Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 27


Igice cya 27

Mosaya abuza itotezwa kandi ategeka uburinganire—Aluma muto n’abahungu bane ba Mosaya bashaka kurimbura Itorero—Umumarayika yigaragaza maze akabategeka guhagarika imikorere yabo mibi—Aluma akubitwa n’ukugobwa—Inyokomuntu yose igomba kuvuka bwa kabiri kugira ngo baronke agakiza—Aluma n’abahungu ba Mosaya batangaza inkuru nziza. Ahagana 100–92 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko itotezwa ryakorerwaga itorero n’abatemera ryakomeye cyane ku buryo itorero ryatangiye kwitotomba, no kuregera abayobozi ibyerekeranye n’iki gikorwa; nuko baregera Aluma. Nuko Aluma ashyira urwo rubanza imbere y’umwami wabo, Mosaya. Maze Mosaya agisha inama abatambyi be.

2 Kandi habayeho ko umwami Mosaya yohereje itangazo mu gihugu hirya no hino ko hatazagira utemera uwo ari we wese utoteza uwo ari we wese ubarirwa mu itorero ry’Imana.

3 Kandi hariho itegeko ntakuka mu matorero yose ko hatagomba kubaho itotezwa muri bo, ko hagomba kubaho uburinganire mu bantu bose;

4 Ko batagomba kureka ubwirasi n’ubwibone bihungabanya amahoro yabo; ko buri muntu agomba gufata umuturanyi we nka we ubwe, bagakoresha amaboko yabo bwite ngo bitunge ubwabo.

5 Koko, kandi abatambyi babo bose n’abigisha bagombaga gukoresha amaboko yabo bwite ngo bitunge ubwabo, mu bihe byose keretse barwaye, cyangwa bakennye cyane, kandi mu gukora ibi bintu, bahundagajweho inema y’Imana.

6 Kandi hatangiye kwongera kubaho amahoro menshi mu gihugu; kandi abantu batangiye kuba benshi cyane, maze batangira gukwirakwira hanze ku isi, koko, mu majyaruguru no mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, bubaka imirwa minini n’imidugudu mu mfuruka enye zose z’igihugu.

7 Kandi Nyagasani yarabagendereye nuko atuma batunganirwa, maze bahinduka abantu benshi kandi bakize.

8 Ubwo abahungu ba Mosaya babarwaga mu batemera; ndetse umwe mu bahungu ba Aluma yabarwaga muri bo, uwitwaga Aluma, nka se; nyamara, yahindutse umuntu w’umugome cyane kandi usenga ibigirwamana. Kandi yari umuntu w’amagambo menshi, maze akabeshyabeshya abantu; kubera iyo mpamvu yoheje benshi muri abo bantu gukora ubukozi bw’ibibi nk’ubwe.

9 Kandi yahindutse inzitizi ikomeye ku busugire bw’itorero ry’Imana; yigarurira imitima y’abantu; atera amacakubiri cyane mu bantu; aha umwanya umwanzi w’Imana gukoresha ububasha bwe kuri bo.

10 Kandi ubwo habayeho ko mu gihe yajyaga kurimbura itorero ry’Imana, kuko yari hafi yo kujyana n’abahungu ba Mosaya mu ibanga gushakisha uko barimbura itorero, no kuyobya abantu ba Nyagasani, binyuranye n’amategeko y’Imana, cyangwa ndetse y’umwami—

11 Nk’uko nababwiye, uko bagendaga bigomeka ku Mana, dore, umumarayika wa Nyagasani yarababonekeye; kandi yamanutse nk’aho yaba ari mu gicu; maze avuga nk’aho ryari ijwi ry’inkuba, ryatumye isi inyeganyega aho bari bahagaze;

12 Kandi baratangaye bikomeye, ku buryo baguye ku butaka, kandi ntibumva amagambo yababwiye.

13 Nyamara, yarongeye arangurura, avuga ati: Aluma, haguruka maze uhagarare, ni ukubera ki utoteza itorero ry’Imana? Kuko Nyagasani yaravuze ati: Iri ni itorero ryanjye, kandi nzarikomeza; kandi nta kintu kizarisenya, keretse igicumuro cy’abantu banjye.

