Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 23


Inkuru ya Aluma n’abantu ba Nyagasani, birukanywe n’abantu b’umwami Nowa bakajya mu gasi.

Biri mu bice 23 na 24.

Igice cya 23

Aluma yanga kuba umwami—Akora nk’umutambyi mukuru—Nyagasani acyaha abantu Be, kandi Abalamani begukana igihugu cya Helamu—Amuloni, umuyobozi w’abatambyi b’abagome b’Umwami Nowa, ategekera mu kwaha kw’Umwami w’Umulamani. Ahagana 145–121 M.K.

1 Ubwo Aluma, kubera ko yari yaraburiwe na Nyagasani ko ingabo z’umwami Nowa zizabatera, kandi kubera ko yari yarabimenyesheje abantu be, kubera iyo mpamvu bakoranyirije hamwe imikumbi yabo, nuko bafata ku mpeke zabo, maze bajya mu gasi mbere y’ingabo z’umwami Nowa.

2 Kandi Nyagasani yabahaye imbaraga, kugira ngo abantu b’umwami Nowa batabashyikira bakabarimbura.

3 kandi bakoze urugendo rw’iminsi umunani bahungira mu gasi.

4 Nuko bagera mu gihugu, koko, ndetse igihugu cyiza cyane kandi gishimishije, igihugu cy’amazi y’urubogobogo.

5 Nuko babamba amahema yabo, maze batangira guhinga ubutaka, kandi batangira kubaka inyubako; koko, bari abakozi, kandi barakoze bihebuje.

6 Kandi abantu bifuje ko Aluma yaba umwami wabo, kuko yari akunzwe n’abantu be.

7 Ariko yarababwiye ati: Dore, si ngombwa ko twagira umwami; kuko Nyagasani aravuga ati: Ntimuzarutishe umuntu undi, cyangwa umuntu umwe ntazitekereze ko aruta undi; kubera iyo mpamvu ndababwira ko atari ngombwa ko mwagira umwami.

8 Icyakora, niba byashobokaga ko mwahora mufite abantu b’intabera baba abami banyu byababera byiza kugira umwami.

9 Ariko nimwibuke ubukozi bw’ibibi bw’umwami Nowa n’abatambyi be; kandi njyewe ubwanjye nafatiwe mu mutego, nuko nkora ibintu byinshi byaziraga mu maso ya Nyagasani, byanteye kwihana nshavuye;

10 Icyakora, nyuma y’umubabaro mwinshi, Nyagasani yumvise ugutakamba kwanjye, nuko asubiza amasengesho yanjye, kandi angira igikoresho mu maboko ye gituma benshi muri mwebwe mumenya ukuri kwe.

11 Nyamara, muri ibi sinikuza, kuko ntakwiriye kwikuza ku bwanjye.

12 Kandi ubu ndababwira, mwatsikamiwe n’umwami Nowa, kandi mwabaye mu buretwa bwe n’abatambyi be, kandi mwagize ubukozi bw’ibibi kubwa bo; niyo mpamvu mwaboshywe n’iminyururu y’ubukozi bw’ibibi.

13 None ubu nk’uko mwagobotowe izi ngoyi n’ububasha bw’Imana; koko, ndetse amaboko y’umwami Nowa n’abantu be, ndetse n’ingoyi z’ubukozi bw’ibibi, ni nako nifuza ko mwashikama muri ubu mudendezo wababohoye, kandi ko ntimugire umuntu mwemerera kuba umwami ubategeka.

14 Ndetse ntimugire uwo mwemerera ko aba umwigisha wanyu cyangwa umubwiriza, keretse ari umuntu w’Imana, ugendera mu nzira zayo kandi yubahiriza amategeko yayo.

15 Uko niko Aluma yigishije abantu be, ko buri muntu agomba gukunda umuturanyi we nka we ubwe, kugira ngo hatazabaho amakimbirane muri bo.

16 Kandi ubwo, Aluma yari umutambyi mukuru wabo, kubera ko ari we washinze itorero ryabo.

17 Kandi habayeho ko nta n’umwe wahawe ubushobozi bwo kubwiriza cyangwa kwigisha keretse abikoze biturutse ku Mana. Kubera iyo mpamvu yejeje abatambyi babo bose n’abigisha babo bose; kandi ntabejewe uretse abagabo b’intabera.

