Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 21


Igice cya 21

Abantu ba Limuhi bakubitwa kandi bagatsindwa n’Abalamani—Abantu ba Limuhi bahura na Amoni kandi bagahinduka—Babwira Amoni iby’ibisate makumyabiri na bine by’Abayeredi. Ahagana 122–121 M.K.

1 Kandi habayeho ko Limuhi n’abantu be basubiye mu murwa wa Nefi, maze batangira kwongera gutura mu gihugu mu mahoro.

2 Kandi habayeho ko nyuma y’iminsi myinshi Abalamani bongeye gutangira kwikongezamo umujinya wo kurwanya Abanefi, nuko batangira kuza mu mbibi z’igihugu kibazengurutse.

3 Ubwo ntibahangaye kubica, kubera indahiro umwami wabo yari yarakoreye Limuhi; ahubwo babakubitaga ku matama, kandi bakabashyiraho itegeko; nuko batangira kubahekesha imitwaro iremereye, no kubashorera nk’uko babikorera indogobe yagobwe—

4 Koko, ibi byose byakozwe kugira ngo ijambo rya Nyagasani rishobore kuzuzwa.

5 Kandi ubwo imibabaro y’Abanefi yari ikomeye, kandi nta nzira yari ihari kugira ngo bashobore kwigobotora mu maboko yabo, kuko Abalamani bari baramaze kubagota kuri buri ruhande.

6 Kandi habayeho ko abantu batangiye kwitotombera umwami kubera imibabaro yabo; maze batangira kwifuza gutera kubarwanya. Kandi bababaje umwami cyane n’ibirego byabo; kubera iyo mpamvu yabemereye ko bazakora ibijyanye n’ibyifuzo byabo.

7 Kandi bongeye kwikoranyiriza hamwe, nuko bambara ibyuma birinda umubiri byabo, maze batera Abalamani kubirukana mu gihugu cyabo.

8 Kandi habayeho ko Abalamani babatsinze, nuko babasubiza inyuma, maze babicamo benshi.

9 Kandi ubwo habayeho umuborogo ukomeye n’amaganya mu bantu ba Limuhi, umupfakazi aririra umugabo we, umuhungu n’umukobwa baririra se, n’abavandimwe baririra abavandimwe babo.

10 Ubwo habayeho abapfakazi benshi cyane mu gihugu, kandi batakambaga cyane umunsi ku munsi, kuko ubwoba bukomeye bw’Abalamani bwari bwarabasabye.

11 Kandi habayeho ko amarira yabo y’ubutitsa yakongeje mu bari basigayemu bantu ba Limuhi kugirira umujinya Abalamani; maze bongera kujya kurwana, ariko bongeye gusubizwa inyuma, batakaje byinshi.

12 Koko, bongeye gutera ndetse bwa gatatu, nuko biba nk’uko byari byarabagendekeye mbere; kandi abatarishwe bongeye gusubira mu murwa wa Nefi.

13 Kandi bariyoroheje ndetse nk’umukungugu, biyambika ingoyi y’uburetwa, bitangira gukubitwa, no kujarajazwa, no kwikorezwa imitwaro, bijyanye n’ibyifuzo by’abanzi babo.

14 Kandi bariyoroheje ndetse mu ndiba z’ubwiyoroshye; kandi batakambiye Imana bivuye inyuma; koko, ndetse umunsi wose batakambiraga Imana yabo kugira ngo izabagobotore mu makuba yabo.

15 Kandi Nyagasani yatinze kumva ugutakamba kwabo kubera ubukozi bw’ibi bwabo; icyakora Nyagasani yumvise ugutakamba kwabo, maze atangira kworoshya imitima y’Abalamani kugira ngo batangire kworoshya imitwaro yabo; ariko Nyagasani ntiyabonye ko bikwiriye ko yabagobotora mu buretwa.

16 Kandi habayeho ko batangiye gutunganirwa gahoro gahoro mu gihugu, nuko batangira guhinga impeke cyane, borora imikumbi, n’amashyo, kugira ngo batazicwa n’inzara.

17 Ubwo hari umubare munini w’abagore, kurusha uwari uhari w’abagabo; kubera iyo mpamvu umwami Limuhi yategetse ko buri mugabo yagira uruhare mu guha inkunga abapfakazi n’abana babo, kugira ngo badatikizwa n’inzara; kandi ibi babikoze kubera ubwinshi bw’umubare wabo wari warishwe.

18 Ubwo abantu ba Limuhi bakoze uko bashoboye bahamye hamwe biremamo umutwe, maze barinda impeke zabo n’imikumbi yabo;

19 Kandi umwami ubwe ntiyiyizeraga hanze y’umurwa, keretse ajyanye n’abarinzi be, kubera ko yatinyaga ko hashobora kubaho uburyo bwo kugwa mu maboko y’Abalamani.

