Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 37


Igice cya 37

Ibisate by’umuringa n’ibindi byanditswe bitagatifu bisigasirwa kugira ngo bigeze roho ku gakiza—Abayeredi barishwe kubera ubugome bwabo—Indahiro z’ibanga zabo n’ibihango bigomba kwimirwa mu bantu—Jyisha inama Nyagasani mu bikorwa byawe byose—Nk’uko Liyahona yayoboye Abanefi, ni nako ijambo rya Kristo riyobora abantu ku bugingo buhoraho. Ahagana 74 M.K.

1 Kandi ubu, mwana wanjye Helamani, ngutegetse ko ufata inyandiko nabikijwe;

2 Ndetse nkutegetse ko ubika inyandiko y’aba bantu, ukurikije uko nabikoze, ku bisate bya Nefi, maze ubike ibi bintu byose bitagatifu nabitse, ndetse nk’uko nabibitse; kuko ni ukubera umugambi w’ubuhanga byabitswe.

3 Kandi ibi bisate by’umuringa, birimo ibi byaharagaswe, biriho inyandiko z’ibyanditswe bitagatifu, zifite ibisekuruza by’abasogokuruza bacu, ndetse uhereye ku ntangiriro—

4 Dore byahanuwe n’abasogokuruza bacu, ko bigomba kubikwa kandi bigahererekanywa biva ku gisekuruza bijya ku kindi, nuko bikabikwa kandi bigasigasirwa n’ukuboko kwa Nyagasani kugeza bigeze kuri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu, kugira ngo bazamenye iby’amayobera abirimo.

5 Kandi ubu dore, nibibikwa bigomba guhamana ukubengerana kwabyo; koko, kandi bizahamana ukubengerana kwabyo; koko, ndetse bizabengerana ibisate byose biriho inyandiko ntagatifu.

6 Ubu ushobora gukeka ko ibi ari ubupfapfa bundimo; ariko dore ndakubwira, ko kubw’ibintu bitoya kandi byoroheje ibintu bikomeye birakorwa; kandi inzira zoroheje inshuro nyinshi zijijisha abahanga.

7 Kandi Nyagasani Imana agira inzira zo kuzuza imigambi ye ikomeye kandi ihoraho; kandi mu nzira ntoya cyane Nyagasani ajijisha abahanga kandi akazanira agakiza roho nyinshi.

8 Kandi ubu, byabaye kugeza ubu ubushishozi bw’Imana ko ibi bintu bigomba gusigasirwa; kuko dore, byaguye ukuzirikana kw’aba bantu, koko, kandi byemeje benshi iby’amakosa y’inzira zabo, nuko bibazanira ubumenyi bw’Imana yabo bwabaviriyemo agakiza ka roho zabo.

9 Koko, ndakubwira, hatabayeho ibi bintu izi nyandiko zifite, biri kuri ibi bisate, Amoni n’abavandimwe be ntibaba barashoboye kwemeza ibihumbi byinshi by’Abalamani gakondo zidakwiriye z’abasogokuruza babo; koko, izi nyandiko n’amagambo yabo byabazaniye ukwihana; bisobanura ko, byabazaniye ubumenyi bwa Nyagasani Imana yabo, kandi banezererwa muri Yesu Kristo Umucunguzi wabo.

10 None mbese ni nde uzi ahubwo ko batazaba uburyo bwo kuzana ibihumbi byinshi muri bo, koko, ndetse ibihumbi byinshi by’abavandimwe bacu bashinze amajosi, Abanefi, barimo ubu kunangirira imitima yabo mu cyaha n’ubukozi bw’ibibi, ku bumenyi bw’Umucunguzi wabo?

11 Ubu aya mayobera ntabwo ndayamenyeshwa byuzuye; kubera iyo mpamvu ndifashe.

12 Kandi birahagije ko mvuga gusa ko bisigasiwe kubera impamvu y’ubuhanga, iyo mpamvu ikaba izwi n’Imana; kuko itugira inama mu buhanga ku mirimo yayo yose kandi utuyira twayo turagororotse, kandi inzira yayo ni uruhererekane rumwe ruhoraho.

