Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 42


Igice cya 42

Ugupfa ni igihe cy’igeragezwa cyo gutuma umuntu yihana no gukorera Imana—Ukugwa kwazaniye inyokomuntu yose urupfu rw’umubiri n’urwa roho—Ugucungurwa kuzanwa n’ukwihana—Imana Ubwayo yahongereye ibyaha by’isi—Impuhwe ni iz’abihana—Ibindi byose bigengwa n’ubutabera bw’Imana—Impuhwe ziboneka kubera Impongano—Abicuza nyakuri nibo bonyine bakizwa. Ahagana 74 M.K.

1 None ubu, mwana wanjye, ndabona ko hari ikirenzeho kiguteye impungenge mu bwenge bwawe, udashobora gusobanukirwa—cyerekeye ubutabera bw’Imana mu gihano cy’umunyabyaha; kuko ugerageza gutekereza ko bidakwiye ko umunyabyaha yashyirwa mu miterere y’agahinda gakabije.

2 Ubu dore, mwana wanjye, ndagusobanurira iki kintu. Kuko dore, nyuma y’uko Nyagasani Imana yavanaga ababyeyi bacu ba mbere mu busitani bwa Edeni, kugira ngo bahinge ubutaka, aho bari bajyanywe—koko, yirukanye muntu, kandi ishyira mu ruhembe rw’iburasirazuba bwa Edeni umukerubi, n’inkota yaka yaka yahindukiriraga buri ruhande, kugira ngo irinde igiti cy’ubugingo—

3 Ubu, turabona ko umugabo yari yarahindutse nk’Imana, azi icyiza n’ikibi; kandi kugira ngo hato atarambura ukuboko kwe, nuko agafata nawe ku giti cy’ubugingo, maze akakiryaho nuko akabaho ubuziraherezo, Nyagasani Imana yahashyize umukerubi n’inkota yaka, kugira ngo atarya ku rubuto—

4 Kandi bityo tubona, ko hariho igihe cyahawe umuntu kugira ngo yihane, koko, igihe cy’igeragezwa, igihe cyo kwihana no gukorera Imana.

5 Kuko dore, iyo Adamu yari kuba yararambuye ukuboko kwe ako kanya, maze akarya ku giti cy’ubugingo, aba yarabayeho ubuziraherezo, bijyanye n’ijambo ry’Imana, kubera ko nta mwanya aba yarabonye wo kwihana; koko, ndetse ijambo ry’Imana ryari kuba impfabusa, kandi umugambi ukomeye w’agakiza wari kuba waraburijwemo.

6 Ariko dore, byari byarateguwe ko umuntu azapfa—kubera iyo mpamvu, nk’uko bari baraciwe ku giti cy’ubugingo bagombaga gucibwa ku isi—nuko umuntu akazimira ubuziraherezo, koko, bahindutse umuntu waguye.

7 None ubu, urabona kubw’ibi ko ababyeyi bacu ba mbere baciwe haba kubw’umubiri no kubwa roho mu maso ya Nyagasani; kandi bityo turabona ko bahindutse imbata zo gukurikirana ugushaka kwabo bwite.

8 Ubwo dore, ntibyari ngombwa ko umuntu yavanwa muri uru rupfu rw’umubiri, kuko byari kurimbura umugambi ukomeye w’ibyishimo.

9 Kubera iyo mpamvu, nk’uko roho itashoboraga gupfa, kandi ukugwa kwarazaniye inyokomuntu yose urupfu rwa roho kimwe n’urwo umubiri, bivuga ko, bari baraciwe mu maso ya Nyagasani, byari ngombwa ko inyokomuntu yatabarwa kuri uru rupfu rwa roho.

10 Kubera iyo mpamvu, nk’uko bari baramaze kuba ab’isi, abantu buntu, n’aba sekibi, kubwa kamere, iyi miterere y’igeragezwa yahindutse imiterere kuri bo yo kwitegura; yahindutse imiterere y’umwiteguro.

11 Kandi ubu ibuka, mwana wanjye, iyo bitaba kubw’umugambi w’ugucungurwa, (uwushyize ku ruhande) bakimara gupfa roho zabo zagize agahinda gakabije, kubera ko zaciwe mu maso ya Nyagasani.

12 Kandi ubwo, nta buryo bwariho bwo gutabara abantu muri iyo miterere yaguye, umuntu yari yarizaniye kubera ukutumvira kwe bwite;

13 Kubera iyo mpamvu, bijyanye n’ubutabera, umugambi w’ugucungura ntiwari gushoboka, keretse bibaye kubw’ukwihana kw’abantu muri iyi miterere y’igeragezwa, koko, iyi miterere y’umwiteguro; kuko uretse kubw’ibyo, impuhwe ntizari kugira akamaro zitarimbuye umurimo w’ubutabera. Ubwo umurimo w’ubutabera ntiwashoboraga kurimburwa; cyangwa se bityo, Imana yari kureka kuba Imana.

14 Kandi bityo turabona ko inyokomuntu yose yaguye, kandi yagengwaga n’ubutabera; koko, ubutabera bw’Imana, yabarekuye ubuziraherezo kugira ngo bacibwe mu maso yayo.

