Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 5


Amagambo Aluma, Umutambyi Mukuru bijyanye n’umugenzo mutagatifu w’Imana, yabwiye abantu mu mirwa yabo n’imidugudu mu gihugu.

Bitangirira ku gice cya 5.

Igice cya 5

Kuronka agakiza, abantu bagomba kwihana kandi bakubahiriza amategeko, bakongera kuvuka, bagasukurira imyenda yabo mu maraso ya Kristo, bakicisha bugufi kandi bakiyambura ubwibone n’ishyari, kandi bagakora imirimo y’ubukiranutsi—Umwungeri Mwiza ahamagarira abantu be—Abakora imirimo mibi ni abana ba sekibi—Aluma ahamya iby’ukuri kw’inyigisho ye kandi ategeka abantu kwihana—Amazina y’abakiranutsi azandikwa mu gitabo cy’ubugingo. Ahagana 83 M.K.

1 Ubwo habayeho ko Aluma yatangiye gushyikiriza ijambo ry’Imana abantu, atangiriye mu gihugu cya Zarahemula, kandi ahera aho no mu gihugu cyose.

2 Kandi aya ni amagambo yabwiye abantu mu itorero ryari ryarashinzwe mu murwa wa Zarahemula, ajyanye n’inyandiko ye bwite, avuga ati:

3 Njyewe, Aluma, nari naratorewe na data Aluma, kuba umutambyi mukuru w’itorero ry’Imana, kubera ko yari afite ububasha n’ubushobozi byavuye ku Mana byo gukora ibi bintu, dore, ndababwira ko yatangiye gushinga itorero mu gihugu cyari ku mbibi za Nefi; koko, mu gihugu cyitwaga igihugu cya Morumoni; koko, kandi yabatije abavandimwe be mu mazi ya Morumoni.

4 Kandi dore, ndababwira, bagobotowe mu maboko y’abantu b’umwami Nowa, kubw’impuhwe n’ububasha bw’Imana.

5 Kandi dore, nyuma y’ibyo, bashyizwe mu buretwa kubw’amaboko y’Abalamani mu gasi; koko, ndababwira, bahoze mu bucakara, kandi byongeye Nyagasani yabagobotoye mu bucakara kubw’ububasha bw’ijambo rye; nuko tuzanwa muri iki gihugu, none hano twatangiye gushinga itorero ry’Imana muri icyi gihugu nacyo.

6 Kandi ubu dore, ndababwira, bavandimwe banjye, mwebwe mubarizwa muri iri torero, mbese mwaba mwarahamanye bihagije urwibutso rw’ubucakara bw’abasogokuruza banyu? Koko, kandi mbese mwaba mwarahamanye bihagije urwibutso rw’impuhwe ze n’ukwihangana kuri bo? Kandi byongeye, mbese mwaba mwarahamanye bihagije urwibutso ko yagobotoye roho zabo ikuzimu?

7 Dore, yahinduye imitima yabo; koko, yayikanguye mu bitotsi byimbitse, nuko bakangukira Imana. Dore, bari rwagati mu mwijima; nyamara, roho zabo zamurikiwe n’urumuri rw’ijambo ridashira; koko, baragoswe n’ingoyi z’urupfu, n’iminyururu y’ikuzimu, kandi ukurimbuka kudashira kwari kubategereje.

8 None ubu ndababaza, bavandimwe banjye, mbese bararimbuwe? Dore, ndababwira, Oya, ntibarimbuwe.

9 Kandi nongere mbabaze, mbese ingoyi z’urupfu zaraciwe, maze iminyururu y’ikuzimu yari ibagose, irabohorwa? Ndababwira, Yego, yarabohowe, kandi roho zabo zarisanzuye, maze baririmba urukundo rucungura. Kandi ndababwira ko bakijijwe.

10 None ubu ndababaza nti ni ayahe mabwiriza bashingiyeho ngo bakizwe? Koko, ni izihe mpamvu zatumye bagira ibyiringiro by’agakiza? Ni iyihe mpamvu y’ukubohorwa kwabo ingoyi z’urupfu, koko, ndetse iminyururu y’ikuzimu?