13 O ibuka, ibuka, mwana wanjye Helamani, uburyo amategeko y’Imana ari ndakuka. Kandi iravuga iti: Nuzubahiriza amategeko yanjye uzatunganirwa mu gihugu—ariko nutubahiriza amategeko yayo uzacibwa mu maso yayo.

14 Kandi ubu ibuka, mwana wanjye, ko Imana yakugiriye icyizere kuri ibi bintu, bitagatifu, byagumye kuba bitagatifu, ndetse izabirinda kandi izabisigasira kubw’umugambi w’ubushishozi uri muri yo, kugira ngo ishobore kugaragariza ububasha byayo ibisekuruza bizaza.

15 None ubu dore, ndakubwira kubwa roho y’ubuhanuzi, ko nutubahiriza amategeko y’Imana, dore, ibi bintu bitagatifu bizakwamburwa kubw’ububasha bw’Imana, kandi uzarekurirwa Satani, kugira ngo igutumure nk’umurama mu muyaga.

16 Ariko niwubahiriza amategeko y’Imana, kandi ugakoresha ibi bintu bitagatifu bijyanye n’uko Nyagasani abigutegeka, (kuko ugomba kwitabaza Nyagasani kubw’ibintu ibyo aribyo byose ugomba kubikoresha) dore, nta bubasha ku isi cyangwa ikuzimu bushobora kubikwambura, kuko Imana ari inyabubasha kubw’ukuzuzwa kw’amagambo yayo yose.

17 Kuko izuzuza amasezerano yayo yose izaguha, kuko yujuje amasezerano yayo yahaye abasogokuruza bacu.

18 Kuko yabasezeranyije ko izasigasira ibi bintu kubw’umugambi w’ubushishozi uri muri we, kugira ngo ashobore kugaragariza ububasha bwayo ibisekuruza by’ahazaza.

19 None ubu dore, impamvu imwe yarujujwe, ndetse ukugarurwa kw’ibihumbi byinshi by’Abalamani ku bumenyi bw’ukuri; kandi yagaragarije ububasha bwayo muri bo, ndetse izagumya igaragaze ububasha bwayo muri bo ku bisekuruza by’ahazaza; kubera iyo mpamvu bizasigasirwa.

20 Kubera iyo mpamvu ngutegetse, mwana wanjye Helamani, kuba umunyamwete mu kuzuza amagambo yanjye yose, kandi ko uba umunyamwete mu kubahiriza amategeko y’Imana nk’uko yanditswe.

21 Kandi ubu, ndakubwira ibyerekeye ibyo bisate makumyabiri na bine, kugira ngo ubibike, kugira ngo amayobera n’imirimo y’umwijima, n’imirimo y’ibanga yabo, cyangwa imirimo y’ibanga y’abo bantu barimbuwe, ishobore kwerekwa aba bantu; koko, ubuhotozi bwabo, n’ubusahuzi, n’ubwambuzi bwabo bwose, n’ubugome bwabo bwose n’ibizira, byerekwe aba bantu; koko, kandi kugira ngo usigasire izi nsobanurandimi.

22 Kuko dore, Nyagasani yabonye ko abantu be batangiye gukorera mu mwijima, koko, bakora ubuhotozi bwa rwihishwa n’ibizira; kubera iyo mpamvu Nyagasani yavuze ko, niba batihannye bazarimburwa ku isi.

23 Kandi Nyagasani yaravuze ati: Nzategurira umugaragu wanjye Gazelemu, ibuye, rizamurikira umwijima ukaba umucyo, kugira ngo nshobore kwereka abantu banjye bankorera, ko nshobora kubereka imirimo y’abavandimwe babo, koko, imirimo y’ibanga yabo, imirimo yabo y’umwijima, n’ubugome bwabo n’amahano.

