Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 60


Igice cya 60

Moroni aregera Pahorani ukwirengagiza ingabo kw’ubutegetsi—Nyagasani yemera ko abakiranutsi bicwa—Abanefi bagomba gukoresha ububasha bwabo bwose n’uburyo bwo kwishyikiriza abanzi babo—Moroni akangisha kurwanya ubutegetsi uretse ubufasha buhawe ingabo ze. Ahagana 62 M.K.

1 Kandi habayeho ko yongeye kwandikira umutegetsi w’igihugu, wari Pahorani, kandi aya niyo magambo yanditse, avuga ati: Dore, ngeneye urwandiko rwanjye Pahorani, mu murwa wa Zarahemula, ari we mucamanza mukuru n’umuyobozi w’igihugu, ndetse n’abatoranyirijwe n’aba bantu kuyobora no gukemura ibibazo by’iyi ntambara.

2 Kuko dore, hari ikintu mfite kubabwira kubw’umugayo; kuko dore, mwebwe ubwanyu muzi ko mwatoranyirijwe gukoranyiriza hamwe ingabo, no kuzambika inkota, n’imbugita, n’uburyo bwose bw’intwaro z’intambara za buri bwoko, no gutera Abalamani, mu bice ibyo aribyo byose baturukamo baza mu gihugu cyacu.

3 None ubu dore, ndababwira ko ubwanjye, ndetse n’ingabo zanjye, ndetse na Helamani n’ingabo ze, bababajwe bikabije n’ingorane ikomeye, koko, nk’inzara, inyota, n’umunaniro, n’uburyo bwose bw’imibabaro ya buri bwoko.

4 Ariko dore, iyo ibi byose bitatubabaza ntitwari kwijujuta cyangwa turega.

5 Ariko dore, ukwicwa kwari gukomeye mu bantu bacu; koko, ibihumbi byagushijwe n’inkota, mu gihe byari kugenda ukundi iyo muba mwarahaye ingabo zacu imbaraga zihagije n’intsinzi kuri bo. Koko, uburangare bwanyu bwararengereye kuri twebwe.

6 Kandi ubu dore, turifuza kumenya impamvu y’ubu burangare bwarengereye bikabije; koko, turifuza kumenya impamvu y’imiterere yawe itagira igitekerezo.

7 Mbese ushobora gutekereza kwicara ku ntebe yawe y’ubutware mu bucucu butagira igitekerezo, mu gihe abanzi bawe barimo gukwirakwiza umurimo wo kwica mu mpande zawe? Koko, mu gihe barimo guhotora ibihumbi by’abavandimwe bawe—

8 Koko, ndetse n’abaguterejeho ubutabazi, koko, bagushyize mu mwanya kugira ngo ushobore kubatabara, koko, washoboraga kuboherereza ingabo, kubongerera imbaraga, no gukiza ibihumbi byabo kugwa kubw’inkota.

9 Ariko dore, si ibi byonyine—wabimye ibibatunga byawe, ku buryo benshi barwanye kandi bagatakaza ubuzima bwabo kubera ibyifuzo byabo bikomeye bari bafite kubw’imibereho myiza y’aba bantu; koko, kandi ibi babikoze ubwo bari hafi yo kumarwa n’inzara, kubera uburangare bwawe bukomeye bikabije kuri bo.

10 Kandi ubu, bavandimwe banjye bakundwa—kuko mukwiriye gukundwa; koko, kandi mukwiriye kuba mwarivumbagatanyije mufite umwete kubw’imibereho myiza n’ ubwisanzure bw’aba bantu; ariko dore, mwabarangaranye ku buryo amaraso y’ibihumbi azaza ku mitwe yanyu kubw’ukwihorera; koko, kuko amarira yabo yose azwi n’Imana, n’imibabaro yabo yose.

11 Dore, mwashoboraga se gutekereza ko mwakwiyicarira mu ntebe zanyu, nuko kubera ubwiza buhebuje bw’Imana ntimugire icyo aricyo mukora maze ikabagotora? Dore, niba mwaratekereje ibi mwabitekerereje ubusa.

12 Mutekereza se ko, kubera ko benshi mu bavandimwe banjye bishwe ari ukubera ubugome bwabo? Ndababwira, niba mwaratekereje ibi mwabitekerereje ubusa; kuko ndababwira, hari benshi baguye kubw’inkota; kandi dore muzabiryozwa;

13 Kuko Nyagasani yemera ko abakiranutsi bicwa kugira ngo ubutabera bwe n’urubanza bishobore kugera ku bagome; kubera iyo mpamvu ntimugomba gutekereza ko abakiranutsi bazimiye kubera ko bishwe; ahubwo dore, binjira mu buruhukiro bwa Nyagasani Imana yabo.

