Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 1


Igitabo cya Aluma
Mwene Aluma

Inkuru ya Aluma, wari mwene Aluma, umucamanza wa mbere kandi mukuru ku bantu ba Nefi, ndetse n’umutambyi mukuru w’Itorero. Inkuru y’ingoma y’abacamanza, n’intambara n’amakimbirane mu bantu. Ndetse n’inkuru y’intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani, bijyanye n’inyandiko ya Aluma, umucamanza wa mbere kandi mukuru.

Igice cya 1

Nehori yigisha inyigisho z’ibinyoma, ashyiraho itorero, atangiza ubutambyi bw’indonke, kandi yica Gidiyoni—Nehori anyongwa kubera ibyaha bye—Ubutambyi bw’indonke n’itotezwa bikwira mu bantu—Abatambyi baritunga, abantu bita ku bakene, kandi Itorero riratungana. Ahagana 91–88 M.K.

1 Ubwo habayeho ko mu mwaka wa mbere w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, kuva iki gihe na nyuma y’aho, umwami Mosaya amaze kunyura mu nzira y’abo isi bose, kandi amaze kurwana intambara nziza, kandi yaragenze yemye imbere y’Imana, ntawe yasize wo gutegeka mu kigwi cye; nyamara yari yarashyizeho amategeko, kandi yaremewe n’abantu; kubera iyo mpamvu bari bategetswe kumvira amategeko yari yarakoze.

2 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Aluma mu ntebe y’ubucamanza, hari umugabo wazanywe imbere ye gucirwa urubanza, umugabo wari munini, kandi wari uzwi kubera imbaraga ze nyinshi.

3 Kandi yari yaragendagenze mu bantu, abigisha icyo yitaga ijambo ry’Imana, ashyira umurego mu kurwanya itorero; atangariza abantu ko buri mutambyi n’umwigisha akwiriye kuba icyamamare; kandi badakwiriye gukoresha amaboko yabo, ahubwo ko bakwiriye gutungwa n’abantu.

4 Ndetse yahamirije abantu ko inyokomuntu yose izakizwa ku munsi wa nyuma, kandi ko batagomba kugira ubwoba cyangwa guhinda umushyitsi, ahubwo ko bashobora kubura imitwe yabo maze bakanezerwa; kuko Nyagasani yaremye abantu bose ndetse yacunguye abantu bose; kandi, amaherezo, abantu bose bagomba kuzagira ubugingo buhoraho.

5 Kandi habayeho ko yigishije ibi bintu ku buryo bukomeye kugeza ubwo benshi bemeye amagambo ye, ndetse benshi cyane ku buryo batangiye kumushyigikira no kumuha feza.

6 Kandi yatangiye gushyirwa hejuru mu bwibone bw’umutima we, no kwambara imyenda ihenze cyane, koko, ndetse yatangiye gushyiraho itorero rikurikiza ibyo abwiriza.

7 Kandi habayeho ko ubwo yajyaga, kwigisha abari baremeye ijambo rye, yahuye n’umuntu wabarizwaga mu itorero ry’Imana, koko, ndetse umwe mu bigisha babo; nuko atangira kujya impaka nawe bityaye, kugira ngo ashobore kuyobya abantu b’itorero; ariko umugabo ahangana nawe, amucyahisha amagambo y’Imana.

8 Ubwo izina ry’uwo mugabo ryari Gidiyoni; kandi niwe wari igikoresho mu maboko y’Imana cyo kugobotora abantu ba Limuhi mu buretwa.

9 Ubwo, kubera ko Gidiyoni yahanganye na we akoresha amagambo y’Imana yarakariye Gidiyoni, nuko akura inkota ye maze atangira kuyimutera. Ubwo kubera ko Gidiyoni yari yaragashwe n’imyaka myinshi, kubera iyo mpamvu ntiyashoboye kumukumira, kubera iyo mpamvu yishwe n’inkota.

