Ibyanditswe bitagatifu
Moroni 2


Igice cya 2

Yesu yahaye abigishwa cumi na babiri b’Abanefi ububasha bwo gutanga impano ya Roho Mutagatifu. Ahagana 401–421 N.K.

1 Amagambo ya Kristo, yabwiye abigishwa be, cumi na babiri yari amaze gutoranya, ubwo yabarambikagaho ibiganza—

2 Kandi yabahamagaye mu mazina, avuga ati: Muzahamagare Data mu izina ryanjye, mu isengesho rifite imbaraga; kandi nyuma y’uko muzaba mumaze gukora ibi muzagira ububasha ku bo muzarambikaho ibiganza, muzatanga Roho Mutagatifu; kandi mu izina ryanjye muzayitange, kuko uko niko intumwa zanjye zikora.

3 Ubwo Kristo yababwiye aya magambo mu gihe cy’ukwigaragaza kwe kwa mbere; kandi imbaga ntiyabyumvise, ariko abigishwa barabyumvise; kandi kuri benshi bashyizeho ibiganza byabo, Roho Mutagatifu yabamanukiyeho.