Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 13


Igice cya 13

Abagabo bahamagarirwa kuba abatambyi bakuru kubera ukwizera kwabo guhebuje n’imirimo myiza—Bagomba kwigisha amategeko—Binyujijwe mu bukiranutsi barezwa kandi bakinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani—Melikizedeki yari umwe muri aba—Abamarayika batangaza inkuru nziza mu gihugu cyose—Bazatangaza ukuza nyakuri kwa Kristo. Ahagana 82 M.K.

1 Byongeye kandi, bavandimwe banjye, nagira ngo ngarure ibitekerezo byanyu muri cya gihe ubwo Nyagasani Imana yahaga aya mategeko abana be; kandi nashakaga ko mwibuka ko Nyagasani Imana yatoranyije abatambyi, hakurikijwe umugenzo we mutagatifu, bikaba byari bikurikije umugenzo w’Umwana we, kugira ngo yigishe ibi bintu abantu.

2 Kandi abo batambyi batoranyijwe hakurikijwe umugenzo w’Umwana we, ku buryo abantu bashobora kumenya uburyo bategerezamo Umwana we kubw’ubucunguzi.

3 Kandi ubu nibwo buryo batoranywagamo—bahamagarwaga kandi bagategurwa uhereye ku iremwa ry’isi bijyanye n’ubumenyi bw’Imana bw’ibitarabaho, kubera ukwizera guhebuje n’imirimo myiza; mu gihe cya mbere bagahariwa guhitamo icyiza cyangwa ikibi; kubera iyo mpamvu abahisemo icyiza, kandi bagakoresha bihebuje ukwizera gukomeye, bahamagarwaga kubw’umuhamagaro mutagatifu, koko, uwo muhamagaro mutagatifu babaga barateguriwe, kandi bijyanye, n’ubucunguzi bwateguwe kubw’ibyo.

4 Kandi bityo bahamagarirwaga uyu muhamagaro mutagatifu kubera ukwizera kwabo, mu gihe abandi bahakana Roho w’Imana kubera ukunangira kw’imitima yabo n’ubuhumyi bw’ubwenge bwabo, mu gihe, iyo bitaba kubw’ibi bari kugira amahirwe akomeye nk’ayo abavandimwe babo.

5 Cyangwa muri make, mu gihe cya mbere babaga bari ku rwego rumwe n’abavandimwe babo; bityo uyu muhamagaro mutagatifu wabaga warateguwe uhereye ku iremwa ry’isi ku batazanangira imitima yabo, uri kandi unyujijwe mu mpongano y’Umwana w’Ikinege wari warawuteguriwe—

6 Kandi bityo bahamagarirwaga uyu muhamagaro mutagatifu, no kwerezwa ubutambyi bukuru bw’umugenzo mutagatifu w’Imana, kugira ngo bigishe amategeko ye abana b’abantu, kugira ngo bazashobore nabo kwinjira mu buruhukiro bwe—

7 Ubu butambyi bukuru bwabayeho bikurikije umugenzo w’Umwana we, uwo mugenzo wabayeho uhereye ku iremwa ry’isi; cyangwa mu yandi magambo, ntugira intangiriro y’iminsi cyangwa iherezo ry’imyaka, kandi wateguwe uhereye iteka ryose kugeza ku buziraherezo bwose, bijyanye n’ubumenyi bwayo bw’itarabaho bw’ibintu byose—

8 Ubwo batoranywaga muri ubu buryo—bahamagarirwaga umuhamagaro mutagatifu, kandi bagatoreshwa umugenzo mutagatifu, nuko bakitirirwa ubutambyi bukuru bw’umugenzo mutagatifu, uwo muhamagaro, n’umugenzo, n’ubutambyi bukuru, ntibigira intangiriro cyangwa iherezo—

9 Bityo bagahinduka abatambyi bakuru ubuziraherezo, mu buryo bw’umugenzo w’Umwana, Ikinege Rukumbi cya Se, utagira intangiriro y’iminsi cyangwa iherezo ry’imyaka, wuzuye inema, ubutabera, n’ukuri. Kandi ni uko biri. Amena.

10 Ubwo, nk’uko navuze ibyerekeye umugenzo mutagatifu, cyangwa ubu butambyi bukuru, hariho benshi batoranywaga kandi bagahinduka abatambyi bakuru b’Imana; kandi byabaga ari ukubera ukwizera kwabo guhebuje n’ukwihana, n’ubukiranutsi bwabo imbere y’Imana, bagahitamo kwihana no gukoresha ubukiranutsi aho kurimbuka.

11 Kubera iyo mpamvu bahamagarwa mu buryo bw’umugenzo mutagatifu, kandi bakezwa, kandi imyenda yabo ikameswa ikererana inyujijwe mu maraso ya Ntama.

12 Ubwo bo, nyuma yo kwezwa kubwa Roho Mutagatifu, kubera ko imyenda yabo yabaga yameshwe ikererana, kubera ko babaga bakeye kandi nta kizinga imbere y’Imana, ntibashoboraga kurangamira icyaha keretse nk’inzigo; kandi hari benshi, benshi cyane bihebuje, bakeshejwe maze binjira mu buruhukiro bwa Nyagasani Imana yabo.

13 None ubu, bavandimwe banjye, ndashaka ko mwakwicisha bugufi imbere y’Imana, kandi mukera urubuto rukwiriye abihannye, kugira ngo mushobore namwe kwinjira muri ubwo buruhukiro.

14 Koko, mwicishe bugufi ndetse nk’abantu bo mu minsi ya Melikizedeki, wari nawe umutambyi mukuru muri uwo mugenzo umwe navuze, nawe witiriwe ubutambyi bukuru ubuziraherezo.

