Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 3


Igice cya 3

Abakuru bimika abatambyi n’abigisha bakoresheje ukubarambikaho ibiganza. Ahagana 401–421 N.K.

1 Uburyo bwakoreshwaga n’abigishwa, bitwaga abakuru b’itorero, bimika abatambyi n’abigisha—

2 Nyuma y’uko bari bamaze gusenga Data mu izina rya Kristo, babarambitseho ibiganza, maze baravuga bati:

3 Mu izina rya Yesu Kristo ndakwimitse ngo ube umutambyi (cyangwa niba ari umwigisha, ndakwimitse ngo ube umwigisha) kugira ngo ubwirize ukwihana n’ukubabarirwa ibyaha binyuze muri Yesu Kristo, kubw’ukwihangana kw’ukwizera izina rye kugeza ku ndunduro. Amena.

4 Kandi muri ubu buryo bimitse abatambyi n’abigisha, bijyanye n’impano n’ihamagara ry’Imana ku bantu; kandi babimitse kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, wari muri bo.