Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 58


Igice cya 58

Helamani, Gidi, na Tewomuneri bafata umurwa wa Manti kubw’amayeri—Abalamani bigira inyuma—Abahungu b’abantu ba Amoni barengerwa ubwo bari bashikamye mu kurwanirira umudendezo wabo n’ukwizera. Ahagana 63–62 M.K.

1 Kandi dore, ubwo habayeho ko umugambi wacu ukurikiyeho wari uwo kubona umurwa wa Manti; ariko dore, nta buryo bwari buhari bwo kubasohora mu murwa n’imitwe yacu mitoya. Kuko dore, bibukaga icyo twakoze kugeza ubu; kubera iyo mpamvu ntitwashoboraga kubareshya ngo bave mu bihome byabo.

2 Kandi bari benshi cyane kuruta ingabo zacu ku buryo tutahangaye kugenda ngo maze tubatere mu bihome.

3 Koko, kandi byabaye ngombwa ko dukoresha ingabo zacu mu kugungabunga ibyo bice by’igihugu twari twaragaruje mu byo twigaruriye; kubera iyo mpamvu byabaye ngombwa ko dutegereza, kugira ngo dushobore kubona imbaraga zirushijeho zivuye mu gihugu cya Zaramuhela ndetse n’ingemu y’ibidutunga.

4 Kandi habayeho ko njyewe bityo noherereje intumwa umutegetsi mukuru w’igihugu cyacu, kugira ngo amumenyeshe ibyerekeye ibibazo by’abantu bacu. Kandi habayeho ko twategereje kugira ngo tubone ibidutunga n’imbaraga bivuye mu gihugu cya Zarahemula.

5 Ariko dore, ibi byatugiriye akamaro gatoya gusa; kuko Abalamani nabo barimo kubona imbaraga zikomeye umunsi ku wundi, ndetse n’ibibatunga byinshi; kandi uko niko imibereho yacu yari imeze muri icyo gihe.

6 Kandi Abalamani baradusimbukanaga rimwe na rimwe, kandi bariyemeje kuturimbura; ariko ntitwashoboraga kuza kurwana nabo, kubera ubwihisho bwabo n’ibihome byabo.

7 Kandi habayeho ko twategereje muri ibi bihe bigoranye mu gihe cy’amezi menshi, ndetse kugeza ubwo twendaga gushira kubw’ukubura kw’ibiryo.

8 Ariko haje kubaho ko twabonye ibiryo, twazaniwe birinzwe n’umutwe w’ingabo ibihumbi bibiri byo kudutera inkunga; kandi iyi nkunga yonyine twabonye, yo kwirwanaho ubwacu n’igihugu cyacu ngo kitagwa mu maboko y’abanzi bacu, koko, yo kurwana n’umwanzi wari ufite ingabo zitabarika.

9 Kandi impamvu y’ibi bibazo byacu, cyangwa impamvu batatwoherereje imbaraga zirenzeho, ntitwayimenye; kubera iyo mpamvu twari tubabaye ndetse twuzuye ubwoba, ngo hato mu buryo ubwo aribwo bwose imanza z’Imana zitagera ku gihugu cyacu, bikatuviramo uguhirikwa n’ukurimbuka kwa burundu.

10 Kubera iyo mpamvu twafunguriye roho zacu mu isengesho ku Mana, kugira ngo idutere imbaraga kandi itugobotore mu maboko y’abanzi, koko, ndetse iduhe imbaraga kugira ngo dushobore guhamana imirwa yacu, n’ibihugu byacu, n’ibyo dutunze, kubw’inkunga y’abantu bacu.

11 Koko, kandi habayeho ko Nyagasani Imana yacu yatugendereye n’amasezerano ko azatugobotora; koko, ku buryo yazaniye amahoro roho zacu; nuko aduha ukwizera gukomeye, kandi adutera ko twiringira kubw’ukugobotorwa kwacu muri we.

12 Nuko twafashe umurava hamwe n’umutwe wacu mutoya twari tumaze kubona, nuko twiyemeza icyemezo cyo kugaruza umuheto abanzi bacu, no kubungabunga ibihugu byacu, n’ibyo dutunze, n’abagore bacu, n’abana bacu, n’impamvu y’ubwigenge bwacu.

