Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 57


Igice cya 57

Helamani asubiramo ifatwa rya Antipara n’ukwitanga nuko kandi hanyuma uburinzi bwa Kumeni—Abasore be b’Abamoni barwanana umurava; bose barakomeretse, ariko nta n’umwe wishwe—Gidi amenyekanisha iyicwa n’ugucika kw’imbohe z’Abalamani. Ahagana 63 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho ko nakiriye urwandiko ruvuye kwa Amuroni, umwami, ruvuga ko nindekura izo mbohe z’intambara nari narafashe ko azatwegurira umurwa wa Antipara.

2 Ariko noherereje urwandiko umwami, ko tuzi neza ko ingabo zacu zihagije kugira ngo zifate umurwa wa Antipara kubw’imbaraga zacu; kandi ko mu kurekura imbohe kubw’uwo murwa twaba twifata ubwacu nk’abapfapfa, kandi ko twarekura imbohe zacu gusa ku ihererekanya.

3 Nuko Amuroni yanga iby’urwandiko rwanjye, kuko atashakaga guhererekanya imbohe; kubera iyo mpamvu twatangiye gukora imyiteguro yo gutera umurwa wa Antipara.

4 Ariko abantu ba Antipara bavuye mu murwa, nuko bahungira mu yindi mirwa, bari barigaruriye, ngo bayubake bayikomeze; maze bityo umurwa wa Antipara ugwe mu maboko yacu.

5 Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri n’umunani w’ingoma y’abacamanza.

6 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’icyenda, twabonye ingemu y’ibidutunga, ndetse n’abinyongera ku ngabo zacu, baturutse mu gihugu cya Zarahemula, no mu gihugu kibakikije, bagera ku mubare w’ibihumbi bitandatu, iruhande rw’abahungu mirongo itandatu b’Abamoni bari baraje kwifatanya n’abavandimwe babo, umutwe w’ibihumbi bibiri. Nuko ubwo dore, twari dukomeye, koko, ndetse twari dufite ibidutunga byinshi byatuzaniwe.

7 Kandi habayeho ko cyari icyifuzo cyacu gushora intambara n’ingabo zari zashyizweho ngo zirinde umurwa wa Kumeni.

8 Nuko ubwo dore, ndakwereka ko mu kanya gato twageze ku cyifuzo cyacu; koko, hamwe n’ingabo zacu zikomeye, cyangwa hamwe n’igice cy’ingabo zacu zikomeye, twagose, mu ijoro, umurwa wa Kumeni, gatoya mbere y’uko bakira ingemu y’ibibatunga.

9 Kandi habayeho ko twakambitse ahakikije umurwa amajoro menshi; ariko twaryamaga ku nkota zacu, kandi tugakomeza uburinzi, kugira ngo Abalamani batadutera nijoro maze bakatwica, ibyo babigerageje inshuro nyinshi; ariko uko inshuro nyinshi bagerageje ibi amaraso yabo yaranyanyagiraga.

10 Hashize igihe ibibatunga byabagezeho, kandi bari hafi yo kwinjira umurwa nijoro. Kandi twebwe, aho kuba Abalamani, twari Abanefi; kubera iyo mpamvu, twarabafashe n’ibibatunga byabo.

11 Kandi nyamara Abalamani bari bakatiwe inkunga yabo muri ubu buryo, bari bakiyemeje guhamana umurwa; kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko dufata ibyo bibatunga maze tukabyohereza muri Yudeya, n’imbohe zacu mu gihugu cya Zaramuhela.

12 Kandi habayeho ko nta minsi myinshi yahise mbere y’uko Abalamani batangira gutakaza ibyiringiro byose by’intsinzi; kubera iyo mpamvu barekuriye umurwa mu maboko yacu; nuko bityo twari tumaze kugera ku migambi yacu yo kubona umurwa wa Kumeni.

13 Ariko habayeho ko imbohe zacu zari nyinshi cyane ku buryo, hatitaweho ubwinshi bw’imibare yacu, twagombaga gukoresha imbaraga zacu zose ngo tuzihamane, cyangwa tuzice.

14 Kuko dore, bamenaga ari benshi, kandi bakarwanisha amabuye, n’impiri cyangwa ikintu icyo aricyo cyose bashoboraga kubona hafi yabo, ku buryo twishemo abarenze ibihumbi bibiri nyuma y’uko bari bamaze kwitanga nk’imbohe z’intambara.

15 Kubera iyo mpamvu byatubereye ngombwa, ko dushyira impera ku buzima bwabo, cyangwa kubarinda, n’inkota mu kiganza, kugeza mu gihugu cya Zarahemula; ndetse ibidutunga ntibyari bigihagije ukundi ku bantu bacu bwite, hatitaweho ibyo twari twarambuye Abalamani.

16 Nuko ubu muri ibyo bihe by’ingorane, byahindutse ikibazo gikomeye cyane gufata icyemezo cyerekeye izi mbohe z’intambara, nyamara, twafashe icyemezo cyo kuzohereza hepfo mu gihugu cya Zarahemula; kubera iyo mpamvu twarobanuye igice mu ngabo zacu, nuko tuzishinga imbohe zacu kuzimanurira mu gihugu cya Zarahemula.

17 Ariko habayeho ko bukeye bwaho bagarutse. Nuko ubu dore, ntitwababajije ibyerekeranye n’imbohe; kuko dore, Abalamani bari baturi hejuru, nuko bagaruka mu gihe cyo kudukiza kugwa mu maboko yabo. Kuko dore, Amuroni yari yarabohereje inkunga y’ingemu nshya y’ibibatunga ndetse n’umutwe w’ingabo.

