Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 41


Igice cya 41

Mu Muzuko abantu bazazukira imiterere y’ibyishimo bidashira cyangwa agahinda gakabije kadashira—Ubugome ntibwigeze na rimwe buba ibyishimo—Abantu kamere ntibari kumwe n’Imana mu isi—Buri muntu yongera kwakirira mu Ukugarurwa ibimenyetso n’ibimuranga yari yarahawe mu isi. Ahagana 74 M.K.

1 Kandi ubu, mwana wanjye, hari icyo mfite kuvuga kirebana n’ukugarurwa kwavuzweho; kuko dore, bamwe bahindaguye ibyanditswe bitagatifu, kandi barayobye cyane kubera iki kintu. Kandi ndabona ko ubwenge bwawe bwatewe impungenge na none n’ibyerekeye iki kintu. Ariko dore, ndabigusobanurira.

2 Ndakubwira, mwana wanjye, ko umugambi w’ukugarurwa ari ngombwa ku butabera bw’Imana; kuko ni ngombwa ko ibintu byose bizagarurwa mu rwego rwabyo nyarwo. Dore, ni ngombwa kandi birakwiriye, bijyanye n’ububasha n’umuzuko wa Kristo, ko roho y’umuntu izagarurwa mu mubiri wayo, kandi ko buri gice cy’umubiri kizawugarurwaho.

3 Kandi ni ngombwa ku butabera bw’Imana ko abantu bazacirwa urubanza bijyanye n’ imirimo yabo; kandi iyo imirimo yabo niba yarabaye myiza muri ubu buzima, n’ibyifuzo by’imitima yabo bikaba byiza, ko nabo, ku munsi wa nyuma, bazagarurwa mu cyiza.

4 Kandi niba imirimo yabo ari mibi bazagarurwamo ikibi. Kubera iyo mpamvu, ibintu byose bizagarurwa mu mikorere yabyo nyayo, buri kintu ku miterere yacyo kamere—ugupfa kuzukire ukudapfa, ukubora kuzukire ukutabora—tuzukire ibyishimo bitagira iherezo kugira ngo turagwe ubwami bw’Imana, cyangwa agahinda gakabije kugira ngo turagwe ubwami bwa sekibi, umwe ku ruhande rumwe, undi ku rundi—

5 Umwe azazukira ibyishimo bijyanye n’ibyifuzo bye by’ibyishimo, cyangwa icyiza bijyanye n’ibyifuzo bye by’icyiza; kandi undi azazukire ikibi bijyanye n’ibyifuzo bye by’ikibi; kuko nk’uko yifuje gukora ikibi umunsi wose ndetse ni uko azabona ingororano ye y’ikibi ijoro rije.

6 Ni n’uko biri ku rundi ruhande. Niba yarihannye ibyaha bye, kandi akifuza ubukiranutsi kugeza ku mpera y’iminsi ye, ndetse ni uko azagororerwa kubw’ubukiranutsi.

7 Aba nibo bacunguwe na Nyagasani; koko, aba nibo bimuwe, bakagobotorwa muri iryo joro ridashira ry’umwijima; maze bityo bagahagarara cyangwa bakagwa; kuko dore, nibo bacamanza babo bwite, haba gukora neza cyangwa gukora nabi.

8 Ubu, amategeko y’Imana ntahinduka; kubera iyo mpamvu, inzira yarateguwe kugira ngo uwo ari we wese azashobore kuyigendamo maze akizwe.

9 Kandi ubu dore, mwana wanjye, ntutinyuke ikindi cyaha na kimwe kirwanya Imana yawe kuri izo ngingo z’inyigisho, kugeza ubu wagerejeho ukora icyaha.

10 Ntutekereze, kubera ko ibirebana n’ukugwa byavuzwe, ko uzagarurwa ukava mu cyaha ujya mu byishimo. Dore, ndabikubwiye, ubugome ntabwo bwigeze buba ibyishimo.

11 Kandi ubu, mwana wanjye, abantu bose bari mu miterere kamere, cyangwa mvuge, muri kamere muntu, bari mu ndurwe isharira no mu minyururu y’ubukozi bw’ibibi; ntibari kumwe n’Imana mu isi, kandi banyuranyije na kamere y’Imana; kubera iyo mpamvu, bari mu miterere ihabanye na kamere y’ibyishimo.

12 Kandi ubu dore, mbese igisobanuro cy’ijambo ukugarurwa ni ugufata ikintu cy’imiterere ya kamere noneho ukagishyira mu miterere idasanzwe, cyangwa kugishyira mu miterere ihabanye na kamere yacyo?

13 O, mwana wanjye, ibi siko bimeze; ahubwo igisobanuro cy’ijambo ukugarurwa ni ukwongera kugarura inyuma ikibi ku kibi, cyangwa kamere kuri kamere, cyangwa ikinyabibi ku kinyabibi—icyiza ku cyiza; ubukiranutsi ku mukiranutsi; ubutabera ku ntabera; ubunyampuhwe ku munyampuhwe.

14 Kubera iyo mpamvu, mwana wanjye, reba neza ko uri umunyampuhwe ku bavandimwe bawe; ukore ibikwiriye, uce urubanza n’ubukiranutsi, kandi ugire neza ubudahwema; kandi nukora ibi bintu byose noneho uzabona ingororano yawe; koko, uzabona impuhwe zongeye kukugarurirwa; uzabona ubutabera bwongeye kukugarurirwa; uzabona ubushishozi bw’ubukiranutsi bwongeye kukugarurirwa; kandi uzongera ubone ikiza kikugororewe.

15 Kuko icyo utanze kizongera kukugarurirwa; kubera iyo mpamvu, ijambo ukugarurwa ricira urubanza umunyacyaha, kandi ntirimutsindishiriza na gato.