Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 26


Igice cya 26

Amoni yishimira muri Nyagasani—Abizera bahabwa imbaraga na Nyagasani kandi bagahabwa ubumenyi—Kubw’ukwizera abantu bashobora kuzana ibihumbi by’abantu ngo bihane—Imana ifite ububasha bwose kandi isobanukirwa ibintu byose. Ahagana 90–77 M.K.

1 Kandi ubu, aya ni amagambo ya Amoni ku bavandimwe be, avuga ati: Bavandimwe banjye n’abavandimwe banjye mu kwizera, dore ndababwira, uko dufite impamvu ikomeye yo kunezerwa; kuko mbese twashoboraga gutekereza ubwo twatangiriraga mu gihugu cya Zarahemula ko Imana yaduhaye imigisha ikomeye nk’iyi?

2 Kandi ubu, ndabaza, ni iyihe migisha yaduhaye? Mushobora kuyivuga?

3 Dore, ndasubiza kubwanyu; kubw’abavandimwe bacu, kubw’Abalamani, bari mu mwijima, koko, ndetse mu rwobo rwijimye cyane, ariko nimurebe, uko bangana abo muri bo bazanywe kureba urumuri rutangaje rw’Imana! Kandi uyu niwo mugisha twahawe, ko twagizwe ibikoresho mu maboko y’Imana byo gukora uyu murimo ukomeye.

4 Dore, ibihumbi muri bo baranezerewe, kandi bazanywe mu kiraro cy’Imana.

5 Dore, umurima ureze, kandi murahirwa, kuko mwahuyemo umuhoro, maze mugasarura n’imbaraga zanyu, koko, umunsi wose mwarakoze; none dore umubare w’imiba yanyu! Kandi izakoranyirizwa mu bigega, kugira ngo idapfa ubusa.

6 Koko, ntizahurwa n’ishuheri ku munsi wa nyuma; koko, nta n’ubwo izatwarwa na za serwakira; ahubwo ubwo ishuheri izaza izakoranyirizwa hamwe mu myanya yayo, kugira ngo ishuheri idashobora kuyinjiramo; koko, nta n’ubwo izirukankanwa n’imiyaga y’inkazi aho ariho hose umwanzi yifuza kuyijyana.

7 Ahubwo dore, iri mu maboko ya Nyagasani nyir’umusaruro, kandi ni iye; kandi azayihagurutsa ku munsi wa nyuma.

8 Nihahimbazwe izina ry’Imana yacu; nimureke turirimbe ibisingizo byayo, koko, nimureke duhe amashimwe izina ryayo ritagatifu, kuko ikoresha ubukiranutsi ubuziraherezo.

9 Kuko iyo tuba tutarazamutse mu gihugu cya Zarahemula, aba bavandimwe bacu dukunda cyane, badukunze cyane, bari kuba bagishinyagurirwa kubera urwango badufitiye, koko, ndetse bari kuba abanyamahanga ku Mana.

10 Kandi habayeho ko ubwo Amoni yari amaze kuvuga aya magambo, umuvandimwe we Aroni yamucyashye, avuga ati: Amoni, ndatinya ko umunezero wawe ukujyana kure ugatuma wirata.

11 Ariko Amoni aramubwira ati: Sinirata mu mbaraga zanjye bwite, cyangwa mu bwenge bwanjye bwite; ahubwo dore, umunezero wanjye uruzuye, koko, umutima wanjye wuzuye umunezero, kandi ndanezerwa mu Mana yanjye.

12 Koko, nzi ko ntacyo ndicyo; ku kirebana n’imbaraga zanjye ndi umunyantege nke; kubera iyo mpamvu sinzirata ku bwanjye, ariko nzirata kubw’Imana yanjye, kuko mu mbaraga zayo nshobora gukora ibintu byose; koko, dore, ibitangaza byinshi bikomeye twarabikoze muri iki gihugu, tuzabisingiriza izina ryayo ubuziraherezo.

13 Dore, ni ibihumbi bingana iki by’abavandimwe bacu yabohoye ku bubabare bw’ikuzimu; kandi bakazanwa kuririmba urukundo rucungura, kandi ibi kubera ububasha bw’ijambo ryayo riri muri twe, kubera iyo mpamvu ntidufite se impamvu ikomeye yo kunezerwa?

