Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 4


Igice cya 4

Uko abakuru n’abatambyi batanga umugati w’isakaramentu bisobanurwa. Ahagana 401–421 N.K.

1 Uburyo bw’abakuru babo n’abatambyi baha umubiri n’amaraso bya Kristo itorero; kandi babitanga bijyanye n’amategeko ya Kristo; kubera iyo mpamvu tuzi ko ubu buryo ari ubw’ukuri; kandi umukuru cyangwa umutambyi arabitanga—

2 Kandi bapfukamye hamwe n’itorero, nuko basenge Data mu izina rya Kristo, bavuga bati:

3 O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati kubwa roho z’abawusangira bose; kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe, maze baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, kandi bahore bamwibuka, kandi bubahirize amategeko ye yabahaye, kugira ngo bahorane na Roho we. Amena.