Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 27


Igice cya 27

Umwijima n’ubuyobe bizatwikira isi mu minsi ya nyuma—Igitabo cya Morumoni kizaza—Abahamya batatu bazahamya iby’icyo gitabo—Umuntu wigishijwe azavuga ko adashobora gusoma igitabo cyafungishijwe ikimenyetso—Nyagasani azakora umurimo utangaje n’igitangaza—Gereranya na Yesaya 29. Ahagana 559–545 M.K.

1 Ariko, dore, mu minsi ya nyuma, cyangwa mu minsi y’Abanyamahanga—koko, dore, amahanga yose y’Abanyamahanga n’Abayuda, haba abazaza muri iki gihugu n’abazaba bari mu bindi bihugu, koko, ndetse mu bihugu byose by’isi, dore, bazasinda ubukozi bw’ibibi n’uburyo bwose bw’amahano.

2 Kandi ubwo uwo munsi uzaza bazagendererwa na Nyagasani Nyiringabo, n’inkuba hamwe n’umushyitsi, n’urusaku rukomeye, n’inkubi y’umuyaga, n’umuhengeri, ndetse n’ikirimi cy’umuriro ukongora.

3 Kandi amahanga yose arwanya Siyoni, kandi akayirushya, azamera nk’inzozi z’iyerekwa rya nijoro; koko, bizababaho, ndetse nk’uko umuntu ushonje arota, maze dore akarya ariko agakanguka yumva agifite inzara; cyangwa nk’uko umuntu ufite inyota arota, maze dore akanywa ariko agakanguka nta gatege, yumva agifite inyota; koko, ndetse niko imbaga y’amahanga yose irwanya Umusozi wa Siyoni izamera.

4 Kuko dore, mwebwe mwese mukora ibibi, nimube muretse kandi mutangare, kuko muzataka, kandi mutake; koko, muzasinda nyamara mutanyoye vino, muzadandabirana nyamara mutanyoye ibisindisha.

5 Kuko dore, Nyagasani yabasutseho roho y’ibitotsi bikomeye. Kuko dore, mwafunze amaso yanyu, nuko mwanga abahanuzi; maze abategetsi banyu, na ba bamenya irabatwikira kubera ubukozi bw’ibi bwanyu.

6 Kandi hazabaho ko Nyagasani Imana azabazanira amagambo y’igitabo, kandi azaba ari amagambo y’abasinziriye.

7 Nuko dore, igitabo kizafungishwa ikimenyetso; kandi muri icyo gitabo hazaba harimo ibyahishuwe bivuye ku Mana, uhereye ku ntangiriro y’isi kugeza ku iherezo ryayo.

8 Noneho, kubera ibintu byafungishijwe ikimenyetso, ibintu byafungishijwe ikimenyetso ntibizatangwa ku munsi w’ubugome n’amahano y’abantu. Kubera iyo mpamvu, icyo gitabo kizashyingurwa kure yabo.

9 Ariko igitabo kizahabwa umuntu, nuko azatangaze amagambo y’igitabo, ari yo magambo y’abasinziriye mu mukungugu, kandi azashyikiriza aya magambo undi muntu;

10 Ariko amagambo yafungishijwe ikimenyetso ntazayatanga, nta n’ubwo azatanga igitabo. Kuko igitabo kizafungishwa ububasha bw’Imana, n’ibyahishuwe byari byarafungishijwe ikimenyetso bizaguma mu gitabo kugeza igihe gikwiriye cya Nyagasani, kugira ngo bishobore gukomeza; kuko dore, bihishura ibintu byose uhereye ku iremwa ry’isi kugeza ku mpera yayo.

11 Kandi umunsi uraje ngo amagambo y’igitabo yari yarafungishijwe ikimenyetso azasomerwe ku dusongero tw’amazu; kandi azasomwa n’ububasha bwa Kristo; kandi ibintu byose bizahishurirwa abana b’abantu ibyabayeho mu bana b’abantu, n’ibizabaho ndetse kugera ku mpera y’isi.

12 Kubera iyo mpamvu, kuri uwo munsi ubwo igitabo kizashyikirizwa umuntu navuze, igitabo kizahishwa amaso y’isi, kugira ngo hatagira n’umwe ukibona keretse bibayeho ko abahamya batatu bazakibona, ku bw’ububasha bw’Imana, hiyongereyeho uwo igitabo kizashyikirizwa; maze bakazahamya ukuri kw’igitabo n’ibintu birimo.

13 Kandi nta n’umwe wundi uzakibona, keretse bakeya bijyanye n’ugushaka kw’Imana, kugira ngo bazahe ubuhamya bw’ijambo ryayo abana b’abantu; kuko Nyagasani Imana yavuze ko amagambo y’uwizera azavuga nk’aho ari ay’abapfuye.

14 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani Imana azakomeza guhishura amagambo y’igitabo; no mu kanwa k’abahamya benshi abona ko ari byiza ko yanyuzamo ijambo rye; kandi hagowe uzahakana ijambo ry’Imana!

