Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 49


Igice cya 49

Abalamani bateye bananiwe gufata imirwa yubatswe yakomejwe ya Amoniha na Nowa—Amalikiya avuma Imana kandi akarahirira kunywa amaraso ya Moroni—Helamani n’abavandimwe be bakomeza gukomeza Itorero. Ahagana 72 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko mu kwezi kwa cumi na kumwe kw’umwaka wa cumi n’icyenda, ku munsi wa cumi w’ukwezi, ingabo z’Abalamani zagaragaye zisatira igihugu cya Amoniha.

2 Kandi dore, umurwa wari warongeye kwubakwa, kandi Moroni yari yarakambitse ingabo hafi y’imbibi z’umurwa, kandi bari baragerekeranyije igitaka hirya na hino kugira ngo bikingire imyambi n’amabuye y’Abalamani; kuko dore, barwanishaga amabuye n’imyambi.

3 Dore, navuze ko umurwa wa Amoniha wari warongeye kubakwa. Ndababwira, koko, ko wari warongeye kubakwa igice; kandi kubera ko Abalamani bari barawurimbuye rimwe kubera ubukozi bw’ibibi bw’abantu, batekerezaga ko uzongera kubabera umunyago woroshye.

4 Ariko dore, ikimwaro cyabo cyari gikomeye; kuko dore, Abanefi bari baracukuye ibimba ry’ibitaka ribazegurutse, ryari rirerire cyane ku buryo Abalamani batashoboraga kubatera amabuye yabo n’imyambi yabo kugira ngo bibahame, nta n’ubwo bashoboraga kubagwaho keretse banyuze ahantu habo binjiriraga.

5 Ubwo icyo gihe umutware mukuru w’ingabo z’Abalamani yaratangaye bikabije, kubera ubwenge bw’Abanefi mu gutegura ibirindiro byabo.

6 Ubwo abayobozi b’Abalamani bari baratekereje ko, kubera ubwinshi bw’imibare yabo, koko, batekerezaga ko bizaborohera kubagwa hejuru nk’uko kugeza ubwo bari barabikoze; koko, ndetse bari bariteguriye ingabo, n’imisesuragituza; ndetse bari bariteguriye imyambaro y’impu, koko, imyambaro itsitse cyane yo gutwikira ubwambure bwabo.

7 Nuko bityo kubera ko bari bariteguye batekerezaga ko bazabatsinda byoroshye kandi bakikoreza abavandimwe babo umutwaro w’uburetwa, cyangwa bakabica kandi bakabatsemba uko bishakiye.

8 Ariko dore, batangajwe burundu nuko, bari barabiteguye, mu buryo butigeza na rimwe bumenywa mu bana ba Lehi. Ubwo bari biteguye Abalamani, kugira ngo barwane bakurikije amabwiriza ya Moroni.

9 Nuko habayeho ko Abalamani, cyangwa Abamalikiya, batangajwe cyane n’uburyo bwabo bw’imyiteguro y’intambara.

10 Ubwo, iyo umwami Amalikiya aba yaramanukiye mu gihugu cya Nefi, ari ku mutwe w’ingabo ze, wenda aba yarategetse Abalamani kuba barateye Abanefi mu murwa wa Amoniha; kuko dore, ntiyari yitaye ku maraso y’abantu be.

11 Ariko dore, Amalikiya ntiyamanutse ubwe kurwana. Kandi dore, abatware bakuru b’ingabo be ntibahangaye gutera Abanefi mu murwa wa Amoniha, kuko Moroni yari yarahinduye imikorere y’ibintu mu Banefi, ku buryo Abalamani batunguwe kubera ahantu h’ubuhungiro bwabo nuko ntibashobora kubagwaho.

12 Kubera iyo mpamvu, bahungiye mu gasi, nuko bafata inkambi yabo maze bagenda berekeza mu gihugu cya Nowa, kubera ko batekerezaga ko ariho hantu heza kurushaho basigaranye ho guterera Abanefi.

13 Kuko ntibari bazi ko Moroni yari yarubatse ibirindiro, cyangwa ko yari yarubatse ibihome by’umutekano, muri buri murwa uri mu muzenguruko wose w’igihugu; kubera iyo mpamvu, bakomeje kugenda berekeza mu gihugu cya Nowa n’icyemezo ndakuka; koko, abatware bakuru b’ingabo babo baraje maze barahirira ko bazarimbura abantu b’uwo murwa.

14 Ariko dore, batangajwe cyane nuko, umurwa wa Nowa, wari kugeza ubwo warabaye ahantu h’intege nkeya, noneho hari, kubwa Moroni, harakomeye, koko, ndetse kugeza urengeje imbaraga umurwa wa Amoniha.

15 Nuko ubwo, dore, ubu bwari ubwenge bwari muri Moroni; kuko yari yaratekereje ko bazaterwa ubwoba n’umurwa wa Amoniha; kandi nk’uko umurwa wa Nowa wari kugeza ubwo warabaye igice kirusha ibindi kugira intege nke mu gihugu, kubera iyo mpamvu bagiyeyo kurwana; kandi bityo byari bijyanye n’ibyifuzo bye.