11 Dore, nshobora kubabwira—None se data Aluma ntiyemeye amagambo yabwiwe n’akanwa ka Abinadi? None se ntiyari umuhanuzi mutagatifu? Ntiyavuze se amagambo y’Imana, kandi data Aluma akayemera?

12 Kandi bijyanye n’ukwemera kwe habayeho impinduka ikomeye yabaye mu mutima we. Dore ndababwira ko ibi byose ari iby’ukuri.

13 Kandi dore, yabwirije ijambo abasogokuruza banyu, ndetse impinduka ikomeye yabaye mu mitima yabo, maze bariyoroshya kandi bashyira ukwizera kwabo mu Mana nyakuri kandi iriho. Kandi dore, babaye indahemuka kugeza ku ndunduro; kubera iyo mpamvu barakijijwe.

14 None ubu dore, ndababaza, bavandimwe banjye b’itorero, mbese mwabyawe n’Imana kubwa roho? Mbese mwahawe ishusho ye mu maso hanyu? Mbese mwagize iyi mpinduka ikomeye mu mitima yanyu?

15 Mbese mukoresha ukwizera mu gucungurwa n’uwabaremye? Mbese mutegereje n’ijisho ry’ukwizera, no kubona uyu mubiri upfa uzambikwa ukudapfa, kandi uyu mubiri ubora uzambikwa ukutabora, kugira ngo uzahagarare imbere y’Imana kugira ngo ucirwe urubanza hakurikijwe ibikorwa byakorewe mu mubiri upfa?

16 Ndababwira, mushobora se kwitekereza ko mwumva ijwi rya Nyagasani, ababwira, kuri uwo munsi ati: Nimunsange mwebwe murahirwa, kuko dore, imirimo yanyu yabaye imirimo y’ubukiranutsi ku isi?

17 Cyangwa se mwitekerezaho ko mushobora kubeshya Nyagasani kuri uwo munsi, maze mukavuga muti: Nyagasani, imirimo yacu yabaye imirimo ikiranutse ku isi—kandi ko azabakiza?

18 Cyangwa bitabaye ibyo, mushobora se kwitekereza mwazanywe imbere y’urukiko rw’Imana hamwe na roho zanyu zuzuye inkomanga n’ukwicuza, mufite urwibutso rw’inkomanga yanyu yose, koko, urwibutso nyarwo rw’ubugome bwanyu bwose, koko, urwibutso ko mwashyize agasuzuguro ku mategeko y’Imana?

19 Ndababwira, mushobora se kubura amaso mukareba Imana kuri uwo munsi n’umutima ukeye n’ibiganza bisukuye? Ndababwira, mushobora se kubura amaso, mwumva ishusho y’Imana iharagaswe mu maso hanyu?

20 Ndababwira, mushobora se gutekereza iby’ugukizwa kandi mwaritangiye guhinduka abayoboke ba sekibi?

21 Ndababwira, muzamenya kuri uwo munsi ko mudashobora gukizwa; kuko ntihashoboka ko umuntu akizwa keretse imyambaro ye yarameshwe ikererana; koko, imyambaro ye igomba gukeshwa kugeza isukuweho ikizinga cyose, binyuze mu maraso y’uwavuzwe n’abasogokuruza bacu, uzaza gucungura abantu be mu byaha byabo.

22 None ubu ndababaza, bavandimwe banjye, aziyumva ate uwo ari we wese muri mwe, nazahagarara imbere y’intebe y’urubanza y’Imana, yambaye imyambaro iriho ibizinga by’amaraso n’ubwoko bwose bw’umwanda? Dore, mbese ibi bintu bizabashinja iki?

23 Dore ntibizabashinja se ko muri abicanyi, koko, ndetse ko mufite inkomanga y’ubwoko bwose bw’ubugome?

24 Dore, bavandimwe banjye, mutekereza ko uwo ashobora kugira umwanya wo kwicara mu bwami bw’Imana, hamwe na Aburahamu, hamwe na Isaka, kandi hamwe na Yakobo, ndetse n’abahanuzi batagatifu bose, bafite imyambaro yasukuwe maze ikaba nta kizinga, ikeye kandi yererana?

