Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 22


Igice cya 22

Aroni yigisha se wa Lamoni ibyerekeye Iremwa, Ukugwa kwa Adamu, n’umugambi w’ugucungurwa binyuze muri Kristo—Umwami n’urugo rwe rwose barahinduka—Igabanywa ry’igihugu hagati y’Abanefi n’Abalamani risobanurwa. Ahagana 90–77 M.K.

1 Ubwo, mu gihe bityo Amoni yarimo yigisha ubudahwema abantu ba Lamoni, turagaruka ku nkuru ya Aroni n’abavandimwe be; kuko nyuma y’uko ava mu gihugu cya Midoni, yayobowe na Roho ku gihugu cya Nefi, ndetse ku nzu y’umwami wategekaga igihugu cyose uretse igihugu cya Ishimayeli; kandi yari se wa Lamoni.

2 Kandi habayeho ko yamusanze mu ngoro y’umwami, hamwe n’abavandimwe be, maze yunama imbere y’umwami, nuko aravuga ati: Dore, O mwami, turi abavandimwe ba Amoni, wagobotoye mu nzu y’imbohe.

3 None ubu, O mwami, nukiza ubuzima bwacu, tuzaba abagaragu bawe. Nuko umwami arababwira ati: Nimuhaguruke, kuko nzakiza ubuzima bwanyu, kandi sinzatuma muba abagaragu banjye; ahubwo nzashimangira ko muzamfasha; kuko hari ukuntu naburabujwe mu bitekerezo kubera ubuntu n’uburemere bw’amagambo y’umuvandimwe wawe Amoni; kandi ndifuza kumenya impamvu yatumye atazamukana namwe ngo ave i Midoni.

4 Nuko Aroni abwira umwami ati: Dore, Roho wa Nyagasani yamuhamagariye indi nzira; yagiye mu gihugu cya Ishimayeli, kwigisha abantu ba Lamoni.

5 Ubwo umwami aramubwira ati: Ibyo ni ibiki uvuze byerekeye Roho wa Nyagasani? Dore, iki ni cyo kintu kimburabuza.

6 Ndetse, ibi ni ibiki Amoni yavuze—Nimuzihana muzakizwa, kandi nimutazihana, muzacibwa ku munsi wa nyuma?

7 Nuko Aroni aramusubiza kandi aramubwira ati: Wemera se ko hariho Imana? Maze umwami aravuga ati: Nzi ko Abamaleki bavuga ko hariho Imana, kandi nabemereye ko bazubaka insengero, kugira ngo bashobore kwiteranyiriza hamwe ngo bayihimbaze. Kandi niba ubu uvuga ko hariho Imana, dore ndabyemera.

8 Nuko ubwo igihe Aroni yumvaga ibi, umutima we watangiye kunezerwa, maze aravuga ati: Dore, nk’uko ari ukuri ko uriho, O mwami, ni nako hariho Imana.

9 Nuko umwami aravuga ati: Ese Imana niyo wa Roho Ukomeye wavanye abasogokuruza bacu mu gihugu cya Yerusalemu?

10 Maze Aroni aramubwira ati: Yego, ni uwo Roho Ukomeye, kandi waremye ibintu byose haba mu ijuru no mu isi. Ibyo se urabyemera?

11 Maze aravuga ati: Yego, nemera ko Roho Ukomeye yaremye ibintu byose, kandi ndifuza ko wambwira ibyerekeye ibi bintu byose, kandi ndemera amagambo yawe.

12 Kandi habayeho ko ubwo Amoni yabonaga ko umwami yemera amagambo ye, yatangiye ahereye ku iremwa rya Adamu, asomera umwami ibyanditswe bitagatifu—uko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo bwite, kandi ko Imana yamuhaye amategeko, kandi ko kubera igicumuro, umuntu yari yaraguye.

13 Nuko Aroni amurondorera ibyanditswe bitagatifu uhereye ku iremwa rya Adamu, amusobanurira birambuye ukugwa kwa muntu, n’imiterere yabo y’umubiri ndetse n’umugambi w’ugucungurwa, wari warateguwe uhereye ku ntangiriro y’isi binyuze muri Kristo, kubw’abo aribo bose bazemera izina rye.

14 Kandi kuva muntu yari yaraguye nta kintu na kimwe yari gushimirwa ku bwe; ariko imibabaro n’urupfu bya Kristo bihongerera ibyaha byabo, binyuze mu kwizera n’ukwihana, n’ibindi; kandi ibyo bica iminyururu y’urupfu, kugira ngo imva itazagira intsinzi n’imwe, kandi kugira ngo urubori rw’urupfu ruzatsindirwe mu byiringiro by’ikuzo; Kandi Aroni yarondoreye ibi ibintu byose umwami.