13 Kandi bityo twagiye n’ubushobozi bwacu bwose gutera Abalamani, bari mu murwa wa Manti; kandi twabambye amahema yacu hafi y’uruhande rw’agasi, kari hafi y’umurwa.

14 Kandi habayeho ko bukeye bwaho, ko ubwo Abalamani babonaga ko twari mu mbibi hafi y’agasi kari hafi y’umurwa, ko bohereje intasi zabo kutugota ku buryo bashobora gutahura umubare n’imbaraga z’ingabo zacu.

15 Kandi habayeho ko ubwo babonaga ko tudakomeye, hakurikijwe imibare yacu, kandi kubera ko batinyaga ko twabakatira inzira y’inkunga yabo keretse basohotse ngo barwane natwe maze batwice, ndetse batekerezaga ko bashobora kuturimburisha ingabo nyinshi cyane zabo, kubera iyo mpamvu batangiye gukora imyiteguro yo gusohoka bakadutera.

16 Nuko ubwo twabonaga ko barimo gukora imyiteguro yo kudutera, dore, nategetse ko Gidi, hamwe n’umubare mutoya w’ingabo, yakwihisha ubwe mu gasi, ndetse ko Tewomuneri n’umubare mutoya w’ingabo bakwihisha nabo ubwabo mu gasi.

17 Ubwo Gidi n’ingabo ze bari iburyo naho abandi ibumoso; kandi bityo ubwo bari bamaze kwihisha ubwabo, dore, nasigaranye, hamwe n’abasigaye b’ingabo zanjye, aho hantu hamwe aho ubwa mbere twari twarabambye amahema yacu twitegura ko Abalamani baza kurwana.

18 Kandi habayeho ko Abalamani baduteye hamwe n’ingabo zabo nyinshi cyane. Nuko ubwo bari bamaze kuza kandi bari hafi yo kutugwaho n’inkota, nategetse ko ingabo zanjye, abari hamwe nanjye, bakwihisha mu gasi.

19 Kandi habayeho ko Abalamani badukurikiye inyuma yacu n’umuvuduko ukomeye, kuko bifuzaga bikabije kudufata kugira ngo bashobore kutwica; kubera iyo mpamvu badukurikiye mu gasi; kandi twabise hagati ya Gidi na Tewomuneri, ku buryo batatahuwe n’Abalamani.

20 Nuko habayeho ko ubwo Abalamani bari bamaze guhita, cyangwa ubwo ingabo zari zimaze guhita hafi, Gidi na Tewomuneri bahagurutse mu bwihisho bwabo, nuko batangira intasi z’Abalamani kugira ngo badasubira mu murwa.

21 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kubatangira, birukankiye mu murwa maze bagwa ku barinzi bari basigariye kurinda umurwa, ku buryo babarimbuye maze bigarurira umurwa.

22 Ubwo ibi byakozwe kubera ko Abalamani bemereye ingabo zabo uko zakabaye, uretse abarinzi bakeya gusa, kwerekezwa mu gasi.

23 Nuko habayeho ko Gidi na Tewomuneri kubw’ubu buryo bari bamaze kwigarurira ibihome byabo. Kandi habayeho ko twakomeje urugendo rwacu, nyuma yo kugenda cyane mu gasi twerekeza mu gihugu cya Zarahemula.

24 Nuko ubwo Abalamani babonaga ko barimo kugenda berekeza mu gihugu cya Zarahemula, bagize ubwoba bikabije, ngo hato haba hari umugambi wo kubajyana ku irimbukiro; kubera iyo mpamvu batangiye kongera kwishisha mu gasi, koko, ndetse no gusubira inyuma banyuze mu nzira baturutsemo.

25 Kandi dore, hari nijoro nuko babamba amahema yabo, kuko abatware b’abalamani bari baketse ko Abanefi bari bananiwe kubera urugendo rwabo; kandi kubera ko bakekaga ko bari barirukankanye ingabo zabo uko zakabaye kubera iyo mpamvu nta gitekerezo bagize cyerekeye umurwa wa Manti.