10 Kandi uwo mugabo wamwishe yajyanywe n’abantu b’itorero, nuko azanwa imbere ya Aluma, kugira ngo acirwe urubanza bijyanyen’ibyaha yari yakoze.

11 Kandi habayeho ko yahagaze imbere ya Aluma maze yiburanira ashize amanga cyane.

12 Ariko Aluma arambubwira ati: Dore, ubu ni ubwa mbere ubutambyi bw’indonke buzanywe muri aba bantu. Kandi dore, ntushinjwa gusa ubutambyi bw’indonke, ahubwo wanashatse kubutsindagirisha inkota; kandi niba ubutambyi bw’indonke butsindagiwe muri aba bantu byahinduka ukurimbuka kwabo kwa burundu.

13 Kandi wamennye amaraso y’umukiranutsi, koko, umuntu wakoze byinshi byiza muri aba bantu; none tukwihoreye amaraso ye yazatubazwa kubw’ukwihorera.

14 Kubera iyo mpamvu uciriwe urwo gupfa, hakurikijwe itegeko twahawe na Mosaya, umwami wacu wa nyuma; kandi ryemewe n’aba bantu; kubera iyo mpamvu aba bantu bagomba kumvira itegeko.

15 Kandi habayeho ko bamufashe; kandi izina rye ryari Nehori; maze bamujyana ku gasongero k’agasozi ka Manti, kandi aho ngaho yategetswe, cyangwa ahubwo yaturiye, hagati y’ijuru n’isi, ko ibyo yigishije abantu byari binyuranye n’ijambo ry’Imana; nuko aho ngaho ahicirwa urupfu ruteye isoni.

16 Nyamara, ibi ntibyarangije ugukwirakwira kw’ubutambyi bw’indonke mu gihugu; kuko hari benshi bakunze ibintu bidafite akamaro by’isi, kandi bakomeje kwigisha inyigisho z’ibinyoma; kandi ibi babikoreye ubutunzi n’icyubahiro.

17 Icyakora, ntibahangaraga kubeshya, iyo byabaga byamenyekanye, kubera ubwoba bw’itegeko, kuko abanyabinyoma bahanwaga; kubera iyo mpamvu bitwazaga kwigisha bijyanye n’ukwemera kwabo; kandi ubwo itegeko ntiryashoboraga kugira ububasha ku uwo ariwe wese kubera ukwemera kwe.

18 Kandi ntibahangaraga kwiba, kubera ubwoba bw’itegeko, kuko abo barahanwaga; nta n’ubwo batinyukaga kwambura, cyangwa kwica, kuko uwicaga yahanishwaga urupfu.

19 Ariko habayeho ko uwo ariwe wese utarabarizwaga mu itorero ry’Imana yatangiye gutoteza ababarizwaga mu itorero ry’Imana, kandi biyitiriye izina rya Kristo.

20 Koko, barabatoteje, kandi babashengurisha uburyo bwose bw’amagambo, kandi ibi kubera ubwiyoroshye bwabo; kubera ko batari abibone mu maso yabo bwite, kandi kubera ko basangiraga ijambo ry’Imana, hagati yabo, nta feza kandi nta kiguzi.

21 Ubwo hariho itegeko ridakuka mu bantu b’itorero, ko nta muntu uwo ariwe wese, ubarizwa mu itorero, uhaguruka maze akarenganya abatarabarizwa mu itorero, kandi ko hatagomba kubaho itotezwa muri bo ubwabo.

22 Nyamara, hari benshi muri bo batangiye kuba abibone, nuko batangira kugirana amakimbirane bishyushye n’abanzi babo, ndetse kugeza ku mijugujugu; koko, bateranaga ibipfunsi byabo.

23 Ubwo ibi byari mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Aluma, kandi byabaye impamvu y’umubabaro mwinshi ku itorero; koko, byabaye impamvu z’ikigeragezo kinini hamwe n’itorero.