24 None ubu, mwana wanjye, izi nsobanurandimi zari zarateguriwe ko ijambo ry’Imana ryashobora kuzuzwa, iryo yavuze igira ati:

25 Nzavana mu mwijima nshyire ahabona imirimo ya rwishishwa yabo yose n’amahano yabo; kandi keretse bihannye naho ubundi nzabarimbura ku isi; kandi nzashyirira ku mugaragaro amabanga yabo yose n’amahano, kuri buri bwoko buzigarurira igihugu nyuma y’aha.

26 None ubu, mwana wanjye, turabona ko batihannye; kubera iyo mpamvu bararimbuwe, nuko bityo ijambo ry’Imana riruzuzwa; koko, amahano yabo ya rwishishwa yavanywe mu mwijima, maze aratumenyeshwa.

27 None ubu, mwana wanjye, ngutegetse ko wirinda indahiro zabo zose, n’ibihango byabo byose, n’amasezerano yabo mu mahano yabo y’ibanga; koko, n’ibimenyetso byabo byose n’ibitangaza byabo uzabirinde aba bantu, kugira ngo batabimenya, hato wenda bakazagwa mu mwijima na none maze bakarimburwa.

28 Kuko dore, hari umuvumo kuri iki gihugu cyose, ko ukurimbuka kuzaza kuri abo bakozi bose b’umwijima, bijyanye n’ububasha bw’Imana, ubwo bazaba bahiye byuzuye; kubera iyo mpamvu ndifuza ko aba bantu batarimburwa.

29 Kubera iyo mpamvu uzarinde aba bantu iyi migambi y’indahiro zabo n’ibihango, maze gusa ubugome bwabo n’ubwicanyi bwabo n’amahano yabo uzabibamenyeshe; kandi uzabigishe kwanga ubugome nk’ubwo n’amahano n’ubwicanyi; ndetse uzabigishe ko aba bantu barimbuwe kubera ubugome bwabo n’amahano n’ubwicanyi bwabo.

30 Kuko dore, bishe abahanuzi bose ba Nyagasani baje muri bo kubatangariza ibyerekeye ubukozi bw’ibibi bwabo; n’amaraso y’abo bishe atabariza Nyagasani Imana yabo uguhorerwa ku bari abishi babo; kandi bityo imanza z’Imana zaje kuri aba bakozi b’umwijima n’udutsiko tw’ibanga.

31 Koko, kandi havumwe igihugu ubuziraherezo n’iteka ryose kubw’abakozi b’umwijima n’udutsiko tw’ibanga, ndetse kugeza ku irimbuka, keretse bihannye mbere y’uko bazaba bahiye neza.

32 None ubu, mwana wanjye, ibuka amagambo nakubwiye; ntuzagire icyizere cy’iyo migambi ya rwishishwa kuri aba bantu, ahubwo uzabigishe urwango rudashira ku cyaha n’ubukozi bw’ibibi.

33 Ubigishe ukwihana, n’ukwizera Nyagasani Yesu Kristo; ubigishe kwiyoroshya no kuba abagwaneza no kwicisha bugufi mu mutima; ubigishe guhangana na buri gishuko cya sekibi, hamwe n’ukwizera kwabo muri Nyagasani Yesu Kristo.

34 Ubigishe kutagira na rimwe ubwoba bw’imirimo myiza, ahubwo bakaba abagwaneza n’abicisha bugufi mu mutima; kuko abo bazabona iruhukiro rya roho zabo.

35 O, ibuka, mwana wanjye, kandi wige ubushishozi mu busore bwawe; koko, wige mu busore bwawe kubahiriza amategeko y’Imana.

36 Koko, kandi utakambire Imana kugira ngo witunge; koko, reka ibikorwa byawe byose bibeho kubwa Nyagasani; kandi aho ujya hose ureke bibeho muri Nyagasani; koko, ureke ibitekerezo byawe byose byerekezwe kuri Nyagasani; koko, reka urukundo rw’umutima wawe rushyirwe kuri Nyagasani iteka ryose.

