Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 29


Igice cya 29

Aluma yifuza kurangurura ukwihana n’ishyaka ry’abamarayika—Nyagasani yegurira abigisha amahanga yose—Aluma yishimira umurimo wa Nyagasani n’intsinzi ya Amoni n’abavandimwe be. Ahagana 76 M.K.

1 O niba nari umumarayika, kandi ngo nemererwe icyifuzo cy’umutima wanjye, ko nagenda maze nkavugisha impanda y’Imana, n’ijwi rinyeganyeza isi, maze nkarangurura ukwihana kuri buri bwoko!

2 Koko, natangariza buri roho, nk’inkuba ihinda, ukwihana n’umugambi w’ugucungurwa, kugira ngo bihane kandi basange Imana yacu, kugira ngo hatazabaho ishavu ukundi ku isi hose.

3 Ariko dore, ndi umuntu, kandi nkoze icyaha mu cyifuzo cyanjye; kuko nkwiriye kwishimira ibintu Nyagasani yangeneye.

4 Sinkwiriye kubangamira mu byifuzo byanjye itegeko ritajegajega ry’Imana y’intabera, kuko nzi ko iha abantu bijyanye n’ibyifuzo byabo, byaba urupfu cyangwa ubuzima; koko, nzi ko igenera abantu, koko, ikabategeka amategeko adahinduka, bijyanye n’ugushaka kwabo, byaba agakiza cyangwa ukurimbuka.

5 Koko, kandi nzi ko icyiza n’ikibi byaje mbere y’abantu bose; utazi gutandukanya icyiza n’ikibi ni umwere; ariko uzi icyiza n’ikibi, ahabwa bijyanye n’ibyifuzo bye, yaba yifuza icyiza cyangwa ikibi, ubuzima cyangwa urupfu, ibyishimo cyangwa inkomanga ku mutimanama.

6 Ubu, kuva maze kubona ko nzi ibi bintu, kuki nakwifuza ibirenze gukora umurimo nahamagariwe?

7 Kuki nakwifuza ko naba umumarayika, kugira ngo nshobore kubwira impera zose z’isi?

8 Kuko dore, Nyagasani aha amahanga yose, ubwoko bwabo bwite n’ururimi, rwo kwigisha ijambo rye, koko, mu bushishozi, ibyo abona bikwiriye ko bagira; kubera iyo mpamvu tubona ko Nyagasani atanga amabwiriza mu bushishozi, bijyanye n’ibikwiriye kandi kubw’iyo mpamvu by’ukuri.

9 Nzi ibyo Nyagasani yantegetse, kandi ndabyishimira. Ntabwo niha ikuzo ubwanjye, ahubwo nshimishwa n’ibyo Nyagasani yantegetse; koko, kandi iri niryo kuzo ryanjye, kugira ngo nibura nshobore kuba igikoresho mu maboko y’Imana cyo kugira roho ntuma zihana; kandi uyu niwo munezero wanjye.

10 Kandi dore, iyo mbonye benshi mu bavandimwe banjye bicuza by’ukuri, kandi basanga Nyagasani Imana yabo, ubwo roho yanjye yuzura umunezero; maze nkibuka icyo Nyagasani yankoreye, koko, ndetse ko yumvise isengesho ryanjye; koko, maze nkibuka ukuboko kwe kw’impuhwe yandamburiye.

11 Koko, ndetse nibuka uburetwa bw’abasogokuruza banjye; kuko nzi mu by’ukuri ko Nyagasani yabagobotoye mu buretwa, kandi kubw’ibi yatangije itorero rye; koko, Nyagasani Imana, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo, yabagobotoye mu buretwa.

12 Koko, nibuka igihe cyose uburetwa bw’abasogokuruza banjye; kandi iyo Mana nyine yabagobotoye mu maboko y’Abanyegiputa yabagobotoye no mu buretwa.

13 Koko, kandi iyo Mana nyine yatangije itorero ryayo muri bo; koko, kandi iyo Mana nyine yampamagariye umuhamagaro mutagatifu, wo kwigisha ijambo aba bantu, kandi yampaye intsinzi ikomeye, umunezero wanjye wuzuriyemo.

14 Ariko sinezerewe mu ntsinzi yanjye bwite gusa, ahubwo umunezero wanjye urushijeho kuzura kubera intsinzi y’abavandimwe banjye, bari haruguru mu gihugu cya Nefi.

15 Dore, barakoze bihebuje, kandi basaruye imbuto nyinshi; none mbega ukuntu igihembo cyabo kizaba kinini!

16 Ubu, iyo ntekereje iby’intsinzi y’aba bavandimwe banjye roho yanjye ijyanwa kure, ndetse kugeza itandukanyijwe n’umubiri, nk’aho byabayeho, umunezero wanjye ukaba mwinshi.

17 None ubu ndifuza ko Imana ibaha, abavandimwe banjye, kwicara mu bwami bw’Imana; koko, ndetse n’ababaye bose urubuto rw’imirimo yabo kugira ngo batazabivamo ukundi, ahubwo bashobore kuyihimbaza ubuziraherezo. Kandi ndifuza ko Imana yemera ko bibaho bijyanye n’amagambo yanjye, ndetse nk’uko nabivuze. Amena.