Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 33


Igice cya 33

Amagambo ya Nefi ni ukuri—Ahamya Kristo—Abizera Kristo bazemera amagambo ya Nefi, ari yo azahagarara nk’umuhamya imbere y’intebe y’urubanza. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubu njyewe, Nefi, sinandika ibintu byose byigishijwe mu bantu banjye; nta n’ubwo ndi inzobere mu kwandika, nk’uko mvuga; kuko iyo umuntu avugishwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu ububasha bwa Roho Mutagatifu bumujyana mu mitima y’abana b’abantu.

2 Ariko dore, hariho benshi banangiriye imitima yabo Roho Mutagatifu, kugira ngo atagira umwanya muri bo; niyo mpamvu, bajugunya ibintu byinshi byanditswe maze bakabifata nk’ibintu bitagira agaciro.

3 Ariko njyewe Nefi, icyo nanditse naracyanditse, kandi ngifata nkaho ari icyo agaciro gakomeye, by’umwihariko ku bantu banjye. Kuko mpora mbasengera ku manywa, n’amaso yanjye agatosa umusego wanjye nijoro, kubera bo; maze ngatakambira Imana yanjye nizera, kandi nzi ko izumva ugutakamba kwanjye.

4 Kandi nzi ko Nyagasani Imana azatagatifuza amasengesho yanjye ngo agirire inyungu abantu banjye. Kandi amagambo nanditse mu ntege nkeya azagirwa ay’imbaraga kuri bo; kuko abemeza gukora neza; abamenyesha iby’abasogokuruza babo; kandi avuga ibya Yesu, kandi akabemeza kumwizera, kandi kugira ngo bihangane kugeza ku ndunduro, ariryo ubuzima buhoraho.

5 Kandi avugana ubukana arwanya icyaha, bijyanye n’ukwerura k’ukuri; niyo mpamvu, nta muntu uzarakarira amagambo nanditse keretse abaye uwa roho y’umubi.

6 Nishimira ukwerura; nishimira ukuri; nishimira Yesu wanjye, kuko yacunguye roho yanjye ntizajye mu kuzimu.

7 Mfitiye urukundo ruhebuje abantu banjye, n’ukwizera gukomeye muri Kristo kugira ngo nzahurire na roho nyinshi zitagira ikizinga ku ntebe y’urubanza.

8 Mfitiye urukundo nyakuri Umuyuda—Mvuze Umuyuda, kubera ko ntekereza abo aho naturutse.

9 Mfitiye na none urukundo nyakuri Abanyamahanga. Ariko dore, kuko nta na kimwe cy’ibi nshobora kwiringira keretse biyunze na Kristo, kandi bakinjira mu irembo rifunganye, kandi bakagenda mu kayira k’impatane kayobora ku buzima, kandi bagakomeza muri ako kayira kugeza ku mpera y’umunsi w’igeragezwa.

10 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, ndetse n’Umuyuda, kandi namwe mwese mpera z’isi, nimwumve aya magambo kandi mwemere Kristo; kandi niba mutemera aya magambo nimwemere Kristo. Kandi nimwemera Kristo muzemera aya magambo, kuko ari amagambo ya Kristo, kandi yarayampaye; kandi yigisha abantu bose ko bagomba gukora icyiza.

11 Kandi niba atari amagambo ya Kristo, nimwihitiremo—kuko Kristo azabiberekesha, ububasha n’ikuzo rikomeye, ko ari amagambo ye, ku munsi wa nyuma; kandi mwebwe na njye tuzahagarara amaso ku yandi imbere y’intebe ye; kandi muzamenya ko nategetswe nawe kwandika ibi bintu, nubwo ndi umunyantege nke.

12 Kandi ndasenga Data mu izina rya Kristo kugira ngo abenshi muri twebwe, niba atari bose, bashobore gukizwa mu bwami bwe kuri uwo munsi ukomeye kandi wa nyuma.

13 Kandi ubu, bavandimwe banjye bakundwa, bose abo mu nzu ya Isirayeli, na mwe mpera z’isi, ndababwira nk’ijwi ry’urangururira mu mukungugu nti: Murabeho kugeza ubwo uwo munsi ukomeye uzagera.

14 Kandi na mwe mutazafata ku bwiza bw’Imana, kandi ntimwubahe amagambo y’Abayuda, ndetse n’amagambo yanjye, n’amagambo azava mu kanwa ka Ntama w’Imana, dore, mbasezeyeho burundu, kuko aya magambo azabacira urubanza ku munsi wa nyuma.

15 Kuko icyo nzahambira ku isi, kizabashinja ku ntebe y’urubanza; kuko niko Nyagasani yantegetse, kandi ngomba kumvira. Amena.