Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 1


Igitabo cya Kabiri cya Nefi

Inkuru y’urupfu rwa Lehi. Abavandimwe ba Nefi bamwigomekaho. Nyagasani aburira Nefi ngo ahaguruke yerekeze mu gasi. Ingendo ze mu gasi, n’ibindi.

Igice cya 1

Lehi ahanura iby’igihugu cy’umudendezo—Urubyaro rwe ruzatatanywa kandi rukubitwe niba rwanze Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli—Yingingira abana be kwambara intwaro y’ubukiranutsi. Ahagana 588–570 M.K.

1 Nuko habayeho ko nyuma y’uko njyewe Nefi, nari ndangije kwigisha abavandimwe banjye, data, Lehi, nawe yababwiye ibintu byinshi, kandi abibasubiriramo, ibintu bikomeye cyane Nyagasani yabakoreye abavana mu gihugu cya Yerusalemu.

2 Kandi yababwiye ibyerekeye ubwigomeke bwabo hejuru y’amazi, n’imbabazi z’Imana mu kubarokorera ubuzima, kugira ngo batamirwa n’inyanja.

3 Ndetse yababwiye ibyerekeye igihugu cy’isezerano, babonye—uko Imana yabaye inyampuhwe ituburira ko twahunga tukava i Yerusalemu.

4 Kuko, dore yaravuze ati: nabonye iyerekwa, namenyeyemo ko Yerusalemu yarimbuwe, kandi iyo tuba twarahamye i Yerusalemu tuba twaratikiye.

5 Ariko, yaravuze ati: usibye imibabaro yacu, twabonye igihugu cy’isezerano, igihugu cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose; igihugu Nyagasani Imana yagiranye igihango nanjye ko kizaba igihugu cy’umurage w’urubyaro rwanjye. Koko, Nyagasani yansezeranyije iki gihugu, n’abana banjye iteka ryose, n’ abazakurwa mu bindi bihugu bose n’ukuboko kwa Nyagasani.

6 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Lehi, mpanuye nkurikije imirimo ya Roho iri muri njye, ko nta n’umwe uzaza muri iki gihugu uretse abazazanwa n’ukuboko ka Nyagasani.

7 Kubera iyo mpamvu, iki gihugu cyeguriwe uwo azakizanamo. Kandi nibibaho ko bamukorera bijyanye n’amategeko yatanze, kizaba igihugu cy’umudendezo kuri bo; kubera iyo mpamvu nta na rimwe bazashyirwa mu bucakara; biramutse bibaye, bizaba ari ukubera ubukozi bw’ibibi; kuko ubukozi bw’ibibi nibuganza igihugu kizavumwa kubera bo, ariko kubw’abakiranutsi kizahabwa umugisha ubuziraherezo.

8 Kandi dore, ni ubushishozi ko iki gihugu kigomba gusigasirwa muri iki gihe ntikimenywe n’andi mahanga; kuko dore, amahanga menshi azuzura iki gihugu, ku buryo nta mwanya uzahaboneka w’umurage.

9 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Lehi, nahawe isezerano, ko uko abo Nyagasani Imana azakura mu gihugu cya Yerusalemu bazubahiriza amategeko ye, bazatuganirwa muri iki gihugu; kandi bazahishwa andi mahanga yose, kugira ngo bazitungire iki gihugu ku bwabo. Kandi nibibaho ko bubahiriza amategeko ye bazahererwa umugisha muri iki gihugu, kandi nta n’umwe uzabaho wo kubaburabuza, cyangwa kubatwara igihugu cy’umurage wabo; kandi bazahatura mu mutekano ubuziraherezo.

10 Ariko dore, ubwo igihe kije ngo bazahwekerere mu kutemera, nyuma yo kubona imigisha ikomeye rwose ivuye mu kuboko kwa Nyagasani—bafite ubumenyi bw’iremwa ry’isi, n’abantu bose, bafite ubumenyi bw’imirimo ikomeye kandi itangaje ya Nyagasani uhereye ku iremwa ry’isi; bazi ububasha bahawe bwo gukora ibintu byose kubw’ukwizera; bafite amategeko yose kuva mu ntangiriro, kandi barazanywe n’ubwiza burenze kamere muri iki gihugu cy’isezerano cy’agaciro—dore, ndabivuze, nihazabaho umunsi bazanga Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, Mesiya nyakuri, Umucunguzi wabo n’Imana yabo, dore, imanza z’utabera zizabajya ku mutwe.

11 Koko, azabazanira andi mahanga, kandi azayaha ububasha, kandi azabambura ibihugu bari batunze, maze azatume batatana kandi bakubitwe.

12 Koko, uko igisekuruza gisimburana n’ikindi hazabaho imivu y’amaraso, n’amakuba akomeye muri bo; kubera iyo mpamvu, bana banjye, ndifuza ko mwibuka, koko ndifuza ko mwumvira amagambo yanjye.

13 Mbega uko nifuza ngo mukanguke; mukanguke muve mu bitotsi bikomeye, koko, ndetse muve mu bitotsi by’ikuzimu, maze mwiyambure iminyururu mibi cyane muboheshejwe, ari yo minyururu iboshye abana b’abantu, ngo batwarwe bunyago hasi mu kigobe gihoraho cy’agahinda gakabije n’ikimwaro.

14 Nimukanguke! kandi muhaguruke mu mukungugu, maze mwumve amagambo y’umubyeyi uhinda umushyitsi, uwo mugomba kurambika imbavu ze vuba aha mugomba mu mva ikonje kandi icecetse, aho nta mugenzi ushobora kugaruka; mu minsi mikeya kandi ngiye nk’uko ab’isi bose bagenda.