25 Ndababwira, Oya; keretse mugize Umuremyi wacu umunyakinyoma uhereye mu ntangiriro, cyangwa mugatekereza ko ari umunyakinyoma uhereye mu ntangiriro, ntimushobora gutekereza ko nk’uwo yashobora kugira umwanya mu bwami bw’ijuru; ahubwo bazajugunywa hanze kuko ari abana b’ubwami bwa sekibi.

26 None ubu dore, ndababwira, bavandimwe banjye, niba mwaragize impinduka y’umutima, kandi niba mwarashatse kuririmba indirimbo y’urukundo rucungura, ndashaka kubaza, mushobora kwiyumva mutyo ubu?

27 Mbese mwagenze, mwitondera kuba inyangamugayo imbere y’Imana? Mushobora se kuvuga, niba muhamagariwe gupfa iki gihe, muri mwebwe ubwanyu, ko mwiyoroheje bihagije? Ko imyambaro yanyu yasukuwe kandi ikezwa mu maraso ya Kristo, uzaza gucungura abantu be mu byaha byabo?

28 Dore, ese mwiyambuye ubwibone? Ndababwira, niba mutarabwiyambuye ntimuritegura guhura n’Imana. Dore mugomba kwitegura bwangu; kuko ubwami bw’ijuru buri hafi bidatinze, kandi nk’uwo ntafite ubugingo buhoraho.

29 Dore, ndavuga, ese haba hari umwe muri mwe utariyambuye ishyari? Ndababwira ko nk’uwo atiteguye; kandi nagira ngo yitegure bwangu, kuko igihe kiri hafi, kandi atazi ubwo igihe kizagerera; kuko nk’uwo ntazaboneka ari inyangamugayo.

30 Kandi byongeye ndababwira, haba se hari umwe muri mwe uhinyura umuvandimwe we, cyangwa akamurundaho itotezwa?

31 Hagowe nk’uwo, kuko atiteguye, kandi igihe kiri hafi kuburyo agomba kwihana cyangwa ntazakizwe!

32 Koko, ndetse hagowe mwebwe mwese bakozi b’ikibi; nimwihane, nimwihane, kuko Nyagasani Imana yabivuze!

33 Dore, yoherereje ubutumire abantu bose, kuko amaboko y’impuhwe abaramburiwe, kandi aravuga ati: Nimwihane, maze nzabakire.

34 Koko, aravuga ati: Nimunsange maze mufate ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo; koko, muzarya kandi munywe ku mugati no ku mazi y’ubugingo nta kiguzi;

35 Koko, nimunsange kandi munzanire imirimo y’ubukiranutsi, kandi ntimuzacibwa kandi ngo mujugunywe mu muriro—

36 Kuko dore, igihe kiri hafi aho uwo ari we wese ufite urubuto rutari rwiza, cyangwa uwo ari we wese udakora imirimo y’ubukiranutsi, uwo afite impamvu zo kuboroga no kurira.

37 O mwebwe bakozi b’ikibi; mwebwe mwihimbaza mu bintu bitagira umumaro by’isi, mwebwe mwibwira ko mwamenye inzira z’ubukiranutsi nyamara mwaratannye, nk’intama zidafite umwungeri, nubwo umwungeri yabahamagaye kandi akibahamagara, ariko ntimwumve ijwi rye!

38 Dore, ndababwira, ko umwungeri mwiza abahamagara; koko, kandi mu izina rye bwite arabahamagara, ariryo zina rya Kristo; kandi nimutazumva ijwi ry’umwungeri mwiza, mu izina muzahamagarwamo, dore, ntimuri intama z’umwungeri mwiza.