14 Byongeye kandi, umumarayika aravuga ati: Dore, Nyagasani yumvise amasengesho y’abantu be, ndetse amasengesho y’umugaragu we, Aluma, ari we so; kuko yasenganye ukwizera kwinshi kubwawe kugira ngo ushobore gushyikirizwa ubumenyi bw’ukuri; niyo mpamvu, kubera uyu mugambi nazanywe no kukwemeza iby’ububasha n’ubushobozi by’Imana, kugira ngo amasengesho y’abagaragu bayo ashobore gusubizwa bijyanye n’ukwizera kwabo.

15 None ubu dore, mbese ushobora kujya impaka n’ububasha bw’Imana? Kuko dore, mbese ijwi ryanjye ntirinyeganyeje isi? Ndetse se ntushobora kumbona imbere yawe? Kandi noherejwe n’Imana.

16 Ubu ndakubwira: Genda, kandi wibuke uburetwa bw’abasogokuruza bawe mu gihugu cya Helamu, no mu gihugu cya Nefi; nuko wibuke ibintu bikomeye cyane yabakoreye; kuko bari mu buretwa, kandi yarabagobotoye. Ubu ndakubwira, Aluma, igendere, kandi ntuzifuze kurimbura itorero ukundi, kugira ngo amasengesho yabo ashobore gusubizwa, kandi ibi ndetse niyo wowe ubwawe waba wifuza kuvumwa.

17 Kandi ubwo habayeho ko aya yari amagambo ya nyuma umumarayika yabwiye Aluma, maze arigendera.

18 Kandi ubwo Aluma n’abari kumwe na we bongeye kugwa ku butaka, kuko bari bumiwe bikomeye; kuko n’amaso yabo bwite bari bamaze kubona umumarayika wa Nyagasani; kandi ijwi rye ryari nk’inkuba, yanyeganyeje isi; kandi bamenya ko nta kintu cyari gihari uretse ububasha bw’Imana cyari gushobora kunyeganyeza isi kandi kikayitera guhinda umushyitsi nk’aho igiye gushwanyuka.

19 Kandi ubwo Aluma yari yumiwe bikomeye ku buryo yahindutse ikiragi, ku buryo atashoboye kubumbura umunwa we; koko, kandi yacitse intege, ndetse ku buryo atashoboraga kwegura amaboko ye; kubera iyo mpamvu yajyanywe n’abari kumwe na we, nuko bamujyana nta kivurira, ndetse kugeza arambitswe imbere ya se.

20 Nuko basubiriramo se ibyababayeho byose; maze se aranezerwa, kuko yamenye ko bwari ububasha bw’Imana.

21 Nuko ategeka ko imbaga ikoranira hamwe kugira ngo bashobore kwirebera ibyo Nyagasani yakoreye umuhungu we, ndetse n’abari kumwe na we.

22 Kandi yategetse ko abatambyi biteranyiriza hamwe; nuko bagatangira kwiyiriza ubusa, no gusenga Nyagasani Imana yabo ngo ishobore gufungura umunwa wa Aluma, kugira ngo ashobore kuvuga, ndetse kugira ngo ingingo ze zishobore kugarura intege zazo—kugira ngo amaso y’abantu ashobore gufunguka ngo abone kandi amenye iby’ubwiza n’ikuzo by’Imana.

