Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 52


Igice cya 52

Amoroni asimbura Amalikiya nk’umwami w’Abalamani—Moroni, Teyankumu, na Lehi bayobora Abanefi mu ntambara y’intsinzi ku Balamani—Umurwa wa Muleki wongera gufatwa, kandi Yakobo w’Umuzoramu yicwa. Ahagana 66–64 M.K.

1 Nuko ubwo, habayeho mu mwaka wa makumyabiri na gatandatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, dore, ubwo Abalamani babyukaga mu gitondo cya mbere cy’ukwezi kwa mbere, dore, basanze Amalikiya yapfiriye mu ihema rye bwite; ndetse babona ko Teyankumu yari yateguye kurwana nabo kuri uwo munsi.

2 Nuko ubwo, igihe Abalamani babonaga ibi bagize ubwoba bwinshi; nuko bareka umugambi wabo wo kujya mu majyaruguru y’igihugu, maze basubirana n’ingabo zose mu murwa wa Muleki, kandi basabye ubuhungiro mu bihome byabo.

3 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Amalikiya yatoranyirijwe kuba umwami ku bantu; kandi izina rye ryari Amoroni; bityo umwami Amoroni, umuvandimwe w’umwami Amalikiya atoranyirizwa kuba ku ngoma mu mwanya we.

4 Kandi habayeho ko yategetse ko abantu be bagomba kubungabunga iyo mirwa, bari barafashe bamennye amaraso; kuko ntibari barafashe imirwa iyo ari yo yose keretse bamaze gutakaza amaraso.

5 Kandi ubwo, Teyankumu yabonye ko Abalamani bari biyemeje kubungabunga iyo mirwa yari yarafashwe, n’ibyo bice by’igihugu bari barigaruriye; ndetse ubwo yabonaga ubwinshi bw’umubare wabo, Teyankumu yatekereje ko bitari kuba ngombwa ko yagerageza kubatera mu bihome byabo.

6 Ariko yahamishije ingabo ze hirya no hino, nk’aho yarimo gukora imyiteguro y’intambara; koko, kandi mu by’ukuri yarimo kwitegura kwirwanaho ku Balamani, yubaka inkuta hirya no hino kandi ategura ahantu ho guhungira.

7 Kandi habayeho ko bityo yakomeje kwitegura intambara kugeza Moroni amaze kumwoherereza umubare munini w’ingabo zo gukomeza ingabo ze.

8 Kandi Moroni yamwoherereje amategeko ko agomba gufatira imbohe zose zamuguye mu maboko; kuko nk’uko Abalamani bari barafashe imbohe nyinshi, niko yagombaga gufatira imbohe zose z’Abalamani nk’incungu z’abo Abalamani bari barafashe.

9 Ndetse yamwoherereje amategeko ko agomba kubaka ibihome mu gihugu cy’Aharumbutse, kandi akarinda inzira ifunganye ijya mu majyaruguru y’igihugu, ngo hatagira Abalamani babona aho hantu maze bakaba bagira ububasha bwo kubaburabuza kuri buri ruhande.

10 Ndetse Moroni yamwoherereje ubutumwa, amusaba ko akwiriye kuba indahemuka mu kubungabunga icyo gice cy’igihugu, kandi ko akwiriye gushakisha buri buryo bwo yakubita ikiboko Abalamani muri icyo gice, uko byaba biri mu bushobozi bwe, kugira ngo nibura ashobore kwongera gufata kubw’amayeri cyangwa indi nzira yindi iyo mirwa yari yarafashwe n’amaboko yabo; ndetse ko yakubaka ibihome kandi agakomeza imirwa ihakikikje, itaraguye mu maboko y’Abalamani.

11 Ndetse yaramubwiye ati: Nifuzaga kukugeraho, ariko dore, Abalamani baturiho mu mbibi z’igihugu hafi y’inyanja y’iburengerazuba; kandi dore, ndabateye, kubera iyo mpamvu sinshobora kukugeraho.

12 Ubwo, umwami (Amoroni) yari yaravuye mu gihugu cya Zarahemula, kandi yari yaramenyesheje umwamikazi ibyerekeye urupfu rw’umuvandimwe we, kandi yari yaramaze gukoranyiriza hamwe umubare munini w’ingabo, kandi yarateye Abanefi ku mbibi z’inyanja y’iburengerazuba.

