Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 50


Igice cya 50

Moroni akomeza ibihugu by’Abanefi—Bubaka imirwa myinshi—Intambara n’ukurimbuka bigera ku Banefi mu minsi y’ubugome bwabo n’amahano—Moriyantoni n’abitandukanyije be batsindwa na Teyankumu—Nefiha apfa, maze umuhungu we Pahorani akamusimbura ku ntebe y’urubanza. Ahagana 72–67 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho ko Moroni ataretse gukora imyiteguro y’intambara, cyangwa kurwanirira Abantu be ku Balamani; kuko yategetse ko ingabo ze zatangira mu ntangiriro z’umwaka wa makumyabiri w’ingoma y’abacamanza, ko zatangirira mu gucukura ibirundo by’igitaka ahazengurutse imirwa yose, mu gihugu hose cyari cyarigaruriwe n’Abanefi.

2 Kandi hejuru y’izo mpamvu z’igitaka yategetse ko hatwikirizwaho imbabo, koko, inyubako z’imbaho zubakwa ku burebure bw’umugabo, ahazengurutse imirwa.

3 Kandi yategetse ko hejuru y’izo nyubako z’imbaho hashyirwaho ikizingiti cy’imambo cyubatswe ku mbaho zizengurutse; kandi byari bikomeye kandi ari birebire.

4 Kandi yategetse ko iminara yubakwa ireberwamo izo nyubako z’imambo, kandi yategetse ko ahantu h’umutekano hubakwa kuri iyo minara, kugira ngo amabuye n’imyambi y’Abalamani bidashobora kubagirira nabi.

5 Kandi yari yarateguwe kugira ngo bashobore kubaterera amabuye ku dusongero twayo, uko babishaka kandi babishoboye, kandi bakica uzagerageza kwegera hafi y’inkuta z’umurwa.

6 Ni uko Moroni yateguye ibihome yitegura ukuza kw’abanzi babo, hirya no hino ya buri murwa mu gihugu cyose.

7 Kandi habayeho ko Moroni yategetse ko ingabo ze zajya mu gasi k’iburasirazuba; koko, kandi baragiye maze birukana Abalamani bose bari mu gasi k’iburasirazuba bajya mu bihugu byabo bwite, byari mu majyepfo y’igihugu cya Zarahemula.

8 Nuko igihugu cya Nefi cyagendaga kigororotse uhereye ku nyanja y’iburasirazuba kugera iburengerazuba.

9 Kandi habayeho ko ubwo Moroni yari amaze kwirukana Abalamani bose mu gasi k’iburasirazuba, kari mu majyaruguru y’ibihugu bari barigaruriye ubwabo, yategetse ko abaturage bari mu gihugu cya Zarahemula no mu gihugu kigikikije bagomba kujya mu gasi k’iburasirazuba, ndetse no ku mbibi z’inkombe, maze bakigarurira igihugu.

10 Ndetse yashyize ingabo ze mu majyepfo, mu mbibi z’ibihugu bigaruriye, nuko babategeka kubaka ibihome kugira ngo bashobore kurinda ingabo zabo n’abantu babo amaboko y’abanzi babo.

11 Kandi bityo yagoteye ibihome byose by’Abalamani mu gasi k’iburasirazuba, koko, ndetse mu burengerazuba, akaza umurongo wo hagati y’Abanefi n’Abalamani, hagati y’igihugu cya Zaramuhela n’igihugu cya Nefi, uturutse ku nyanja y’iburengerazuba, ukanyura ku isoko ry’umugezi wa Sidoni—Kubera ko Abanefi bari barigaruriye igihugu cyose cyo mu majyaruguru y’igihugu cy’Aharumbutse, nk’uko babyifuzaga.

12 Bityo Moroni, hamwe n’ingabo ze, ziyongeraga buri munsi kubera ubwishingire bw’uburinzi imirimo ye yabazaniye, yagerageje guca intege ubushobozi bw’Abalamani mu bihugu bari barigaruriye, kugira ngo batagira na gakeya ububasha ku bihugu bari barigaruriye.

13 Kandi habayeho ko Abanefi batangiye urufatiro rw’umurwa, nuko bita umurwa izina rya Moroni; kandi wari hafi y’uburasirazuba bw’inyanja; kandi wari mu majyepfo hafi y’umurongo w’ibihugu byigaruriwe n’Abalamani.

