Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 9


Igice cya 9

Mu mwijima, ijwi rya Kristo ritangaza ukurimbuka kw’abantu benshi n’imirwa kubera ubugome bwabo—Yatangaje na none ubumana Bwe, atangaza ko itegeko rya Mose ryuzujwe, kandi ahamagarira abantu kumusanga maze bagakizwa. Ahagana 34 N.K.

1 Nuko habayeho ko ijwi ryumvikanye mu baturage bose b’isi, mu gihugu cyose, rivuga riti:

2 Baragowe, baragowe, baragowe aba bantu; baragowe abaturage b’isi uko yakabaye keretse nibihana; kuko sekibi araseka, n’abamarayika be baranezerewe, kubera ukwicwa kw’abahungu n’abakobwa beza b’abantu banjye; kandi ni ukubera ubukozi bw’ibibi bwabo n’amahano baguye!

3 Dore, uriya murwa ukomeye wa Zarahemula nawutwikishije umuriro, n’abaturage bawo.

4 Kandi dore, uriya murwa ukomeye wa Moroni nawuteje kurigitira mu ndiba z’inyanja, n’abaturage bawo kumirwa.

5 Kandi dore, uriya murwa ukomeye wa Moroniha nawutwikirije ubutaka, n’abaturage bawo, kugira ngo mpishire ubukozi bw’ibibi n’amahano yabo imbere yanjye, kugira ngo amaraso y’abahanuzi n’abera atazangeraho ukundi abashinja.

6 Kandi dore, umurwa wa Giligali nawuteje kurigita, n’abaturage bawo kugira ngo batabwe mu ndiba z’isi.

7 Koko, n’umurwa wa Oniha n’abaturage bawo, n’umurwa wa Mokumu n’abaturage bawo, n’umurwa wa Yerusalemu n’abaturage bawo; n’amazi nayategetse kujya mu mwanya wayo, kugira ngo mpishire ubugome bwabo n’amahano imbere y’amaso yanjye, kugira ngo amaraso y’abahanuzi n’abera atazangeraho ukundi abashinja.

8 Kandi dore, umurwa wa Gadiyandi, n’umurwa wa Gadiyomuna, n’umurwa wa Yakobo, n’umurwa wa Gimugimuno, iyi yose nayiteje kurigita, maze nshyira udusozi n’ibibaya mu kigwi cyayo; kandi abaturage bayo nabatabye mu ndiba z’isi, kugira ngo mpishire ubugome bwabo n’amahano imbere yanjye, kugira ngo amaraso y’abahanuzi n’abera atazangeraho abashinja.

9 Kandi dore, uriya murwa ukomeye wa Yakobugati, wari utuwe n’abantu b’umwami Yakobo, nawuteje gutwikwa n’umuriro kubera ibyaha byabo n’ubugome bwabo, byari hejuru y’ubugome bwose bw’isi uko yakabaye, kubera abahotozi bayo b’ibanga n’udutsiko; kuko nibyo byatsembye amahoro y’abantu banjye n’ubutegetsi bw’igihugu; kubera iyo mpamvu nabateje gushya, kugira ngo mbarimbure imbere yanjye, kugira ngo amaraso y’abahanuzi n’abera atazangeraho ukundi abashinja.

10 Kandi dore, umurwa wa Lamani, n’umurwa wa Yoshi, n’umurwa wa Gadi, n’umurwa wa Kishikumeni, nayiteje gutwikwa n’umuriro, n’abantu bayo, kubera ubugome bwabo mu kwirukankana abahanuzi, no gutera amabuye abo nohereje kubatangariza ibyerekeye ubugome bwabo n’amahano yabo.

11 Kandi kubera ko babirukankanye bose, kugira ngo hatabamo umukiranutsi n’umwe muri bo, namanuye umuriro maze ndabarimbura, kugira ngo ubugome bwabo n’amahano bishobore guhishwa imbere yanjye, kugira ngo amaraso y’abahanuzi n’abera naboherejemo atandirira mu gitaka abashinja.

12 Kandi nateje amarimbuka menshi akomeye kuza muri iki gihugu, no kuri aba bantu, kubera ubugome bwabo n’amahano yabo.

13 O mwebwe mwese mwarokotse kubera ko mwari abakiranutsi kubarusha, noneho se ntimuzangarukira, kandi mukihana ibyaha byanyu, maze mugahinduka, kugira ngo mbakize?

14 Koko, mu by’ukuri ndababwira, nimunsanga muzabona ubugingo buhoraho. Dore, ukuboko kwanjye kw’impuhwe kurabaramburiwe, kandi uwo ari we wese uzaza, nzamwakira; kandi barahirwa abansanga.

15 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Naremye amajuru n’isi, n’ibindi byose bibirimo. Nari hamwe na Data uhereye mu ntangiriro. Ndi muri Data, na Data muri njye; kandi muri njye Data yahesheje ikuzo izina rye.

16 Naje mu banjye bwite, kandi abanjye ntibanyakiriye. Kandi ibyanditswe byerekeranye n’ukuza kwanjye byarujujwe.

17 Kandi abenshi banyakiriye, nabahaye guhinduka abana b’Imana; kandi uko niko nzabikorera abenshi bazemera izina ryanjye, kuko dore, kubwanjye ugucungurwa kuraje, kandi muri njye itegeko rya Mose ryuzurijwemo.

18 Ndi urumuri n’ubugingo by’isi. Ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo.

19 Kandi ntimuzantambira ukundi umuvu w’amaraso; koko, ibitambo byanyu n’ibitambo byotswa bizahagarara, kuko sinzemera amaturo yanyu n’ibitambo byanyu byotswa.

20 Kandi muzantambire igitambo cy’umutima umenetse na roho ishengutse. Kandi uwo ari we wese unsangana umutima umenetse na roho ishengutse, nzamubatiza n’umuriro na Roho Mutagatifu, ndetse nk’Abalamani, kubera ukwizera kwabo muri njye mu gihe cy’uguhinduka kwabo, babatirishijwe umuriro na Roho Mutagatifu, kandi ntibabimenye.

21 Dore, naje mu isi kugira ngo nzanire isi incugu, yo gukiza isi icyaha.

22 Kubera iyo mpamvu, uwihana wese kandi akansanga nk’umwana mutoya, nzamwakira, kuko ubwami bw’Imana ari ubwe. Dore, kubwabo nashyize ubugingo bwanjye hasi, kandi narongeye ndabusubirana; kubera iyo mpamvu nimwihane, nuko munsange mwebwe mpera z’isi, maze mukizwe.