Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 30


Igice cya 30

Korihori, anti-Kristo, akwena Kristo, impongano, na roho w’ubuhanuzi—Yigisha ko nta Mana iriho, nta kugwa kwa muntu, nta gihano cy’icyaha, kandi nta Kristo—Aluma ahamya ko Kristo azaza kandi ko ibintu byose bigaragaza ko hariho Imana—Korihori asaba ikimenyetso maze akagobwa ururimi—Sekibi yiyeretse Korihori asa n’umumarayika kandi amwigisha ibyo avuga—Korihori anyukanyukirwa hasi maze agapfa. Ahagana 76–74 M.K.

1 Dore, ubwo habayeho ko nyuma y’uko abantu ba Amoni bari bamaze gutura mu gihugu cya Yerushoni, koko, ndetse nyuma y’uko Abalamani bari bamaze kwirukanwa mu gihugu, n’abapfu babo bamaze guhambwa n’abantu bo mu gihugu—

2 Ubwo abantu babo ntibari barabaruwe kubera ubwinshi bw’imibare yabo; nta n’ubwo abapfu b’Abanefi bari barabaruwe—ariko habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze guhamba abapfu babo, ndetse nyuma y’iminsi yo kwiyiriza, no kurira, n’isengesho, (kandi byari mu mwaka wa cumi na gatandatu y’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi) hatangiye kubaho amahoro arambye mu gihugu hose.

3 Koko, kandi abantu bagerageje kubahiriza amategeko ya Nyagasani; kandi bari indakemwa mu kubahiriza imigenzo y’Imana, bijyanye n’itegeko rya Mose; kuko bari barigishijwe kubahiriza itegeko rya Mose kugeza igihe rizasohorera.

4 Kandi bityo abantu ntibagize ihungabana iryo ariryo ryose mu mwaka wose wa cumi na gatandatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

5 Kanda habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa cumi na karindwi w’ingoma y’abacamanza, hariho amahoro arambye.

6 Ariko habayeho mu mpera z’umwaka wa cumi na karindwi, ko haje umugabo mu gihugu cya Zarahemula, kandi yari Anti-Kristo, kuko yatangiye kubwiriza abantu bihabanye n’ubuhanuzi bwari bwaravuzwe n’abahanuzi, bwerekeranye n’ukuza kwa Kristo.

7 Ubwo nta tegeko ryariho rirwanya ukwemera kw’umuntu; kuko byari bihabanye mu buryo budakuka n’amategeko y’Imana ko habaho itegeko ryatuma abantu badafatwa kimwe.

8 Kuko icyanditswe gitagatifu kivuga kiti: Muhitemo uyu munsi, uwo muzakorera.

9 Ubwo niba umuntu yarifuje gukorera Imana, ni uburenganzira bwe; cyangwa se, niba yaremeye Imana ni uburenganzira bwe bwo kuyikorera; ariko niba atarayemeye nta tegeko ryariho ryo kumuhana.

10 Ariko iyo umuntu yahotoraga yahanishwaga urupfu; kandi iyo yamburaga yarahanwaga nabwo; kandi iyo yibaga nabwo yarahanwaga; kandi iyo yakoraga ubusambanyi nabwo yarahanwaga; koko, kubera ubu bugome bwose barahanwaga.

11 Kuko hariho itegeko ko abantu bagomba gucirwa urubanza bijyanye n’ibyaha byabo. Nyamara, nta tegeko ryariho rirwanya ukwemera k’umuntu, kubera iyo mpamvu, umuntu yahanwaga gusa kubera ibyaha yakoze; kubera iyo mpamvu abantu bose bafatwaga kimwe.

12 Nuko uyu Anti-Kristo, witwaga Korihori, (kandi itegeko ntacyo ryari kumutwara) yatangiye kubwiriza abantu ko nta Kristo uzabaho. Kandi yabwirije muri ubu buryo, avuga ati:

13 O mwebwe muboshywe n’ibyiringiro by’ubupfapfa kandi by’ubusa, kuki mwishyiraho ingoyi y’ibintu by’ubupfapfa nk’ibyo? Kuki mushaka Kristo? Kuko nta muntu ushobora kumenya iby’ikintu icyo aricyo cyose kizaza.

14 Dore, ibi bintu mwita ubuhanuzi, muvuga ko bwahererekanyijwe n’abahanuzi batagatifu, dore, ni gakondo z’ubupfapfa z’abasogokuruza banyu.

15 Mbese muzi mute ukuri kwabyo? Dore, ntimushobora kumenya iby’ibintu mutabona; kubera iyo mpamvu ntimushobora kumenya ko hazabaho uwo Kristo.