16 Kandi dore, Moroni yari yaratoranyirije Lehi kuba umutware mukuru w’ingabo ku ngabo z’uwo murwa; kandi yari Lehi umwe warwanye n’Abalamani mu kibaya iburasirazuba bw’umugezi wa Sidoni.

17 Nuko bityo dore habayeho ko ubwo Abalamani bari bamaze kubona ko Lehi yategetse umurwa barongeye baramwara, kuko batinyaga Lehi bikabije; nyamara abatware bakuru b’ingabo babo bari bararahiriye n’indahiro gutera umurwa; kubera iyo mpamvu, bazanye intwaro zabo.

18 Ubwo dore, Abalamani ntibashoboye kwinjira mu bihome by’umutekano bakoresheje indi nzira iyo ari yo yose uretse mu muryango, kubera ubujyejuru bw’ibimba ryari ryarubatswe, n’ubujyakuzimu bw’umugende wari waracukuwe ubazengurutse, keretse banyuze mu muryango.

19 Nuko bityo Abanefi bari biteguye kurimbura ibi byose nko kuba bagomba kurira kugira ngo binjire mu gihome mu gihe bakoresheje inzira iyo ari yo yose, baterana amabuye n’imyambi.

20 Bityo bari bariteguye, koko, umutwe w’abagabo babo bakomeye, n’inkota zabo n’imihumetso yabo, kugira ngo bakubite hasi abazagerageza bose kuza mu birindiro byabo banyuze ahinjirirwa; kandi bityo bari biteguye kwirwanaho ku Balamani.

21 Kandi habayeho ko abatware b’ingabo z’Abalamani bazanye ingabo zabo imbere y’ahantu hinjirirwa, nuko batangira kurwana n’Abanefi, kugira ngo binjire mu birindiro byabo; ariko dore, basubijwe inyuma rimwe na rimwe, ku buryo biciwe mu ’itsembatsemba rikomeye.

22 Ubwo igihe babonaga ko badashobora kugira ububasha ku Banefi banyuze mu irembo, batangiye gucukura imiringoti yabo y’igitaka kugira ngo bashobore kubona inzira ibageza ku banzi babo, kugira ngo babone amahirwe angana yo kurwana; ariko dore, muri ibi bigeragezo, batsembwe n’amabuye n’imyambi yabaterwaga; nuko aho kuzuza imyobo yabo bamanuriramo imiringoti y’igitaka, ahubwo yuzujwe ku gipimo n’abapfu babo n’imibiri yakomeretse.

23 Bityo Abanefi bari bafite ububasha bwose ku banzi babo; kandi bityo Abalamani bagerageje kurimbura Abanefi kugeza ubwo abatware bakuru b’ingabo babo bishwe; koko, n’abarenze igihumbi b’Abalamani barishwe; mu gihe, ku rundi ruhande, nta muntu n’umwe w’Abanefi wishwe.

24 Habayeho abageze kuri mirongo itanu bakomeretse, bari baragezweho n’imyambi y’Abalamani ku irembo, ariko bari bikingiye ingabo zabo, n’imisesuragituza yabo, n’ibisahani byo mu mutwe byabo, ku buryo ibikomere byabo byari ku maguru yabo, ibyinshi muri byo byari bikaze.

25 Kandi habayeho, ko ubwo Abalamani babonaga ko abatware bakuru b’ingabo babo bari bishwe bose bahungiye mu gasi. Nuko habayeho ko bagarutse ku gihugu cya Nefi, kumenyesha umwami wabo, Amalikiya, wari Umunefi kubw’amavuko, ibyerekeye ugutakaza gukomeye kwabo.

26 Kandi habayeho ko yagize umujinya bikabije ku bantu be, kubera ko batageze ku cyifuzo cye ku Banefi; ntiyari yarabikoreje umutwaro w’uburetwa.

27 Koko, yararakaye bikabije, nuko atuka Imana ndetse na Moroni, arahira indahiro ko azanywa amaraso ye; kandi ibi kubera ko Moroni yari yarubahirije amategeko y’Imana ategura iby’umutekano w’abantu be.

28 Nuko habayeho, ko ku rundi ruhande, abantu ba Nefi bashimiye Nyagasani Imana yabo, kubera ububasha bwayo butagereranywa mu kubagobotora mu maboko y’abanzi babo.

29 Kandi ni uko warangiye umwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

30 Koko, kandi habayeho amahoro arambye muri bo, n’ugutunganirwa gukomeye bihebuje mu itorero kubera ubwitonzi bwabo n’umuhate bagiriye ijambo ry’Imana, ryamamajwe kuri bo na Helamani, na Shibuloni, na Koriyantoni, na Amoni n’abavandimwe be, koko, n’abimitswe bose kubw’umugenzo mutagatifu w’Imana, bakabatizwa ngo bihane, kandi bakoherezwa kubwiriza mu bantu.