Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 23


Igice cya 23

Umudendezo w’idini utangazwa—Abalamani bo mu bihugu birindwi n’imirwa bahinduka—Biyita Abanti-Nefi-Lehi maze bavanwaho umuvumo—Abamaleki n’Abamuloni banga ukuri. Ahagana 90–77 M.K.

1 Dore, ubwo habayeho ko umwami w’Abalamani yohereje itangazo mu bantu be bose, kugira ngo batazarambika ibiganza byabo kuri Amoni, cyangwa Aroni, cyangwa Omuneri, cyangwa Himuni, cyangwa uwo ari we wese mu bavandimwe babo uzajya kubwiriza ijambo ry’Imana, ahantu aho ariho hose bazaba bari, mu gace ako ariko kose k’igihugu cyabo.

2 Koko, yohereje iteka muri bo, kugira ngo batazabakozaho ibiganza ngo bababohe, cyangwa babajugunye mu nzu y’imbohe; nta n’ubwo bagombaga kubaciraho, cyangwa kubakubita, cyangwa kubajugunya hanze y’amasinagogi yabo, cyangwa kubakubita ibiboko; nta n’ubwo bagomba kubatera amabuye, ahubwo ko bakwiriye kugira uburenganzira ku mazu yabo, ndetse n’ingoro zabo, n’insengero zabo.

3 Kandi uko niko bashoboye kugenda maze babwiriza ijambo bijyanye n’ibyifuzo byabo, kuko umwami yari yarahindukiriye Nyagasani, n’urugo rwe rwose; kubera iyo mpamvu yohereje itangazo rye mu gihugu hose ku bantu be, kugira ngo ijambo ry’Imana ritagira ikiripfukirana na kimwe, ahubwo ko ryagera mu gihugu hose, kugira ngo abantu be bashobore kwemezwa ibyerekeye gakondo z’ubugome bw’abasogokuruza babo, kandi kugira ngo bashobore kwemezwa ko bose ari abavandimwe, kandi ko badakwiriye kwica, cyangwa kwambura, cyangwa kwiba, cyangwa gukora ubusambanyi, cyangwa gukora mu buryo ubwo aribwo bwose iby’ubugome.

4 Kandi ubwo habayeho ko ubwo umwami yari amaze kwohereza iri tangazo, ko Aroni n’abavandimwe be bagenda bava mu murwa bajya mu wundi, no kuva ku nzu imwe yo gusengeramo bajya ku yindi, bashinga amatorero, kandi batunganya abatambyi n’abigisha mu gihugu cyose mu Balamani, babwiriza kandi bigisha ijambo ry’Imana muri bo; nuko bityo batangiye kugira intsinzi ikomeye.

5 Kandi ibihumbi byagejejwe ku bumenyi bwa Nyagasani, koko, ibihumbi byashoboye kwemezwa gakondo z’Abanefi; kandi bigishijwe inyandiko n’ubuhanuzi bwahererekanyijwe ndetse kugeza magingo aya.

6 Kandi nk’uko ari ukuri ko Nyagasani ariho, ni nako benshi bemeye, cyangwa ni nako benshi bagejejwe ku bumenyi bw’ukuri, binyuze mu byabwirijwe na Amoni n’abavandimwe be, bijyanye na roho y’ihishurirwa n’iyo ubuhanuzi, n’ububasha bw’Imana bukora ibitangaza muri bo—koko, ndababwira, nk’uko Nyagasani ariho, nk’uko abenshi mu Balamani bemeye ibyo babwirijwe, kandi bagahindukirira Nyagasani, ntibigeze babireka.

7 Kuko bahindutse abantu b’abakiranutsi; barambika hasi intwaro z’ubwigomeke bwabo, kugira ngo batazarwanya Imana ukundi, cyangwa uwo ari we wese mu bavandimwe babo.

8 Ubu, aba ni abahindukiriye Nyagasani:

9 Abantu b’Abalamani bari mu gihugu cya Ishimayeli;

10 Ndetse n’ab’abantu b’Abalamani bari mu gihugu cya Midoni;

11 Ndetse n’ab’Abalamani bari mu murwa wa Nefi;

12 Ndetse n’ab’abantu b’Abalamani bari mu gihugu cya Shilomu, n’abari mu gihugu cya Shemuloni, no mu murwa wa Lemuweli, no mu murwa wa Shimunilomu.

13 Kandi aya ni amazina y’imirwa y’Abalamani bahindukiriye Nyagasani; kandi aba nibo barambitse intwaro z’ubwigomeke bwabo, koko, intwaro zose z’intambara; kandi bose bari Abalamani.

14 Kandi Abamaleki ntibahindutse, uretse umwe gusa; nta nubwo hari n’umwe wahindutse mu Bamuloni; ahubwo banangiye imitima yabo, ndetse imitima y’Abalamani muri icyo gice cy’igihugu aho ariho hose batuye, koko, n’imidugudu yabo yose n’imirwa yabo yose.

15 Kubera iyo mpamvu, twise imirwa yose y’Abalamani aho bihannye kandi bamenye iby’ukuri, maze bagahinduka.

16 Kandi ubwo habayeho ko umwami n’abahindutse bifuje ko bashobora guhabwa izina, kugirango bityo bashobore gutandukanywa n’abavandimwe babo; kubera iyo mpamvu umwami yagishije inama Aroni n’abenshi mu batambyi babo, ku byerekeye izina bakwiriye kwitirirwa, kugira ngo batandukanywe.

17 Kandi habayeho ko babise amazina yabo Abanti-Nefi-Lehi; nuko bitwa iri zina maze ntibongera kwita ukundi Abalamani.

18 Kandi batangiye kuba abantu b’umuhate cyane; koko, kandi bakundana n’Abanefi; kubera iyo mpamvu, bafunguye imigenderanire nabo, kandi umuvumo w’Imana ntiwongeye kubakurikirana ukundi.