18 Nuko habayeho ko izo ngabo twohereje hamwe n’imbohe zahageze mu gihe cyo kubakumira, ubwo bari hafi yo kuturusha imbaraga.

19 Ariko dore, umutwe wanjye mutoya w’ibihumbi bibiri na mirongo itandatu warwanye ahanini wihebye; koko, bari bakomeye imbere y’Abalamani, kandi bicaga ababashyamiraga.

20 Kandi uko abasigaye b’ingabo zacu bari hafi yo kuva ku izima imbere y’Abalamani, dore, ibyo bihumbi bibiri na mirongo itandatu bari bakomeye kandi bemye.

21 Koko, kandi barumviraga kandi bakagira umwete wo gushyira mu bikorwa buri jambo ry’itegeko mu buryo buhwitse; koko, nuko ndetse ibijyanye n’ukwizera kwabo bigakorwa kuri bo; nuko nkibuka amagambo bambwiye ko ba nyina babigishije.

22 Nuko ubu dore, ni aba bahungu banjye, n’izo ngabo zarobanuriwe guherekeza imbohe, dukesha iyi ntsinzi ikomeye; kuko ni bo bakubize Abalamani; kubera iyo mpamvu barirukankanywe basubira mu murwa wa Manti.

23 Nuko twahamanye umurwa wacu wa Kumeni, kandi twese ntitwarimbuwe n’inkota; nyamara, twaratakaje bikomeye.

24 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Abalamani bari bamaze guhunga, nahise ako kanya ntanga amategeko ko ingabo zanjye zari zarakomeretse zivanwa mu bapfuye, kandi ntegeka ko ibikomere byabo bipfukwa.

25 Kandi habayeho ko harimo magana abiri, mu bihumbi bibiri na mirongo itandatu byanjye, bari barabiranye kubera gutakaza amaraso; nyamara, bijyanye n’ubwiza bw’Imana, n’ugutangara kwacu, ndetse n’umunezero w’ingabo zacu uko zakabaye, nta muntu n’umwe muri bo wapfuye; koko, kandi nta nubwo habayeho umuntu n’umwe muri bo utari yagize ibikomere byinshi.

26 Kandi ubwo, ukurindwa kwabo kwari agatangaza ku ngabo uko zakabaye, koko, bararokowe mu gihe hariho igihumbi cy’abavandimwe bacu bishwe. Kandi mu by’ukuri turabyatura ko ari ububasha butangaje bw’Imana, kubera ukwizera kwabo guhebuje kw’ibyo bari barigishijwe kwemera—ko hariho Imana y’intabera, kandi abo aribo bose batazashidikanya, ko bazarengerwa kubw’ububasha bwayo butangaje.

27 Ubwo ibi byari ukwizera kw’aba navuze; ni batoya, kandi ibitekerezo byabo ni ndakuka, kandi bashyira icyizere cyabo mu Mana ubudahwema.

28 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko bityo twari tumaze kwita ku ngabo zacu zakomeretse, no guhamba abapfu bacu ndetse n’abapfu b’Abalamani, bari benshi, dore, twabajije Gidi ibyerekeye imbohe batangiye kumanukana mu gihugu cya Zarahemula.

29 Ubwo Gidi yari umutware mukuru w’umutwe wari warashinzwe kubaherekeza bamanukira mu gihugu.

30 Kandi ubu, aya niyo magambo Gidi yambwiye: Dore, twatangiye kumanukira mu gihugu cya Zarahemula hamwe n’imbohe zacu. Nuko habayeho ko twahuye n’intasi z’ingabo zacu, zari zaroherejwe gucunga inkambi y’Abalamani.

31 Nuko bavugije induru, batubwira bati—Dore, ingabo z’Abalamani zirimo kugenda zerekeza mu murwa wa Kumeni; kandi dore, barabagwaho, koko, maze barimbure abantu bacu.

32 Kandi habayeho ko imbohe zacu zumvise induru zabo, ari zo zabateye gufata umurava; nuko batangira intambara yo kubarwanya.

33 Kandi habayeho ko kubera ubwigomeke bwabo twategetse ko inkota zacu zibagwira. Kandi habayeho ko batumye nk’umutwe twirukira ku nkota zacu, aho, umubare munini muri bo wishwe; nuko abasigaye muri bo barasesera baraduhunga.

34 Kandi dore, ubwo bari bamaze guhunga kandi ntidushobore kubashyikira, twafashe urugendo rwacu twihuta twerekeza mu murwa wa Kumeni; nuko dore, twagereyeyo igihe kugira ngo dushobore gutera inkunga abavandimwe bacu mu kurengera umurwa.

35 Kandi dore, twongeye kugobotorwa mu maboko y’abanzi bacu. Kandi hasingizwe izina ry’Imana yacu; kuko dore, niyo yatugobotoye; koko, yakoze iki kintu gikomeye kubwacu.

36 Ubwo habayeho ko mu gihe njyewe, Helamani, nari maze kumva aya magambo ya Gidi, nuzuye umunezero uhebuje kubera ubwiza bw’Imana mu kuturengera, kugira ngo tudashobora gushira twese; koko, kandi mfite icyizere ko roho z’abishwe zinjiye mu buruhukiro bw’Imana yabo.