Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 51


Igice cya 51

Abantu b’umwami bashaka guhindura itegeko no gushyiraho umwami—Pahorani n’abigenga bashyigikirwa n’ijwi rya rubanda—Moroni ahatira abantu b’umwami kurwanirira igihugu cyabo cyangwa kwica—Abamalikiya n’Abalamani bafata imirwa myinshi yakomejwe—Teyankumu yirukana igitero cy’Abalamani kandi akicira Amalikiya mu ihema rye. Ahagana 67–66 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri na gatanu w’ingoma y’Abacamanza ku bantu ba Nefi, nyuma y’uko bari barimitse amahoro hagati y’abantu ba Lehi n’abantu ba Moriyantoni ku birebana n’ibihugu byabo, kandi baramaze gutangira umwaka wa makumyabiri na gatandatu;

2 Nyamara, ntibimitse amahoro nyayo igihe kirekire mu gihugu, kuko hatangiye kubaho amakimbirane mu bantu ku byerekeye umucamanza mukuru Pahorani; kuko dore, hariho igice cy’abantu bifuzaga ko ingingo nkeya zihariye z’itegeko zahindurwa.

3 Ariko dore, Pahorani ntiyahinduye cyangwa ngo yemere ko itegelko rihindurwa, kubera iyo mpamvu, ntiyumviye abamwoherereje ibyifuzo byabo n’ugusaba kwabo birebana n’ihindurwa ry’itegeko.

4 Kubera iyo mpamvu, abifuzaga ko itegeko ryahindurwa baramurakariye, nuko bifuza ko ataguma kuba umucamanza mukuru ku gihugu; kubera iyo mpamvu hazamutse impaka zerekeye icyo kibazo, ariko hatabayeho umuvu w’amaraso.

5 Kandi habayeho ko abifuzaga ko Pahorani yakurwa ku ntebe y’urubanza biswe abantu b’umwami, kuko bifuzaga ko itegeko ryahindurwa mu buryo bwo guhirika ubuyobozi bwigenga no gushyiraho umwami ku gihugu hose.

6 Naho abifuzaga ko Pahorani yaguma kuba umucamanza mukuru ku gihugu biyitiriye izina ry’abigenga; nuko uko niko habayeho itandukanyirizo muri bo, kuko abigenga bari bararahiriye cyangwa baragize igihango cyo guhamana uburenganzira bwabo n’amahirwe y’iyobokamana ryabo kubw’ubuyobozi bwigenga.

7 Nuko habayeho ko iki kibazo cy’impaka cyakemuwe n’ijwi rya rubanda. Kandi habayeho ko ijwi rya rubanda ryaje mu nyungu z’abigenga, maze Pahorani ahamana intebe y’urubanza, bikaba byarateye umunezero mwinshi mu bavandimwe ba Pahorani ndetse n’abenshi mu bantu b’umudendezo, banacecekesha na none abantu b’umwami, kugira ngo badahangara kubavuguruza ahubwo bategetswe kubungabunga umugambi w’ubwigenge.

8 Ubwo abari bashyigikiye abami bari abavutse mu bakomeye, kandi bifuzaga kuba abami, kandi bari bashyigikiwe n’abashakaga ububasha n’ubutegetsi ku bantu.

9 Kuko dore, iki cyari igihe kigoye cy’amakimbirane nk’ayo kuba mu bantu ba Nefi; kuko dore, Amalikiya yari yarashishikarije imitima y’abantu b’Abalamani kurwanya abantu b’Abanefi, kandi yarimo gukoranyiriza hamwe ingabo zavaga mu bice byose by’igihugu, nuko akaziha intwaro, kandi akazitegurira intambara n’umwete wose; kuko yari yaramaze kurahirira kunywa amaraso ya Moroni.

10 Ariko dore, tuzabona ko isezerano rye yakoze ryari rihubutse; nyamara, yiteguriye we ubwe n’ingabo ze kuza kurwana n’Abanefi.