18 Kubera iyo mpamvu barinze abantu babo, kandi babagaburira ibintu bijyananye n’ubukiranutsi.

19 Kandi habayeho ko batangiye gutunganirwa bihebuje mu gihugu; maze bita icyo gihugu Helamu.

20 Kandi habayeho ko bororotse kandi baratunganirwa bihebuje mu gihugu cya Helamu; kandi bubaka umurwa, bise umurwa wa Helamu.

21 ’Nyamara Nyagasani abona ko bikwiriye gucyaha abantu be; koko, agerageza ukwihangana kwabo nukwizera kwabo.

22 Nyamara—ushyira icyizere cye muri we niwe uzashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma. Koko, kandi uko niko byagendekeye aba abantu.

23 Kuko dore, nzabereka ko bajyanywe mu buretwa, kandi ntawashoboye kubagobotora keretse Nyagasani Imana yabo, koko, ndetse Imana ya Aburahamu na Isaka n’iya Yakobo.

24 Kandi habayeho ko yabagobotoye, kandi yaberetse ububasha bwe bukomeye, kandi umunezero wabo wabaye mwinshi.

25 Kuko dore, habayeho ko ubwo bari mu gihugu cya Helamu, koko, mu murwa wa Helamu, mu gihe bahingaga ku muzenguruko w’igihugu, dore ingabo z’Abalamani zari mu mbibi z’igihugu.

26 Ubwo habayeho ko abavandimwe ba Aluma bahunze bava mu mirima yabo, nuko bikoranyiriza hamwe mu murwa wa Helamu; kandi bari bafite ubwoba bwinshi kubera ko bari bahabonye Abalamani.

27 Ariko Aluma arabasanga maze ahagarara muri bo, nuko abingingira ko batagomba kugira ubwoba, ahubwo ko bagomba kwibuka Nyagasani Imana yabo kandi izabagobotora.

28 Kubera iyo mpamvu bikuyemo ubwoba, nuko batangira gutakambira Nyagasani kugira ngo izoroshye imitima y’Abalamani, kugira babagirire impuhwe bareke kubica, n’abagore babo, n’abana babo.

29 Kandi habayeho ko Nyagasani yoroheje imitima y’Abalamani. Kandi Aluma n’abavandimwe be baragiye maze bishyira mu maboko yabo; nuko Abalamani bafata igihugu cya Helamu.

30 Ubwo ingabo z’Abalamani, zari zarakurikiye abantu b’umwami Limuhi, zari zarazimiriye mu gasi iminsi myinshi.

31 Kandi dore, bari baratahuye ba batambyi b’umwami Nowa, ahantu bise Amuloni; kandi bari baratangiye gutunga igihugu cya Amuloni kandi baratangiye guhinga ubutaka.

32 Ubwo izina ry’umuyobozi w’abo batambyi ryari Amuloni.

33 Kandi habayeho ko Amuloni yinginze Abalamani; ndetse yohereza abagore babo, bari abakobwa b’Abalamani, kwinginga basaza babo, kugira ngo batarimbura abagabo babo.

34 Kandi Abalamani bagiriye ibambe Amuloni n’abavandimwe be, maze ntibabarimbura, kubera abagore babo.

35 Nuko Amuloni n’abavandimwe be bifatanya n’Abalamani, maze ubwo bagendaga mu gasi bashakisha igihugu cya Nefi nibwo bavumbuye igihugu cya Helamu, cyari gitunzwe na Aluma n’abavandimwe be.

36 Kandi habayeho ko Abalamani basezeranyije Aluma n’abavandimwe be, ko nibabereka inzira ibageza mu gihugu cya Nefi ko babarekera ubuzima bwabo n’umudendezo wabo.

37 Ariko nyuma y’uko Aluma yari amaze kubereka inzira yerekeza ku gihugu cya Nefi Abalamani ntibubahirije isezerano ryabo; ahubwo bashyizeho abarinzi hirya no hino mu gihugu cya Helamu, bacunga Aluma n’abavandimwe be.

38 Kandi abasigaye muri bo bagiye mu gihugu cya Nefi; n’igice kindi muri bo kigaruka mu gihugu cya Helamu, ndetse bazana n’abagore n’abana b’abarinzi bari basigaye mu gihugu.

39 Kandi umwami w’Abalamani yemereye Amuloni ko azaba umwami n’umutegetsi w’abantu be, bari mu gihugu cya Helamu; icyakora ko atazagira ububasha bwo gukora icyo aricyo cyose kinyuranye n’ugushaka kw’umwami w’Abalamani.