37 Jyisha inama Nyagasani mu bikorwa byawe byose, kandi azakuyobora ku cyiza; koko, mu gihe uryame nijoro uryame muri Nyagasani, kugira ngo ashobore kukureberera mu bitotsi byawe; kandi igihe ubyutse mu gitondo reka umutima wawe wuzure amashimwe ku Mana; kandi nukora ibi bintu, uzazamurwa ku munsi wa nyuma.

38 Kandi ubu, mwana wanjye, mfite icyo kuvuga ku byerekeye ikintu abasogokuruza bacu bita umwiburungushure, cyangwa nyobozi—cyangwa abasogokuruza bacu bise Liyahona, bivuga, bisobanuwe, indangacyerekezo; kandi Nyagasani niwe wayiteguye.

39 Kandi dore, nta muntu uwo ari we wese washobora gukora bijyanye n’uburyo bw’imikorere ihambaye nk’iyi. Kandi dore, wari warateguriwe kwereka abasogokuruza bacu inzira bagombaga kunyuramo mu gasi.

40 Kandi wabakoreraga bijyanye n’ukwizera kwabo mu Mana; kubera iyo mpamvu, iyo bagiraga ukwizera kwo kwemera ko Imana yashoboraga gutegeka ko izo nshinge zakwerekana inzira banyuramo, dore, byarakorwaga; kubera iyo mpamvu babonye iki gitangaza, ndetse n’ibindi bitangaza byinshi byakozwe n’ububasha bw’Imana, umunsi ku wundi.

41 Nyamara, kubera ko ibyo bitangaza byakozwe kubw’uburyo butoya byaberetse imirimo itangaje. Bari abanebwe, kandi bibagirwa gukoresha ukwizera kwabo n’umwete nuko noneho iyo mirimo itangaje irahagarara, maze bajya mbere mu rugendo rwabo;

42 Kubera iyo mpamvu, batinze mu gasi, cyangwa ntibanyuze mu nzira y’ubusamo, nuko bababazwa n’inzara n’inyota, kubera ibicumuro byabo.

43 None ubu, mwana wanjye, ndifuza ko wasobanukirwa ko ibi bintu bidafite amarenga; kuko uko abasogokuruza bacu bari abanebwe mu kwitondera iyi ndangacyerekezo (kandi ibi bintu byarafatikaga) ntibatunganiwe; ndetse ni nk’uko biri ku bintu bya roho.

44 Kuko dore, biroroshye kwitondera ijambo rya Kristo, rizabereka inzira y’ubusamo ku byishimo bihoraho, nk’uko byari ku basogokuruza bacu kwitondera iyi ndangacyerekezo, yaberekaga inzira y’ubusamo igana mu gihugu cy’isezerano.

45 None ubu mvuga, mbese ntaharimo ikimenyetso muri iki kintu? Kuko nibyo nk’uko mu by’ukuri uko iyi nyobozi yazanye abasogokuruza bacu, bakurikira inzira yayo, bagana mu gihugu cyabasezeranyijwe, niko amagambo ya Kristo, nidukurikira imibereho yabo, azatwambutsa iki ikibaya cy’ishavu atugeze mu gihugu cy’isezerano cyiza cyane.

46 O mwana wanjye, ntuzatume tuba abanebwe kubera ukworoha kw’inzira; kuko ni uko byabaye ku basagokuruza bacu; kuko ni uko yabateguriwe, kugira ngo nibashobora kuyirangamira bazashobore kubaho; ndetse ni uko natwe bimeze. Inzira irateguye, kandi nituyirangamira dushobora kuzabaho iteka ryose.

47 Kandi ubu, mwana wanjye, reba ko ufashe neza ibi ibintu bitagatifu, koko, reba ko urangamiye Imana maze ubeho. Sanga aba bantu maze utangaze ijambo, kandi ushire amanga. Mwana wanjye, urabeho.