13 Kandi bityo yageragezaga kuburabuza Abanefi, no kwohereza igice cy’imbaraga zabo muri icyo gice cy’igihugu, mu gihe yari yarategetse abo yari yarashinze kwigarurira imirwa yari yarafashe, kugira ngo baburabuze Abanefi ku mbibi hafi y’inyanja y’iburazirazuba, kandi bigarurire ibihugu byabo uko byari kuba mu bushobozi bwabo, hakurikijwe ubushobozi bw’ingabo zabo.

14 Kandi muri ibi bihe by’ugutunganirwa abantu ba Nefi bari mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’umwe w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

15 Ariko dore, habayeho mu mwaka wa makumyabiri na karindwi w’ingoma y’abacamanza, ko Teyankumu, ku itegeko rya Moroni—wari wararemye ingabo zo kurinda imbibi zo mu majyepfo n’iz’iburengerazuba bw’igihugu, kandi yaratangiye urugendo rwe yerekeza mu gihugu cy’Aharumbutse kugira ngo ashobore gufasha Teyankumu n’ingabo ze mu kwongera gufata imirwa bari baratakaje.

16 Kandi habayeho ko Teyankumu yari yarakiriye amabwiriza yo gukora igitero ku murwa wa Muleki, kandi akawufata biramutse bishobotse.

17 Kandi habayeho ko Teyankumu yakoze imyiteguro yo gukora igitero ku murwa wa Muleki, no gutera hamwe n’ingabo ze Abalamani; ariko yabonye ko bitari gushoboka ko yashobora kubatsinda mu gihe bari mu bihome byabo; kubera iyo mpamvu yaretse umugambi we maze yongera gusubira mu murwa w’Aharumbutse, gutegereza ukuza kwa Moroni, kugira ngo ashobore kubonera imbaraga ingabo ze.

18 Kandi habayeho ko Moroni yageranye n’ingabo ze mu gihugu cy’Aharumbutse, mu mpera ya nyuma y’umwaka wa makumyabiri na karindwi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

19 Kandi mu ntangiriro z’umwaka wa makumyabiri n’umunani, Moroni na Teyankumu n’abenshi mu batware b’ingabo bakoze inama y’intambara—Icyo bakwiriye gukora cyatuma Abalamani babatera kubarwanya; cyangwa kugira ngo bashobore mu buryo bumwe kubareshyareshya bave mu bihome byabo, kugira ngo bashobore kubaboneraho maze bongera gufata umurwa wa Muleki.

20 Nuko bohereza intumwa ku ngabo z’Abalamani, bari barinze umurwa wa Muleki, ku muyobozi wabo, witwaga Yakobo, bamusaba ko yazana n’ingabo ze guhurira nabo mu bibaya biri hagati y’imirwa ibiri. Ariko dore, Yakobo, wari Umuzoramu, yanze kuzana n’ingabo ze guhurira nabo mu bibaya.

21 Nuko habayeho ko Moroni, kubera ko yari afite ibyiringiro byo guhurira nabo ahantu hakwiriye, kubera iyo mpamvu, yemeje umugambi kugira ngo ashobore kureshya Abalamani bave mu bihome byabo.

22 Kubera iyo mpamvu yategetse ko Teyankumu afata umubare mutoya w’ingabo nuko bakamanukira ku nkengero y’inyanja; naho Moroni n’ingabo ze, mu ijoro, bagiye mu gasi, iburengerazuba bw’umurwa wa Muleki; nuko bityo, ku munsi wakurikiyeho, ubwo abarinzi b’Abalamani bari bamaze kubona Teyankumu, barirutse maze babibwira Yakobo, umuyobozi wabo.

23 K’andi habayeho ko ingabo z’Abalamani zateye Teyankumu, bakeka kubw’imibare yabo ko batsinda Teyankumu kubera ubuke bw’umubare wabo. Kandi ubwo Teyankumu yabonaga ingabo z’Abalamani zimuteye yatangiye gusubira inyuma hafi y’inkengero y’inyanja, mu majyaruguru y’igihugu.