14 Ndetse batangiye n’urufatiro rw’umurwa wari hagati y’umurwa wa Moroni n’umurwa wa Aroni, ahuza umurwa wa Aroni na Moroni; kandi bise izina umurwa, cyangwa igihugu, Nefiha.

15 Ndetse batangiye mu mwaka umwe kubaka imirwa myinshi mu majyaruguru, umwe mu buryo bwihariye bawise Lehi, wari mu majyaruguru hafi y’imbibi z’inkengero z’inyanja.

16 Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri.

17 Kandi muri ibi bihe by’ugutunganirwa abantu ba Nefi bari mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’umwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

18 Kandi baratunganiwe bihebuje, nuko bahinduka abatunzi bihebuje; maze bararumbuka kandi barakomera mu gihugu.

19 Nuko bityo tubona ko uko imigenzereze ya Nyagasani ari inyempuhwe n’intabera, kugira ngo huzuzwe amagambo ye yose ku bana b’abantu; koko, dushobora kubona ko amagambo ye ari ay’ukuri, ndetse no muri iki gihe, ayo yabwiye Lehi, avuga ati;

20 Urahirwa n’abana bawe; kandi bazahabwa umugisha, uko bazubahiriza amategeko yanjye bazatunganirwa mu gihugu. Ariko wibuke, uko batazubahiriza amategeko yanjye bazacibwa imbere ya Nyagasani.

21 Kandi turabona ko aya masezerano yemerejwe ku bantu ba Nefi, kuko habayeho intonganya zabo, n’imirwano yabo, koko, ubuhotozi bwabo, n’ubusahuzi bwabo, gusenga ibigirwamana kwabo, ubumalaya bwabo, n’ibizira byabo, byari muri bo ubwabo, byabazanyeho intambara zabo n’ukurimburwa kwabo.

22 Kandi ababaye indahemuka mu kwubahiriza amategeko ya Nyagasani baragobotowe ibihe byose, mu gihe ibihumbi by’abavandimwe babo b’abagome bashyizwe mu buretwa, cyangwa kwicishwa inkota, cyangwa guhwekerera mu ukutizera, no kwivanga n’Abalamani.

23 Ariko dore ntihigeze hababo igihe cy’ibyishimo mu bantu ba Nefi, uhereye mu minsi ya Nefi, nko mu minsi ya Moroni, koko, ndetse muri iki gihe, mu mwaka wa makumyabiri n’umwe w’ingoma y’abacamanza.

24 Kandi habayeho ko umwaka wa makumyabiri na kabiri w’ingoma y’abacamanza nawo warangiye mu mahoro; koko, ndetse n’umwaka wa makumyabiri na gatatu.

25 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri na kane w’ingoma y’abacamanza, hari kubaho na none amahoro mu bantu ba Nefi iyo hatabaho imirwano yabaye muri bo yerekeranye n’igihugu cya Nefi, n’igihugu cya Moriyantoni, byahuriraga ku mbibi za Lehi; byose hamwe byari ku mbibi hafi y’inkengero z’inyanja.

26 Kuko dore, abantu bari barigaruriye igihugu cya Moriyantoni bigabije igice cy’igihugu cya Lehi; kubera iyo mpamvu hatangiye kubaho amakimbirane ashyushye hagati yabo, kugeza aho abantu ba Moriyantoni beguye intwaro zo kurwanya abavandimwe babo, kandi bari bayimeje kubicisha inkota.

27 Ariko dore, abantu bari bariyeguriye igihugu cya Lehi bahungiye mu nkambi ya Moroni, nuko bamusaba imfashanyo kuko dore ntibari mu makosa.

28 Kandi habayeho ko ubwo abantu ba Moriyantoni, bari bayobowe n’umugabo witwaga Moriyantoni, babonye ko abantu ba Lehi bari bahungiye mu nkambi ya Moroni, bagize ubwoba bukabije ko hato ingabo za Moroni zabatera maze zikabarimbura.