15 Kandi ubwo, umugambi w’impuhwe ntiwari kugerwaho keretse impongano itanzwe; kubera iyo mpamvu Imana ubwayo yahongereye ibyaha by’isi, kugira ngo igere ku mugambi w’impuhwe, kugira ngo buzuze ibisabwa n’ubutabera, kugira ngo Imana ishobore kuba intungane, Imana y’intabera, ndetse n’Imana y’impuhwe.

16 Ubwo, ukwihana ntikwari kugera ku bantu uretse iyo habaho igihano, nacyo cyari guhoraho nk’uko ubuzima bwa roho bwari kuba bungana, ikibusanyo cyagenwe ku mugambi w’ibyishimo, wari nawo uhoraho nk’ubuzima bwa roho.

17 Ubwo, none se umuntu yashobora gute kwihana uretse kuba yarakoze icyaha? Mbese yari gukora icyaha gute niba nta tegeko ryariho? Hashobokaga bite ko habaho itegeko, hatariho igihano?

18 Ubwo, hariho igihano cyagenwe, n’itegeko ry’intabera ryashyizweho, ryateye ukwicuza kw’umutimanama ku muntu.

19 Ubwo, niba nta tegeko ryari ryaratanzwe—niba umuntu yishe agomba gupfa—mbese yari kugira ubwoba bwo gupfa niba yishe?

20 Ndetse, iyo hadashyirwaho itegeko rirwanya icyaha abantu ntibari kugirira ubwoba icyaha.

21 Kandi iyo bibaho ko nta tegeko ryatanzwe, iyo abantu bakora ibyaha ubutabera bwari gukora iki, cyangwa se impuhwe, kubera ko ntacyo bari kuba babaza ikiremwa?

22 Ariko hashyizweho itegeko, kandi igihano cyaragenwe, n’ukwihana kuremerwa; uko ukwihana; gusaba impuhwe; naho ubundi, ubutabera bwasaba ikiremwa kandi bugashyira mu bikorwa itegeko, nuko itegeko rigashyiraho igihano; bitabaye bityo, imirimo y’ubutabera yarimbuka, kandi Imana yareka kuba Imana.

23 Ariko Imana ntiyareka kuba Imana, kandi impuhwe zishaka uwicuza, nuko impuhwe zigatangwa kubera impongano; kandi impongano igatuma habaho umuzuko w’abapfuye; kandi umuzuko w’abapfuye ukagarura abantu mu maso y’Imana; maze bityo bakagarurwa mu maso yayo, kugira ngo bacirwe urubanza rujyanye n’imirimo yabo, hakurikijwe itegeko n’ubutabera.

24 Kuko dore, ubutabera bukoresha ibisabwa byabwo byose, ndetse n’impuhwe zigashakisha ibyazo bwite byose; kandi bityo, nta na n’umwe ukizwa uretse uwicuza by’ukuri.

25 Iki, uratekereza se ko impuhwe zishobora guca intege ubutabera? Ndakubwira, Oya; nta na gatoya. Bibaye bityo, Imana yareka kuba Imana.

26 Kandi bityo Imana igatuma hakorwa imigambi yayo ikomeye kandi ihoraho, yari yarateguwe uhereye ku iremwa ry’isi. Nuko bityo hakahaho agakiza n’incungu y’abantu, ndetse n’irimburwa ryabo n’agahinda gakabije.

27 Kubera iyo mpamvu, O mwana wanjye, uwo ari we wese uzaza ashobora kuza kandi agafata ku mazi y’ubuzima nta nkomyi; kandi uwo ari we wese utazaza, uwo nyine ntahatirwa kuza; ariko ku munsi wa nyuma bizamugarurwaho bijyanye n’ibikorwa bye.

28 Niba yarifuje gukora ikibi, kandi akaba atarihannye mu minsi ye, dore, ikibi kizamugirirwaho, bijyanye n’ukugarurwa kw’Imana.

29 None ubu, mwana wanjye, ndifuza ko utareka ngo ibi bintu bigutere impungenge ukundi, ahubwo ureke gusa ibyaha byawe bigutere impungenge, ku buryo izo mpungenge zikumanura ngo wihane.

30 O mwana wanjye, ndifuza ko utazahakana ubutabera bw’Imana ukundi. Wigerageza kwiregura na gatoya kubera ibyaha byawe, uhakana ubutabera bw’Imana; ahubwo reka ubutabera bw’Imana, n’impuhwe zayo, n’ukwiyumanganya kwayo bigire umwanya mu mutima wawe; kandi ubyihorere bikumanure mu mukungugu mu bwiyoroshye.

31 Kandi ubu, O mwana wanjye, wahamagariwe n’Imana kubwiriza ijambo aba bantu. Kandi ubu, mwana wanjye, nyura inzira yawe, utangarishe ijambo ukuri n’ugushira amanga, kugira ngo ushobore kuzana roho ngo zihane, kugira ngo umugambi ukomeye w’impuhwe ushobore kubigarurira. Kandi ndifuza ngo Imana iguhe ndetse ibijyanye n’amagambo yanjye. Amena.