24 Kuko imitima ya benshi yari yarinangiye, kandi amazina yabo yarasibwe, ku buryo batibukwaga ukundi mu bantu b’Imana. Ndetse benshi bivanye ubwabo muri bo.

25 Ubwo iki cyari ikigeragezo gikomeye ku bashikamye mu kwizera; nyamara bari bashikamye kandi batanyeganyega mu kubahiriza amategeko y’Imana, kandi biyumanganyirije itotezwa ryari ryararunzwe kuri bo.

26 Kandi igihe abatambyi basigaga umurimo wabo kugira ngo basangize abantu ijambo ry’Imana, abantu nabo basigaga imirimo yabo kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. Kandi igihe umutambyi yamaraga kubasangiza ijambo ry’Imana bongeraga gusubirana umwete mu mirimo yabo; kandi umutambyi, ntiyitekerezaga ko asumba abamwumva, kuko umubwiriza ntiyari mwiza kurusha uwumva, nta n’ubwo umwigisha yari mwiza kurusha uwigishwa; kandi bityo bose baranganaga, kandi bose bakoraga umurimo, buri muntu akurikije intege ze.

27 Kandi basangiraga ku mutungo wabo, buri muntu bijyanye n’ibyo yabaga afite, abatindi, n’abakene, n’abarwayi, n’abababaye; kandi ntibambaraga imyenda ihenze, ariko yabaga isukuye kandi igaragara neza.

28 Kandi bityo batangije ibikorwa by’itorero; nuko bityo batangira kwongera kugira amahoro arambye, hatitaweho amatotezwa yabo yose.

29 Kandi ubwo, kubera ugushikama kw’itorero batangiye kuba abakungu bihebuje, bagira ubusagirane bw’ibintu byose ubwo aribwo bwose bari bakeneye—ubusagirane bw’amashyo n’imikumbi, n’ubw’imishishe ya buri bwoko, ndetse n’ubusagirane bw’impeke, n’ubwa zahabu, n’ubwa feza, n’ubw’ibintu by’agaciro kanini, n’ubusagirane bw’ihariri n’ubwoya buboshye neza, n’uburyo bwose bw’umwambaro mwiza ugaragara neza.

30 Kandi bityo, mu bihe byabo byo gutunganirwa, ntibirukanye abo aribo bose bari bambaye ubusa, cyangwa bari bashonje, cyangwa bari bafite inyota, cyangwa bari barwaye, cyangwa abataragaburiwe; kandi ntibashyize imitima yabo ku butunzi; kubera iyo mpamvu babereye bose abanyabuntu, haba abakuze n’abatoya, haba abacakara n’abisanzuye, haba umugabo n’umugore, haba hanze y’itorero cyangwa mu itorero, kandi nta butoni mubantu babaga bakeneye ubufasha.

31 Kandi bityo baratunganiwe maze bahinduka abatunzi cyane kuruta abatarabarizwaga mu itorero ryabo.

32 Kuko abatarabarizwaga mu itorero ryabo bishoye mu bupfumu, no mu gusenga ibigirwamana cyangwa mu bunebwe, no mu kuvuga amanjwe, no mu mashyari n’intonganya; bambara imyambaro ihenze; bizamura mu bwibone mu maso yabo bwite; batoteza, babeshya, biba, bambura, bakora ubusambanyi, n’ubwicanyi, n’uburyo bwose bw’ubugome; nyamara, itegeko ryashyizwe ku barirenzeho bose, uko byabaga bishobotse.

33 Kandi habayeho ko kubw’ukubakoreshaho itegeko gutyo, ku buryo buri muntu yababajwe bijyanye n’ibyo yakoze, barushijeho gutuza nuko ntibahangara gukora ubugome ubwo aribwo bwose iyo bwabaga bwamenyekanye; kubera iyo mpamvu, habayeho amahoro menshi mu bantu ba Nefi kugeza mu mwaka wa gatanu w’ingoma y’abacamanza.