Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 9


Inyandiko ya Zenifu—Inkuru y’abantu be, uhereye igihe baviriye mu gihugu cya Zarahemula kugeza igihe bagobotorwaga mu maboko y’Abalamani.

Biri mu bice 9 kugeza 22.

Igice cya 9

Zenifu ayobora umutwe uturutse i Zarahemula kugira ngo bigarurire igihugu cya Lehi-Nefi—Umwami w’Abalamani abemerera kuragwa igihugu—Habaho intambara hagati y’Abalamani n’abantu ba Zenifu. Ahagana 200–187 M.K.

1 Njyewe, Zenifu, maze kwigishwa mu rurimi rwose rw’Abanefi, kandi maze kugira ubumenyi bw’igihugu cya Nefi, cyangwa cy’igihugu cy’umurage wa mbere w’abasogokuruza bacu, kandi maze kwoherezwa nk’intasi mu Balamani kugira ngo nshobore gutata ingabo zabo, kugira ngo ingabo zacu zishobore kubagwaho maze zibarimbure—ariko ubwo nabonaga ibyiza byari muri bo nifuje ko batarimburwa.

2 Kubera iyo mpamvu, nagiriye amakimbirane n’abavandimwe banjye mu gasi, kuko nashakaga ko umutegetsi wacu yakorana amasezerano na bo; ariko kubera ko yari umunyamwaga n’umuntu ufite inyota y’amaraso yategetse ko nicwa; ariko narengewe n’imivu y’amaraso menshi; kuko umugabo yarwanaga n’umugabo, n’umuvandimwe akarwana n’umuvandimwe, kugeza ubwo umubare munini w’ingabo zacu warimburiwe mu gasi; nuko turagaruka, abacu bari barokotse, mu gihugu cya Zarahemula, kubwira iyo nkuru abagore babo n’abana babo.

3 Kandi nyamara, kubera ko nari mfite ishyaka ryinshi kugira ngo nzaragwe igihugu cy’abasogokuruza bacu, negeranyije abenshi bifuzaga kuzamuka kugira ngo bigarurire igihugu, nuko twongera gutangira urugendo rwacu mu gasi tuzamukira mu gihugu; ariko twakubiswe n’inzara n’imibabaro ishavuje; kuko twari twaratinze kwibuka Nyagasani Imana yacu.

4 Nyamara, nyuma y’uruzerero rw’iminsi myinshi mu gasi twabambye amahema yacu aho abavandimwe bacu bari bariciwe, kandi hari hafi y’igihugu cy’abasogokuruza bacu.

5 Kandi habayeho ko nongeye kujyana na bane bo mu ngabo zanjye mu murwa, dusanga umwami, kugira ngo nshobore kumenya ibyo umwami ateganya, no kugira ngo nshobore kumenya niba nshobora kwinjirana n’abantu banjye maze tukigarurira igihugu mu mahoro.

6 Nuko naragiye nsanga umwami, maze agirana igihango na njye ko nshobora gutunga igihugu cya Lehi-Nefi, n’igihugu cya Shilomu.

7 Ndetse yategetse ko abantu be bava mu gihugu, nuko njyewe n’abantu banjye tukajya mu gihugu kugira ngo tukigarurire.

8 Kandi twatangiye kubaka inyubako, no gusana inkuta z’umurwa, koko, ndetse inkuta z’umurwa wa Lehi-Nefi, n’umurwa wa Shilomu.

9 Kandi twatangiye guhinga ubutaka, koko, ndetse n’ubwoko bwose bw’imbuto, n’imbuto z’ibigori, n’iz’ingano, n’iza sayiri, hamwe na nisi, kandi hamwe na shiyumu, kandi hamwe n’imbuto z’ubwoko bwose bw’imbuto; nuko dutangira kwororoka no gutunganirwa mu gihugu.

10 Ubwo byari uburyarya n’uburiganya bw’umwami Lamani, bwo gushyira abantu banjye mu buretwa, niyo mpamvu yatwegurire igihugu kugira ngo tukigarurire.

11 Kubera iyo mpamvu, habayeho, ko nyuma y’uko twari tumaze gutura mu gihugu igihe cy’imyaka cumi n’ibiri umwami Lamani yatangiye kugira igishyika, ko hato mu buryo ubwo ari bwo bwose abantu banjye bazakomera mu gihugu, kandi kugira ngo batazabarusha imbaraga maze bakabashyira mu buretwa.

12 Ubwo bari abantu b’abanebwe kandi basenga ibigirwamana; kubera iyo mpamvu bifuzaga kudushyira mu buretwa, kugira ngo bashobore kugirwa abaherwe n’imirimo y’amaboko yacu; koko, kugira ngo bashobore kwigaburira ku mikumbi yo mu bikingi byacu.

13 Kubera iyo mpamvu habayeho ko umwami Lamani yatangiye gukangurira abantu be ko bazarwana n’abantu banjye; noneho hatangira kubaho intambara n’imirwano mu gihugu.

14 Kuko, mu mwaka wa cumi na gatatu w’ingoma yanjye mu gihugu cya Nefi, kure mu majyepfo y’igihugu cya Shilomu, ubwo abantu banjye buhiraga banaragiye imikumbi yabo, kandi bahinga ubutaka bwabo, ingabo nyinshi z’Abalamani zabaguye hejuru nuko zitangira kubica, no gutwara imikumbi yabo, n’ibigori byo mu mirima yabo.

15 Koko, kandi habayeho ko bahunze, abari batashyikiriwe bose, ndetse no mu murwa wa Nefi, nuko barampamagara kubw’ubutabazi.

16 Kandi habayeho ko nabahaye imiheto, n’imyambi, n’inkota, n’imbugita, n’amahiri, n’imihumetso, n’ubwoko bwose bw’intwaro twashoboraga guhimba, maze njyewe n’abantu banjye dutera Abalamani kubarwanya.

17 Koko, mu mbaraga za Nyagasani twarateye kurwanya Abalamani; kuko njyewe n’abantu banjye twatakambiye uko dushoboye Nyagasani kugira ngo atugobotore mu maboko y’abanzi bacu, kuko twari dukanguriwe urwibutso rw’ukugobotorwa kw’abasogokuruza bacu.

18 Kandi Imana yumvise ugutakamba kwacu maze isubiza amasengesho yacu; nuko dutera mu mbaraga zayo; koko, twateye Abalamani, nuko mu munsi umwe n’ijoro twica ibihumbi bitatu na mirongo ine na batatu; twarabishe kugeza turangije kubirukana mu gihugu cyacu.

19 Nuko njyewe, ubwanjye, n’amaboko yanjye bwite, nabafashije guhamba imirambo yabo. Kandi dore, twagiriye ishavu rikomeye n’amaganya, magana abiri na mirongo irindwi n’icyenda mu bavandimwe bacu bari bishwe.