Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 31


Igice cya 31

Aluma ayobora abatumwe kugarura Abazoramu bayobye—Abazoramu bahakana Kristo, bemera igitekerezo gifutamye cy’itora, kandi bakaramya n’amasengesho yategetswe—Abavugabutumwa buzura Roho Mutagatifu—Imibabaro yabo imirwa n’umunezero wa Kristo. Ahagana 74 M.K.

1 Ubwo habayeho ko nyuma y’iherezo rya Korihori, Aluma kubera ko yari yarabonye amakuru ko Abazoramu barimo kugoreka inzira za Nyagasani, kandi ko Zoramu, wari umuyobozi wabo, yatumaga imitima y’abantu yunamira ibigirwamana bitavuga, umutima we wongeye gutangira kurwazwa n’ubukozi bw’ibibi bw’abantu.

2 Kuko byari impamvu y’ishavu rikomeye kuri Aluma ryo kumenya iby’ubukozi bw’ibibi mu bantu be; kubera iyo mpamvu umutima we wari ukabije gushavura kubera ukwitandukanya kw’Abazoramu n’Abanefi.

3 Ubwo Abazoramu bari barikusanyirije hamwe mu gihugu bise Antiyonumu, cyari iburasirazuba bw’igihugu cya Zarahemula, cyenda guhana urubibi n’inkombe, yari mu majyepfo y’igihugu cya Yerushoni, nacyo kigabana n’agasi mu majyepfo, agasi kari kuzuyemo Abalamani.

4 Ubwo Abanefi batinyaga bikomeye ko Abazoramu bashobora kugirana umubano n’Abalamani, kandi ko byaba impamvu y’ugutakaza gukomeye ku ruhande rw’Abanefi.

5 Kandi ubwo, kuko ukubwiriza ijambo kwari kwaragize inkubiri yo kuyobora abantu ku mikorere y’ibikiranutse—koko, byari bifite inkurikizi zikomeye ku bitekerezo by’abantu kurusha inkota, cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, cyari cyarababayeho—kubera iyo mpamvu Aluma yatekereje ko ari ngombwa ko bagerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana.

6 Kubera iyo mpamvu yafashe Amoni, na Aroni, na Omuneri; naho Himuni amusiga mu itorero muri Zarahemula; ariko aba batatu yarabafashe, ndetse n’Amuleki na Zeziromu, bari i Meleki; ndetse yafashe babiri mu bahungu be.

7 Ubwo umukuru mu bahungu be ntiyajyanye nawe, kandi yitwaga Helamani; ariko amazina y’abo yajyanye nabo yari Shibuloni na Koriyantoni; kandi aya niyo mazina y’abajyanye nawe mu Bazoramu, kubabwiriza ijambo.

8 Ubwo Abazoramu bari bariyomoye ku Banefi; kubera iyo mpamvu bari barababwirije ijambo ry’Imana.

9 Ariko bari baraguye mu makosa akomeye, kuko ntibazirikanye kwuhabiriza amategeko y’Imana, n’amateka yayo, bijyanye n’itegeko rya Mose.

10 Nta n’ubwo bazirikanaga imikorerere y’itorero, yo gukomeza gusenga no kwinginga Imana buri munsi kugira ngo bashobore kutinjira mu gishuko.

11 Koko, muri make, bagoretse inzira za Nyagasani inshuro nyinshi; kubera iyo mpamvu, ibi byatumye Aluma n’abavandimwe be bajya mu gihugu kubabwiriza ijambo.

12 Noneho, ubwo bazaga mu gihugu, dore, batangaye babonye ko Abazoramu bari barubatse amasinagogi, kandi ko bikoranyirizaga hamwe ku munsi umwe w’icyumweru, uwo munsi bari barawise umunsi wa Nyagasani; kandi basengaga mu buryo Aluma n’abavandimwe be batari barigeze na rimwe babona;

13 Kuko bari bafite ahantu hubatswe rwagati mu isinagogi yabo, ahantu ho guhagarara, hari hejuru hasumba umutwe; kandi ku ruhemberwaho hajyagaho umuntu umwe.

14 Kubera iyo mpamvu, uwo ari we wese wifuzaga kuramya yagombaga kugenda maze agahagarara ku ruhembe rwaho, nuko akarambura amaboko ye ayerekeje ku ijuru, maze akarangurura ijwi, avuga ati:

15 Mana Ntagatifu, Mana Ntagatifu; twemera ko uri Imana, kandi twemera ko uri mutagatifu, kandi ko wari roho, kandi ko uri roho, kandi ko uzahora uri roho ubuziraherezo.

16 Mana Ntagatifu, twemera ko wadutandukanyije n’abavandimwe bacu; kandi ntitwemera gakondo z’abavandimwe bacu, zahererekanyijwe kuri bo kubw’ubucucu bw’abasogokuruza babo; ariko twemera ko wadutoreye kuba abana bawe batagatifu; ndetse warabitumenyesheje ko nta Kristo uzabaho.

17 Ariko uri umwe ejo hashize, uyu munsi, n’ubuziraherezo; kandi waradutoye kugira ngo tuzakizwe, mu gihe abadukikije bose batorewe kujugunywa kubw’umujinya wawe hasi ikuzimu; kubw’ubwo butagatifu, O Mana, turagushimira; ndetse turagushimira ko wadutoye, kugira ngo tutayobywa na gakondo z’ubupfapfa z’abavandimwe bacu, zibahambira ku ukwemera Kristo, zikajyana imitima yabo kuzerera kure yawe, Mana yacu.