24 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko yatangiye guhunga, bagize intege maze babirukana n’umurava. Nuko ubwo Teyankumu yarimo kwirukana atyo Abalamani barimo kubirukankana amara masa, dore Moroni yategetse ko igice cy’ingabo ze zari kumwe nawe zijya mu murwa, maze zikawigarurira.

25 Kandi uko niko babikoze, nuko bica abari barasigariye bose kurinda umurwa, koko, bose abatarashakaga kurekura intwaro zabo z’intambara.

26 Kandi bityo Moroni yari yamaze kwigarurira umurwa wa Muleki hamwe n’igice cy’ingabo ze, mu gihe yajyanaga n’abasigaye guhura n’Abalamani ubwo bavaga gukurikirana Teyankumu.

27 Nuko habayeho ko Abalamani bakurikiranye Teyankumu kugeza bageze hafi y’umurwa w’Aharumbutse, nuko noneho basanganirwa na Lehi n’ingabo nkeya, zari zararetse kurinda umurwa w’Aharumbutse.

28 Kandi ubwo dore, ubwo umutware w’ingabo z’Abalamani yari amaze kubona Lehi n’ingabo ze zibateye, barahunze bakwira imishwaro, ngo hato wenda babona umurwa wa Muleki mbere y’uko Lehi abashyikira; kuko bari bananiwe kubera urugendo rwabo, naho ingabo za Lehi zari zigifite amashagaga.

29 Ubwo Abalamani ntibamenye ko Moroni yari inyuma yabo hamwe n’ingabo ze; kandi uwo batinyaga gusa yari Lehi n’ingabo ze.

30 Ubwo Lehi ntiyifuzaga kubashyikira kugeza bamaze guhura na Moroni n’ingabo ze.

31 Kandi habayeho ko Abalamani bari bamaze gusubira inyuma kure bari bagoswe n’Abanefi, n’ingabo za Moroni ku ruhande rumwe, n’ingabo za Lehi ku rundi, benshi bari bagifite amashagaga kandi buzuye imbaraga; ariko Abalamani bari bananiwe kubera urugendo rwabo rurerure.

32 Nuko Moroni ategeka ingabo ze ko bagomba kubagwaho kugeza ubwo bamaze gutanga intwaro zabo z’intambara.

33 Kandi habayeho ko Yakobo, kubera ko yari umuyobozi wabo, kandi kubera ko yari Umuzoramu, kandi akaba yari afite roho idatsindwa, yayoboye Abalamani mu murwano afitiye umujinya ukabije Moroni.

34 Kubera ko Moroni yari yitambitse mu nzira yabo, niyo mpamvu Yakobo yiyemeje kubica no kumufungira inzira ijya mu murwa wa Muleki. Ariko dore, Moroni n’ingabo ze babarushaga imbaraga; kubera iyo mpamvu ntibahaye inzira Abalamani.

35 Nuko habayeho ko barwanye ku mpande zombi n’umujinya w’inkazi; kandi habayeho benshi bishwe ku mpande zombi; koko, maze Moroni arakomereka kandi Yakobo aricwa.

36 Kandi Lehi yasatiraga mu nyuma zabo n’umujinya hamwe n’ingabo ze zikomeye, ku buryo Abalamani inyuma batanze intwaro zabo z’intambara; naho abasigaye muri bo, kubera ko bari mu rujijo rwinshi, bayobewe aho bajya cyangwa barwana.

37 Ubwo Moroni ubwo yabonaga urujijo rwabo, yarababwiye ati: Nimuzana intwaro zanyu z’intambara maze mukazitanga, dore turareka kumena amaraso yanyu.

38 Kandi habayeho ko ubwo Abalamani bari bamaze kumva aya magambo, abatware b’ingabo babo, abatari bishwe bose, baraje maze bajugunya hasi intwaro zabo z’intambara ku birenge bya Moroni, ndetse bategeka ingabo zabo ko bagomba gukora kimwe na bo.

39 Ariko dore, hariho benshi babyanze; kandi abatarashatse gutanga inkota zabo barafashwe maze barabohwa, nuko intwaro zabo z’intambara barazamburwa, kandi bategekwa kujyana n’abavandimwe babo mu gihugu cy’Aharumbutse.

40 Nuko ubwo umubare w’imbohe zari zafashwe urenga cyane umubare w’abari bishwe, koko, barenga abari bishwe ku mpande zombi.