Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 55


Igice cya 55

Moroni yanga guhererekanya imbohe—Abarinzi b’Abalamani bashukwashukwa ngo basinde, maze imbohe z’Abanefi zigacika—Umurwa wa Gidi ufatwa nta mivu y’amaraso. Ahagana 63–62 M.K.

1 Ubwo habayeho ko igihe Moroni yari amaze kwakira uru rwandiko yarushijeho kugira umujinya, kubera ko yari azi ko Amuroni yari afite ubumenyi bunononsoye bw’uburiganya bwe; koko, yari azi ko Amuroni yari azi ko bitari impamvu y’ukuri yamuteye gushora intambara ku bantu ba Nefi.

2 Kandi yaravuze ati: Dore, sinzahererekanya imbohe na Amuroni keretse niyisubiraho ku mugambi we, nk’uko nabivuze mu rwandiko rwanjye; kuko sinzamwemerera ko azabona imbaraga ziruta izo yari afite.

3 Dore, nzi ahantu Abalamani barindiye abantu banjye bagize imbohe; kandi kubera ko Amuroni atazampa ibyo namusabye mu rwandiko rwanjye, dore, nzamukorera ibijyanye n’amagambo yanjye; koko, nzashakisha urupfu muri bo kugeza ubwo bazasaba amahoro.

4 Kandi ubwo habayeho ko igihe Moroni yari amaze kuvuga aya magambo, yategetse ko ishakisha ryakorwa mu ngabo ze, kugira ngo wenda ashobore kubonamo umugabo waba akomoka kuri Lamani muri bo.

5 Nuko habayeho ko babonye umwe, witwaga Lamani; kandi yari umwe mu bagaragu b’umwami wari warishwe na Amalikiya.

6 Ubwo Moroni yategetse ko Lamani n’umubare mutoya w’ingabo ze bajya ku barinzi bari barinze Abanefi.

7 Ubwo Abanefi bari barindiwe mu murwa wa Gidi; kubera iyo mpamvu Moroni yatoranyije Lamani maze ategeka ko umubare mutoya w’ingabo ze bajyana nawe.

8 Nuko igihe bwari ku mugoroba Lamani ajya ku barinzi bari barinze abanefi, maze dore, bamubonye aza nuko bamuhamagarira kure; ariko arababwira ati: Ntimugire ubwoba, dore, ndi Umulamani. Dore twacitse Abanefi, kandi barasinziriye; kandi dore twafashe kuri vino yabo maze turayitwaza.

9 Ubwo igihe Abalamani bumvaga aya magambo bamwakiranye umunezero; nuko baramubwira bati: Duhe kuri vino yawe, kugira dushobore kunywaho; twishimiye ko bityo witwaje vino kuko tunaniwe.

10 Ariko Lamani arababwira ati: Nimureke tubike vino yacu kugeza duteye Abanefi kubarwanya. Ariko iyi mvugo yonyine yatumye bifuza kurushaho kunywa kuri vino.

11 Kuko, baravuze bati: Turananiwe, kubera iyo mpamvu reka dufate kuri vino, kandi mu kanya turahabwa vino kubw’amagaburo ngenwa yacu aduha imbaraga zo gutera Abanefi.

12 Nuko Lamani arababwira ati: Mushobora gukora ibikurikije ibyifuzo byanyu.

13 Kandi habayeho ko bafashe kuri vino nta nkomyi; kandi yari nziza ku musogongero wabo, kubera iyo mpamvu bayifasheho nta nkomyi kurushaho, kandi yari ikomeye, kubera ko yari yarateguriwe kugira imbaraga.

14 Nuko habayeho ko banyweye maze baranezerwa, kandi mu kanya bose bari basinze.

15 Kandi ubwo igihe Lamani n’ingabo ze babonaga ko bose bari basinze, kandi bari mu bitotsi byimbitse, basubiye kuri Moroni maze bamubwira uko ibintu byose byari byagenze.

16 Kandi ubu byari ibigendanye n’imigambi ya Moroni. Kandi ubwo ibi byari bijyanye n’umugambi wa Moroni. Kandi Moroni yari yaramaze gutegura ingabo ze hamwe n’intwaro z’intambara; nuko ajya mu murwa wa Gidi, mu gihe Abalamani bari mu bitotsi byimbitse kandi basinze, maze ajugunya intwaro z’intambara mu mbohe, ku buryo bose bari bambariye urugamba.