23 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kwiyiriza ubusa kandi basenze mu gihe cy’iminsi ibiri n’amajoro abiri, ingingo za Aluma zabonye intege zazo, nuko arahaguruka maze atangira kubabwira, abasaba guhumura:

24 Kuko, yaravuze ati: Nihannye ibyaha byanjye, kandi nacunguwe na Nyagasani; dore nabyawe kubwa Roho.

25 Kandi Nyagasani yambwiye ati: Ntutangazwe n’uko inyokomuntu yose, koko, abagabo n’abagore, amahanga yose, amoko, indimi n’abantu, bagomba kubyarwa bwa kabiri; koko, babyawe n’Imana, bagahindurirwa imiterere yabo ya kamere kandi yaguye, mu miterere y’ubukiranutsi, kubera ko bazaba bacunguwe n’Imana, bagahinduka abahungu n’abakobwa bayo;

26 Nuko bityo, bagahinduka ibiremwa bishya; kandi keretse bakoze ibi, naho ubundi nta kundi bashobora kuragwa ubwami bw’Imana.

27 Ndababwira, keretse bibaye bityo, naho ubundi bagomba gucibwa; kandi ibi ndabizi, kubera ko nari hafi yo gucibwa.

28 Nyamara, nyuma yo kwivuruguta kujandajanda mu makuba menshi, nkihana ndi hafi yo gupfa, Nyagasani mu mpuhwe yabonye ko ari byiza kunyarura mu muriro udashira, none nabyawe n’Imana.

29 Roho yanjye yagobotowe indurwe y’uburure n’ingoyi z’ubukozi bw’ibibi. Nari mu mwobo w’icuraburindi; ariko ubu ndabona umucyo utangaje w’Imana. Roho yanjye yashinyagurwaga n’urugaraguro ruhoraho; ariko nararuwe, none roho yanjye ntikibabaye ukundi.

30 Nanze umucunguzi wanjye, kandi mpakana ibyavuzwe n’abasogokuruza bacu; ariko ubu kugira ngo bashobore kubona mbere ko azaza, kandi ko yibuka buri kiremwa yaremeye, aziyereka bose.

31 Koko, buri vi rizapfukama, na buri rurimi rwose ruzatura imbere ye. Koko, ndetse ku munsi wa nyuma, ubwo abantu bose bazahagarara kugira ngo bacirwe urubanza na we, icyo gihe bazatura ko ari Imana; nuko bazature, abatabana n’Imana mu isi, ko urubanza rw’igihano kidashira rukwiriye kuri bo; kandi bazahinda umushyitsi, nuko batitire, maze bashwiragizwe n’igitsure cy’amaso arebera hose rimwe.

32 Kandi ubwo habayeho ko Aluma yatangiye kuva icyo gihe kwigisha abantu, nuko abari kumwe na Aluma igihe umumarayika yababonekeraga, bajya hirya no hino mu gihugu hose, batangariza abantu bose ibintu bumvise kandi babonye, kandi bigisha ijambo ry’Imana mu makuba menshi, kubera ko batotezwaga bikomeye n’abatemeraga, kandi bakubiswe na benshi muri bo.

33 Ariko nubwo hariho ibi byose, batanze ihumure ryinshi ku itorero, bashimangira ukwizera kwabo, kandi babashishikazanya ukwihangana n’ukwiyumanganya kugira ngo bubahirize amategeko y’Imana.

34 Kandi bane muri bo bari abahungu ba Mosaya; kandi amazina yabo yari Amoni, na Aroni, na Omeri, na Himuni; aya niyo yari amazina y’abahungu ba Mosaya.

35 Kandi bagiye mu gihugu cyose cya Zarahemula, no mu bantu bose bategekwaga n’umwami Mosaya, baharanira n’ishyaka ryinshi, gusana ibikomere byose bateye itorero, batura ibyaha byabo byose, nuko batangaza ibintu byose babonye, kandi basobanurira ubuhanuzi n’ibyanditswe bitagatifu abifuje bose kubyumva.

36 Kandi bityo babaye ibikoresho mu maboko y’Imana mu kuzana benshi ku bumenyi bw’ukuri, koko, ku bumenyi bw’Umucunguzi wabo.

37 None mbega uko bahirwa! Kuko batangaje amahoro; batangaje ubutumwa bwiza bw’ibyiza; kandi batangarije abantu ko Nyagasani ari ku ngoma.