16 Murategereje kandi mukavuga ko musobanukiwe ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu. Ariko dore, ni ingaruka z’umutwe wasaze; kandi uku kuvangirwa kw’ibitekerezo kuza kubera gakondo z’abasogokuruza banyu, zibajyana kure mu kwemera ibintu bitari byo.

17 Kandi yababwiye ibintu byinshi nk’ibyo, ababwira ko bitashoboka ko haba haratanzwe impongano y’ibyaha by’abantu, ahubwo ko buri muntu yakozweho muri ubu buzima bijyanye n’imicungire y’ikiremwa; kubera iyo mpamvu buri muntu yatunganiwe bijyanye n’ubuhanga bwe, kandi ko buri muntu yatsinze bijyanye n’imbaraga ze; n’icyo aricyo cyose umuntu yakoze kitari icyaha.

18 Kandi ni uko yababwirizaga, ayobya imitima ya benshi, abatera kwegura imitwe yabo mu bugome bwabo, koko, ayobya abagore benshi, ndetse n’abagabo, gukora ubusambanyi—ababwira ko iyo umuntu apfuye, ariryo herezo rye.

19 Ubwo uyu mugabo yagiye no mu gihugu cya Yerushoni, kwigisha ibi bintu mu bantu ba Amoni, bahoze ari abantu b’Abalamani.

20 Ariko dore bari abanyabwenge kurusha benshi b’Abanefi; kuko baramufashe, maze baramuboha, nuko bamujyana imbere ya Amoni, wari umutambyi mukuru w’abo bantu.

21 Kandi habayeho ko yatumye avanwa mu gihugu. Nuko ajya mu gihugu cya Gidiyoni, maze atangira kubabwiriza nabo; kandi aha ntiyahagiriye amahirwe menshi, kuko yajyanywe maze akabohwa nuko akajyanwa imbere y’umutambyi mukuru, ndetse umucamanza mukuru w’igihugu.

22 Kandi habayeho ko umutambyi mukuru yamubwiye ati: Kuki ugendagenda ugoreka inzira za Nyagasani? Kuki wigisha aba bantu ko nta Kristo uzabaho, kugira ngo urogoye iminezero yabo? Kuki urwanya ubuhanuzi bwose bw’abahanuzi batagatifu?

23 Ubwo izina ry’umutambyi mukuru ryari Gidona. Nuko Korihori aramubwira ati: Kubera ko ntigisha gakondo z’ubupfapfa z’abasogokuruza banyu, kandi kubera ko ntigisha aba bantu kwihambira ku migenzo y’ubupfapfa n’ibikorwa byashyizweho n’abatambyi ba kera, kugira ngo bibabere ububasha n’ubushobozi kuri bo, bwo kubahamisha mu bujiji, kugira ngo badashobora kwegura imitwe yabo, ahubwo bacishwe bugufi bijyanye n’amagambo yawe.

24 Muvuga ko aba bantu ari abantu bafite umudendezo. Dore, ndababwira bari mu buretwa. Muvuga ko abo bahanuzi ba kera ari ab’ukuri. Dore, ndababwira ntimuzi ko ari ab’ukuri.

25 Muvuga ko aba bantu ari abantu bahamwe n’icyaha kandi baguye, kubera igicumuro cy’umubyeyi. Dore, ndababwira ko umwana adahamwa n’icyaha kubera ababyeyi be.

26 Ndetse muvuga ko Kristo azaza. Ariko dore, ndababwira ko mutazi ko hari uwo Kristo uzabaho. Ndetse mukavuga ko azicwa kubw’ibyaha by’isi—

27 Nuko bityo mukayobya aba bantu na gakondo z’ubupfapfa bw’abasogokuruza banyu, kandi bijyanye n’ibyifuzo byanyu bwite; nuko mukabaheza hasi, ndetse nko mu buretwa, kugira ngo mushobore kwishimisha n’imirimo y’amaboko yabo, kugira ngo badahangara kubura amaso bashize amanga, kandi kugira ngo badahangara kwishimira uburenganzira n’amahirwe byabo.

28 Koko, ntibahangaye gukoresha ibyabo hato ngo batababaza abatambyi babo, babashyiraho ingoyi bijyanye n’ibyifuzo byabo, kandi babateye kwemera, kubwa gakondo zabo n’inzozi zabo n’umwiryo wabo n’amayerekwa yabo n’ibyiswe amayobera byabo, ko niba badakoze ibijyanye n’amagambo yabo, bababaza ikiremwa kitazwi, bavuga ko ari Imana—ikiremwa kitigeze na rimwe kibonwa cyangwa kimenywa, kitigeze kibaho kandi kitazigera kibaho.