11 Ubwo ingabo ze ntizari zikomeye nk’uko zari zarabayeho kugezo ubwo, kubera ibihumbi byinshi byari byarishwe n’ukuboko kw’Abanefi; ariko hatitaweho ugutakaza gukomeye kwabo, Amalikiya yari yarakoranyirije hamwe ingabo nyinshi zikomeye bitangaje, ku buryo atatinye kumanukira mu gihugu cya Zarahemula.

12 Koko, ndetse Amalikiya yamanutse ubwe, ku mutwe w’Abalamani. Kandi ni mu mwaka wa makumyabiri na gatanu w’ingoma y’abacamanza; kandi ni muri icyo gihe kimwe bari baratangiye gukemura ibibazo by’amakimbirane yerekeye umucamanza mukuru, Pahorani.

13 Kandi habayeho ko mu gihe abantu bitwaga abantu b’umwami bari barumvise ko Abalamani bari bagiye kumanukira kurwana nabo, barishimye mu mitima yabo; kandi banga kwegura intwaro, kuko barakariye cyane umucamanza mukuru, ndetse n’abantu b’ubwigenge, kugira ngo batazegura intwaro zo kurwanirira igihugu cyabo.

14 Kandi habayeho ko ubwo Moroni yabonaga ibi, ndetse akabona ko Abalamani barimo gusatira imbibi z’igihugu, yararakaye bikabije kubera ubudakoreka bw’abo bantu yari yarakoreye n’umwete mwinshi ababungabunga; koko, yararakaye bikabije; roho ye yuzura umujinya kuri bo.

15 Nuko habayeho ko yoherereje inyandiko isaba, irimo n’ijwi rya rubanda, ku muyobozi w’igihugu, asaba ko yayisoma, maze akamuha (Moroni) ububasha bwo guhatira abo bitandukanyije kurwanirira igihugu cyabo cyangwa kwicwa.

16 Kuko icyari kimuraje ishinga cya mbere cyari kurangiza intonganya nk’izo n’amakimbirane mu bantu; kuko dore, ibi byari byarabaye kugeza ubu impamvu y’ukurimburwa kwose kwabo. Kandi habayeho ko yabyemerewe hakurikijwe ijwi rya rubanda.

17 Nuko habayeho ko Moroni yategetse ko ingabo ze zitera abo bantu b’umwami, bakambura ubwirasi bwabo n’ubuhangange bwabo maze bakabamarira ku butaka, cyangwa bagafata intwaro maze bagashyigikira umugambi w’ubwigenge.

18 Kandi habayeho ko ingabo zabateye; nuko zibambura ubwirasi bwabo n’ubuhangange bwabo, ku buryo ubwo beguriraga intwaro zabo z’intambara kurwana n’ingabo za Moroni bacagaguwe maze bashirira ku butaka.

19 Kandi habayeho ko habonetse ibihumbi bine by’abo batavugarumwe nabo bari bacagagujwe inkota; kandi abo mu bayobozi babo batari biciwe mu murwano barafashwe maze bajugunywa mu nzu y’imbohe, kuko nta mwanya wari uhari w’imanza zabo icyo gihe.

20 Nuko abasigaye b’abo batavugarumwe nabo, aho gukubitwa hasi ku butaka n’inkota, bemeye ibendera ry’ubwigenge, nuko bategekwa kumanika ibendera ry’ubwigenge ku minara yabo, no mu mirwa yabo, no kwegura intwaro mu kurwanira igihugu cyabo.

21 Nuko bityo Moroni arangiza abo bantu b’umwami, ku buryo hatongeye kumenyekana n’umwe ku izina ry’abantu b’umwami; maze bityo arangiza ubudakoreka n’ubwirasi bw’abantu bigishije amaraso y’ubuhangange; ahubwo bacishwa bugufi kugira ngo biyoroshye ubwabo nk’abavandimwe babo, kandi barwanire n’umurava ubwigenge bwabo bave mu buretwa.