20 Kandi yategetse ko abantu be bacunga igihugu kibazengurutse, kugira ngo habeho uburyo bwo gufata abatambyi bahungiye mu gasi, bibye abakobwa b’Abalamani, kandi ibyo bikaba byaratumye ukurimbuka gukomeye gutyo kubageraho.

21 Kuko bifuzaga kubafata kugira ngo bashobore kubahana; kuko bari baraje mu gihugu cya Nefi mu ijoro, maze batwara impeke zabo n’ibintu byinshi byabo by’agaciro gakomeye; kubera iyo mpamvu barabubikiriye.

22 Kandi habayeho ko nta mvururu zongeye kubaho hagati y’Abalamani n’abantu ba Limuhi, ndetse kugeza igihe Amoni n’abavandimwe be bazaga mu gihugu.

23 Nuko umwami kubera ko yari hanze y’umurwa hamwe n’umurinzi we yatahuye Amoni n’abavandimwe be; kandi abakekaho kuba abatambyi ba Nowa kubera iyo mpamvu ategeka ko babafata, nuko bakababoha, maze bakajugunywa mu nzu y’imbohe. Kandi iyo baba abatambyi ba Nowa aba yarategetse ko babica.

24 Ariko ubwo yabonaga ko batari bo, ahubwo ko bari abavandimwe be, kandi bavuye mu gihugu cya Zarahemula, yuzuye umunezero ukomeye bikabije.

25 Ubwo umwami Limuhi yari amaze kwohereza, mbere y’ukuza kwa Amoni, umubare mutoya w’abantu gushakisha igihugu cya Zarahemula; ariko ntibashoboye kukibona, nuko bazimirira mu gasi.

26 Nyamara, babonye igihugu cyari cyaratuwe; koko, igihugu cyari cyuzuye amagufa yumye; koko, igihugu cyari cyaratuwe kandi cyari cyararimbuwe; nuko bo, kubera ko batekerezaga ko ari igihugu cya Zarahemula, basubiye mu gihugu cya Nefi, kubera ko bari barageze mu mbibi z’icyo gihugu mu minsi itari myinshi mbere y’ukuza kwa Amoni.

27 Kandi bitwaje inyandiko, ndetse inyandiko y’abantu babonewe amagufa; kandi yari yaraharagaswe ku bisate by’amabuye y’agaciro.

28 Kandi Limuhi yongeye kuzuzwa umunezero n’inyigisho yavuye mu kanwa ka Amoni ko umwami Mosaya yari afite impano yaturutse ku Mana, yatumaga ashobora gusobanura ibyaharagaswe nk’ibyo; koko, kandi Amoni nawe yarabyishimiye.

29 Nyamara Amoni we n’abavandimwe be bari buzuye ishavu kubera ko benshi cyane mu bavandimwe babo bari barishwe;

30 Ndetse ko n’umwami Nowa n’abatambyi be bari baratumye abantu bakorera Imana ibyaha byinshi gutyo n’ubukozi bw’ibibi; ndetse bararize kubera urupfu rwa Abinadi; ndetse no kubera urugendo rwa Aluma n’abantu bajyanye na we, bari baratangije itorero ry’Imana binyujijwe mu mbaraga n’ububasha by’Imana, n’ukwizera amagambo yari yaravuzwe na Abinadi.

31 Koko, bararize kubera ukugenda kwabo, kuko batamenye aho bari barahungiye. Ubwo baba barifatanyije nabo bishimye, kuko bo ubwabo bagiranye igihango n’Imana cyo kuyikorera no kubahiriza amategeko yayo.

32 Kandi ubwo uhereye k’ukuza kwa Amoni, umwami Limuhi nawe yagiranye igihango n’Imana, ndetse na benshi mu bantu be, cyo kuyikorera no kubahiriza amategeko yayo.

33 Kandi habayeho ko umwami Limuhi na benshi mu bantu be bifuzaga kubatizwa; ariko nta n’umwe wari mu gihugu wari ufite ububasha buturutse ku Mana. Nuko Amoni yanga gukora iki kintu, yibwira ko we ubwe ari umugaragu udakwiriye.

34 Kubera iyo mpamvu, icyo gihe ntibitangijemo ubwabo itorero, kubera ko bari bategereje Roho wa Nyagasani. Ubwo bifuzaga ko bahinduka ndetse nka Aluma n’abavandimwe be, bahungiye mu gasi.

35 Bifuzaga kubatizwa nk’umuhamya n’ubuhamya ko bashaka gukorera Imana n’imitima yabo yose; nyamara batindije igihe; kandi inkuru y’umubatizo wabo izatangwa hanyuma.

36 Kandi ubwo intego yose ya Amoni n’abantu be, n’umwami Limuhi n’abantu be, yari iyo kwigobotora mu maboko y’Abalamani no mu buretwa.