17 Koko, ndetse n’abagore, n’abana babo, abenshi bashoboraga gukoresha intwaro y’intambara; mu gihe Moroni yari amaze guha imbohe zose intwaro; kandi ibi bintu byose byari byakozwe bucece.

18 Ariko iyo bakangura Abalamani, dore bari basinze kandi Abanefi bashoboraga kubica.

19 Ariko dore, iki sicyo cyari icyifuzo cya Moroni; ntiyashimishijwe n’ubuhotozi cyangwa imivu y’amaraso, ahubwo yashimishijwe no gukiza abantu be ukurimbuka; kandi kubera iyi mpamvu, kugira ngo atikururira akarengane, ntiyaguye ku Balamani maze ngo abarimbure mu businzi bwabo.

20 Ariko yari yamaze kubona ibyifuzo bye; kuko yari yamaze guha intwaro izo mbohe z’Abanefi zari imbere mu nkike y’umurwa, kandi yari yamaze kubaha ubushobozi bwo kwigarurira ibyo bice byari imbere mu nkike.

21 Nuko noneho ategeka ingabo zari kumwe nawe kwitandukanyaho intambwe na bo, maze bakagota ingabo z’Abalamani.

22 Ubwo dore ibi byakozwe mu gihe cya nijoro, kugira ngo igihe Abalamani babyukira mu gitondo babone ko bagoswe n’Abalamani hanze, kandi ko imbohe zabo zifite intwaro imbere.

23 Nuko bityo babonye ko Abanefi bari bafite ubushobozi kuri bo; kandi muri ibi bihe babonye ko bitari ngombwa ko barwana n’Abanefi; kubera iyo mpamvu umutware wabo w’ingabo yabambuye intwaro zabo z’intambara, kandi barazizanye maze bazijugunya ku birenge by’Abanefi, bingingira impuhwe.

24 Ubwo dore, iki cyari icyifuzo cya Moroni. Yabatwaye imbohe z’intambara, kandi yigaruriye umurwa, nuko ategeka ko imbohe zose zizarekurwa, abari Abanefi; kandi binjiye mu ngabo za Moroni, nuko baba imbaraga zikomeye z’ingabo ze.

25 Kandi habayeho ko yategetse Abalamani, yari yarafasheho imbohe, ko bagomba gutangira umurimo mu gukomeza ibihome hirya no hino mu murwa wa Gidi.

26 Kandi habayeho ko ubwo yari amaze kubaka agakomeza umurwa wa Gidi, bijyanye n’ibyifuzo bye, yategetse ko imbohe ze zizajyanwa mu murwa witwa Aharumbutse; ndetse yarindishije uwo murwa ingabo zikomeye bihebuje.

27 Kandi habayeho ko, hatitawe ku bugambanyi bw’Abalamani, bagumanye kandi barinze imbohe zose bari barafashe, ndetse bahamana ubutaka bwose n’akamaro bari baramaze kwisubiza.

28 Kandi habayeho ko Abanefi batangiye na none gutsinda, no guharanira uburenganzira bwabo n’ubwizimbe bwabo.

29 Inshuro nyinshi Abalamani bagerageje kubagota nko hafi y’ijoro, ariko muri uku kugerageza batakaje imbohe nyinshi.

30 Kandi inshuro nyinshi bagerageje guha vino yabo Abanefi, kugira ngo bashobore kubarimburisha uburozi cyangwa ubusinzi.

31 Ariko dore, Abanefi ntibatinze kwibuka Nyagasani Imana yabo muri iki gihe cyabo cy’umubabaro. Ntibashoboye kugushwa mu mitego yabo; koko, ntibafashe kuri vino yabo, keretse bamaze guhaho mbere zimwe mu mbohe z’Abalamani.

32 Kandi bityo birindaga ko nta burozi bwabahabwa; kuko niba vino yabo yari kuroga Umulamani yashoboraga no kuroga Umunefi; nuko bityo bagerageje inzoga zisindisha zabo zose.

33 Kandi ubwo habayeho ko byabereye ngombwa Moroni ko akora imyiteguro yo gutera umurwa wa Moriyantoni; kuko dore Abalamani, kubw’imirimo yabo, bari barubatse bakomeza umurwa wa Moriyantoni kugeza ubwo wari umaze guhinduka igihome gihebuje.

34 Kandi bazanaga ubudahwema izindi ngabo muri uwo murwa, ndetse n’ impamba z’ibibatunga.

35 Kandi uko niko warangiye umwaka wa makumyabiri n’icyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.