Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 45


Inkuru y’abantu ba Nefi, n’intambara zabo n’amakimbirane, ku ngoma ya Helamani, bijyanye n’inyandiko ya Helamani, yashyinguye ku ngoma ye.

Biri mu bice 45 kugeza 62.

Igice cya 45

Helamani yemera amagambo ya Aluma—Aluma ahanura ukurimbuka bw’Abanefi—Atanga umugisha kandi akavuma igihugu—Aluma ashobora kuba yarazamuwe na Roho, ndetse nka Mose—Amacakubiri akura mu Itorero. Ahagana 73 M.K.

1 Dore, ubwo habayeho ko abantu ba Nefi bari banezerewe bihebuje, kubera ko Nyagasani yari yongeye kubagobotora mu maboko y’abanzi babo; kubera iyo mpamvu bahaye amashimwe Nyagasani Imana yabo; koko, nuko bariyiriza cyane kandi barasenga cyane, kandi basenga Imana n’umunezero ukomeye bihebuje.

2 Kandi habayeho mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, ko Aluma yasanze umuhungu we Helamani maze aramubwira ati: Mbese wemera amagambo nakubwiye yerekeye izo nyandiko zabitswe.

3 Nuko Helamani aramubwira ati: Yego, ndayemera.

4 Nuko Aluma yarongeye aramubwira ati: Wemera se Yesu Kristo, uzaza?

5 Nuko aramubwira ati: Yego, nemera amagambo yose wavuze.

6 NukoUbwo Aluma yarongeye aramubwira ati: Uzubahiriza se amategeko yanjye?

7 Nuko aramubwira ati: Yego, nzubahiriza amategeko yawe n’umutima wanjye wose.

8 Noneho Aluma aramubwira ati: Urahirwa; kandi Nyagasani azatuma utunganirwa muri iki gihugu.

9 Ariko dore, hari ikintu mfite cyo kuguhanurira; ariko icyo nguhanurira ntuzakivuge; koko, icyo nguhanurira ntuzakivuge, ndetse kugeza ubuhanuzi bwuzujwe; kubera iyo mpamvu wandike amagambo mvuga.

10 Kandi ayo magambo ni aya: Dore, ndabona ko aba bantu nyine, Abanefi, bijyanye na roho w’uguhishurirwa undimo, mu myaka magana ane uhereye igihe Yesu Kristo azabigaragariza, bazahwekerera mu kutemera.

11 Koko, kandi noneho bazabona intambara n’ibyorezo, koko, inzara n’imivu y’amaraso, ndetse kugeza ubwo abantu ba Nefi bazazima.

12 Koko, kandi ibi kubera ko bazahwekerera mu kutizera nuko bakagwa mu mirimo y’umwijima, n’ubushizi bw’isoni, n’uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi; koko, ndakubwira, ko kubera ko bazakiranirwa bihabanye n’urumuri rukomeye n’ubumenyi bahawe, koko, ndakubwira, ko uhereye uwo munsi, ndetse igisekuruza cya kane ntikizashira cyose mbere y’uko ubu bukozi bw’ibibi bubaho.

13 Kandi igihe uwo munsi ukomeye uzaza, dore, igihe kiraje bidatinze kugira ngo abariho ubu, cyangwa urubyaro rw’ababarirwa ubu mu bantu ba Nefi, ntibazabarirwe ukundi mu bantu ba Nefi.

14 Ariko uwo ari we wese uzasigara, kandi ntarimburwe kuri uwo munsi ukomeye kandi uteye ubwoba, azabarirwa mu Balamani, kandi azahinduka nk’abo, bose, keretse bake bazitwa abigishwa ba Nyagasani; kandi abo Abalamani bazabakurikirana kugeza ubwo bazazima. None ubu, kubera ubukozi bw’ibibi, ubu buhanuzi buzuzuzwa.

15 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko Aluma yari amaze kubwira ibi bintu Helamani, yamuhaye umugisha, ndetse n’abandi bahungu be; ndetse yahaye umugisha isi kubw’abakiranutsi.

16 Nuko aravuga ati: Uko niko Nyagasani Imana avuga—Umuvumo uzaba ku gihugu, koko, iki gihugu, kugeza kuri buri bwoko, umuryango, ururimi n’abantu, kugeza barimbutse, abakora ubugome, ubwo bazaba bahiye neza; kandi nk’uko nabivuze ni uko bizaba; kuko uyu ni umuvumo n’umugisha w’Imana kuri iki gihugu kuko Nyagasani adashobora kurebera icyaha na gakeya.

17 Nuko ubwo, igihe Aluma yari amaze kuvuga aya magambo yahaye umugisha itorero, koko, abazahagarara bose bashikamye mu kwizera uhereye icyo gihe na nyuma y’aho.

18 Kandi ubwo Aluma yari amaze gukora ibi yavuye mu gihugu cya Zarahemula, nk’aho agiye mu gihugu cya Meleki. Nuko habayeho ko atigeze yumvikana ukundi; ibyerekeye urupfu rwe cyangwa ishyingurwa ntabyo tuzi.

19 Dore, icyo tuzi, ni uko yari umugabo w’umukiranutsi; kandi inkuru yakwiriye mu itorero ko yatwawe na Roho, cyangwa yashyinguwe n’ukuboko kwa Nyagasani, ndetse nka Mose. Ariko dore, ibyanditswe bitagatifu bivuga ko Nyagasani yakiriye Mose iwe; ndetse dutekereza ko yakiriye na Aluma muri roho, kubwe; bityo, niyo mpamvu nta kintu tuzi cyerekeranye n’urupfu rwe n’ishyingurwa.

20 Kandi ubwo habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, ko Helamani yagiye mu bantu kubatangariza ijambo.

21 Kuko dore, kubera intambara zabo n’Abalamani n’amacakubiri matoya menshi n’imidugararo yari yarabaye mu bantu, byabaye ngombwa ko ijambo ry’Imana ritangazwa muri bo, koko, kandi ko ibwiriza rishyirwaho mu itorero hose.

22 Kubera iyo mpamvu, Helamani n’abavandimwe be bagiye kongera gutangiza itorero mu gihugu hose, koko, muri buri murwa mu gihugu cyose wari warigaruriwe n’abantu ba Nefi. Kandi habayeho ko bashyizeho abatambyi n’abigisha mu gihugu hose, mu matorero yose.

23 Nuko ubwo habayeho ko nyuma y’uko Helamani n’abavandimwe be bari bamaze gushyiraho abatambyi n’abigisha mu matorero hazamutse amacakubiri muri bo, maze banga kwita ku magambo ya Helamani n’abavandimwe be;

24 Ahubwo bikujije mu bwibone, bizamura mu mitima yabo, kubera ubutunzi bwabo bukomeye bikabije; kubera iyo mpamvu, bahindutse abatunzi mu maso yabo bwite, kandi banga kwita ku magambo yabo, kugira ngo bagende bemye imbere y’Imana.