14 Kandi ubu dore, ndababwira, ndatinya bikabije ko imanza z’Imana zizagera kuri aba bantu, kubera ubunebwe bwabo bukabije, koko, ndetse ubunebwe bw’ubutegetsi bwacu, n’uburangare bwabo bukomeye bikabije ku bavandimwe babo, koko, ku bishwe.

15 Kuko si kubw’ubugome se byatangiriye bwa mbere ku mutwe wacu, twari gushobora guhangana n’abanzi bacu kugira ngo badashobora kuronka ububasha kuri twe.

16 Koko, iyo biba bitarabaye kubw’intambara yadutse hagati yacu ubwacu; koko, iyo bitaba kubw’aba bantu b’umwami se, bateje imivu y’amaraso myinshi cyane hagati yacu ubwacu, koko, mu gihe twarwanaga hagati yacu ubwacu, iyo tuba twarafatanyije imbaraga zacu nk’uko kugeza ubu twari twarabikoze; koko, iyo biba bitarabayeho kubw’irari ry’ububasha n’ubushobozi abo bantu b’umwami bari badufiteho; iyo baba barabaye indahemuka ku mugambi wacu w’ubwisanzure, kandi bakifatanya natwe, maze tukarwanya abanzi bacu, aho kwegura inkota zabo tukirwanya, bikaba byarabaye impamvu y’imivu y’amaraso myinshi cyane hagati yacu ubwacu, koko, iyo tuba twarabarwanyije mu mbaraga za Nyagasani, tuba twaratatanyije abanzi bacu, kuko byari kuba byarakozwe, bijyanye n’iyuzuzwa ry’ijambo rye.

17 Ariko dore, ubu Abalamani barimo kudutera, bakigarurira ibihugu byacu, kandi barimo guhotora abantu bacu n’inkota, koko, abagore bacu n’abana bacu, ndetse bakabatwara nk’imbohe, bagatuma bababara imibabaro y’ubwoko bwose, kandi ibi kubera ubugome bukomeye bw’abashaka ububasha n’ubushobozi, koko, aribo abo bantu b’umwami.

18 Ariko se kuki navuga byinshi byerekeranye n’iki kibazo? Kuko ntabwo tubizi ariko birashoboka ko namwe ubwanyu murimo gushaka ububasha. Ntitubizi ariko birashoboka ko muri abagambanyi ku gihugu cyanyu.

19 Cyangwa se mwaba mwaradutereranye kubera ko muri rwagati mu gihugu kandi mukaba mukikijwe n’abarinzi, ko mutatumye twohererezwa ibidutunga, ndetse n’ingabo zo kwongerera imbaraga ingabo zacu?

20 Mwaba se mwaribagiwe amategeko ya Nyagasani Imana yanyu? Koko, mwaba se mwaribagiwe ubucakara bw’abasogokuruza bacu? Mwaba se mwaribagiwe inshuro nyinshi twagobotowe mu maboko y’abanzi bacu?

21 Cyangwa mutekereza ko Nyagasani azagumya kutugobotora, mu gihe twiyicariye ku ntebe zacu z’ubwami maze ntidukoreshe uburyo Nyagasani yaduhaye?

22 Koko, muzagumya se kwiyicarira mu bunebwe mu gihe muzengurutswe n’ibihumbi by’abo, koko, n’ibihumbi imirongo, nabo biyicariye mu bunebwe, mu gihe hari ibihumbi hirya no hino mu mbibi z’igihugu barimo kugushwa kubw’inkota, koko, bakomerekejwe kandi bavirirana?

23 Mutekereza se ko Imana izababona nk’abere mu gihe mugumye kwiyicarira no kurebera ibi bintu? Dore, ndababwira, Oya. Ubu, ndashaka ko mwibuka ko Imana yavuze ko imbere h’igikoresho hasukurwa mbere, nuko noneho inyuma h’igikoresho hakabona gasukurwa naho.

