Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 53


Igice cya 53

Imbohe z’abalamani zikoreshwa mu gukomeza umurwa w’Aharumbutse—Amacakubiri mu Banefi atanga urwaho ku ntsinzi y’Abalamani—Helamani afata ubuyobozi bw’abasore b’abantu ba Amoni. Ahagana 64–63 M.K.

1 Kandi habayeho ko bashyizeho abarinzi ku mbohe z’Abalamani, nuko babategeka kugenda maze bagashyingura abapfu babo, koko, ndetse n’abapfu b’Abanefi bari bishwe; maze Moroni ababashyiraho ngo babarinde mu gihe baba bakora imirimo yabo.

2 Kandi Moroni yajyanye na Lehi mu murwa wa Muleki, nuko afata ubuyobozi bw’umurwa maze abuha Lehi. Ubwo dore, uyu Lehi yari umugabo wari warabanye na Moroni mu bice byinshi by’imirwano yabo; kandi yari umugabo umeze nka Moroni, kandi banezezwaga n’umutekano wa buri wese muri bo; koko, barakundanaga, ndetse bakundwa n’abantu bose ba Nefi.

3 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Abalamani bari bamaze kurangiza gushyingura abapfu babo ndetse n’abapfu b’Abanefi, basubijwe mu gihugu cy’Aharumbutse; kandi Teyankumu, kubw’amabwiriza ya Moroni, yategetse ko bagomba gutangira gukora mu gucukura umugende uzengurutse igihugu, cyangwa umurwa, Aharumbutse.

4 Kandi yategetse ko bagomba kubaka inyubako y’imbaho hejuru y’umwogogo w’imbere w’umugende; kandi bakanyanyagiza umukungugu hejuru y’umugende bapfuka inyubako y’imbaho; kandi bityo batumye Abalamani bakora kugeza ubwo bari bamaze kuzengurukisha umurwa w’Aharumbutse hirya no hino inkike y’imbaho n’igitaka, kugeza ku bujyejuru budasanzwe.

5 Kandi uyu murwa wahindutse igihome kidasanzwe igihe cyose hanyuma; kandi muri uyu murwa baharindiye imbohe z’Abalamani; koko, ndetse hagati y’inkike babategetse kubaka n’amaboko yabo bwite. Ubwo Moroni yahatiwe gutegeka Abalamani gukora, kubera ko byari byoroshye kubarinda mu gihe bari ku murimo wabo; kandi yifuzaga kuba afite imbaraga ze zose mu gihe yakora igitero ku Balamani.

6 Kandi habayeho ko Moroni yari amaze bityo kubona intsinzi kuri zimwe mu ngabo zikomeye kurusha izindi z’Abalamani, kandi yari amaze kwigarurira umurwa wa Muleki, wari umwe mu bihome bikomeye cyane by’Abalamani mu gihugu cya Nefi; ndetse bityo yari amaze no kubaka igihome gikomeye cyo guhamishamo imbohe.

7 Kandi habayeho ko atongeye ukundi kugerageza intambara n’Abalamani muri uwo mwaka, ariko yakoresheje ingabo ze mu gutegura intambara, koko, no mu kubaka ibihome byo kwirinda Abalamani, koko, ndetse no kugobotora abagore babo n’abana babo mu nzara n’umubabaro, no gutanga ibitunga ingabo zabo.

8 Kandi ubwo habayeho ko ingabo z’Abalamani, iburasirazuba bw’inyanja, mu majyepfo, mu gihe Moroni atari ahari kubera ubugambanyi bwari mu Banefi, bwateye amacakubiri muri bo, zari zimaze kubona icyicaro mu Banefi, koko, ku buryo bari barigaruriye umubare w’imirwa muri icyo gice cy’igihugu.

9 Nuko bityo kubera ubukozi bw’ibibi muri bo ubwabo, koko, kubera amacakubiri n’ubugambanyi muri bo ubwabo bashyizwe mu bihe by’akaga birenzeho.