39 None se ubu niba mutari intama z’umwungeri mwiza, muri abo mu kihe kiraro? Dore, ndababwira, ko sekibi ari umwungeri wanyu, kandi muri abo mu kiraro cye; none ubu, ni nde ushobora kubihakana? Dore, ndababwira, uwo ari we wese uhakana ibi ni umunyakinyoma n’umwana wa sekibi.

40 Kuko ndababwira ko icyo aricyo cyose cyiza gituruka ku Mana, kandi icyo aricyo cyose kibi gituruka kuri sekibi.

41 Kubera iyo mpamvu, iyo umuntu akoze imirimo myiza yumva ijwi ry’umwungeri mwiza, kandi akamukurikira; ariko uwo arwe wese ukora imirimo mibi, uwo ahinduka umwana wa sekibi, kuko yumva ijwi ryayo, kandi akayikurikira.

42 Kandi uwo ari we wese ukora ibi agomba guhabwa ibihembo bye nawe; niyo mpamvu, kubw’ibihembo bye ahabwa urupfu, ku byerekeranye n’ibintu bijyanye n’ubukiranutsi, kuko aba yarapfuye ku bijyanye n’imirimo myiza yose.

43 None ubu, bavandimwe banjye, nagira ngo munyumve, kuko ndavugishwa n’imbaraga za roho yanjye; kuko dore, nababwiye byeruye ko mudashobora kuyoba, cyangwa navuze bijyanye n’amategeko y’Imana.

44 Kuko nahamagariwe kuvuga muri ubu buryo, bijyanye numugenzo mutagatifu w’Imana, uri muri Kristo Yesu; koko, nategetswe guhagararira no guhamiriza abantu be ibintu byavuzwe n’abasogokuruza bacu byerekeranye n’ibintu bizabaho.

45 Kandi si ibi gusa. Ntimutekereza se ko nzi iby’ibi bintu ubwanjye? Dore, ndabahamiriza ko nzi ko ibi bintu navuzeho ari iby’ukuri. None se mwatekereza mute ko nzi iby’ukuri kwabyo?

46 Dore, ndababwira nabimenyeshejwe na Roho Mutagatifu w’Imana. Dore, niyirije ubusa kandi nsenga iminsi myinshi kugira ngo nshobore kumenya ibi bintu ubwanjye. None ubu nzi rwose ku bwanjye ko ari iby’ukuri; kuko Nyagasani Imana yabingaragarije kubwa Roho Mutagatifu we; kandi iyi ni roho y’ihishurirwa iri muri njye.

47 Kandi birenzeho, ndababwira ko ari uko nabihishuriwe, ko amagambo yavuzwe n’abasogokuruza bacu ari ayo ukuri, ndetse ku buryo bijyanye na roho y’ubuhanuzi iri muri njye, bikaba na none kubw’ukwigaragaza kwa Roho w’Imana.

48 Ndababwira, ko nzi ubwanjye ko icyo aricyo cyose nzababwira, cyerekeye ibizabaho, ari icy’ukuri; kandi ndababwira, ko nzi ko Yesu Kristo azaza, koko, Umwana, Ikinege cya Se, wuzuye inema, n’impuhwe, n’ukuri. Kandi dore, niwe uje kuvanaho ibyaha by’isi, koko, ibyaha bya buri muntu wemeye ashikamye izina rye.

49 Nuko ubu ndababwira ko uyu ari umugenzo nahamagariwe, koko, wo kubwiriza abavandimwe banjye bakundwa, koko, na buri wese utuye muri iki gihugu; koko, kubwiriza bose, haba abakuru n’abato, haba abacakara n’abisanzuye; koko, ndababwira abashaje ndetse n’ibikwerere, n’urubyiruko ruzamuka; koko, kubatakambira ko bagomba kwihana maze bakongera kuvuka.

50 Koko, Ni uku Roho avuga ati: Nimwihane, mwebwe mwese mpera z’isi, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi bidatinze; koko, Umwana w’Imana araje mu ikuzo rye, mu mbaraga ze, ubuhangange, ububasha, n’ubutware. Koko, bavandimwe banjye bakundwa, ndababwira, ko Roho avuga ati: Dore ikuzo ry’Umwami w’isi yose; ndetse Umwami w’ijuru azarasira rwagati mu bana bose b’abantu.