14 Koko, dufite impamvu yo kuyisingiza ubuziraherezo, kuko ni Imana Isumba Byose, kandi yabohoye abavandimwe bacu ku minyururu y’ikuzimu.

15 Koko, bari bagoswe n’umwijima uhoraho n’irimbukiro; ariko dore, yabazanye mu rumuri rwayo ruhoraho, koko, mu gakiza kayo gahoraho; none bafubitswe n’ubuntu butagereranywa bw’urukundo rwayo; koko, kandi twabaye ibikoresho mu maboko yayo byo gukora uyu murimo ukomeye kandi utangaje.

16 Kubera iyo mpamvu, nimureke twirate, koko, tuzirata muri Nyagasani; koko, tuzanezerwa, kuko umunezero wacu wuzuye; koko, tuzasingiza Imana yacu ubuziraherezo. Dore, mbese ni nde ushobora kwirata cyane muri Nyagasani? Koko, ni nde washobora kuvuga byinshi by’ububasha bukomeye bwe, n’iby’impuhwe ze, n’ibyo ukwiyumanganyiriza abana n’abantu? Dore, ndababwira, sinshobora kuvuga agace gato cyane niyumvamo.

17 Ni nde wari kuba yaratekereje ko Imana yacu yari kuba inyampuhwe cyane kugeza ubwo yaduhuje mu miterere iteye ubwoba, y’icyaha, kandi yanduye?

18 Dore, twajyanye ndetse umujinya, n’ibikangisho bikomeye byo kurimbura itorero rye.

19 O none, kuki itatugeneye ukurimbuka guteye ubwoba, koko, kuki itaretse inkota y’ubutabera bwayo itugwa hejuru, kandi ngo iducireho iteka ry’ukwiheba guhoraho?

20 O, roho yanjye, imeze nk’aho, incika kuri icyo gitekerezo. Dore, ntiyadushyizeho urubanza rwayo, ahubwo mu mpuhwe zayo zikomeye yaturengeje icyo kigobe gihoraho cy’urupfu n’agahinda, ndetse kubw’agakiza ka roho zacu.

21 None ubu dore, bavandimwe banjye, ni uwuhe muntu kamere ubaho uzi ibi bintu? Ndababwira, nta n’umwe uzi ibi bintu, keretse uwicuza.

22 Koko, uwihana kandi agakoresha ukwizera, kandi akera imirimo myiza, kandi agasenga ubudahwema n’ubutitsa—uwo ahabwa kumenya amayobera y’Imana; koko, uwo azahabwa guhishura ibintu bitigeze na rimwe bihishurwa; koko, kandi bizahabwa uwo kugira ngo azane ibihumbi bya roho ngo zihane, ndetse nk’uko twabihawe ngo tuzane aba bavandimwe bacu ngo bihane.

23 Ubu mbese muribuka, bavandimwe banjye, ko twabwiye abavandimwe bacu mu gihugu cya Zarahemula, ko tuzamukiye mu gihugu cya Nefi, kwigisha abavandimwe bacu, Abalamani, maze bakaduseka badukwena?

24 Kuko baratubwiye bati: Mutekereza se ko mushobora kuzana Abalamani ku bumenyi bw’ukuri? Mbese mutekereza ko mushobora kwemeza Abalamani iby’amafuti ya gakondo z’abasogokuruza babo, n’ukuntu ari abantu b’ijosi rishinze; bafite imitima yishimira mu kumena amaraso; iminsi yabo bakayimarira mu bukozi bw’ibibi bukabije; inzira zabo zikaba zarabaye inzira z’uwacumuye uhereye mu ntangiriro? Kandi bavandimwe banjye, muribuka ko iyi yari yo mvugo yabo.

25 Kandi byongeye, baravugaga bati: Nimureke dufate intwaro tubarwanye, kugira ngo tubarimbure n’ubukozi bw’ibibi bwabo buve mu gihugu, hato batazadutsinda maze bakaturimbura.

26 Ariko dore, bavandimwe banjye bakundwa, twaje mu gasi tudafite icyifuzo cyo kurimbura abavandimwe bacu, ahubwo dufite icyifuzo ko wenda twashobora gukiza zimwe muri roho zabo.