15 Kandi uyu Melikizedeki ni wa wundi Aburahamu yahaye icya cumi; koko, ndetse sogokuruza Aburahamu yahaye icya cumi gihwanye n’igice kimwe cy’icumi cy’ibyo yari atunze byose.

16 Ubwo iyi migenzo yatangwaga muri ubu buryo, kugira ngo bityo abantu bashobore gutegereza Umwana w’Imana, cyari ikimenyetso cy’umugenzo we, cyangwa wari umugenzo we, kandi ibi kugira ngo bashobore kumutegereza ngo azabababarire ibyaha byabo, kugira ngo bashobore kwinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani.

17 Ubwo uyu Melikizedeki yari umwami w’igihugu cya Salemu; kandi abantu be bari bakomeye mu bukozi bw’ibibi n’ikizira; koko, bose bari baratannye; bari buzuye ubwoko bwose bw’ubugome.

18 Ariko Melikizedeki kubera ko yakoreshaga ukwizera gukomeye, kandi yarahawe umwanya w’ubutambyi bukuru bijyanye n’umugenzo mutagatifu w’Imana, yigishije ukwihana abantu be. Kandi dore, barihannye; nuko Melikizedeki yimakaza amahoro mu gihugu mu minsi ye; kubera iyo mpamvu yitwaga igikomangoma cy’amahoro, kuko yari umwami wa Salemu; kandi yabaye ku ngoma ategekerwa na se.

19 Ubwo, habayeho benshi mbere ye, ndetse habayeho benshi nyuma y’aho, ariko nta n’umwe wamuruse; kubera iyo mpamvu, bamuvuzeho cyane by’umwihariko.

20 Ubu sinkeneye gusubiramo iki kintu; ibyo navuze birahagije. Dore, ibyanditswe bitagatifu biri imbere yanyu; nimubigoreka bizababera irimbuka ryanyu bwite.

21 Kandi ubwo habayeho ko igihe Aluma yari amaze kubabwira aya magambo, yabaramburiyeho ikiganza cye maze atakamba n’ijwi riranguruye, avuga ati: Ubu ni igihe cyo kwihana, kuko umunsi w’agakiza uregereje.

22 Koko, kandi ijwi rya Nyagasani, mu kubw’akanwa k’abamarayika, riratangariza amahanga yose; koko, rirabitangaza, kugira ngo bashobore kubona ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye; koko, kandi risakaza ubu butumwa bwiza mu bantu be bose, koko, ndetse no mu batatanyirijwe mu mahanga ku isi; kubera iyo mpamvu batugezeho.

23 Kandi twabimenyeshejwe mu mvugo yeruye, kugira ngo dushobore gusobanukirwa, kugira ngo tutayoba; kandi ibi kubera ko turi inzererezi mu gihugu cy’amahanga; kubera iyo mpamvu, bityo twaratoneshejwe, kuko dufite ubu butumwa bwiza bwadutangarijwe mu bice byose by’uruzabibu rwacu.

24 Kuko dore, abamarayika barabitangariza benshi muri icyi gihe mu gihugu cyacu; kandi ibi ni kubw’umugambi wo gutegurira imitima y’abana b’abantu kwakira ijambo rye mu gihe cy’ukuza kwe mu ikuzo rye.

25 Kandi ubu dutegereje gusa kwumva amakuru y’umunezero yadutangarijwe n’akanwa k’abamarayika, y’ukuza kwe; kuko igihe kiraje, nubwo tutazi ngo ni vuba kungana iki. Ndasaba Imana ngo niba byashoboraga kubaho nkiriho; ariko niyo byaba vuba cyangwa kera, nzabinezererwamo.

26 Kandi bizamenyeshwa abantu b’abakiranutsi n’abatagatifu, kubw’akanwa k’abamarayika, mu gihe cy’ukuza kwe, kugira ngo amagambo y’abasogokuruza bacu ashobore kuzuzwa, bijyanye n’ibyo bavuze bimwerekeyeho, byari bijyanye na roho w’ubuhanuzi wari muri bo.

27 None ubu, bavandimwe banjye, ndifuza mbikuye rwagati mu mutima wanjye, koko, n’igishyika gikomeye ndetse cy’umubabaro, ko mukwiriye kumvira amagambo yanjye, nuko mukajugunya ibyaha byanyu, kandi ntimusubike umunsi w’ukwihana kwanyu.

28 Ahubwo ko mukwiriye kwiyoroshya imbere ya Nyagasani, nuko mugatakambira izina rye ritagatifu, kandi mukaba maso kandi mugasenga ubudahwema, kugira ngo mushobore kudashukwa birenze ibyo mushobora kwihanganira, nuko bityo mukayoborwa na Roho Mutagatifu, mugahinduka abiyoroshya, abagwaneza, abitanga, abatarambirwa, buzuye urukundo kandi biyumanganya muri byose;

29 Kandi mufite ukwizera muri Nyagasani; kandi mufite ibyiringiro kugira ngo muzahabwe ubugingo buhoraho, kandi muhorane urukundo rw’Imana mu mitima yanyu, kugira ngo muzashobore kuzamurwa ku munsi wa nyuma no kwinjira mu buruhukiro bwe.

30 Kandi ndifuza ko Imana yabaha ukwihana, kugira ngo mutazimanuriraho umujinya wayo, kugira ngo mutazaboherwa hasi n’iminyururu y’ikuzimu, kugira ngo mutazababazwa n’urupfu rwa kabiri.

31 Kandi Aluma yabwiye abantu amagambo menshi arenzeho, ataranditswe muri iki gitabo.