Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 25


Igice cya 25

Nefi yishimira ukwerurirwa—Ubuhanuzi bwa Yesaya buzumvikana neza mu minsi ya nyuma—Abayuda bazava i Babuloni, bazabamba Mesiya, nuko batatanywe kandi bakubitwe ikiboko—Bazagarurwa ubwo bazizera Mesiya—Azaza ubwa mbere hashize imyaka magana atandatu nyuma y’uko Lehi azaba yaravuye i Yerusalemu—Abanefi bazubahiriza amategeko ya Mose kandi bizere Kristo, ari we Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli. Ahagana 559–545 M.K.

1 Ubu njyewe, Nefi, ndagira icyo mvuga cyerekeye amagambo nanditse, yavuzwe n’akanwa ka Yesaya. Kuko dore, Yesaya yavuze ibintu byinshi byari bikomereye benshi mu bantu banjye gusobanukirwa; kuko batazi ibyerekeye uburyo bwo guhanura mu Bayahudi.

2 Kuko njyewe, Nefi, sinabigishije ibintu byinshi byerekeye umuco w’Abayuda; kuko imirimo yabo yari imirimo y’umwijima, n’ibikorwa byabo byari ibikorwa by’amahano.

3 Kubera iyo mpamvu, nandikiye abantu banjye, bose abazahabwa nyuma y’aha ibi bintu nanditse, kugira ngo bashobore kumenya imanza z’Imana, zizagera ku mahanga yose, bijyanye n’ijambo yavuze.

4 Kubera iyo mpamvu, nimwumve, mwa bantu banjye mwe, mukaba ab’inzu ya Isirayeli, kandi mutege ugutwi amagambo yanjye; kuko kubera ko amagambo ya Yesaya ataberuriwe, nyamara yereruriwe abujujwe roho w’ubuhanuzi bose. Ahubwo ndabaha ubuhanuzi, nkurikije roho indimo; niyo mpamvu nzahanura nkurikije ukwerurirwa kwari kundimo uhereye igihe navaga i Yerusalemu hamwe na data; kuko dore, roho yanjye yishimiye kwerurirwa kw’abantu banjye, kugira ngo bamenye.

5 Koko, kandi roho yanjye yishimiye amagambo ya Yesaya, kuko navuye i Yerusalemu, none amaso yanjye yabonye ibintu by’Abayuda, kandi nzi ko Abayuda basobanukiwe ibintu by’abahanuzi, kandi nta bandi bantu basobanukiwe ibintu byabwiwe Abayuda nka bo, keretse bibayeho ko bigishwa uburyo bw’ibintu by’Abayuda.

6 Nyamara dore, njyewe, Nefi, sinigishije abana banjye umuco w’Abayuda; kuko dore, njyewe, ubwanjye, nabaye i Yerusalemu, ni yo mpamvu nzi ibyerekeye uturere tuyizengurutse; kandi namenyesheje abana banjye ibyerekeye imanza z’Imana, zageze ku Bayahudi, ku bana banjye, bijyanye n’ibyo Yesaya yavuze byose, kandi simbyandika.

7 Ariko dore, ndakomeza n’ubuhanuzi bwanjye bwite, nk’uko nabyeruriwe; muri bwo nzi ko nta muntu ushobora kuyoba; nyamara, mu minsi ubuhanuzi bwa Yesaya buzuzuzwa abantu bazabusobanukirwa nta shiti, mu bihe ubwo buzasohora.

8 Kubera iyo mpamvu, ni ubw’agaciro ku bana b’abantu, kandi utekereza ko ntacyo bumaze, ndamubwira by’umwihariko, kandi mparire ayo magambo abantu banjye bwite; kuko nzi ko buzaba ubwo agaciro gakomeye ku bo mu minsi ya nyuma; kuko kuri uwo munsi bazabusobanukirwa; niyo mpamvu, ku nyungu zabo nabwanditse.

9 Kandi nk’uko igisekuruza kimwe cyarimbuwe mu Bayahudi kubera ubukozi bw’ibibi, ndetse ni uko barimbuwe uhereye ku gisekuruza kugeza ku kindi bijyanye n’ubukozi bw’ibibi bwabo; kandi nta n’umwe wabo wigeze na rimwe arimburwa ataraburiwe n’abahanuzi ba Nyagasani.