27 Kandi ubwo imitima yacu yari inaniwe, kandi twenda gusubira inyuma, dore, Nyagasani yaraduhumurije, maze aravuga ati: Nimujye mu bavandimwe banyu, Abalamani, maze mwihanganire imibabaro yanyu, kandi nzabaha intsinzi.

28 None ubu dore, twaraje, kandi turi muri bo; kandi twarihanganye mu mibabaro yacu, kandi twemeye ubukene bwose; koko, twagiye mu nzu ku yindi, twishingikirije impuhwe z’isi—atari ku mpuhwe z’isi gusa ahubwo no ku mpuhwe z’Imana.

29 Kandi twinjiye mu mazu yabo maze turabigisha, twabigishirizaga no mu mihanda yabo; koko, twabigishirije no ku misozi yabo; ndetse twinjiye mu ngoro zabo n’amasinagogi yabo maze turabigisha; kandi twajugunywe hanze, maze turakwenwa, kandi ducirwaho, kandi dukubitwa inshyi ku matama, kandi twatewe amabuye, kandi twajyanywe no kuboheshwa imigozi ikomeye, kandi twajugunywe mu nzu y’imbohe; maze binyuze mu bubasha n’ubuhanga bw’Imana turongera turagobotorwa.

30 Kandi twemeye n’ imibabaro y’ubwoko bwose, n’ibi byose, kugira ngo wenda dushobore kuba uburyo bwo kugira roho dukiza; kandi twatekerezaga ko umunezero wacu wari kuba wuzuye iyo wenda dushobora kuba uburyo bwo kugira uwo dukiza.

31 Ubu dore, dushobora kureba maze tukabona imbuto z’imirimo yacu; none se ni nkeya? Ndababwira, Oya, ni nyinshi; koko, kandi dushobora guhamya iby’ubunyangamugayo bwabo, kubera urukundo rwabo ku bavandimwe babo ndetse no kuri twebwe.

32 Kuko dore, ahubwo batanze ubuzima bwabo aho ndetse gufata ubuzima bw’umwanzi wabo; kandi batabye intwaro zabo z’intambara hasi cyane mu butaka, kubera urukundo rwabo ku bavandimwe babo.

33 Kandi ubu dore, ndababwira, mbese haba harigeze kubaho urukundo rukomeye gutyo mu gihugu cyose? Dore, ndababwira, Oya, ntarwabayeho, ndetse mu Banefi.

34 Kuko dore, baba barafashe intwaro bakarwanya abavandimwe babo; ntibaba baremeye kwicwa. Ariko nimurebe uko bangana abo muri bo barambitse ubuzima bwabo hasi; kandi tuzi ko basanze Imana yabo, kubera urukundo rwabo n’urwango rwabo ku cyaha.

35 None se ntidufite impamvu yo kunezerwa? Koko, ndababwira, nta na rimwe habayeho abantu bagize impamvu ikomeye gutya yo kunezerwa nka twe, uhereye isi yatangira; koko, kandi umunezero wanjye ujyanwa kure, ndetse kwirata mu Mana yanjye; kuko ifite ububasha bwose, ubushishozi bwose, n’ubuhanga bwose; isobanukirwa ibintu byose, kandi ni Ikiremwa cy’impuhwe, ndetse kugeza ku gakiza, ku bazihana kandi bakemera izina ryayo.

36 Ubu niba ibi ari ukwirata, ndetse nzirata ntyo; kuko ubu ni ubuzima bwanjye n’urumuri rwanjye, umunezero wanjye n’agakiza kanjye, n’ugucungurwa kwanjye ku ngorane zihoraho. Koko, nihahimbazwe izina ry’Imana yanjye, yibutse aba bantu, aribo shami ry’igiti cya Isirayeli, kandi ryavanywe ku giti cyaryo mu gihugu kitazwi; koko, ndavuga nti: nihahimbazwe izina ry’Imana yanjye, yatwibutse, inzererezi mu gihugu kitazwi.

37 Ubu bavandimwe banjye, turabona ko Imana yibuka buri bwoko, mu gihugu icyo aricyo cyose bashobora kuba barimo; koko, ibara abantu bayo, kandi urura rwayo rw’impuhwe rutwikiriye isi yose. Ubu uyu niwo munezero wanjye, n’itangashimwe ryanjye rikomeye; koko, kandi nzaha amashimwe Imana yanjye ubuziraherezo. Amena.