Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 13


Igice cya 13

Abinadi arindwa n’ubububasha bwo mu ijuru—Yigisha Amategeko Icumi—Agakiza ntikaza kubw’itegeko rya Mose ryonyine—Imana ubwayo izatanga impongano maze icungure abantu Bayo. Ahagana 148 M.K.

1 Kandi ubwo igihe umwami yari amaze kumva aya magambo, yabwiye abatambyi be ati: Nimujyane uyu mugabo, kandi mumwice; none se twamukoresha iki, ko ari umusazi.

2 Nuko barahaguruka maze bagerageza gushyira ibiganza byabo kuri we; ariko yarabananiye, nuko arababwira ati:

3 Ntimunkoreho, kuko Imana irabica nimunshyiraho ibiganza byanyu, kuko sindatanga ubutumwa Nyagasani yanyohereje gutanga; nta n’ubwo nababwiye icyo mwasabye ko mvuga; kubera iyo mpamvu, Imana ntizemera ko narimburwa muri iki gihe.

4 Ahubwo ngomba kuzuza amategeko Imana yantegekesheje; kandi kubera ko nababwiye ukuri mwandakariye. Byongeye kandi, kubera ko navuze ijambo ry’Imana mwanciriye urubanza ko ndi umusazi.

5 Kandi habayeho nyuma y’uko Abinadi yari amaze kuvuga aya magambo ko abantu b’umwami Nowa batatinyutse kumushyiraho ibiganza byabo, kuko Roho wa Nyagasani yari amuriho; kandi mu maso he hararabagiranaga n’urumuri ruhebuje, ndetse nk’aha Mose igihe yari ku musozi wa Sinayi, mu gihe yavuganaga na Nyagasani.

6 Kandi yavuganye ububasha n’ubushobozi biturutse ku Mana; nuko akomeza amagambo ye, avuga ati:

7 Murabona ko mudafite ububasha bwo kunyica, kubera iyo mpamvu ndangije ubutumwa bwanjye. Koko, kandi ndabona ko bubaciye imitima kubera ko mbabwiye ukuri kwerekeye ubukozi bw’ibibi bwanyu.

8 Koko, kandi amagambo yanjye abujujemo iyobera, n’ igitangaza, n’uburakari.

9 Ariko ndangije ubutumwa bwanjye; kandi noneho ntacyo bitwaye aho najya, ndamutse nkikijwe.

10 Ariko ndababwira ibi byose, icyo munkoresha, nyuma y’ibi, kizaba nk’ikimenyetso n’igicucu cy’ibintu bigiye kuzabaho.

11 Kandi ubu ndabasomera umwanzuro w’amategeko y’Imana, kuko ndabona ko atanditswe mu mitima yanyu; ndabona ko mwize kandi mukigisha ubukozi bw’ibibi mu gice kinini cy’ubuzima bwanyu.

12 Kandi ubu, muribuka ko nababwiye nti: Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho iyo ari yo yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka.

13 Kandi byongeye: Ntimukabyikubite imbere, ntimukabikorere kuko njyewe Nyagasani Imana yanyu ndi Imana ifuha, mpora abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuru n’ubuvivi bw’abanyanga.

14 Kandi ngirira impuhwe ibihumbi by’abankunda kandi bakubahiriza amategeko yanjye.

15 Ntimuzavugire ubusa izina rya Nyagasani Imana yanyu; kuko Nyagasani atamufata nk’umwere uvugira izina rye ubusa.

16 Mwibuke gutagatifuza umunsi w’isabato.

17 Mu minsi itandatu muzakore, maze mukoremo imirimo yanyu yose;

18 Ariko ku munsi wa karindwi, isabato ya Nyagasani Imana yanyu, ntuzakore umurimo uwo ari wo wose, wowe, cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri mu rugo rwawe;

19 Kuko mu minsi itandatu Nyagasani yaremyemo ijuru n’isi, n’inyanja, n’ibibirimo byose; kubera iyo mpamvu, Nyagasani yahaye umugisha umunsi w’isabato, kandi arawutagatifuza.

20 Wubahe so na nyoko, kugira uzashobore kurama mu gihugu Nyagasani Imana yaguhaye.

21 Ntuzice.

22 Ntuzasambane. Ntuzibe.

23 Ntuzashinje ikinyoma mugenzi wawe.

24 Ntuzifuze inzu ya mugenzi wawe, ntuzifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cya mugenzi wawe.

25 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Abinadi yari amaze kurangiza aya magambo yababwiye ati: Mwigishije se aba bantu ko bakwiriye kwitondera gukora ibi bintu byose kugira ngo bubahirize aya mategeko?

26 Ndababwiye, Oya; kuko iyo muba mwarabikoze, Nyagasani ntiyari gutuma nza kugira ngo mpanure ibibi byerekeye aba bantu.

27 None ubu mwavuze ko agakiza kaza ku bw’itegeko rya Mose. Ndababwira ko ari ngombwa ko mwakubahiriza itegeko rya Mose muri iki gihe; ariko ndababwira, ko igihe kizaza ubwo bizaba bitakiri ngombwa kubahiriza itegeko rya Mose.

28 Byongeye kandi, ndababwira ko, agakiza kataza kubw’itegeko gusa; kandi iyo bitaba kubw’impongano, Imana ubwayo izatanga kubera ibyaha n’ubukozi bw’ibibi by’abantu bayo, ko nta kabuza bagombaga gutikira, nubwo itegeko rya Mose ryariho.

29 None ubu ndababwira ko byari ngombwa ko habaho itegeko rihabwa abana ba Isirayeli, koko, ndetse itegeko rwose ridakuka; kuko bari abantu bashinze ijosi, bihutira ubukozi bw’ibibi, kandi batinda kwibuka Nyagasani Imana yabo;

30 Kubera iyo mpamvu hariho itegeko ryabahawe, koko, itegeko ry’imikorere n’iryo imigenzo, itegeko bagombaga rwose kwitondera umunsi ku munsi, kugira ngo baryubahirize bibuka Imana n’inshingano yabo kuri yo.

31 Ariko dore, ndababwira, ko ibi bintu byose byari ibimenyetso by’ibintu bizaza.

32 None se ubu, basobanukiwe iryo itegeko? Ndababwira, Oya, ntabwo basobanukiwe itegeko; kandi ibi kubera ukunangira kw’imitima yabo; kuko ntibasobanukiwe ko umuntu atakizwa keretse binyujijwe mu ncungu y’Imana.

33 Kuko dore, none se Mose ntiyabahanuriye ibyerekeye ukuza kwa Mesiya, kandi ko Imana izacungura abantu bayo? Koko, ndetse n’abahanuzi bose bahanuye kuva isi igitangira—ntibavuze se ibirenzeho cyangwa bikeya byerekeye ibi bintu?

34 Mbese ntibavuze ko Imana ubwayo izamanukira mu bana b’abantu, nuko ikiyambika ishusho y’umuntu, maze ikazana ububasha bukomeye ku isi?

35 Koko, mbese ntibavuze na none ko izazana umuzuko w’abapfuye, kandi ko yo, ubwayo, izarenganywa kandi ikababazwa?