15 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Aroni yari amaze kumurondorera ibi bintu, umwami yaravuze ati: Nzakore iki kugira nshobore kugira ubu bugingo buhoraho wavuzeho? Koko, nzakora iki kugira ngo mbyarwe n’Imana, kandi iyi roho y’ubugome irandurwe mu gituza cyanjye, maze nakire Roho we, kugira ngo nshobore kuzuzwa umunezero, kugira ngo ntazacibwa ku munsi wa nyuma? Dore, yaravuze ati: Nzatanga ibyo ntunze byose, koko, nzarekura ubwami bwanjye, kugira ngo nshobore kwakira uyu munezero ukomeye.

16 Ariko Aroni aramubwira ati: Niba wifuza iki kintu, niba uzunama imbere y’Imana, koko, niba uzihana ibyaha byawe byose, kandi ukunama imbere y’Imana, kandi ugatakambira izina ryayo wizeye, wemera ko uzahabwa, ubwo uzahabwa ibyiringiro wifuza.

17 Kandi habayeho ko ubwo Aroni yari amaze kuvuga aya magambo, umwami yunamye imbere ya Nyagasani, ku mavi ye; koko, ndetse yarambaraye ubwe ku butaka, maze atakamba aranguruye, avuga ati:

18 O Mana, Aroni yambwiye ko hariho Imana; none niba Imana iriho, kandi niba uri Imana, uzanyimenyeshe, nuko nzareke ibyaha byanjye byose kugira ngo nkumenye, kandi kugira ngo nshobore kuzamurwa mu bapfuye, maze nkizwe ku munsi wa nyuma. Nuko ubwo igihe umwami yari amaze kuvuga aya magambo, yagagaye nk’upfuye.

19 Kandi habayeho ko abagaragu be birutse maze babwira umwamikazi ibyari bimaze kuba byose ku mwami. Nuko yinjira aho umwami yari ari; noneho ubwo yamubonaga aryamye nk’uwapfuye, ndetse n’Aroni n’abavandimwe be bahagaze nk’aho aribo babaye impamvu y’ukugwa kwe, yabagiriye umujinya, nuko ategeka ko abagaragu be, cyangwa abagaragu b’umwami, babafata maze bakabica.

20 Icyo gihe abagaragu bari babonye icyateye umwami kugwa, kubera iyo mpamvu ntibahangaye kurambika ibiganza byabo kuri Aroni n’abavandimwe be; Kandi binginze umwamikazi bavuga bati: Kuki udutegeka ko twica aba bagabo, mu gihe dore umwe muri bo ari umunyembaraga kuturusha twese? Kubera iyo mpamvu turagwa imbere yabo.

21 Noneho ubwo umwamikazi abonye ubwoba bw’abagaragu nawe atangira gutinya bikabije, hato ngo hatagira ikibi kimubaho. Nuko ategeka abagaragu be ko bagenda maze bagahamagara abantu, kugira ngo bashobore kwica Aroni n’abavandimwe be.

22 Noneho ubwo Aroni abonye umuhate cy’umwamikazi afite, kandi kubera ko yari azi ukunangira kw’imitima y’abantu, atinya ko hato imbaga yakwiteranyiriza hamwe, maze hakabaho amakimbirane akomeye n’imidugararo muri bo; kubera iyo mpamvu yarambuye ukuboko kwe maze ahagurutsa umwami ku butaka, nuko aramubwira ati: Hagarara. Kandi yahagaze ku maguru ye, abona imbaraga ze.

23 Ubwo ibi byabereye imbere y’umwamikazi na benshi mu bagaragu. Kandi ubwo babibonaga baratangaye bikomeye, maze batangira gutinya. Nuko umwami aratambuka, maze atangira kubigisha. Kandi yarabigishije, ku buryo urugo rwe rwose rwahindukiriye Nyagasani.

24 Ubwo hari imbaga yari yakoraniye hamwe kubera itegeko ry’umwamikazi, nuko hatangira kubaho ukwitotomba gukomeye muri bo kubera Aroni n’abavandimwe be.

25 Ariko umwami ahagarara muri bo maze arabigisha. Nuko baha amahoro Aroni n’abari hamwe na we.

26 Kandi habayeho ko ubwo umwami yabonaga ko abantu bari batuje, yategetse ko Aroni n’abavandimwe be bahagarara rwagati mu mbaga, maze bakababwiriza ijambo.