10 Kandi ubwo dore, hari ikintu mfite cyo kuvuga cyerekeye abantu ba Amoni, bo, mu ntangiriro, bari Abalamani; ariko kubwa Amoni n’abavandimwe be, cyangwa se kubw’ububasha n’ijambo ry’Imana, bari barahindukiriye Nyagasani; kandi bari baramanuwe mu gihugu cya Zarahemula, kandi kuva icyo gihe bari bararinzwe n’Abanefi.

11 Kandi kubera indahiro yabo bari barabujijwe kwegura intwaro barwanya abavandimwe babo; kuko bari baramaze kurahirira ko batazamena amaraso na rimwe ukundi; kandi hakurikijwe indahiro yabo bari gupfa; koko, bari kuba bemeye ubwabo kugwa mu maboko y’abavandimwe babo, keretse kubw’ibambe n’urukundo ruhebuje Amoni n’abavandimwe be bari barabagiriye.

12 Kandi kubera iyi mpamvu, bari baramanuwe mu gihugu cya Zarahemula; kandi kuva icyo gihe bari bararinzwe n’Abanefi.

13 Ariko habayeho ko ubwo babonaga akaga, n’imibabaro myinshi n’imidugararo Abanefi bahetse kubwabo, bagize ibambe kandi bifuza kwegura intwaro ngo barwanire igihugu cyabo.

14 Ariko dore, ubwo bari hafi yo kwegura intwaro zabo z’intambara, barushijwe imbaraga n’ubushukanyi bwa Helamani n’abavandimwe be, kuko bari hafi yo gutatira indahiro bari barakoze.

15 Kandi Helamani yatinyaga ko hato mu gukora atyo hagira abazatakaza roho zabo; kubera iyo mpamvu bose abari baragize igihango bahatiwe kurebera abavandimwe babo bajandajanda mu mibabaro yabo, mu bihe by’akaga byayo muri iki gihe.

16 Ariko dore, habayeho ko bari bafite abahungu benshi, batari baragize igihango ko batazegura intwaro z’intambara zabo ngo birengere ku banzi babo; kubera iyo mpamvu biteranyirije hamwe muri icyo gihe, abenshi bashoboraga kwegura intwaro, nuko biyita Abanefi.

17 Nuko bagira igihango cyo kurwanira ubwigenge bw’Abanefi, koko, kurinda igihugu kugeza barambitse hasi ubuzima bwabo; koko, ndetse bagize igihango ko nta na rimwe bazareka ubwigenge bwabo, ahubwo bazarwana mu buryo bwose kugira ngo barinde uburetwa Abanefi nabo ubwabo.

18 Ubwo dore, bari ibihumbi bibiri by’abasore, bagize igihango kandi bafashe intwaro zabo z’intambara kugira ngo barwanirire igihugu cyabo.

19 Kandi ubwo dore, nk’uko nta na rimwe kugeza ubu bari barabereye impfabusa Abanefi, bahindutse ubwo nanone muri icyo gihe inkunga ikomeye; kuko beguye intwaro zabo z’intambara, nuko bashaka ko Helamani yazaba umuyobozi wabo.

20 Kandi bose bari abasore, kandi bari bafite umurava w’ubutwari bihebuje, ndetse n’uw’imbaraga n’uw’ubukozi; ariko dore, ntibyari ibyo gusa—bari abagabo b’abanyakuri mu bihe byose mu kintu icyo aricyo cyose babaga bafitiwemo icyizere.

21 Koko, bari abagabo b’ukuri kandi bashira amanga, kuko bari barigishijwe kubahiriza amategeko y’Imana no kugenda bemye imbere yayo.

22 Kandi ubwo habayeho ko Helamani yagiye ku mutwe w’ingabo ze z’abasore ibihumbi bibiri, gutera inkunga abantu ku mbibi z’igihugu mu majyepfo hafi y’inyanja y’iburengerazuba.

23 Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri n’umunani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.