburira amaboko umunsi wose ukira; kandi ari abantu bashinze ijosi kandi bavuguruzanya; ariko abenshi batazanangira imitima yabo bazakirizwa mu bwami bw’Imana.

5 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, ndabinginga n’amagambo y’ubwitonzi kugira ngo mwihane, nuko muze n’umutima wanyu wose, maze mwihambire ku Mana nk’uko yihambiriye kuri mwebwe. Kandi mu gihe ukuboko kwayo kw’impuhwe kurambuye kuri mwebwe ku mucyo w’umunsi, ntimunangire imitima yanyu.

6 Koko, uyu munsi, nimwumva ijwi ryayo, ntimunangire imitima yanyu; kuki mwazapfa?

7 Kuko dore, mbese nyuma yo kugaburirwa ijambo ryiza ry’Imana umunsi wose ukira, muzera urubuto rubi, kugira ngo mutemwe maze mujugunywe mu muriro?

8 Dore, mbese muzanga aya magambo? Mbese muzanga amagambo y’abahanuzi; kandi muzanga amagambo yavuzwe yerekeye Kristo, nyuma y’uko benshi bavuze ibimwerekeyeho; kandi se muzahakana ijambo ryiza rya Kristo, n’ububasha bw’Imana, n’impano ya Roho Mutagatifu, kandi muzimye Roho Mutagatifu, maze mukerenze umugambi ukomeye wo gucungurwa, washyizweho kubwanyu?

9 Ntimuzi se ko nimuzakora ibi bintu, ko ububasha bw’ugucungurwa n’izuka, kuri muri Kristo, buzatuma muhagararana ikimwaro n’ipfunwe riteye ubwoba imbere y’intebe y’Imana?

10 Kandi bijyanye n’ububasha bw’ubutabera, kuko ubutabera budashobora guhakanwa, mugomba kujya muri iriya nyanja y’umuriro n’amazuku, ifite indimi zitazimywa, n’imyotsi incuncumuka iteka ryose n’ubuziraherezo, iyo nyanjya y’umuriro n’amazuku ni umubabaro utagira iherezo.

11 None bityo, bavandimwe banjye bakundwa, nimwihane, kandi mwinjire mu irembo ry’impatane, maze mukomereze mu nzira ifunganye, kugeza mubonye ubuzima buhoraho.

12 Nimube abanyabwenge; mbese ni iki navuga kirenzeho?

13 Ndangiza, mbasezeyeho, kugeza ubwo nzahurira namwe imbere y’intebe ishimishije y’Imana, intebe yicisha abagome umushyitsi n’ubwoba bikabije. Amena.