10 Kubera iyo mpamvu, babwiwe ibyerekeye ukurimbuka kuzabageraho, ako kanya nyuma y’uko data avuye i Yerusalemu; nyamara, banangiye imitima; bijyanye n’ubuhanuzi bwanjye bararimbuwe, uretse abatwawe bunyago i Babuloni.

11 None ubu ibi ndabivuga kubera roho indimo. Kandi n’ubwo batwawe bazongera bagaruke, nuko batunge igihugu cya Yerusalemu; kubera iyo mpamvu, bazongera bagarurwe mu gihugu cy’umurage wabo.

12 Ariko, dore, bazagira intambara, n’impuha z’intambara; kandi ubwo umunsi uzaza Ikinege cya Data, koko, ndetse Data w’ijuru n’isi, azabiyereka ubwe mu mubiri, dore, bazamwanga, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, n’ukunangira kw’imitima yabo, n’ugushingwa kw’amajosi yabo.

13 Dore, bazamubamba; kandi nyuma yo gushyirwa mu mva mu gihe cy’iminsi itatu azahagurukana mu bapfuye, ugukiza mu mababa ye; maze abazizera izina rye bose bazakirizwe mu bwami bw’Imana. Kubera iyo mpamvu, roho yanjye yishimiye guhanura ibimwerekeyeho, kuko nabonye umunsi we, kandi umutima wanjye urasingiza izina rye ritagatifu.

14 Kandi dore bizabaho ko nyuma y’uko Mesiya azaba amaze guhaguruka mu bapfuye, kandi amaze kwiyereka ubwe abantu be, kuri bose bazizera izina rye, dore, Yerusalemu izongera irimburwe; kuko baragowe abazarwanya Imana n’abantu b’itorero ryayo.

15 Kubera iyo mpamvu, Abayuda bazatatanyirizwa mu mahanga yose; koko, ndetse Babuloni izarimburwa; kubera iyo mpamvu, Abayuda bazatatanywa n’andi mahanga.

16 Nuko nibamara gutatanywa, kandi Nyagasani Imana amaze kubakubitisha ikiboko andi mahanga mu gihe cy’ibisekuruza byinshi, koko, ndetse kuva kera uhereye ku gisekuruza kugeza ku kindi kugeza ubwo bazemezwa kwizera Kristo, Umwana w’Imana, n’impongano, itagira urugero ku nyokomuntu yose—kandi ubwo uwo munsi uzaza bakizera Kristo, nuko bagasingiza Data mu izina rye, n’umutima utunganye n’ibiganza bikeye, kandi ntibategereze ukundi undi Mesiya, bityo, icyo gihe, umunsi uzaza kugira ngo bibe ngombwa ko bazizera ibi bintu.

17 Kandi Nyagasani azongera kurambura ukuboko kwe bwa kabiri kugira ngo agarure abantu be abavane mu mimerere y’ubuzimire n’ukugwa. Kubera iyo mpamvu, azakomeza gukora umurimo utangaje n’igitangaza mu bana b’abantu.

18 Kubera iyo mpamvu, azabazanira amagambo ye, ari yo magambo azabacira urubanza ku munsi wa nyuma, kuko bazayahabwa kubw’umugambi wo kubemeza Mesiya nyakuri, wahakanywe na bo; kandi no kubemeza ko badakeneye gutegereza ukundi undi Mesiya uzaza, kuko ntawe uzaza, keretse abaye Mesiya w’ikinyoma uzabeshya abantu; kuko hariho Mesiya umwe gusa wavuzwe n’abahanuzi, kandi uwo Mesiya ni we uzahakanwa n’Abayuda.

19 Kuko bijyanye n’amagambo y’abahanuzi, Mesiya azaza mu myaka magana atandatu uhereye igihe data yaviriye i Yerusalemu; kandi bijyanye n’amagambo y’abahanuzi, ndetse n’ijambo ry’umumarayika w’Imana, izina rye rikazaba Yesu Kristo, Umwana w’Imana.

20 None ubu, bavandimwe banjye, navuze nerura kugira ngo mutazibeshya. Kandi nk’uko Nyagasani Imana ariho uwavanye Isirayeli mu gihugu cya Egiputa, nuko agaha Mose ububasha kugira ngo azavure amahanga nyuma yo kurumwa n’inzoka zifite ubumara, niba bahanze amaso yabo inzoka yamanitse hejuru imbere yabo, ndetse akamuha ububasha kugira ngo ashobore gukubita urutare maze amazi aruvemo; koko, dore ndababwira, ko nk’uko ibi bintu ari ukuri, kandi nk’uko Nyagasani Imana ariho, nta rindi zina ririho ryatanzwe munsi y’ijuru uretse uyu Yesu Kristo, navuzeho, umuntu ashobora gukirizwamo.

21 None ubu, kubera iyi mpamvu Nyagasani Imana yansezeranyije ko ibi bintu nanditse bizashyingurwa kandi bikarindwa, kandi bigahererekanywa mu rubyaro rwanjye, uhereye ku gisekuruza kugeza ku kindi, kugira ngo isezerano rishobore kuzurizwa kuri Yozefu, kugira ngo urubyaro rwe rutazarimbuka na rimwe igihe cyose isi izaba iriho.

22 Kubera iyo mpamvu, ibi bintu bizava ku gisekuruza kugeza ku kindi igihe cyose isi izaba iriho; kandi bizagenda hakurikijwe ubushake n’icyifuzo cy’Imana; n’amahanga azabitunga azacirwa urubanza na byo hakurikijwe amagambo yanditswe.

23 Kuko turakorana umwete kugira ngo twandike, kugira ngo twemeze abana bacu, ndetse n’abavandimwe bacu, kwizera Kristo, no kwiyunga n’Imana; kuko tuzi ko ari kubw’inema twakijijwe, nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.

24 Kandi n’ubwo twizera Kristo, twubahiriza itegeko rya Mose, kandi dutegereje dushikamye Kristo, kugeza itegeko ryujujwe.

25 Kuko, kubw’uyu mugambi itegeko ryashyizweho; niyo mpamvu itegeko ryazimijwe kuri twebwe, kandi tukagirwa bazima muri Kristo kubera ukwizera kwacu; nyamara twubahiriza itegeko kubera amategeko.

26 Kandi tuvuga kuri Kristo, tunezerwa muri Kristo, twigisha ibya Kristo, duhanura ibya Kristo, kandi twandika dukurikije ubuhanuzi bwacu, kugira ngo abana bacu bashobore kumenya isoko bakwiriye gushakiramo ukubabarirwa kw’ibyaha byabo.

27 Kubera iyo mpamvu, tuvuga ibyerekeye itegeko kugira ngo abana bacu bashobore kumenya ubuzime bw’itegeko; kandi, kubw’ukumenya ubwo buzime bw’itegeko, bashobore gutegereza ubwo buzima buri muri Kristo, kandi bamenye umugambi iryo itegeko ryashyiriweho. Kandi nyuma y’uko itegeko ryujurijwe muri Kristo, ngo batirirwa banangira imitima yabo kuri we mu gihe itegeko rikwiriye kuvanwaho.

28 None ubu dore, bantu banjye, muri abantu bashinze amajosi; kubera iyo mpamvu, nababwiye byeruye, kugira ngo mudashobora kudasobanukirwa. Kandi amagambo nababwiye azaba nk’ubuhamya bubashinja; kuko arahagije ngo yigishe umuntu uwo ari we wese inzira ikwiye; kuko inzira ikwiye ari ukwizera Kristo no kutamuhakana; kuko mu kumuhakana na none muba muhakana abahanuzi n’itegeko.

29 None ubu dore, ndababwira ko inzira ikwiye ari ukwizera Kristo, kandi ntimumuhakane; kandi Kristo niwe Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; niyo mpamvu mugomba guca bugufi imbere ye, nuko mukamusenga n’ubushobozi bwanyu bwose, n’ubwenge, n’imbaraga, na roho yanyu yose; kandi nimukora ibi ntibizashoboka ko muzavumwa.

30 Kandi, uko bizaba ngombwa, mugomba gukomeza imikorere n’imigenzo y’Imana kugeza ubwo itegeko ryahawe Mose rizuzuzwa.