29 ubwo igihe umutambyi mukuru n’umucamanza mukuru babonaga ukwinangira kw’umutima we, koko, ubwo babonaga ko ndetse atuka Imana, ntibagize igisubizo icyo aricyo cyose bamuha ku magambo ye; ahubwo bategetse ko abohwa; nuko bamushyikiriza mu maboko y’abategetsi, maze bamwohereza mu gihugu cya Zarahemula, kugira ngo ashobore kujyanwa imbere ya Aluma, n’umucamanza mukuru wari umuyobozi w’igihugu cyose.

30 Kandi habayeho ko ubwo yazanwaga imbere ya Aluma n’umucamanza mukuru, yakoze nk’uko yabikoze mu gihugu cya Gidiyoni; koko, yakomeje gusuzugura.

31 Nuko ahagurukana amagambo atumbyemo agasuzuguro imbere ya Aluma, maze atuka abatambyi n’abigisha, abashinja kuyobya abantu ngo bakurikize gakondo z’ubujiji z’abasogokuruza babo, kubw’inyugu zo kwishimisha mu mirimo y’abantu.

32 Ubwo Aluma arambwira ati: Uzi ko tutishimisha mu mirimo y’aba bantu; kuko dore, narakoze ndetse uhereye mu ntangiriro y’ingoma y’abacamanza kugeza ubu, n’amaboko yanjye bwite ngo nitunge, nubwo nazengurukaga kenshi igihugu kugira ngo ntangarize ijambo ry’Imana aba bantu.

33 Kandi nubwo imirimo myinshi nayikoreye mu itorero, nta na rimwe nigeze nakira n’isenina imwe kubw’umurimo wanjye; nta n’ubwo hari umwe mu bavandimwe banjye wagize icyo yakira, uretse mu ntebe y’urubanza; kandi noneho twakiriye gusa ibijyanye n’itegeko ry’igihe cyacu.

34 None ubu, niba ntacyo duhabwa kubw’imirimo yacu mu itorero, bitwunguye iki gukora mu itorero uretse gutangaza ukuri, kugira ngo dushobore kunezezwa n’munezero w’abavandimwe bacu?

35 None kuki uvuga ko tubwiriza aba bantu kugira ngo tubone indonke, mu gihe wowe, ubwawe, uzi ko nta ndonke duhabwa? None ubu, mbese utekereza ko tuyobya aba bantu, bikabatera umunezero nk’uwo mu mitima yabo?

36 Maze Korihori aramusubiza ati: Yego.

37 Nuko ubwo Aluma aramubwira ati: Wemera se ko hariho Imana?

38 Maze aramusubiza ati: Oya.

39 Ubwo Aluma aramubwira ati: Urongera guhakana se ko hariho Imana, ndetse uhakane na Kristo? Kuko dore, ndakubwiye, nzi ko hariho Imana, ndetse ko Kristo azaza.

40 None ubu ni ikihe kimenyetso ufite ko Imana itariho, cyangwa ko Kristo atazaza? Ndakubwira ko ntacyo ufite, uretse ijambo ryawe ryonyine.

41 Ariko, dore, mfite ibintu byose bihamya ko ibi bintu ari iby’ukuri; kandi nawe ufite ibintu byose biguhamiriza ko ari iby’ukuri; none se urabihakana? Mbese wemera ko ibi bintu ari iby’ukuri?

42 Dore, nzi ko wemera, ariko watewe na roho w’ibinyoma, kandi wiyambuye Roho w’Imana kugira ngo adashobora kugira umwanya muri wowe; ahubwo sekibi agire ububasha kuri wowe, kandi akujyane hirya no hino, ashyiraho imigambi yo kugira ngo ashobore kurimbura abana b’Imana.

43 Nuko ubwo Korihori abwira Aluma ati: Nuramuka unyeretse ikimenyetso, kugira ngo nshobore kwemera ko hariho Imana, koko, ukanyereka ko ifite ububasha, ubwo noneho ndemera iby’ukuri bw’amagambo yawe.

44 Ariko Aluma aramubwira ati: Wahawe ibimenyetso bihagije; ese uragerageza Imana yawe? Uravuga uti: Nyereka ikimenyetso, mu gihe ufite ubuhamya bw’aba bavandimwe bawe bose, ndetse n’abahanuzi batagatifu bose? Ibyanditswe byera biri imbere yawe, koko, kandi ibintu byose bigaragaza ko hariho Imana; koko, ndetse isi, n’ibintu byose biri kuri yo, koko, n’umujyo wayo, koko, ndetse n’imibumbe yose yo mu kirere igenda mu miterere yayo isanzwe ihamya ko hariho Umuremyi w’Ikirenga.

45 Kandi se uracyajya hirya no hino, uyobya imitima y’aba bantu, ubahamiriza ko nta Mana iriho? None se uracyahakana ubu buhamya bwose? Maze aravuga ati: Yego, ndabihakana, keretse nimunyereka ikimenyetso.