15 Ariko dore, hazabaho ko Nyagasani Imana azabwira uwo azashyikiriza igitabo ati: Akira aya magambo adafungishijwe ikimenyetso maze uyashyikirize undi, kugira ngo ashobore kuyereka uwigishijwe, avuga ati: Soma ibi, ndabigusabye. Kandi uwigishijwe azavuga ati: Zana hano igitabo, maze nyasome.

16 Kandi ubwo, kubera ikuzo ry’isi no kugira ngo babone indonke bazavuga ibi, nyamara atari kubw’ikuzo ry’Imana.

17 Nuko umuntu azavuga ati: Sinshobora kuzana igitabo, kuko cyafungishijwe ikimenyetso.

18 Noneho uwigishijwe azavuga ati: Sinshobora kugisoma.

19 Kubera iyo mpamvu, hazabaho, ko Nyagasani Imana azongera gushyikiriza igitabo n’amagambo arimo utarigishijwe; maze umuntu utarigishijwe azavuga ati: Sinigishijwe.

20 Ubwo Nyagasani Imana azavuga ati: Uwigishijwe ntazayasoma, kuko bayanze, kandi nshoboye gukora umurimo wanjye bwite; niyo mpamvu muzasoma amagambo nzabaha.

21 Ntukore ku bintu byafungishijwe ikimenyetso, kuko nzabibazanira igihe gikwiriye kigeze; kuko nzereka abana b’abantu ko nshobora gukora umurimo wanjye bwite.

22 Kubera iyo mpamvu, ubwo nimuzaba mumaze gusoma amagambo nabategetse, kandi mwabonye abahamya nabasezeranyije, bityo muzongera mufungishe ikimenyetso igitabo, maze mukimbitse, kugira ngo nshobore kurengera amagambo mutari mwasoma, kugeza mbonye ko bikwiriye mu bushishozi bwanjye bwite guhishurira ibintu byose abana b’abantu.

23 Kuko dore, ndi Imana; kandi ndi Imana y’ibitangaza; kandi nzereka isi ko ndi umwe ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose; kandi sinkorera mu bana b’abantu keretse bibaye hakurikijwe ukwizera kwabo.

24 Kandi hazongera kubaho ko Nyagasani azabwira uzasoma amagambo yashyikirijwe ati:

25 Uko igihe cyose aba bantu banyegera n’akanwa kabo, kandi bakanyubahisha iminwa yabo, nyamara bagashyira imitima yabo kure yanjye, kandi kuntinya kwabo kukaba kwarigishijwe n’amategeko y’abantu—

26 Niyo mpamvu, nzakomeza gukora umurimo utangaje muri aba bantu, koko, umurimo utangaje n’iyobera, kuko ubushishozi bw’abanyabwenge babo n’abigishijwe buzashira, n’ugusobanukirwa kw’abahanga babo kuzahishwa.

27 Kandi baragowe abashakira ikuzimu aho guhisha Nyagasani inama yabo! N’imirimo yabo iri mu mwijima; maze bakavuga bati: Ni nde se utureba, kandi ni nde utuzi? Ndetse bakavuga bati: Ni ukuri, ugucurikiranya ibintu kwawe kuzafatwa nk’ibumba ry’umubumyi. Ariko dore, nzabereka, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, ko nzi imirimo yabo yose. Kuko umurimo wabwira se uwawukoze uti: si wowe wankoze? Cyangwa se ikintu cyaremwe cyabwira uwakiremye kiti: nta bwenge ufite?

28 Ariko dore, niko Nyagasani Nyiringabo avuga: Nzereka abana b’abantu ko hasigaye igihe gito cyane maze Lebanoni ikazahindurwamo umurima urumbutse; n’umurima urumbutse ukazafatwa nk’ishyamba.

29 Kandi uwo munsi ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’amaso y’impumyi azareba ave mu bujiji n’umwijima.

30 Kandi abagwaneza nabo baziyongera, kandi umunezero wabo uzaba muri Nyagasani, n’abakene bo mu bantu bazanezererwa muri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

31 Kuko nk’uko ari ukuri ko yagasani ariho bazabona ko umunyamwaga azahinduka ubusa, n’umukobanyi akazakongoka, kandi abarindiriye ubukozi bw’ibibi bazacibwa;

32 N’abatuma umuntu acumuzwa kubw’ijambo, kandi bagatega umutego uburanira ku irembo, maze bakirengagiza umukiranutsi nk’ikintu kitagira umumaro.

33 Kubera iyo mpamvu, niko Nyagasani avuga, wacunguye Aburahamu, ku byerekeye inzu ya Yakobo ati: Ubu Yakobo ntazakorwa n’isoni, nta n’ubwo mu maso he ubu hazasuherwa.

34 Ahubwo ubwo azabona abana be, umurimo w’amaboko yanjye, rwagati muri we, azatagatifuza izina ryanjye, kandi atagatifuze Mutagatifu Rukumbi wa Yakobo, kandi azatinya Imana ya Isirayeli.

35 Abarindagira muri roho bazasobanukirwa, n’abitotomba baziga inyigisho.