51 Ndetse Roho arambwira, koko, andangururira n’ijwi rikomeye, avuga ati: Genda kandi ubwire aba bantu uti: Nimwihane, kuko keretse mwihannye naho ubundi nta buryo mwaragwa ubwami bw’ijuru.

52 Kandi byongeye ndababwira, Roho aravuga ati: Dore, ishoka irambitswe ku gishyitsi cy’igiti; kubera iyo mpamvu buri giti kitabyara urubuto rwiza kizatemwa kandi kijugunywe mu muriro, koko, umuriro udashobora gukongoka, ndetse umuriro utazima. Dore, kandi mwibuke, Mutagatifu Rukumbi yarabivuze.

53 None ubu bavandimwe banjye bakundwa, ndababwira, mushobora mbese guhangana n’aya magambo; koko, mushobora se gushyira ku ruhande ibi bintu, maze mugakandagirira Mutagatifu Rukumbi munsi y’ibirenge byanyu; koko, mushobora se kwihimbaza mu bwibone bw’imitima yanyu; koko, mukagumya kwambara imyenda ihenze kandi mwerekeze imitima yanyu ku bintu bitagira umumaro by’isi, ku butunzi bwanyu?

54 Koko, muzagumya se mutekereze ko murutana umwe ku wundi; koko, muzakomeza se mutoteze abavandimwe bacu, biyoroshya kandi bagakurikiza umugenzo mutagatifu w’Imana, bazanywe nawo muri iri torero, kandi bakaba baratoranyijwe kubwa Roho Mutagatifu, kandi bakora imirimo ihuye n’ukwihana—

55 Koko, none se muzakomeza mutere imigongo yanyu abakene, n’abatindi, kandi mubima ibyanyu mutunze?

56 None mu gusoza, mwebwe mwese mukomeza ubugome bwanyu, ndababwira ko aba aribo bazatemwa kandi bakajugunywa mu muriro keretse bihannye bwangu.

57 None ubu ndababwira, mwebwe mwese mwifuza gukurikira ijwi ry’umwungeri mwiza, nimuve mu bagome, maze mwitandukanye, kandi ntimukore ku bintu byabo bihumanye; kandi dore, amazina yabo azasibwa, kugira ngo amazina y’abagome atazabarwa mu mazina y’abakiranutsi, kugira ngo ijambo ry’Imana rishobore kuzuzwa, rivuga riti: Amazina y’abagome ntazavangwa n’amazina y’abantu banjye;

58 Kuko amazina y’abakiranutsi azandikwa mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzabaha umurage iburyo bwanjye. Kandi ubu, bavandimwe banjye, ni iki muvuga kirwanya ibi? Ndababwira, niba mubirwanya, ntacyo bitwaye, kuko ijambo ry’Imana rigomba kuzuzwa.

59 Yaba ari mwungeri ki uri muri mwe ufite intama nyinshi atarinda, kugira ngo amasega atinjira maze ngo aconcomere ishyo rye? Kandi dore, mbese iyo isega yinjiye mu ishyo rye ntayirukana? Koko, kandi nyuma, iyo abishoboye, arayica.

60 None ubu ndababwira ko umwungeri mwiza abahamagara; kandi nimuzumva ijwi rye azabazana mu kiraro cye, maze mube intama ze; kandi abategeke ko mutagira isega mwemerera kwinjira muri mwe, kugira ngo mutarimburwa.

61 None ubu njyewe, Aluma, mbategetse mu rurimi rw’uwantegetse, ko muharanira gukora amagambo nababwiye.

62 Ndavuga mu buryo bw’itegeko kuri mwebwe mubarirwa mu itorero; no ku batabarirwa mu itorero ndavuga mu buryo bw’ubutumire, mvuga nti: Nimuze kandi mubatizwe kugira ngo mwihane, kugira ngo namwe mushobore kuba abasangizwa ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo.