Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 1


Nefi wa Gatatu

Igitabo cya Nefi
mwene Nefi, Wari Umuhungu wa Helamani

Kandi Helamani yari mwene Helamani, wari mwene Aluma, wari umuhungu wa Aluma, wari mwene Aluma, wakomokaga kuri Nefi wari mwene Lehi, waturutse muri Yerusalemu mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Zedekiya, umwami wa Yuda.

Igice cya 1

Nefi, mwene Helamani ava mu gihugu, kandi umuhungu we Nefi akomeza inyandiko—Ibimenyetso bikarishye n’ibitangaza birasagirana, umugambi w’abagome wo kwica abakiranutsi—Ijoro ry’ivuka rya Kristo riragera—ikimenyetso kiratangwa, nuko inyenyeri nshya irarasa—Ibinyoma n’ibihendesho biriyongera, kandi abasahuzi ba Gadiyantoni batikiza benshi. Ahagana 1–4 N.K.

1 Ubwo habayeho ko umwaka wa mirongo icyenda na rimwe wari umaze guhita kandi yari imyaka magana atandatu uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu; kandi hari mu mwaka Lakoniyasi wari umucamanza mukuru n’umutegetsi mu gihugu.

2 Kandi Nefi, mwene Helamani, yari yaravuye mu gihugu cya Zarahemula, ahaye inshingano umuhungu we Nefi, wari umuhungu we mukuru, yerekeranye n’ibisate by’umuringa, n’inyandiko zose zari zarabitswe, n’ibyo bintu byose byari byarakomeje kwezwa uhereye igihe Lehi yavaga i Yerusalemu.

3 Ubwo yavuye mu gihugu, kandi aho yagiye, nta muntu uhazi; kandi umuhungu we Nefi yakomeje inyandiko mu kigwi cye, koko, inyandiko y’abantu be.

4 Kandi habayeho ko mu ntangiriro ry’umwaka wa mirongo cyenda na kabiri, dore, ubuhanuzi bw’abahanuzi bwatangiye gusohora byuzuye kurushaho; kuko hatangiye kuba ibimenyetso birushaho gukomera n’ibitangaza birushaho gukomera byakozwe mu bantu.

5 Ariko habayeho bamwe batangiye kuvuga ko igihe cyarangiye ngo amagambo yuzuzwe, ayavuzwe na Samweli, w’Umulamani.

6 Kandi batangiye kunezerwa ku bavandimwe babo, bavuga bati: Dore igihe cyarangiye, kandi amagambo ya Samweli ntiyasohoye; kubera iyo mpamvu, umunezero wanyu n’ukwizera kwanyu birebana n’iki kintu byabaye impfabusa.

7 Kandi habayeho ko bateye imidugararo mu gihugu hose; nuko abantu bemeye batangira kugira ishavu ryinshi, ko hato kubw’uburyo ubwo aribwo bwose ibyo bintu byari byaravuzwe byashobora kutabaho.

8 Ariko dore, bategereje bashikamye uwo munsi n’iryo joro kandi uwo munsi uzaba nk’umunsi umwe nk’aho nta joro ryabayeho, kugira ngo bashobore kumenya ko ukwizera kwabo kutabaye impfabusa.

9 Ubwo habayeho ko hariho umunsi wateguwe n’abatemera, kugira ngo abo bose bemeye izo gakondo bazicwe keretse ikimenyetso nikizabaho, icyari cyaravuzwe na Samweli w’umuhanuzi.

10 Ubwo habayeho ko igihe Nefi, mwene Nefi, yabonye ubugome bw’abantu be, umutima we wagize ishavu bikabije.

11 Kandi habayeho ko yasohotse nuko apfukama ku butaka, maze atakambira Imana n’imbaraga zose kubw’abantu be, koko, abari hafi yo kurimburwa kubera ukwizera kwabo gakondo y’abasogokuruza babo.

12 Kandi habayeho ko yatakambiye Nyagasani n’imbaraga zose uwo munsi wose; kandi dore, ijwi rya Nyagasani ryamujeho, rivuga riti:

13 Unamuka kandi wishime; kuko dore, igihe kiri hafi, kandi muri iri joro ikimenyetso kiratangwa, nuko ejo nzaze mu isi, kwereka isi ko nzuzuza byose ibyo natumye bivugwa n’akanwa k’abahanuzi batagatifu.

14 Dore, naje ku bwanjye, kuzuza ibintu byose namenyesheje abana b’abantu uhereye ku ntangiriro y’isi, no gukora ugushaka, haba kwa Data no kwa Mwana—kwa Data kubera njyewe, nokwa Mwana kubera umubiri wanjye. Kandi dore, igihe kiri hafi, kandi iri joro ikimenyetso kiratangwa.

15 Kandi habayeho ko amagambo yaje kuri Nefi yuzujwe, bijyanye nk’uko yari yaravuzwe; kuko dore, ku irenga ry’izuba harabaho umwijima; nuko abantu batangira kumirwa kubera ko nta mwijima wabayeho igihe ijoro ryagwaga.