18 Kandi byongeye turagushimira, O Mana, ko turi abantu batoranyijwe kandi batagatifu. Amena.

19 Ubwo habayeho ko nyuma y’uko Aluma n’abavandimwe be n’abahungu be bari bamaze kwumva aya masengesho, batangaye birenze urugero rwose.

20 Kuko dore, buri muntu yaragiye maze atura aya masengesho amwe.

21 Ubwo aho hantu hari hariswe na bo Ramewumputomu, bikaba, bisemuwe, ari ahahagararwa hatagatifu.

22 Ubwo, bari aho hahagararwa, buri muntu yatuye Imana, isengesho risa n’iry’undi, bashimira Imana yabo ko batoranyijwe na yo, kandi ko itabayoberesheje gakondo y’abavandimwe babo, kandi ko imitima yabo itashutswe ngo yemere ibintu bizaza, batari baziho ikintu na kimwe.

23 Ubwo, nyuma y’uko abantu bose babaga batuye amashimwe muri ubu buryo, basubiraga mu ngo zabo, ntibongere kuvuga na rimwe iby’Imana yabo kugeza ubwo bazongera guhurira hamwe ahahagararwa hatagatifu, kugira ngo bature amashimwe mu buryo bwabo.

24 Ubwo igihe Aluma yabonaga ibi umutima we warababaye; kuko yabonye ko bari abantu b’abagome kandi bayobye; koko, yabonye ko imitima yabo yerekejwe kuri zahabu, no kuri feza, no ku buryo bwose bw’ibintu byiza.

25 Koko, ndetse yabonye ko imitima yabo yazamuwe mu bwirasi bukomeye, mu bwibone bwabo.

26 Nuko arangururira ijwi rye ku ijuru, maze atakamba, avuga ati: O, uzageza ryari, O Nyagasani, wemera ko abagaragu bawe batura hano hasi mu mubiri, kugira ngo barebe ubugome bukomeye nk’ubu mu bana b’abantu?

27 Dore, O Mana, baragutakambira, kandi nyamara imitima yabo yamizwe n’ubwibone bwabo. Dore, Mana, baragutakambira n’iminwa yabo, mu gihe bishongora, ndetse bikomeye cyane, mu bintu by’amanjwe by’isi.

28 Dore, Mana yanjye, imyambaro yabo irahenze, n’impeta zayo, n’imikufi yo ku maboko, n’imitako yabo ya zahabu, n’ibintu byose by’agaciro gakomeye bitakisha; kandi dore, imitima yabo yabyerekejweho, kandi nyamara bakagutakambira maze bakavuga bati—Turagushimira, O Mana, kuko turi abantu batoranyijwe nawe, mu gihe abandi bazarimbuka.

29 Koko, kandi baravuga ko wabibamenyesheje ko nta Kristo uzabaho.

30 O, Nyagasani Mana, uzageza ryari wemera ko ubugome nk’ubu n’ubuhemu biba muri aba bantu? O Nyagasani, uzampe imbaraga, kugira ngo nshobore kwihanganira ubumuga bwanjye. Kuko naramugaye, kandi ubugome nk’ubu muri aba bantu bubabaza roho yanjye.

31 O Nyagasani, umutima wanjye urashavuye bikabije; uzahumurize roho yanjye muri Kristo. O Nyagasani, uzampe kugira imbaraga, kugira ngo nshobore kwihanganira ibi byago bizangeraho, kubera ubukozi bw’ibibi by’aba bantu.

32 O Nyagasani, uzahumurize roho yanjye, kandi umpe intsinzi, ndetse na bagenzi banjye b’abakozi bari kumwe na njye—koko, Amoni, na Aroni, na Omuneri, ndetse na Amuleki na Zeziromu, ndetse n’abahungu banjye babiri—koko, ndetse n’aba bose uzabahumurize, O Nyagasani. Koko, uzahumurize roho zabo muri Kristo.

33 Uzabahe kugira imbaraga, kugira ngo bashobore kwihanganira imibabaro yabo izabageraho kubera ubukozi bw’ibibi bw’aba bantu.

34 O Nyagasani, uzaduhe ko guhirwa mu kongera kubakuzanira muri Kristo.

35 Dore, O Nyagasani, roho zabo ni iz’agaciro kanini, kandi abenshi muri bo ni abavandimwe bacu; kubera iyo mpamvu, duhe, O Nyagasani, ububasha n’ubwenge kugira ngo dushobore kongera kubakuzanira, aba bavandimwe bacu.

36 kandi habayeho ko igihe Aluma yari amaze kuvuga aya magambo, yashyize ibiganza ku bari kumwe na we bose. Kandi dore, ubwo yabakubitagaho ikiganza, bazuye Roho Mutagatifu.

37 Kandi nyuma y’ibyo baritandukanyije buri wese n’undi, nta gutekereza kubwabo ku cyo bazarya, cyangwa icyo bazanywa, cyangwa icyo bazambara.

38 Kandi Nyagasani yabahaye ko batazasonza, kandi ko batazagira inyota; koko, ndetse yabahaye imbaraga, kugira ngo batazagira ubwoko ubwo aribwo bwose bw’imibabaro, uretse kumirwa n’umunezero wa Kristo. Ubwo ibi byari bijyanye n’isengesho rya Aluma; kandi ibi kubera ko yasenze mu kwizera.