29 Kubera iyo mpamvu, Moriyantoni yashyize mu mitima yabo ko bakwiriye guhungira mu gihugu cyari mu majyaruguru, cyari gipfutswe n’ibizenga by’amazi, maze bakigarurira igihugu cyari mu majyaruguru.

30 Nuko dore, baba barashyize uyu mugambi mu bikorwa, (wari kuba warababereye impamvu yo kuba bariganyiraga) ariko dore, kubera ko Moriyantoni yari umugabo w’amahane menshi, kubw’ iyo mpamvu yarakariye umwe mu baja be, nuko amugwaho maze aramukubita cyane.

31 Nuko habayeho ko yahunze, maze aza mu nkambi ya Moroni, nuko abwira Moroni ibintu byose byerekeye icyo kibazo, ndetse n’ibyerekeye imigambi yabo yo guhungira mu gihugu cyo mu majyaruguru.

32 Ubwo dore, abantu bari mu gihugu cy’Aharumbutse, cyangwa ahubwo Moroni, batinye ko bashobora kumvira amagambo ya Moriyantoni maze bakifatanya n’abantu be, nuko bityo bakigarurira ibyo bice by’igihugu, bikazaba urufatiro rw’ingaruka zikomeye mu bantu ba Nefi, koko, izo ngaruka zikazavamo ibirandurwa ry’umudendezo wabo.

33 Kubera iyo mpamvu Moroni yohereje ingabo, hamwe n’inkambi yabo, guhagarika abantu ba Moriyantoni, kugira ngo bahagarike uguhungira kwabo mu majyaruguru y’igihugu.

34 Kandi habayeho ko batabahagaritse kugeza bamaze kugera ku mbibi z’igihugu cya Rwamatongo; nuko bageze aho barabahagarika, banyuze mu nzira ifunganye ijya ku nyanja mu majyaruguru y’igihugu, koko, hafi y’inyanja, iburengerazuba n’iburasirazuba.

35 Nuko habayeho ko ingabo zari zoherejwe na Moroni, zari ziyobowe n’umugabo witwaga Teyankumu, zahuye n’abantu ba Moriyantoni; kandi abantu ba Moriyantoni bari ibitsire cyane, (kubera ko yakoreshwaga n’ubugome bwe n’amagambo ye aryohereye) ku buryo imirwano yatangiye hagati yabo, muri yo Teyankumu yiciyemo Moriyantoni kandi atsinda ingabo ze, nuko babagira imbohe, maze basubira mu nkambi ya Moroni. Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri na kane w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

36 Kandi ni gutyo abantu ba Moriyantoni bagaruwe. Kandi bityo abantu ba Moriyantoni basubijwe inyuma. Nuko bakimara kugira igihango cyo kubungabunga umutekano bagaruwe mu gihugu cya Moriyantoni, maze habaho ukwishyira hamwe hagati yabo n’abantu ba Lehi; ndetse bagarurwa mu bihugu byabo.

37 Nuko habayeho ko muri uwo mwaka nyine abantu ba Nefi bagaruriwe amahoro, Nefiha, umucamanza mukuru wa kabiri, arapfa, kandi yari yarabanye ku ntebe y’urubanza ubukiranutsi butagira inenge imbere y’Imana.

38 Nyamara, yari yarangiye Aluma gufata izo nyandiko n’ibyo bintu byafatwaga na Aluma na se nk’ibitagatifu cyane; kubera iyo mpamvu Aluma yari yaramaze kubiha umuhungu we, Helamani.

39 Dore, habayeho ko umuhungu wa Nefiha yatoranyijwe kugira ngo abe ku ntebe y’urubanza, mu mwanya wa se; koko, yatoranyirijwe kuba umucamanza mukuru n’umuyobozi ku bantu, mu buryo bw’indahiro n’umugenzo mutagatifu n’ubwisanzure bw’abantu, kubaha uburenganzira bwihariye bwo kuramya Nyagasani Imana yabo, koko, gushyigikira no kubahiriza umugambi w’Imana mu minsi ye yose, no kugeza abagome mu butabera hakurikijwe icyaha cyabo.

40 Ubwo dore, izina rye ryari Pahorani. Nuko Pahorani yagiye mu ntebe ya se, maze atangira ingoma ye mu mpera z’umwaka wa makumyabiri na kane, ku bantu ba Nefi.