Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 1


Igitabo cya Yakobo
Umuvandimwe wa Nefi

Amagambo y’inyigisho ye ku bavandimwe be. Akoza isoni umuntu washatse gusenya inyigisho za Kristo. Amagambo make yerekeranye n’amateka y’abantu ba Nefi.

Igice cya 1

Yakobo na Yozefu bashaka kwemeza abantu kwemera Kristo no gukurikiza amategeko Ye—Nefi apfa—Ubugome buganza mu Banefi. Ahagana 544–421 M.K.

1 Kuko dore, habayeho ko imyaka mirongo itanu n’itanu yahise uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu; kubera iyo mpamvu, Nefi yampaye, njyewe Yakobo, itegeko ryerekeye ibisate bito, biharagasweho ibi ibintu.

2 Kandi yampaye, njyewe Yakobo, itegeko ko ngomba kwandika kuri ibi bisate ibintu bike mfata ko ari iby’agaciro gakomeye; ntashobora gukoraho, keretse gakeya, byerekeye amateka y’aba bantu bitwa abantu ba Nefi.

3 Kuko yavuze ko amateka y’abantu be azaharagatwa ku bindi bisate bye, kandi ko nzarinda ibi bisate maze nkazabishyikiriza urubyaro rwanjye, uko ibisekuruza bisimburana.

4 Kandi ubwo hariho inyigisho yari ntagatifu, cyangwa ihishurirwa ryari rikomeye, cyangwa ubuhanuzi, kugira ngo nzaharagate imitwe yabyo kuri ibi bisate, kandi mbikoreho kenshi uko byashoboka, kubwa Kristo, no kubw’abantu bacu.

5 Kuko kubera ukwizera n’igishyika gikomeye, ni ukuri tweretswe ibyerekeye abantu bacu, ibintu bizababaho.

6 Ndetse twagize amahishurirwa menshi, na roho w’ubuhanuzi bwinshi; kubera iyo mpamvu, twamenye Kristo n’ubwami bwe, bugomba kuzaza.

7 Kubera iyo mpamvu twakoranye umwete mu bantu bacu, kugira ngo dushobore kubemeza gusanga Kristo, no gufata ku bwiza bw’Imana, kugira ngo bashobore kwinjira mu buruhukiro bwe, ngo hato mu buryo ubwo aribwo bwose atazarahirira mu mujinya we ko batazinjiramo, nk’ubwo bamurakazaga mu minsi y’igishuko ubwo abana ba Isirayeli bari mu gasi.

8 Kubera iyo mpamvu, twasabye Imana ko yakwemeza abantu bose kureka kwigomeka ku Mana, ngo bayikongereze uburakari, ahubwo ko abantu bose bakwemera Kristo, kandi bagaha agaciro urupfu rwe, maze bakemera umusaraba wabo kandi bakikorera isoni z’isi; kubera mpamvu, njyewe, Yakobo, niyemeje kuzuza itegeko ry’umuvandimwe wanjye Nefi.

9 Ubwo Nefi yari atangiye gusaza, kandi yabonye ko yagombaga gupfa mu minsi mikeya; niyo mpamvu, yasize umuntu ngo abe umwami n’umutegetsi w’abantu be icyo gihe, nk’uko byagendaga ku ngoma z’abami.

10 Kubera ko abantu bakunze Nefi bihebuje, kubera ko we yababereye umurinzi ukomeye, kubera ko yakoresheje inkota ya Labani abarwanirira, kandi kubera ko yakoze iminsi ye yose kubera imibereho myiza yabo—

11 Kubera iyo mpamvu, abantu bifuzaga guhora bibuka izina rye. Nuko abagiye ku ngoma mu kigwi cye bitwaga n’abantu, Nefi wa kabiri, Nefi wa gatatu, bigakomeza bityo, hakurikijwe ingoma z’abami; kandi ni uko bitwaga n’abantu, batitaye ku mazina bari basanganywe.

12 Kandi habayeho ko Nefi yapfuye.

13 Ubwo abantu batari Abalamani bari Abanefi; hatitaweho ko, bitwaga Abanefi, Abayakobo, Abayozefu, Abazoramu, Abalamani, Abalemuweli, n’Abishimayeli.

14 Ariko, njyewe Yakobo, nyuma y’aha sinzabatandukanyiriza kuri aya mazina, ahubwo nzabita Abalamani bashaka kurimbura abantu ba Nefi, kandi abiyometse kuri Nefi ndabita Abanefi, cyangwa abantu ba Nefi, hakurikijwe ingoma z’abami.

15 Kandi ubwo habayeho ko abantu ba Nefi, ku ngoma y’umwami wa kabiri, batangiye kunangira imitima yabo, nuko bishora ahubwo mu bikorwa by’ubugome, nka Dawidi wa kera wifuje abagore benshi n’inshoreke, ndetse na Salomoni, umuhungu we.

16 Koko, ndetse batangira gushakisha zahabu nyinshi na feza, kandi batangira kwishyira hejuru ahubwo mu bwibone.

17 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Yakobo, nabahaye aya magambo ubwo nabigishaga mu ngoro y’Imana, kubera ko nari nakiriye mbere ubutumwa bwanjye buvuye kuri Nyagasani.

18 Kuko njyewe, Yakobo, n’umuvandimwe wanjye Yozefu twari twarejerejwe kuba abatambyi n’abigisha b’aba bantu, n’ukuboko ka Nefi.

19 Kandi twatunganyije umurimo wacu kubwa Nyagasani, twihaye inshingano, kubera ko twari kwikorera ibyaha by’abantu ku mitwe yacu bwite iyo tutabigisha ijambo ry’Imana n’umwete wose; kubera iyo mpamvu, twakoresheje ubushobozi bwacu ngo amaraso yabo atazanduza imyambaro yacu; naho ubundi amaraso yabo yari kwanduza imyambaro yacu, maze ntituzaboneke nk’abaziranenge ku munsi wa nyuma.