Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 59


Igice cya 59

Moroni asaba Pahorani gukomeza ingabo za Helamani—Abalamani bafata umurwa wa Nefiha—Moroni arakarira ubutegetsi. Ahagana 62 M.K.

1 Noneho habayeho mu mwaka wa mirongo itatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, nyuma y’uko Moroni yari amaze kwakira no gusoma urwandiko rwa Helamani, yaranezerewe bihebuje kubera imibereho myiza, koko, intsinzi ihebuje Helamani yari amaze kugira, mu kwigarurira ibyo bihugu byari byaratakajwe.

2 Koko, kandi yamenyesheje abantu be bose, mu gihugu cyose hirya no hino muri icyo gice aho yari ari, ko bashobora kunezerwa nabo.

3 Kandi habayeho ko ako kanya yoherereje urwandiko Pahorani, amusaba ko akwiriye gutegeka ingabo kwikoranyiriza hamwe kugira ngo bongerere imbaraga Helamani, cyangwa ingabo za Helamani, ku buryo yashobora mu buryo bworoshye kubungabunga icyo gice cy’igihugu yari amaze ku buryo bw’agatangaza gutsindira mu kugaruza.

4 Nuko habayeho ubwo Moroni yari amaze kwohereza uru rwandiko mu gihugu cya Zarahemula, yatangiye kwongera gutegura umugambi kugira ngo ashobore kubona ahasigaye h’aho bigaruriye n’imirwa Abalamani babatwaye.

5 Kandi habayeho ko mu gihe Moroni bityo yarimo gukora imyiteguro yo gutera Abalamani kurwana, dore, abantu ba Nefiha, bari bakoraniye hamwe mu murwa wa Moroni n’umurwa wa Lehi n’umurwa wa Moriyantoni, yagabweho igitero n’Abalamani.

6 Koko, ndetse abari barahatiwe guhunga bava mu gihugu cya Manti, no mu gihugu kibakikije, barambutse maze bifatanya n’Abalamani muri icyo gice cy’igihugu.

7 Nuko bityo kubera ko bari benshi bikabije, koko, kandi bahabwa imbaraga umunsi ku wundi, kubw’itegeko rya Amuroni bateye abantu ba Nefiha, nuko batangira kubatikiza bikabije.

8 Kandi ingabo zabo zari nyinshi cyane ku buryo abasigaye b’abantu ba Nefiha bagombye kubahunga; nuko baraza ndetse bifatanya n’ingabo za Moroni.

9 Nuko ubwo nk’uko Moroni yari yaratekereje ko hagomba kubaho ingabo zoherezwa mu murwa wa Nefiha, kugira ngo batere inkunga abantu bo kubungabunga uwo murwa, kandi kubera ko yari azi ko byari byoroshe kurinda uwo murwa kugwa mu maboko y’Abalamani kuruta kuwubambura, yatekereje ko bashobora mu buryo bworoshye kubungabunga uwo murwa.

10 Kubera iyo mpamvu yahamanye ingabo ze zose kugira zo kubungabunga aho hantu bagaruje.

11 Nuko noneho, ubwo Moroni yabonaga ko umurwa wa Nefiha wari watakajwe yarashavuye bikabije, maze atangira gushidikanya, kubera ubugome bw’abantu, niba batazagwa mu maboko y’abavandimwe babo.

12 Ubwo ibi byari kimwe no ku batware b’ingabo ze bose. Barashidikanyije ndetse baratangaye kubera ubugome bw’abantu, kandi ibi kubera intsinzi y’Abalamani kuri bo.

13 Kandi habayeho ko Moroni yarakariye ubutegetsi, kubera ukutita ku bintu kwabo ku byerekeranye n’ubwigenge bw’igihugu cyabo.