15 Ariko dore, Nyagasani yacunguye roho yanjye iva ikuzimu; nabonye ikuzo rye, kandi mpfumbatiwe ubuziraherezo mu maboko y’urukundo rwe.

16 Kandi nifuza ko mugomba kwibuka kwitondera amateka n’imanza za Nyagasani; dore, iki cyabaye icyifuzo cya roho yanjye uhereye mu ntangiriro.

17 Umutima wanjye waremerewe n’ishavu rimwe na rimwe, kuko natinye, ngo hato kubera ukwinangira kw’imitima yanyu Nyagasani Imana yanyu itazigaragaza mu bwuzure bw’umujinya wayo kuri mwebwe, ngo mucibwe kandi murimbuke ubuziraherezo;

18 Cyangwa, ko umuvumo wabazaho mu gihe cy’ibisekuruza byinshi; nuko mugahura n’amakuba n’inkota, n’inzara, maze mukangwa, kandi mukayoborwa bijyanye n’ubushake n’ubucakara bya sekibi.

19 Mwebwe bahungu banjye, kugira ngo ibi bintu bitazabazaho, ahubwo kugira ngo muzatoranywe kandi mube abantu b’abatoni ba Nyagasani. Ariko dore, ugushaka kwe kuzakorwa; kuko inzira ye ari ubukiranutsi iteka ryose.

20 Kandi yaravuze ati: Uko muzubahiriza amategeko yanjye muzatunganirwa mu gihugu; ariko uko mutazubahiriza amategeko yanjye muzacibwa imbere yanjye.

21 None ubu kugira ngo roho yanjye igire umunezero kubera mwebwe, kandi kugira ngo umutima wanjye uzave kuri iyi isi n’ibyishimo kubera mwebwe, kugira ngo ntazamanurirwa hasi mu mva n’agahinda n’ishavu, nimuhaguruke mu mukugungu, bahungu banjye, maze mube abagabo, kandi mugire umurava mu mitekerereze imwe no mu mutima umwe, muhuje mu bintu byose, kugira ngo mutazajyanwa mu bucakara;

22 Kugira ngo mutazavumwa umuvumo utoneka; ndetse, kugira ngo mutazikururira uburakari bw’Imana y’intabera kuri mwebwe ngo murimbuke, koko, ukurimbuka guhoraho kwa roho n’umubiri.

23 Nimukanguke, bahungu banjye; mwambare intwaro z’ubukiranutsi. Nimujugunye iminyururu muboheshejwe, nuko musohoke mu mwijima, maze muhaguruke mu mukungugu.

24 Ntimuzongere kwigomeka ku muvandimwe wanyu, wagize amayerekwa y’ikuzo rihebuje, kandi wubahirije amategeko uhereye igihe twahagurukiye i Yerusalemu; kandi wabaye igikoresho mu maboko y’Imana, mu kutuzana mu gihugu cy’isezerano; kuko iyo bitaba ku bwe, twagombaga kuba twaratikijwe n’inzara mu gasi; nyamara mwashatse kumwambura ubuzima bwe, koko, kandi yagize ishavu ryinshi kubera mwebwe.

25 Kandi mfite ubwoba bikabije maze ngahinda umushyitsi kubera mwebwe, ngo hato atazongera kubabara, kuko dore, mwamuregaga ko yashatse ububasha n’ubutegetsi kuri mwebwe; ariko nzi ko atashatse ububasha n’ubutegetsi kuri mwe, ahubwo yashatse ikuzo ry’Imana, n’imibereho myiza ihoraho yanyu bwite.

26 Kandi mwaritotombye kubera ko yaberuriye. Muvuga ko yakoresheje ubukana; muvuga ko yabarakariye; ariko dore, ubukana bwe bwari ubukana bw’ububasha bw’ijambo ry’Imana, ryari muri we; n’icyo mwita uburakari cyari ukuri, bijyanye n’ikiri mu Mana, atari gushobora guhagarika, cyagaragazaga gishize amanga ibyerekeye ubukozi bw’ibibi bwanyu.

27 Kandi ni ngombwa ko ububasha bw’Imana bugomba kubana na we, ndetse kugeza aho abategeka ko mugomba kumvira. Ariko dore, ntiyari we, ahubwo yari Roho wa Nyagasani wari muri we, wabumbuye akanwa ke ngo avuge ku buryo adashobora guceceka.

28 None ubu muhungu wanjye, Lamani, kandi namwe Lemuweli na Samu, namwe bahungu banjye aribo bahungu ba Ishimayeli, dore, nimuzatega ugutwi ijwi rya Nefi ntimuzatikira. Kandi niba muzamwumvira ndabasigira umugisha, koko, ndetse umugisha wanjye wa mbere.

29 Ariko niba mutazamwumvira ndabambura umugisha wanjye wa mbere, koko, ndetse umugisha wanjye, maze uzabe kuri we.

30 None ubu, Zoramu, ndakubwira: Dore, uri umugaragu wa Labani; nyamara, wavanywe mu gihugu cya Yerusalemu, kandi nzi ko uri inshuti nyayo y’umwana wanjye, Nefi, ubuziraherezo.

31 Kubera iyo mpamvu, kubera ko wabaye indahemuka urubyaro rwawe ruzahabwa umugisha hamwe n’urwe, kugira ngo babeho batunganiwe igihe cyose muri iki gihugu; kandi nta kintu, keretse haramutse habayeho ubukozi bw’ibibi muri bo, kizabagirira nabi cyangwa kizahungabanya ugutunganirwa kwabo muri iki gihugu ubuziraherezo.

32 Kubera iyo mpamvu, nimuzubahiriza amategeko ya Nyagasani, Nyagasani azabegurira iki gihugu kubera umutekano w’urubyaro rwawe hamwe n’urubyaro rw’umwana wanjye.