16 Kandi habayeho benshi, bemeye amagambo y’abahanuzi, baguye ku butaka nuko bahinduka nk’aho bari bapfuye, kuko bamenye ko umugambi ukomeye w’ukurimbuka bari barateguriye abemeye amagambo y’abahanuzi wari waburijwemo; kuko ikimenyetso cyari cyaratanzwe cyari cyamaze kugera hafi.

17 Kandi batangiye kumenya ko Umwana w’Imana agomba kugaragara vuba; koko, muri make, abantu bose ku isi uko yakabaye uhereye iburengerazuba kugeza iburasirazuba, haba mu gihugu cy’amajyaruguru ndetse no mu gihugu cy’amajyepfo, barumiwe bihebuje ku buryo baguye ku butaka.

18 Kuko bamenye ko abahanuzi bari bahamije iby’ibi bintu mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi ko ikimenyetso cyari cyaratanzwe cyari cyamaze kugera hafi; nuko batangira gutinya kubera ubukozi bw’ibibi bw’abo n’ukutizera kwabo.

19 Kandi habayeho ko nta mwijima wabayeho muri iryo joro ryose, ahubwo hariho urumuri nk’aho byari kuba ari ku manwa y’ihangu. Kandi habayeho ko izuba ryongeye kurasa mu gitondo, bijyanye n’uburyo bwaryo bukwiye; nuko bamenya ko wari umunsi Nyagasani agomba kuvukiraho, kubera ikimenyetso cyari cyaratanzwe.

20 Kandi habayeho, koko, ibintu byose, buri cyose, bijyanye n’amagambo y’abahanuzi.

21 Kandi habayeho ko na none ko inyenyeri nshya yagaragaye, bijyanye n’ijambo.

22 Kandi habayeho ko uhereye iki gihe na nyuma y’aho hatangiye kubaho ibinyoma byoherezwaga mu bantu, na Satani, kunangira imitima yabo, ku bw’impamvu yo kugira ngo bashobore kutemera ibyo bimenyetso n’ibitangaza bari barabonye; ariko nubwo ibi binyoma n’ibihendesho igice kinini cy’abantu cyaremeye, kandi gihindukirira Nyagasani.

23 Kandi habayeho ko Nefi yagiye mu bantu, ndetse n’abandi benshi, babatiza kugira ngo bihane, muri byo habayemo ukubabarirwa ibyaha. Kandi bityo abantu bongeye gutangira kugira amahoro mu gihugu.

24 Kandi nta makimbirane yabayeho; uretse ko habayeho bakeya batangiye kwigisha, bagerageza kugaragaza kubw’ibyanditswe ko bitakiri ngombwa kuzirikana itegeko rya Mose. Ubu muri iki kintu bakoze ikosa, kubera ko batasobanukirwaga ibyanditswe.

25 Ariko habayeho ko nyuma y’aho bahindutse, kandi bumva neza ikosa bakoze, kuko bari bagaragarijwe ko itegeko ryari ritaruzuzwa, kandi ko rigomba kuzuzwa muri buri, kandi ko ari ngombwa kuzuzwa muri buri cyose; koko, ako kantu cyangwa inyito ntibishobora gushira kugeza ubwo byose bizuzuzwa; kubera iyo mpamvu muri uyu mwaka nyine bamenyeshejwe iby’amakosa yabo.

26 Kandi uko niko umwaka wa mirongo icyenda na kabiri wahise, uzana inkuru nziza mu bantu kubera ibimenyetso byari byabayeho, bijyanye n’amagamo y’ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu bose.

27 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo icyenda na gatatu nawo wahise mu mahoro, uretse ibyerekeranye n’abasahuzi ba Gadiyantoni, babaga mu misozi, banduje igihugu; kuko ibihome byabo byari bikomeye cyane kandi ahantu habo h’ibanga ku buryo abantu batashobora kubatsinda; kubera iyo mpamvu bakoze ubuhotozi bwinshi, kandi batikije cyane abantu.

28 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo cyenda na kane batangiye kwiyongera mu rugero ruhambaye, kubera ko hariyo abiyomoye benshi b’Abanefi babahungiyeho, bikaba byarateye ishavu ryinshi abo Banefi bari barasigaye mu gihugu.

29 Kandi hariho na none impamvu y’ishavu ryinshi mu Balamani; kuko dore, bari bafite abana benshi bakuze kandi bakomeye mu myaka, ku buryo ngo bibeshagaho nuko babeshywa na bamwe bari Abazoramu, n’ibinyoma byabo n’amagambo aryohereye, kugira ngo bifatanye n’abasahuzi ba Gadiyantoni.

30 Kandi bityo na none Abalamani barababaye nabo, kandi batangiye gucogora ku byerekeye ukwizera kwabo n’ubukiranutsi, kubera ubugome bw’urungano rubyiruka.