24 None ubu, keretse nimwihana ibyo mwakoze, kandi mugatangira kuba maso maze mugakora, nuko mukatwoherereza ibidutunga n’ingabo, ndetse na Helamani, kugira ngo ashobore gutera inkunga ibyo bice by’igihugu cyacu yagaruje, no kugira ngo dushobore gusubirana ahasigaye mu hantu twigagaruriye muri ibi bice, dore bizaba ngombwa ko tutongera kurwana ukundi n’Abalamani kugeza tubanje gusukura mu mitima yacu, koko, ndetse umutwe ukomeye w’ubutegetsi bwacu.

25 Kandi keretse nimwemera kumpa ibyo nsaba mu rwandiko rwanjye, nuko mugasohoka maze mukangaragariza roho nyakuri y’ubwisanzure, kandi mukagerageza kwongerera imbaraga no gukomeza ingabo zanjye, kandi mukabaha ibibatunga nk’inkunga yabo, dore nzasiga igice cy’abigenga cyo kubungabunga iki gice cy’igihugu, kandi nzasiga imbaraga n’imigisha y’Imana kuri bo, kugira ngo hatagira ubundi bubasha ubwo aribwo bwose bushobora kubarwanya—

26 Kandi ibi kubera ukwizera kwabo guhebuje, n’ukwihangana kwabo mu midugararo—

27 Kandi nzabatera, maze niba hari uwo ari we wese muri mwe wifuza ubwisanzure, koko, niba hari ndetse igishashi cy’ubwisanzure gisigaye, dore nzakongeza imyigarambyo muri mwe, ndetse kugeza ubwo abafite ibyifuzo byo kwigarurira ububasha n’ubushobozi bazazima.

28 Koko, dore sintinya ububasha bwanyu cyangwa ubushobozi bwanyu, ahubwo ni Imana yanjye ntinya; kandi bijyanye n’amategeko yayo ko mfata inkota yanjye kugira ngo ndwanirire impamvu y’igihugu cyanjye, kandi ni ukubera ubukozi bw’ibi bwanyu twikorejwe igihombo kinini cyane.

29 Dore igihe kirageze, koko, igihe kiregereje, ngo keretse nimwihutira kurwanirira igihugu cyanyu n’abana banyu, inkota y’ubutabera iranagana hejuru yanyu; koko, kandi izabagwira maze ibagendererere kubarimbura burundu.

30 Dore, ntegereje inkunga yanyu; kandi, keretse nimudutabara, dore, ndabateye, ndetse mu gihugu cya Zarahemula, maze mbakubitishe inkota, ku buryo mudashobora kugira ububasha ukundi bwo gutambamira iterambere ry’aba bantu mu mugambi wacu w’ubwisanzure.

31 Kuko dore, Nyagasani ntazemera ko muzabaho kandi mugakomerera mu bukozi bw’ibibi bwanyu bwo kurimbura abantu be b’abakiranutsi.

32 Dore, mushobora se gutekereza ko Nyagasani azabihorera maze agacira urubanza Abalamani, mu gihe ari gakondo y’abasogokuruza babo yateye urwango rwabo, koko, kandi rwakajijwe n’abatwiyomoyeho, mu gihe ubukozi bw’ibibi bwanyu bwatewe n’impamvu y’urukundo rw’ikuzo n’ibintu by’amanjwe by’isi?

33 Muzi ko muca ku mategeko y’Imana, kandi muzi neza ko muyaribatira munsi y’ibirenge byanyu. Dore, Nyagasani arambwiye ati: Niba abo mwatoranyirije kuba abategetsi batihana ibyaha byabo n’ubukozi bw’ibibi, muzazamuka kurwana nabo.

34 Kandi ubu dore, njyewe, Moroni, ntegetswe gukora, bijyanye n’igihango nagize cyo kubahiriza amategeko y’Imana yanjye; kubera iyo mpamvu ndashaka ko mwakwakira ijambo ry’Imana, kandi mukwoherereza bwangu ku bidutunga byanyu n’ingabo zanyu, ndetse na Helamani.

35 Kandi dore, nimudakora ibi ndabateye bwangu; kuko dore, Imana ntizemera ko tumarwa n’inzara, kubera iyo mpamvu izaduha ku bibatunga byanyu, ndetse niyo byabaho kubw’inkota. None nimurebe ko mwuzuje ijambo ry’Imana.

36 Dore, ni njyewe, Moroni, umutware wanyu w’ingabo Sinshaka ububasha, ahubwo ndashaka kubuhanantura. Sinshaka icyubahiro cy’isi, ahubwo ndashaka ikuzo ry’Imana yanjye, n’ubwigenge n’imibereho myiza y’igihugu cyanjye. Kandi ni uko ndangije urwandiko rwanjye.