22 Dore, habayeho ko mu gihe Moroni yarimo gusenya atyo intambara n’amakimbirane mu bantu be bwite, kandi arimo kubatwara mu mahoro n’iterambere, anakora amabwiriza yo kwitegura intambara ku Balamani, dore, Abalamani bari baramaze kwinjira mu gihugu cya Moroni, cyari mu mbibi hafi y’inkengero z’inyanja.

23 Kandi habayeho ko Abanefi batari bafite imbaraga bihagije mu murwa wa Moroni, kubera iyo mpamvu Amalikiya yarabashushubikanye, yica benshi. Nuko habayeho ko Amalikiya yigaruriye umurwa, koko, yigaruriye ibihome byose.

24 Kandi abahunze mu murwa wa Moroni baje mu murwa wa Nefiha; ndetse n’abantu b’umurwa wa Lehi bikoranyirije hamwe, nuko bakora imyiteguro maze babaho biteguye kwakira Abalamani ngo barwane.

25 Ariko habayeho ko Amalikiya atemereye Abalamani kujya mu murwa wa Nefiha kurwana, ahubwo yabahamishije hafi y’inkengero z’inyanja, asiga ingabo muri buri murwa zo kuwubungabunga no kuwurwanaho.

26 Nuko bityo yarakomeje, yigarurira imirwa myinshi, umurwa wa Nefiha, n’umurwa wa Lehi, n’umurwa wa Moriyantoni, n’umurwa wa Omuneri, n’umurwa wa Gidi, n’umurwa wa Muleki, yose muri yo yari ku mbibi z’iburengerazuba hafi y’inkengero z’inyanja.

27 Kandi bityo Abalamani babonye, kubw’uburiganya bwa Amalikiya, imirwa myinshi cyane, kubw’ingabo zabo zitabarika, yose muri yo yari yarakomejwe bikomeye mu buryo bw’ibihome bya Moroni; yose muri yo yarahawe ibihome kubw’Abalamani.

28 Kandi habayeho ko bagiye ku mbibi z’igihugu cy’Aharumbutse, bashushubikanya Abanefi imbere yabo kandi bica benshi.

29 Ariko habayeho ko bari bahuye na Teyankumu, wari warishe Moriyantoni kandi wari warahagaritse abantu be mu guhunga kwe.

30 Kandi habayeho ko yahagaritse Amalikiya na none, uko yajyanaga n’umubare mwinshi w’ingabo ze kugira ngo ashobore kwigarurira igihugu cy’Aharumbutse, ndetse n’amajyaruguru y’igihugu.

31 Ariko dore yakozwe n’isoni ubwo yasubizaga inyuma na Teyankumu n’ingabo ze, kuko bari abarwanyi bakomeye; kuko buri ngabo ya Teyankumu yasumbaga Abalamani mu mbaraga zabo no mu bunararibonye bw’intambara, ku buryo batsinze Abalamani.

32 Kandi habayeho ko bababurabuje, ku buryo babishe ndetse kugeza bwije. Nuko habayeho ko Teyankumu n’ingabo ze babambye amahema yabo mu mbibi ku mwaro hafi y’inkengero z’inyanja, kandi muri ubu buryo barirukankanywe.

33 Kandi habayeho ko ubwo ijoro ryagwaga, Teyankumu n’umugaragu we biyibye maze bajya hanze mu ijoro, nuko bajya mu nkambi ya Amalikiya; nuko dore, ibitotsi byari byabaganje kubera umunaniro wabo mwinshi, wari watewe n’imirimo n’ubushyuhe bw’umunsi.

34 Kandi habayeho ko Teyankumu yiyibye mu ibanga ajya mu ihema ry’umwami, nuko amutera icumu mu mutima we; maze atuma umwami apfa igitaraganya ku buryo atakanguye abagaragu be.

35 Nuko na none asubira mu ibanga mu nkambi ye bwite, kandi dore, ingabo ze zari zisinziriye, nuko arazikangura maze azibwira ibintu byose yari yakoze.

36 Kandi yategetse ko ingabo ze zihama ziteguye, ngo hatagira Abalamani baba bakangutse maze bakabatera.

37 Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri na gatanu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi; kandi ni uko yarangiye iminsi ya Amalikiya.