46 Kandi ubwo habayeho ko Aluma yamubwiye ati: Dore, ndababaye kubera ukwinangira kw’umutima wawe, koko, ko ugihakana roho w’ukuri, kugira ngo roho yawe izarimbuke.

47 Ariko dore, ni byiza ko roho yawe yazimira kurusha ko waba impamvu yo kugusha roho nyinshi mu kurimbuka ukoresheje ikinyoma cyawe n’amagambo aryohereye; kubera iyo mpamvu niwongera guhakana, dore Imana iragukubita, ku buryo ugobwa ururimi, kugira ngo utazabumbura na rimwe akanwa kawe ukundi, kugira ngo utazayobya aba bantu ukundi.

48 Ubwo Korihori aramubwira ati: Simpakana ukubaho kw’Imana, ahubwo sinemera ko Imana iriho; ndetse ndavuga, ko mutazi ko Imana iriho; kandi keretse nimunyereka ikimenyetso, naho ubundi sinzabyemera.

49 Ubwo Aluma aramubwira ati: Iki nkiguhayeho ikimenyetso, ko ugobwa ururimi, bijyanye n’amagambo yanjye; kandi mvuze, ko mu izina ry’Imana, ugobwa ururimi, ko utagira ijambo ukundi.

50 Ubwo mu gihe Aluma yavugaga aya magambo, Korihori yagobwe ururimi, ku buryo atashoboye kuvuga, bijyanye n’amagambo ya Aluma.

51 Nuko ubwo igihe umucamanza mukuru yabona ibi, yarambuye ukuboko kwe maze yandikira Korihori, avuga ati: Wemeye se ububasha bw’Imana? Wifuzaga ko Aluma yerekanira ikimeyetso cye muri nde? Washakaga se ko ababaza abandi, kugira ngo akwereke ikimenyetso? Dore, yakweretse ikimenyetso; none se ubu uracyajya impaka ukundi?

52 Nuko Korihori arambura ukuboko kwe maze yandika, avuga ati: Nzi ko nagobwe ururimi, kuko ntashobora kuvuga; kandi nzi ko nta kintu na kimwe uretse ububasha bw’Imana cyanzanira ibi; koko, kandi igihe cyose nari nzi ko hariho Imana.

53 Ariko dore, sekibi yaranyobeje; kuko yambonekeye mu ishusho y’umumarayika, nuko arambwira ati: Genda maze ugarure aba bantu, kuko bose bayobeye inyuma y’Imana itazwi. Kandi yarambwiye ati: Nta Mana iriho; koko, kandi anyigisha ibyo ngomba kuvuga. Kandi nigishije amagambo ye; kandi nayigishije kubera ko yari ashimishije mu bitekerezo by’isi; kandi narayigishije, ndetse kugeza ubwo byampiriye cyane, ku buryo nemeraga mu by’ukuri ko yari ay’ukuri; kandi kubw’ iyi mpamvu nahanganye n’ukuri, ndetse kugeza nihamagariye uyu muvumo ukomeye.

54 Ubwo igihe yari amaze kuvuga ibi, yasabye ko Aluma yasenga Imana, kugira ngo umuvumo umukurweho.

55 Ariko Aluma aramubwira ati: Uyu muvumo ugukuweho wakongera kuyobya imitima y’aba bantu; kubera iyo mpamvu, uzakubaho ndetse uko Imana ibishaka.

56 Kandi habayeho ko umuvumo utakuwe kuri Korihori; ahubwo yaravumwe, maze akagenda inzu ku yindi asabiriza ibiryo bye.

57 Ubwo ubumenyi bw’ibyabaye kuri Korihori bwahise butangazwa mu gihugu hose; koko, itangazo ryoherejwe n’umucamanza mukuru mu bantu bose mu gihugu; ritangariza abari baremeye amagambo ya Korihori ko bagomba kwihana bwangu, hato ngo imanza nk’izo zitazabaho.

58 Kandi habayeho ko bose bemeye ubugome bwa Korihori; kubera iyo mpamvu, bose bongeye guhindukirira Nyagasani; nuko ibi bikuraho ubukozi bw’ibibi nk’ubwa Korihori. Kandi Korihori yagenze inzu ku yindi, asabiriza ibiryo byo kumutunga.

59 Kandi habayeho ko ubwo yagiye mu bantu, koko, mu bantu bari baritandukanyije n’Abanefi maze bakiyita Abazoramu, bari bayobowe n’umuntu witwaga Zoramu—kandi ubwo yajyaga muri bo, dore yarakandagiwe kandi aribatirwa hasi, ndetse kugeza apfuye.

60 Kandi uko niko tubona iherezo ry’abagoreka inzira za Nyagasani; kandi bityo tubona ko sekibi atazagoboka abana be ku munsi wa nyuma, ahubwo azabakururira bwangu hasi mu kuzimu.