27 Kandi habayeho ko umwami yohereje itangazo mu gihugu hose, mu bantu be bose bari mu gihugu cye cyose, bari mu turere twose tubakikije, twahanaga imbibi ndetse n’inyanja, iburasirazuba n’iburengerazuba, kandi twagabanaga n’igihugu cya Zarahemula n’agashumi k’agasi, kagendaga gahereye iburasirazuba bw’inyanja ndetse kakagera iburengerazuba bw’inyanja, n’ahakikije ku mbibi z’inkengero y’inyanja, n’imbibi z’agasi kari mu majyaruguru hafi y’igihugu cya Zarahemula, binyuze mu mbibi za Manti, hafi y’isoko y’umugezi wa Sidoni, watembaga uva mu burasirazuba werekeza mu burengerazuba—kandi uko niko Abalamani n’Abanefi bari baragabanyijwe.

28 Ubwo, igice cy’abanebwe kinini cy’Abalamani cyabaga mu gasi, kandi batuye mu mahema; kandi bari barakwirakwiye mu gasi iburengerazuba, mu gihugu cya Nefi; koko, ndetse n’iburengerazuba bw’igihugu cya Zarahemula, mu mbibi hafi y’inkengero, n’iburengerazuba bw’igihugu cya Nefi, ahantu h’umurage wa mbere w’abasogokuruza babo, nuko bityo hagahana imbibi n’inkengero.

29 Ndetse hari Abalamani benshi iburasirazuba hafi y’inkengero, aho Abanefi bari barabirukaniye. Nuko bityo Abanefi bendaga gukikizwa n’Abalamani; nyamara Abanefi bari barigaruriye ibice byose by’amajyaruguru y’igihugu hahana imbibi n’agasi, ku isoko y’umugezi wa Sidoni, uhereye iburasirazuba kugeza iburengerazuba, hakikije uruhande rw’agasi; mu majyaruguru, ndetse kugeza bageze mu gihugu bitaga Aharumbutse.

30 Kandi hahanaga imbibi n’igihugu bitaga Rwamatongo, kuko cyari kure cyane werekeza mu majyaruguru ku buryo cyageraga mu gihugu cyari cyaratuwe kandi cyari cyararimbuwe, cyarimo amagufa twavuze, cyari cyaravumbuwe n’abantu ba Zarahemula, hakaba hari ahantu bomokeye bwa mbere.

31 Nuko bava aho haruguru bajya mu gasi k’amajyepfo. Ni uko igihugu cyo mu mujyaruguru cyiswe Rwamatongo, naho igihugu cyo mu majyepfo cyikitwa Aharumbutse, kubera ko kari agasi kuzuyemo ubwoko bwose bw’inyamaswa z’ishyamba za buri bwoko, igice cyazo kikaba cyari cyarimuwe kivanwa mu majyaruguru y’igihugu ngo babone ibiryo.

32 Kandi ubwo, hari ahantu h’umunsi umwe n’igice gusa w’urugendo ku Munefi, kugera ku rugabano rw’Aharumbutse n’igihugu cya Rwamatongo, uvuye iburasirazuba ugana iburengerazuba bw’inyanja; kandi bityo igihugu cya Nefi n’igihugu cya Zarahemula byasaga nk’ibizengurutswe n’amazi, kuko hari ikigobe gito cy’ubutaka hagati y’igihugu cy’amajyaruguru n’igihugu cy’amajyepfo.

33 Kandi habayeho ko Abanefi bari baratuye mu gihugu cy’Aharumbutse, ndetse uhereye iburasirazuba ukugeza iburengerazuba bw’inyanja, kandi bityo Abanefi mu buhanga bwabo, hamwe n’abarinzi babo n’ingabo zabo, bari barazengurutse Abalamani mu majyepfo, kugira ngo bityo batazagira ubutaka bundi mu majyaruguru, kugira ngo batazashobora kwigarurira ubutaka mu majyaruguru y’igihugu.

34 Kubera iyo mpamvu Abalamani ntibashoboraga kugira ubutaka bundi uretse mu gihugu cya Nefi, no mu gasi kabazengurutse. Ubwo ubu bwari ubuhanga bw’Abanefi—kuko Abalamani bari abanzi babo, ntibari kwemera imibabaro yabo impande zose, ndetse kugira ngo bashobore kugira igihugu bashoboraga guhungiramo, bijyanye n’ibyifuzo byabo.

35 Kandi ubu, nyuma yo kuvuga ibi, ndongera gusubira ko nkuru ya Amoni na Aroni, Omuneri na Himuni, n’abavandimwe babo.