26 Ubwo habayeho ko igihe hari nijoro, nategetse ko ingabo zanjye zidasinzira, ahubwo ko zikomereza mu yindi nzira berekeza mu gihugu cya Manti.

27 Nuko kubera ibi urugendo rwacu mu gihe cya nijoro, dore, ku munsi ukurikiraho twari twasize cyane Abalamani, ku buryo twageze mbere yabo mu murwa wa Manti.

28 Nuko bityo habayeho, ko kubw’aya mayeri twigaruriye umurwa wa Manti nta meneka ry’amaraso.

29 Kandi habayeho ko ubwo ingabo z’Abalamani zageraga hafi y’umurwa, nuko zikabona ko twari twiteguye guhura nazo, zarumiwe bikabije maze zikubitwa n’ubwoba bukomeye, ku buryo zahungiye mu gasi.

30 Koko, kandi habayeho ko ingabo z’Abalamani zahunze iki gice cyose cy’igihugu. Ariko dore, batwaye hamwe nabo abagore benshi n’abana hanze y’igihugu.

31 Kandi iyo mirwa yari yarafashwe n’Abalamani, yose hamwe twarayigaruriye muri iki gihe; kandi ba data na ba mama n’abana bacu basubira mu ngo zabo, bose uretse abafashwe nk’imbohe maze bagatwarwa n’Abalamani.

32 Ariko dore, ingabo zacu ni nkeya zo kubungabunga umubare munini gutyo w’imirwa n’aho twigaruriye hakomeye gutyo.

33 Ariko dore, twizeye Imana yacu yaduhaye intsinzi kuri ibyo bihugu, ku buryo twabonye iyo mirwa n’ibyo bihugu, byari ibyacu bwite.

34 Ubu ntituzi impamvu ubutegetsi butaduha imbaraga ziruseho; nta n’ubwo n’izo ngabo zazamutse zidusanga zizi impamvu tutahawe imbaraga ziruseho.

35 Dore, birashoboka ko mudafite intsinzi, kandi mwirukanye ingabo muri icyo gice cy’igihugu; niba ari ibyo, ntitwifuza kwijujuta.

36 Kandi niba atari ibyo, dore, turatinya ko harimo amacakubiri mu butegetsi, ku buryo batohereza ingabo ziruseho zo kudutera inkunga; kuko tuzi ko ari benshi cyane kuruta abo bohereje.

37 Ariko, dore ntacyo bitwaye—twizeye ko Imana yacu izatugobotora, hatitaweho intege nkeya z’ingabo zacu, koko, kandi izatugobotora mu maboko y’abanzi bacu.

38 Dore, uyu ni umwaka wa makumyabiri n’icyenda, inyuma mu mpera, kandi twigaruriye ibihugu byacu; n’Abalamani bahungiye mu gihugu cya Nefi.

39 Kandi abo bahungu b’abantu ba Amoni, navuzeho cyane, bari hamwe nanjye mu murwa wa Manti; kandi Nyagasani yarabashyigikiye, koko, kandi yabarinze kugushwa n’inkota, ku buryo ndetse nta muntu n’umwe wishwe.

40 Ariko dore, batewe ibikomere byinshi, nyamara bahagaze bashikamye muri uwo mudendezo Imana yababohoreyemo; kandi bitondera kwibuka Nyagasani Imana yabo umunsi ku wundi; koko, bazirikana kubahiriza amateka ye, n’imanza ze, n’amategeko ye ubudahwema; kandi ukwemera kwabo kurakomeye mu buhanuzi bwerekeye ibizaza.

41 None ubu, muvandimwe mukundwa, Moroni, icyampa ngo Nyagasani Imana yacu, waducunguye kandi akatubohora, akurindire ubudahwema imbere ye; koko, kandi icyampa ngo atoneshe aba bantu, ndetse ko ubona intsinzi mu kwigarurira byose ibyo Abalamani badutwaye, byari iby’inkunga yacu. None ubu, dore, ndangije urwandiko rwanjye. Ni njyewe Helamani, mwene Aluma.