Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 38


Amategeko ya Aluma ku muhungu we Shibuloni.

Biri mu gice cya 38.

Igice cya 38

Shibuloni yaratotejwe kubera ubukiranutsi—Agakiza kari muri Kristo, ari we bugingo n’urumuri rw’isi—Mucubye amarari yanyu yose. Ahagana 74 M.K.

1 Mwana wanjye, tega ugutwi amagambo yanjye, kuko ndakubwira, ndetse nk’uko nabwiye Helamani, ko uko uzubahiriza amategeko y’Imana niko uzatunganirwa mu gihugu; kandi uko utazubahiriza amategeko y’Imana niko uzacibwa mu maso hayo.

2 None ubu, mwana wanjye, nizeye ko nzagira umunezero ukomeye muri wowe, kubera ugushikama kwawe n’ubudahemuka bwawe ku Mana; kuko nk’uko watangiye mu busore bwawe kurangamira Nyagasani Imana yawe, ndetse niko niringiye ko uzakomeza mu kubahiriza amategeko yayo; kuko hahirwa uzihangana kugeza ku ndunduro.

3 Ndakubwira, mwana wanjye, ko nari nsanzwe mfite umunezero ukomeye muri wowe, kubera ubudahemuka bwawe n’umwete wawe, n’ukwihangana kwawe n’ukwiyumanganya bwawe mu bantu b’Abazoramu.

4 Kuko nzi ko wari uboshywe; koko, ndetse nzi ko watewe amabuye kubw’ijambo; kandi wikoreye ibi bintu byose n’ukwihangana kubera ko Nyagasani yari hamwe nawe; none ubu wamenye ko Nyagasani yakugobotoye.

5 None ubu mwana wanjye, Shibuloni, ndifuza ko wibuka, ko uko uzashyira icyizere cyawe mu Mana ndetse ni nako uzagobotorwa ibigeragezo byawe, n’imidugararo yawe, n’imibabaro yawe, kandi uzazamurwa ku munsi wa nyuma.

6 Ubu, mwana wanjye, sinifuza ko utekereza ko nzi ibi bintu ku bwanjye, ahubwo ni Roho w’Imana uri muri njye utuma menyeshwa ibi bintu; kuko iyo mba ntarabyawe n’Imana sinari kuba naramenye ibi bintu.

7 Ariko dore, Nyagasani mu mpuhwe ze zikomeye yohereje umumarayika we kuntangariza ko ngomba guhagarika umurimo wo kurimbura abantu be; koko, kandi nabonye umumarayika amaso ku yandi, nuko aramvugisha, kandi ijwi rye ryari nk’inkuba, nuko ihindisha umushyitsi isi yose.

8 Kandi habayeho ko nabaye iminsi itatu n’amajoro atatu mu bubabare bushaririye cyane n’igishyika cya roho; kandi nta na rimwe, kugeza aho natakambiye Nyagasani Yesu Kristo kubw’impuhwe, nari narahawe ukubabarirwa ibyaha byanjye. Ariko dore, naramutakambiye kandi nabonye amahoro ya roho yanjye.

9 None ubu, mwana wanjye, nakubwiye ibi kugira ngo ushobore kubona ubushishozi, kugira ngo ushobore kumenyeraho ko nta yindi nzira cyangwa uburyo buriho umuntu yakirizwamo, keretse gusa muri kandi binyuze muri Kristo. Dore, niwe bugingo n’urumuri rw’isi. Dore, niwe jambo ry’ukuri n’ubukiranutsi.

10 None ubu, uko watangiye kwigisha ijambo ndetse ni uko nifuza ko wazakomeza kwigisha; kandi ndifuza ko waba umunyamwete kandi ujye ushyira mu gaciro mu bintu byose.

11 Reba ko utazamuwe mu bwibone; koko, reba ko utiratira mu bushishozi bwawe bwite, cyangwa imbaraga zawe nyinshi.

12 Shira amanga, ariko nta kwisumbukuruza; ndetse urebe ko wacubya amarari yawe, kugira ngo ushobore kuzuzwa urukundo; urebe ko wakwirinda ubunebwe.

13 Ntugasenge nk’uko Abazoramu babikora, kuko wabonye ko basenga kugira ngo bumvwe n’abantu, kandi basingizwe kubera ubwenge bwabo.

14 Ntukavuge ngo: O Mana, ndagushimira ko turuta abavandimwe bacu; ahubwo vuga uti: O Nyagasani, babarira inenge zanjye, kandi wibuke abavandimwe banjye mu mpuhwe—koko, emera inenge zawe imbere y’Imana mu bihe byose.

15 None ndifuza ngo Nyagasani azahe umugisha roho yawe, kandi akwakire ku munsi wa nyuma mu bwami bwe, kugira ngo wicare mu mahoro. Ubu genda, mwana wanjye, maze wigishe ijambo aba bantu. Shira amanga. Mwana wanjye, urabeho.